Tag Archive | "mahugurwa"

Rwanda | Ruhango amafaranga

Rwanda : Ruhango: amafaranga asigaye ahabwa agaciro kuruta ubumenyi butangwa mu mahugurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango amafarangaUmuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga

Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.

Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.

Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.

Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.

Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.

Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.

Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.

Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”

Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.

Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.

Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.

 

Rwanda | Kamonyi: Ubukene n’ubujiji nibyo bituma abana bishora mu mirimo ivunanye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’iterambere ry’Abaholandi SNV mu mwaka ushize wa 2011, bwagaragaje ko mu Rwanda hakigaragara abana bakoreshwa imirimo y’ingufu cyane cyane ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ahahingwa icyayi.

Mu mahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi tariki 4/4/2012, yahuje abikorera bo mu karere ka Kamonyi, akaba yateguwe ku bufatanye bw’umuryango ushinzwe ubuvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego CADEA n’abafatanyabikorwa barimo SNV  FAWE Rwanda, abakoresha basabwe kujya bashishoza ku myaka y’umukozi mbere yo kumuha akazi.

Nk’uko umukozi  w’umuryango SNV, Musengimana Sylvestre, abitangaza , ngo ubushakashatsi bwakozwe na SNV bwagaragaje ko abana bakoreshwa cyane mu mirimo yo mu bucukuzi bw’amabuye, mu buhinzi ndetse no mu ngo, bitewe n’ibibazo by’ubukene baba bareba mu miryango yabo.

Ibyo ngo akaba aribyo byatumye imiryango irengera abana yishyira hamwe ngo iki kibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana, ikababuza kugana ishuri, ikumirwe.

Abitabiriye ayo mahugurwa, bagera kuri 50 biganjemo abafite amasosiyeti acukura amabuye mu karere ka Kamonyi, bemeza ko hari abagikoresha abana bitewe n’ubukene ndetse n’imyumvire iri hasi y’ababyeyi b’abo bana. Ikindi ngo gukoresha abana bato ntibbagora kandi ntibanabahenda.

Tumwine Venant umugenzuzi w’ umurimo mu Karere na we wari witabiriye ayo mahugurwa, yibukije ko hari abakoresha bamwe bakoresha abana nkana bakirengagiza amategeko, mu rwego rwo kurengera inyungu zabo, ugasanga abana barakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bikorwa byo guhanga imihanda n’ibindi bikomeye; kuko akenshi abana banabahemba amafaranga bishakiye.

Yifashishije itegeko yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza ubukangurambaga, abakoresha bakajya bagenzura iteka imyaka y’abo bagiye gukoresha mbere yuko bagirana na bo amasezerano y’akazi, cyane ko bitemewe guha akazi umuntu utarageza ku myaka 18.

Iteka rya Minisitiri ryo mu kwezi kwa 6/2010 rishyiraho urutonde rw’imirimo itagenewe gukoresha abana. Muri iyo mirimo harimo kubakoresha ubucakara ubwo aribwo bwose, kubasimbuza abantu bakuru mu mirimo y’agahato, kubakoresha umwuga w’uburaya ndetse no gucuruza no gukora ibiyobyabwenge.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia