Tag Archive | "kurya"

Imbuto zifite umumaro munini mu mubiri

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Imbuto ni byo kurya bitaruhije gutegura. Iyo uziriye, nta bisigazwa bibi bisigara mu mara no mu maraso. Bitewe n’uko zitera kwihagarika neza, zituma ibisigazwa n’imyanda yo mu maraso bisohoka. Zikoresha impyiko neza, zoroshya amara, zikayazibura, zikingira impiswi.

Imbuto zikingira ubuzima, ni ibyo kurya bivura (aliments curatifs) bitagira umusimbura n’umwe, kuko zitera kwihagarika, zimara inyota, zitera kwituma neza, zitunga umubiri (vitalisants).

Bitewe n’uko zikize kuri vitamin A na C, zirinda gusaza imburagihe, gukanyarara, imitsi, kanseri, n’izindi ndwara.

Nk’uko igitabo “Guide des aliments” kibivuga, kurya imbuto bikingira guturika k’udutsi two mu bwonko no kugabanuka kw’imitsi y’umutima.

Uko umuntu arya imbuto kenshi, ni ko aba yikingira kanseri yo mu myanya y’igogora, iy’ubuhumekero, no mu nzira zo kwihagarika.

Ijambo “Imbuto” ni ijambo ryerekeza ku burumbuke. Imbuto zinjiza mu mubiri intungamubiri (vitamines), imyunyungugu yo mu rwego rwo gusana (oligo-éléments) na zimwe mu nyubakamubiri.

Imbuto ni isoko y’ubuzima buzira umuze no gukomera. Zikennye mu myunyu n’ibivumbikisho. Imbuto zigira gommes na pectin zishinzwe kuburizamo urugimbu, kandi ni zo zikoresha amara neza.

Vitamine C y’imbuto, iyo ihujwe n’ibyitwa carotene, bituma proteyine twariye zikora neza, maze ubutare bugakwirakwira neza


 

Inanasi irinda umubyibuho ukabije no kutabyara

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Inanasi ni zimwe mu mbuto zifite amateka maremare. Bivugwa mu mwaka 1493 ubwo Christophe Colomb yageraga ku mugabane w’Amerika abaturage b’igihugu cya Guadeloupe bamwakirije inanasi. Nyuma yaje kuzigeza muri Asiya n’Afurika. Urwo rubuto ngo rurwanya umubyibuho ukabije n’ukutabyara.

Nk’uko Dr. Georges Roger abyandika mu gitabo umuntu acishirishe yise «  Ubuzima butangwa n’ibiribwa » avuga ko iyo umuntu ariye inanasi cyangwa akanywa umutobe wayo mbere yo kurya ahaga bigatuma atakaza umururumba (appetit) bityo bikagira ingaruka yo kunanuka.

Inanasi ni ikiribwa gikize ku nyangingo myibakiro zikenewe mu gukora intanga ngabo cyangwa ngore. Ni yo mpamvu abantu bafite ikibazo cyo kutabyara babasaba kurya inanasi kugira ngo bongere intanga.

Dr. Georges akomeza avuga ko  inanasi irinda kanseri yo mu gifu. Ukurikije uko inanasi iteye, ifite ubushobozi bwo kurinda umuntu uyirya kanseri yo mu gifu kubera uruhurirane rwayo n’ibitungamubiri biri mu mafungo.

Amakuru akomeza avuga ko inanasi ari ikiribwa gifatwa nka deseri nziza kuko ifasha igogora ry’igifu iyo uyifashe nyuma yo kurya. Hari n’abandi bayifata n’ikiribwa cyongera umururumba (apertitif) kuko iyo uyiriye ifasha mu igogora maze hashira akanya ugahita usonza augakenera kongera kurya.

Abahanga bavuga ko inanasi ikize cyane kuri vitamini C na B n’ibiterambaraga. Mu magarama 100 harimo ibitera-imbaraga 49,0 kcl, vitamini C 15,4 mg na vitamini B 128 mg.


 

Iyo uriye neza ukabirya

Iyo uriye neza ukabirya nabi ni nko kuvomera mu rutete – Dr Damascene

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Aya magambo Dr. Damascène yayavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata mu Karere ka Huye cyabereye mu Murenge wa Rusatira. Nk’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, yaganiriye abaturage b’uyu murenge ibijyanye no kurya neza.

Iyo uriye neza ukabirya

Avuga kurya neza, Dr. Damascène yashakaga kuvuga kurya ibiribwa birimo intungamubiri zose umubiri ukeneye. Ibyo ni ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara.

Ibyubaka umubiri ni ibikomoka ku matungo nk’amata, amagi, inyama, amafi n’ibinyamisogwe ari byo ibishyimbo, amashaza na soya. Ibitera imbaraga ni ibinyampeke nk’ibigori, amasaka, umuceri… n’ibinyabijumba ari byo imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi. Ibirinda indwara byo ni imboga n’imbuto z’ubwoko bwose.

Dr. Damascene yasobanuye ko abantu bose bakeneye kurya bene ibyo biribwa, ariko umubyeyi utwite n’uwonsa bo bikaba akarusho kuko baba bagomba kurya indyo irimo intungamubiri zose umubiri ukenera.

Na none kandi, yashimangiye ko umwana ukiri muto agomba konka mu gihe cy’amezi 6, agatangira guhabwa imfashabere nyuma y’ayo mezi. Imfashabere abana baheraho ni igikoma n’imbuto.

Ku bijyanye no kurya ibiryo byiza nabi, iyi ntumwa ya Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ari ukurya ibiribwa birimo za ntungamubiri umubiri ukeneye zose, nyamara ukazirira ku kitogeje cyangwa cyogeshejwe amazi mabi cyangwa na none ukarisha intoki zidakarabye.

Aha yasobanuye ko imyanda iba irimo inzoka nka ascalis igera mu nda ikirira za ntungamubiri umuntu yariye, maze agasigarira aho bisa no “kuvomesha urutete”. Ku bw’ibyo, yasabye abantu bose gucukura imisarane miremire igakoreshwa, ntibe iyo kwerekwa abayobozi, kandi igapfundikirwa.

Hari kandi gukaraba intoke n’isabune byashoboka bagakoresha kandagira ukarabe kuko ari yo ituma umuntu akaraba adakomeza gukora ku kirimo amazi dore ko umuntu aba asubiza imyanda ku ntoki; kugirira isuku amasoko y’amazi birinda gucukura imisarane no kwituma hafi yayo, kutarambika ahabonetse hose amasahane igihe umuntu ari kuyoza ndetse no kugira isuku ku mubiri abantu bakaraba n’isabune, bambara imyenda imeshe kandi iteye ipasi, umuntu yaba atayifite agakora ku buryo imyenda yanikwa ahagera izuba.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia