Tag Archive | "leta"

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

 

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

 

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

 

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

 

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

 

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

 

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

 

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

 

Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

Rwanda | Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

 

 

 

 

 

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 4/8/2012 mu murenge wa shyorongi,akarere ka Rulindo, ministere ifite mu nshingano zayo imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR ifatanije na OIM(umuryango wo gufasha abimukira ku isi) batanze inkunga igizwe n’ibikoresho byo mu bwubatsi ,n’ingurube. Bikaba byashyikirijwe abatishoboye n’abatahutse batuye muri uwo murenge.

 Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

 

 

 

 

 

 

Abaturage bahawe iyo nkunga ngo babona ari ubufasha leta ikomeje kubagezaho mu rwego rwo kwifuriza abaturage imibereho myiza. Uwitwa Rwirahira Emmanuell utuye mu kagari ka Buvumo wahawe itungo ry’ingurube ati”ndashimira Leta y’ubumwe ikomeje kwifuriza imibereho myiza abaturage bayo iduha ubufasha.”

Aba baturage ngo bahuye n’invura idasanzwe mu mezi yashize, ku buryo amazu Atari akomeye yahise asenyuka. Mubahawe inkunga y’amabati ngo bishimiye ko bagiye kuba mu nzu zabo kuko ngo bari bacumbitse. Umukecuru witwa Mukandoli Venansiya utuye mu kagari ka Bugaragara ati”nshimishijwe nuko ngiye mu nzu yanjye nanjye nkamererwa neza kuko nari ncumbikiwe n’umurenge nyuma  yo gusenyerwa n’invura”

Murenzi Gaspard waje ahagarariye MIDIMAR yavuze ko uyu mushinga ukorera mu turere tumwe na tumwe, ukaba utanga infashanyo z’ibanze ku bantu batahutse n’abatishoboye ,ukigisha n’imyuga iciriritse muri rusange. ukaba uterwa inkunga na leta y’ubuyapani.

 

 

Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b’uturere gukoresha amategura n’amatafari muri gahunda y’imidugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Muri gahunda ya leta yo gutuza abaturage mu midugudu, ministeri y’ubutegetsi bwa leta (MINALOC) irashishikariza abayobozi b’uturere two mu Ntara y’ i Burengerazuba gutangira gahunda yo gusakaza amategura no kubakisha amatafari kuko ari byo bihendutse kandi bikaboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe imiturire mu cyaro muri MINALOC  Augustin Kampayana ubwo yari ari mu nama yateguwe n’inama y’igihugu ishinzwe kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, yavuze ko leta yatangiye gahunda yo gusakaza amategura kubera ko amabati ahenda kandi agasaza vuba. Usibye n’ibyo kandi, Kampayana avuga ko kuba amategura akorerwa mu Rwanda byaba n’intandaro yo kubonera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda muri gahunda ya Hanga Umurimo:

“Urubyiruko rwacu, abari n’abategarugori, iyo bari mu makoperative bakabumba amategura binjiza amafaranga. Icyo gihe rero tuba duhanze umurimo. Icya kabili amategura araramba. Niyo ubonye atangiye gusaza ushobora kuyasiga irange, kandi biranoroshye kubatuye mu kabande iyo bagiye gutuzwa mu midugudu basanzwe basakaje amategura bashobora kuyakuraho bakayimukana, leta inafite ingamba zo kugabanya imari ikoreshwa mu gutumiza ibikoresho hanze (nk’amabati) mu gihe dushobora gukoresha iby’iwacu. Ikindi kwimukana amabati bituma yangirika kubera imisumari bikaba ngombwa ko ugura andi mashya.”

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe imiturire mu cyaro akomeza asobanura ko gusakaza amategura atari itegeko ahubwo ari ingamba yafashwe na leta y’u Rwanda kugira ngo irusheho kunoza gahunda yo gutura mu midugudu hakoreshejwe ibikoresho bikomeye, bihendutse kandi bikorerwa mu Rwanda tutibagiwe ko n’amategura atuma mu nzu hadashyuha cyane nk’amabati.

Ni nayo mpamvu mu turere twose hagejejwe utumashini tubumba tukanokora amatafari, ariko ikibazo cyagaragajwe mu nama nuko utwo tumashini henshi tudakoreshwa, mu Ntara y’i Burengerazuba ho impamvu ikaba ari ukubera ko nta butaka bwo kumbamo amatafari n’amategura bupfa kuhaboneka cyane cyane mu turere twegereye ikiyaga cya Kivu.

Ibi ariko ngo nti byari bikwiye kuba impamvu yo kuzarira muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu kuko aho ubutaka butari bashobora no kugura ibikoresho hanze, cyangwa se bagakoresha n’ibihari. Aha Kampayana yatanze urugero ku karere ka Nyamasheke aho bubakisha imbaho kandi ugasanga amazu ameze neza.

 

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Rwanda | Ruhango: abaturage bishimiye kuba Leta yabeguriye imidugudu batuyemo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Abaturage batuye mu mudugudu wa Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, banejejwe no kuba Leta yarabeguriye ubutaka bubatseho amazu yabo.

Ibi byishimo abatuye umudugudu wa Munini babitewe n’uko bari bamaze igihe basiragira mu nzego z’akarere basaba ko bahabwa ibyemezo by’ubutaka kugirango nabo bashobore kubona inguzanyo mu ma banki bakore ibikorwa byabateza imbere.

Icyemezo cyo kwegurira abari mu midugudu ubutaka bwa Leta bari batuyeho, cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 27/06/2012.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 28/06/2012, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yashimangiye ko Kuri ubu itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe rigaragaza ko ubutaka bwubatsweho imidugudu ari ubwa banyiraho “Abaturage”.

Abaturage batuye mu mudugu wa Munini bari barahawe na Leta mu mwaka w’ 1996, bakimara kumva icyi cyemezo bahise bavuga ko bashimira Leta y’ubumwe idahwema gutekereza ku cyateza imbere abaturage bayo.

Safari Abdul atuye muri uyu mudugudu, avuga ko nta hantu Atari yarageze kugirango ahabwe icyemezo cy’aho atuye kugirango ashake uka yabona inguzanyo yo kwiteza imbere, ariko biranga. Akaba avuga ko yashimishijwe cyane n’icyi cyemezo.

Bimwe mu byari bihangayikishije cyane abatuye muri uyu mudugudu, ngo ni uko amazu bari barahubatse yari yarabahenze cyane kuko bagiye bafata inguzanyo za banki bavugurura amazu yabo, aho wasangaga inzu imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 8.

Ikindi cyari gihangayikishije cyane aba bantu, ni uko hari abari baragiye bagura amazu n’abaturage bari barahawe muri uyu mudugudu, bakaba bibazaga uko bizagenda Leta iramutse ishatse kwisubiza ubutaka bwayo.

 

 

 

 

 

Rwanda : Mu mpera z’uyu mwaka, 40% by’amabati ya fibro-ciment azaba yakuweho mu gihugu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Hashize iminsi u Rwanda rufite gahunda yo gukuraho amabati yo mu bwoko bwa fibro-ciment bivugwa ko abamo umukungugu udashobora kubonwa n’ijisho ry’umuntu, utera kanseri y’ibihaha. Iyi gahunda yaba igeze he?

Ushinzwe gukurikirana ikurwaho rya bene aya mabati mu Ntara y’Amajyepfo, Rubibi Louis Pasteur, ati « igikorwa cyo gukuraho bene aya mabati kizabanza gukorwa n’abantu ku giti cyabo bayasakaje ku buryo bizarangirana n’uyu mwaka wa 2012. Kuyakura ku mazu ya Leta byo bizarangirana n’umwaka utaha wa 2013. »

Ubundi, ubushakashatsi bwakozwe mu kwakira 2010 bwagaragaje ko mu Rwanda haboneka ibisenge na palafo bya fibro-ciment biri ku buso bwa 1.000.000 m2. 60% by’ubu buso biri ku nyubako za Leta naho 40% bikaba ku mazu y’abaturage n’ay’abihayimana.

Amazu ya Leta rero ni yo menshi mu asakajwe fibro-ciment. Iyo witegereje kandi, usanga ayo mazu ahanini ari amavuriro ndetse n’amashuri. Ibi rero biteye impungenge : abana n’abarwayi bari mu cyiciro cy’abantu bafite umubiri utabasha kurwanya indwara neza, ku buryo ari bo bagomba kurindwa ibyabazanira uburwayi mu mubiri kurusha abandi ; nyamara ni bo bajya ahari bene aya mabati.

Ngo imwe mu mpamvu ituma amazu ya Leta ataratangira gukurwaho bene aya mabati ni ikibazo cy’ingengo y’imari bitewe n’uko kuyakuraho bihenze. Ese aba bihayimana n’abandi baturage bo bazabasha kubona amafaranga ya ngombwa kugira ngo babe barangije iki gikorwa mu mpera z’uyu mwaka turimo ? Reka tubitege amaso.

Icyakora, iki gikorwa nikiramuka kirangiranye n’umwaka utaha, haba ku mazu y’abantu ku giti cyabo ndetse n’aya Leta,  nk’uko Rubibi abivuga, bizaba ari intambwe ikomeye mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.


Abatwara abantu

Rwanda : Abatwara abantu n’ibintu ntibakwiriye kurwanira isoko

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Dr Alexis Nzahabwanimana, umuyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze arasaba abakora umwuga wo gutwara ibinyabiziga mu karere ka Rubavu kwibumbira mu makoperative bagaharanira inyungu rusange aho kurwanira abagenzi.

Abatwara abantuIbi Dr Nzahabwanimana akaba yarabitangaje ku itariki ya 12 Nyakanga ubwo yasuraga abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu karere ka Rubavu, ikiganiro yagiriye muri Centre Culturel ya Gisenyi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku iterambere rirambye ry’uyu mwuga hitawe ku bawukora n’abagana iyi serivisi.

Dr Nzahabwanimana yasobanuye ko koperative zisigaye zivuka ariko ugasanga ntizisenyera umugozi umwe ahubwo ugasanga zirwanira abagenzi. Aha yashimangiye ko kuzana imodoka cyangwa moto ukayandikisha muri koperatve bidahagije mu gihe uzahora urwanira isoko n’abo muhuje umwuga.

Yagize ati “koperative ivuze gushyira hamwe abantu bagaharanira inyungu ya rusange ku buryo banagobokwa na Leta kuko na yo ihera ku bafite imishinga izaramba.”

Iyi nkunga ya Leta izajya ihabwa abatwara abagenzi n’ibintu ikaba ikiri kwigwaho ariko ikaba izemezwa nyuma y’uko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zitanze inama.

Mu bindi abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu basabwe harimo gufata neza ibikorwa remezo, bakumva ko biri mu nshingano zabo kubirinda. Banasabwe kandi guharanira ko Umuryango w’Ibihugu bigize Afrika y’Iburasirazuba (EAC) ubabera isoko aho kugirango u Rwanda ruyibere isoko.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan na we yamenyesheje abayobozi b’amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ko akarere kari gushakisha inkunga yo kubaka gare. Akaba yabasabye uruhare rwabo kugirango bagere kuri iyi ntego.

Eric Nkurikiyimfura, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara moto mu karere ka Rubavu yishimiye inama bagiriwe mu kunoza imikorere yabo kandi ko bizoroha kuko na bo bemera ko igihe cyo kuva mu gukorera mu kajagari kigeze dore ko ngo bituma umwuga wabo uta agaciro.

Nyamara ariko Nkurikiyimfura akaba asanga bagomba kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa nko kwitorera abayobozi kuko hari igihe usanga hari abatorerwa iyo myanya badakora umwuga bagiye guhagararira bikamera nk’ishoramari.

