Posted on 12 June 2012
Tags: abatishoboye, bakaba, bukene, girinka, inka, Jenda, Kabatwa, kwikura, mirenge, parc, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Girinka, Rwanda Help, Rwanda Paul KAGAME
Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, Muringa na Shyira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kuzamura umwuga wabo w’ubuhinzi, kuri uyu wa 08/06/2012, inka 49 zahawe abatishoboye mu mirenge ya Jenda na Kabatwa ku nkunga ya RDB.

Gahunda ya Girinka iragenda ifasha abaturage kwikura mu bukene
Izi nka 49 zahawe imiryango 49 y’abatishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa zikaba zaratwaye amafaranga 13.250.000 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene wari witabiriye uyu muhango yabidutangarije. Abahawe inka batishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa,bakaba barasabwe kuzifata neza bazikorera ibishoboka byose ngo zororoke bityo zizabafashe mu iterambere.
Nk’imirenge ikora kuri Parc y’ibirunga kandi banasabwe kubungabunga iyo Parc birinda kwangiza inyamaswa n’ibidukikije bindi dore ko byagaragaye ko hari abajyaga babikora. Bakaba barsabwe kuba ijisho ry’iyo Parc bagakumira uwariwe wese washaka kuyangiza.
Gahunda ya Girinka mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2006 igatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abakene kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Kugeza ubu Abanyarwanda batari bake bakaba bamaze kubona inka, ndetse henshi na henshi bakaba baratangiye no korozanya .
Posted on 24 May 2012
Tags: bahawe, bukene, gahunda, girinka, hatanzwe, inka, karere, kwikura, muri, nyabihu, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable

Gahunda ya Girinka izafasha benshi kwikura mu bukene
Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abaturage batishoboye kwikura mu bukene, mu karere ka Nyabihu inka 24 nizo zahawe abaturage mu mirenge 11 muri 12 ikagize ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB.
Nk’uko tubikesha Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu,uretse mu murenge wa Jenda hatanzwe inka 1,mu wa Bigogwe hatanzwe 4,uwa Mukamira hatanzwe inka 1 n’uwa Kintobo hatanzwe 3,mu yindi mirenge isigaye hagiye hatangwa inka ebyiri ebyiri.
Nkundizanye Speciose umwe mu bahawe inka utuye mu kagari ka Basumba mu murenge wa Bigogwe akaba yishimiye inka yahawe avuga ko izamufasha kuzamura umuryango we no kwikura mu bukene. Muri rusange,abahawe inka,bakaba bishimiye cyane inka bahawe ,bavuga ko zigiye kubafasha mu kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yabo. Bongeyeho ko kuba bahawe inka,nabo bazazifata neza ku buryo nabo bazitura bagenzi babo b’abakene bityo bakarushaho gufatana urunana mu nzira yo kwikura mu bukene basatira iterambere rirambye.
Mu karere ka Nyabihu,inka zigera kuri 576 zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka guhera mu kwa 06/2011 kugeza muri uku kwa 05/2012. Gusa imihigo bari bihaye ikaba yaragezweho kuko bamaze kurenza 100%, kandi igikorwa cyo gutanga inka kikaba gikomeje mu karere ka Nyabihu.
Posted on 17 May 2012
Tags: akarere, amazu, bukene, inka, kandi, kubakirwa, kwikura, mazu, murenge, nka, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda cows, Rwanda families, Rwanda houses, Rwanda Nyabihu, Rwanda vulnerable

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu
Mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no gutura heza, imiryango 2 yo mu murenge wa Jenda yabaga muri Nyakatsi ubu iri kubakirwa amazu n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kuyifasha gutura heza. Kugeza ubu amazu bari kubakirwa akaba akinze anasakaye kandi ari no gukorerwa amasuku asigwa karabasasu n’ibindi. Abazayabamo bakaba bacumbikiwe mu yandi mazu ariko bazajya mu mazu bubakiwe mu mpera z’uku kwezi kwa 5 nk’uko Habimana Protogene,umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana imyubakire y’ayo mazu yabidutangarije.
Uretse kubakirwa amazu kandi iyi miryango yahawe n’inka nazo zatanzwe n’abakozi b’akarere zikazayifasha kwikura mu bukene ndetse no kuzamura imibereho yabo.
Nk’uko Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije kuri uyu wa 15/05/2012, uretse iyi miryango 2 yo mu murenge wa Jenda yahawe inka,indi miryango 4 y’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura nayo yahawe inka izayifasha kurushaho kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yayo yirinda imirire mibi ikoresheje amata izo nka zizatanga igihe zizaba zibyaye. Ikindi kandi izi nka zizayifasha ni ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo bakoresheje ifumbire zizatanga.
Umwe mu bahawe inka utuye mu Kagari ka Rugeshi,umurenge wa Mukamira Mpamyabigwi Victor avuga ko afite umuryango w’abantu 4 bari babeshejweho no guca inshuro. Kuba ahawe inka avuga ko izamufasha muri byinshi ndetse birimo no kumufasha mu mirire myiza y’umuryango we kuko igihe iyo nka izaba ibyaye bizabafasha kwirinda indwara z’imirire mibi bakoresheje amata.
Izi nka zatanzwe zose hamwe zatwaye amafaranga agera kuri 1.900.000. Abahabwa inka bakaba basabwa kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zibafashe kwizamura bikure mu bukene n’imiryango yabo.