Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.
Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.
Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare, cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.
Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.
Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.
Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.