 

 

 

 

 

Rwanda : Ubuharike buri ku isonga mu bibazo bikomeye muri gahunda yo kwandika ubutaka

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Abagize komisiyo y’ubutaka mu turere baratangaza ko ubuharike ari kimwe mu bibazo bikomeye muri gahunda y’ubutaka kuko gikunze kugaragara nk’imbogamizi henshi mu turere tw’u Rwanda.

Aba bagize iyi komisiyo bagaragaje ko mu gihe abantu bumvise ko hari gahunda yo kubarura ubutaka mu gace runaka, bihagurutsa abantu benshi ndetse n’abatari basanzwe bazwi muri ako gace bakaza kwibaruza ku butaka runaka baba bemeza ko babufiteho uruhare.

Urugero umuyobozi mukuru wungirije  w’ishami rishinzwe ubutaka no kubupima, Eng. Didier Giscard Sagashya yatanze akaba ari urwo mu karere ka Nyamagabe hagaragaye umugabo wahuriweho n’abagore icumi bose bemeza ko babyaranye nawe.

Aba bagore bakaba barashakaga ko abana babo bakwandikwa ku butaka bw’uwo mugabo nk’ababufiteho inyungu.

Mu busanzwe amategeko y’ubutaka avuga ko ubutaka bushobora kubarurwaho umuntu umwe ariko bakabarura n’abantu bose babufiteho inyungu kugirango hatazaba kuryamirana.

Sagashya avuga kandi ko ikibazo cy’abavandimwe batumvikana nacyo giteza inkeke abashinzwe kubarura ubutaka kuko hagaragaye abatari bake bashwana kubera izungura ndetse n’iminani.

Ikindi kibazo cyagaragajwe kigeze guteza ibibazo ariko kikaba ngo cyarabashije kubonerwa umuti, ngo ni ikibazo cy’ibirwa. Ku ngoma ya gikoloni, yavugaga ko ibirwa byose ari ibya leta nta muturage wemerewe kubigira.

Nyamara usanga ibirwa binini bimaze guturwa cyane n’abaturage benshi, aha leta ikaba yarafashe icyemezo cyo kubarura ubutaka bwo ku birwa ku babutuyeho, ubw’ibirwa bito bukaba aribwo bubarurwa kuri leta.

Ishyamba kimeza rya Gishwati naryo ngo ryateje ibibazo kuko ryagiye rihabwa abaturage ngo bariture kuva mu myaka ya kera ariko magingo aya rigomba gusubira uko ryari maze rikabarurwa kuri Leta.


Rwanda | Abacitse ku icumu rya jenoside barifuza uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ababashije kuyirokoka bubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo iya leta n’iyigenga.  Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka, ibibanza birimo ayo macumbi byanditswe nk’umutungo wa leta. Ibyo byateye impungenge imiryango yari yarubakiwe amacumbi izi ko iyahawe burundu, none bakaba nta burenganzira busesuye  bayafiteho.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yubakiwe amacumbi,  nyuma yo gusenyerwa ayo bari basanganywe mu gihe cya genocide, Ariko babwirwa ko uretse gutura muri ayo mazu, nta burenganzira bafite bwo kuyagurisha .

Mu myaka ya mbere icyo cyemezo cyagaragaye nk’ikidateje impungenge ku miryango yari yubakiwe amazu.  Nyiramana Pelagie wubakiwe mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko icya ngombwa kwari ukubona ho batura. Ariko akibaza ejo hazaza h’abana babo kuko avuga ko ubwo handitswe kuri leta, nta mwana wagira uburenganzira bwo kuhazungura.

Kutemererwa kwiyandikishaho amazu bubakiwe kandi ngo bibangamira iterambere ry’abacitse ku icumu, kuko Inzu ari kimwe mu ngwate zemerwa n’amabanki ngo abe yatanga inguzanyo. Nk’uko Mukabaranga Priscille umwe mu bacitse ku icumu utuye mu murenge wa Mugina, abitangaza, ngo kuba nta burenganzira bafite ku mazu bubakiwe bibabangamira mu bijyanye no kwiteza imbere kuko badashobora kuba batangaho ingwate izo nzu kuri banki ngo bake inguzanyo bakoramo umushinga ubateza imbere.

Uko kudahabwa uburenganzira busesuye ku nzu bubakiwe kandi, ngo bituma bamwe muri bo batita kuri ayo mazu uko bikwiye kuko nta cyizere baba bafite cyo kuyegurirwa burundu. Murenzi Pacifique uhagarariye umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (Ibuka), avuga ko kudaha abacitse ku icumu uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe, batiyumvamo ko ari ayabo maze hagira n’imirimo ikenerwaho nko kuyavugurura n’ababishoboye ntibabyikorere . Aragira ati “ kuba baranditse ayo mazu yabo kuri leta, bituma bumva ko leta igifite uruhare kuri ayo mazu. Akaba ari yo mpamvu usanga hari n’abadashobora kwisigira umucanga kandi babifitiye ubushobozi”.

Murenzi akomeza avuga ko Ibuka irimo gukora ubuvugizi kugira ngo ayo macumbi yegurirwe abayubakiwe, mu rwego rwo kubomora ibikomere batewe na jenoside yabakorewe, kandi n’abazabakomokaho bazagire uruhare rwo kubazungura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba ayo mazu n’ibibanza yubatsemo bitarandikishijwe ku bo yahawe, ari ko itegeko ribigena. Bikaba byaragaragaye ko bibangamiye imiryango yahawe ayo mazu. Icyo kibazo kikaba kiri mu gihugu hose.

Ku bw’iyo mpamvu ngo icyo kibazo cyizweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hemezwa ko bagomba gusaba ko itegeko rihindurwa maze ayo mazu akegurirwa ku buryo busesuye abayubakiwe.

Mu karere ka Kamonyi, imiryango yacitse ku icumu yubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo Ibuka, Caritas Rwanda, Accord Rwanda, Croix Rouge Rwanda, FARG, … Bamwe mu bubakiwe bakaba bateremerewe kwiyandikishaho ayo mazu.


Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Rwanda : Guhabwa umwambaro ubaranga bizabafasha gukora akazi neza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abahwituzi bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi baratangaza ko kugira umwambaro ubaranga bizatuma  babasha gutunganya akazi kabo neza.

Bamaze kwambara imyenda bahawe baje kwiyereka

Bamaze kwambara imyenda bahawe baje kwiyereka

Aba bahwituzi bavuga ko mbere wabaga utashobora kubatandukanya n’abandi baturage ku buryo iyo wabaga uri guhwitura umuturage ngo yitabire gahunda za leta mbere yabanzaga kwanga kuko akenshi babazaga uwo uri we babasubiza ko ari abahwituzi bakababaza ikimenyetso kerekana ko ari bo nk’uko Munyakazi Cumugabe abitangaza.

Umwe mu bahwituzi bahawe umwambaro Kananura Charles avuga ko umwambaro babahaye uzabafasha kugira agaciro no gukora akazi kabo neza kuko hari bamwe mu baturage bangaga  kubumva  bitewe  no kutagira  ikibaranga kandi kibatandukanya n’undi muntu wese.

Ati “birumvikana ko hari n’uwashoboraga guhohotera umuntu runaka yiyita umuhwituzi kandi atari we ubu turasanga hari byinshi bizadufasha mu kunoza no gukora akazi kacu ko guhwiturira abaturage gahunda za Leta.

Ikindi avuga ni uko henshi aho bamaze kubona iyi myambaro byatanze umusaruro mwiza kuko abaturage bakurikiza inama babaha bitewe n’uko baba babona ko ari umurimo batorewe wo gukangura abaturage.

Babyinnye ikinimba hamwe n’abaturage bitabiriye umuhango

Babyinnye ikinimba hamwe n’abaturage bitabiriye umuhango

Aba bahwituzi kandi ntibahwawe umwambaro gusa bahwe n’inkweto ndetse na za terefone zigendanwa.

Ncamubanzi Isdole ati “  ubu mbonye umwambaro uzajya undinda imbeho, by’umwihariko na telephone izajya ituma ntanga amakuru ku gihe kandi akagera kuri benshi inkweto zizajya zindinda urume rwa mugitondo, ndetse n’indangururamajwi imfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi.”

