Bamwe bantu batandukanye babarizwa mu bice binyuranye mu mujyi wa Muhanga basanga ko urukundo ntaho rukwiye guhuriza n’ubusambanyi kuko uwo ukunda ngo utakwifuza ku mushora mu mibonano mpuzabitsina igihe cyabyo kitaragera.

Bamwe mu banyeshuli bo mu ishuli gatulika rya Kabgayi
Uwitwa Kaberuka avuga ko mu gihe ukunda umuntu nyabyo, ntawubeshya undi, bigoye ko mwagera ku gikorwa cy’ubusambanyi.
Kaberuka ati: “burya uwo ukunda uramutinya ukanamwubaha, kugirango rero uzubahuke kumubwiranngo muryamane biragoye cyane. Akenshi uwo ubibwira ni wawundi w’ikirara uziko amenyereye kwiyandarika kuburyo numugezaho icyo gitekerezo azagisamira hejuru ariko mu byukuri nta rukundo ruba ruhari”.
Kaberuka akomeza avuga ko nubwo wabeshya umuntu ko umukunda ugamije ko muzaryamana, iyo akwemereye birangira mwatandukanye kuko icyo wamushakagaho wakibonye.
Ati: “muzarebe abantu batera inda abandi batashakanye akenshi barabata bakanabihakana kuko baba badakundana, ni ukubeshyanya”.
Bamwe mu banyeshuri bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK bo bavuga ko ubusambanyi hagati y’urubyiruko akenshi ruterwa n’irari cyangwa ubukene kuri bamwe.

Prisca, umuyobozi muri ICK ushinzwe abanyeshuri avuga ko ubusambanyi ari akageso kaba kari mu muntu, ku babukora rero ngo akenshi nta rukundo baba bafitanye.
Kenneth Kahumuza, umukozi ushinzwe guhugura abakozi ba leta mu kigo gihugura aba bakozi i Muhanga RIAM avuga ko imibonano mpuzabitsina iza ku mwanya wa mbere mu bintu nkenerwa mu mubiri w’umuntu kimwe no kurya, kunywa ndetse no kuryama mu gihe hari umuteno ariko ngo ibi ntibivuze ko ubusambanyi bwakwitiranywa n’imibonano mpuzabitsina yemeye.
Nyamara hari n’abemeza ko mu gihe wakundanye n’umuntu akakwangira ko mukorana imibonano mpuzabitsina ngo nta rukundo aba agufitiye.
Uwitwa Umuhire Claire agira ati: “burya nkubwize ukuri sinapfa gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo ntakunda ariko ku wo nkunda tutabikoze byaba ari amakosa akomeye. None se mwakundanye ngo mujye murebana mu maso. Mukundana kugirango mushimishanye”.
Umuhire avuga ko byaba byiza ushimishije uwo ukunda aho kugirango ajye mu bandi adakunda. Umunyamakuru Emma Claudine ntirenganya umenyerewe mu biganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ya muntu, ku rubuga rwa blog rwe avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi n’undi birushako kongera urukundo rudasanzwe hagati yabo.
Nk’uko bitangazwa kandi na Patti Britton, impuguke yo muri Association of Sexuality Educators and Therapists, ngo mu gihe umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu runaka ngo niko byongera imisemburo y’urukundo mu mubiri w’abayikoze.