Kuwa 28/5/2012 umuyobozi w’umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abo bahwituzi imyambaro ndetse n’ibikoresho, yavuze ko bagomba kwihatira gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse ari nako bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta.

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Yagize Ati “murusheho  gufatanya n’abajyanama b’ubuzima gukangurira ababyeyi batwite kujya kwisuzumisha kwa muganga ndetse no kubyarira kwa muganga, bagakingiza abana babo, kwitabira umuganda n’ibindi bikorwa bya leta bigamije iterambere”.

Iki gikorwa cyo gutanga umwambaro kubahwituzi bo mu karere ka Gicumbi uzakomeza mu mirenge yose uko ari makumyabiri n’umwe igize ako karere buri murenge  uzajya uhwabwa ibara ryawo kugirango bibafashe gutandukanya abahwituzi bo muri buri murenge.

 

 

 

 

Rwanda Nyagatare Abaturage baribaza niba

Rwanda : Nyagatare: Abaturage baribaza niba nyakatsi itakubakwa kuburyo bugezweho aho gucika burundu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Nyagatare Abaturage baribaza niba

Mu gihe politiki ya Leta y’u Rwanda yahagurukiye guca nyakatsi mu gihugu hose zigasimburwa n’inzu zubatse ku buryo bugezweho kandi bufite isakaro rirambye, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Nyagatare baribaza niba  icyari kigamijwe ari uguca nyakatsi cyangwa guca ubukene kuko inyubako za nyakatsi bigaragara ko hari aho zicyubakwa.

Ugeze mu Mujyi wa Nyagatare ahateganye na Banki y’Abaturage y’u Rwanda/Ishami rya Nyagatare uhabona inzu bigaragara ko zubatse neza kandi bigaragara ko zubakiwe kugirwa akabari. Ubwo twahageraga, abaturage bahacaga bibazaga iby’izi nyakatsi zirimo zizamuka kandi nyamara Leta ivuga ko irimo kurandura nyakatsi. Byatumye tubabaza icyo bazitekerezaho maze umwe muri bo agira ati “Erega nyakatsi yazize ko bayibonaga nk’inzu y’umutindi! uzabone uyu bagire icyo bamubaza! Ubu se arimo kuzizamura batamureba.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be, n’ubwo bemera ko nyakatsi mu giturage zari ziteye ikibazo dore ko ba nyira zo nta n’uburyo bufatika bari bafite bwo kuzitaho ku buryo zitabateza ibibazo.

Ku rundi ruhande ariko, bakavuga ko ku busanzwe inzu za nyakatsi zidakwiye gucika burundu mu Rwanda kuko ngo ari kimwe mu birango by’umuco nyarwarwanda. Ibi bakabishingira ku kuba nyakatsi ari zo zabanje kuba ubwikingo bw’umunyarwanda mbere y’uko abera bagera mu rwanda. Ku bw’abo baturage rero, ngo kurandura nyakatsi bikaba byaba bimeze nko kurandura tumwe mu turango tw’umuco.

Aba baturage bavuga kandi ko Leta itakwiye kwihutira kurandura nyakatsi, ahubwo yagombye kurebwa uburyo hakubakwa nyakatsi zigezweho. Bakaba banatangaga urugero kuri izo barebaga bagira bati “None se ubu wayinenga iki? Si nyakatsi se? Iyo bakura abantu mu bukene ariko batabyise guca nyakatsi kuko zizahora zubakwa kandi zigataka igihugu.” “None se aha nihuzura hari ahandi abantu bazasubira kunywera n’iri zuba rya Nyagatare!” icyo abo baturage bahurizagaho kikaba cyari uko bishimira ko batura heza ariko nyakatsi ntizicike bururndu ahubwo zikavugururwa.

Nyuma y’ibi bitekerezo, twagerageje kuvugana n’umukozi ufite imyubakire mu nshingano ze mu Karere ka Nyagatare ntibyadukundira.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia