Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bafite imiryango ikennye, igaragara mo ikibazo cy’imirire mibi bari gufashwa, bahabwa amatungo magufi ndetse banasobanurirwa uburyo bagomba kwirinda icyo cyibazo bahinga akarima k’igikoni.
Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, ibinyujije muri porogaramu yayo yo kwihaza mu biribwa (Food Security) niyo ifasha iyo miryango y’abatishoboye bari mo abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Tariki ya 05/06 ndetse na tariki 07/06/2013, imiryango igera kuri 30 yahawe intama indi nayo ihabwa ibikoresho byo kubafasha mu buhinzi kugira ngo bazabone uko bahinga imboga mu mibande ndetse no mu karima k’igikoni.
Nzabonimpa Ezechiel, umwe muri abo baturage, uturuka mu murenge wa Butaro, avuga ko intama yahawe izatuma abona ifumbire yo gufumbiza akarima k’gikoni ke bityo ahangane n’imirire mibi.
Agira ati “Iyi ntama izamfasha ku gafumbire, nyabuneka rwose ngize n’amahirwe yabyara nkoroza n’undi muntu mugenzi wanjye. Kandi nkabona n’imboga n’imirire ikiyongera n’abana bakarya.”
Undi muturage witwa Uwihoreye Sylverie avuga ko Partners In Helth yatumye abasha kurwanya imirire mibi kuburyo ngo yamenye guhinga akarima k’igikoni, aho yeza imboga akazirya ndetse akazigurisha akabasha kubona icyo azirisha.
Akomeza avuga ko kuba yahawe intama bizatuma abona ifumbire nyinshi bitume ahinga n’imboga nyinshi.
Agira ati “Nta fumbire nari mfite ihagije. Nari ndagiye intama y’umuturage, undi wo hirya ngo mbone ifumbire. Ariko Imana ikoresheje abo yaremye bampaye intama kandi nabo ibongerere, ibakubire karindwi.”
Abo baturage bafashijwe bavuga ko ibyo bahawe bazabifata neza kugira ngo bikomeze bigabanye imirire mibi mu miryango yabo.
Kuva mu bukene
Nsabuwera Vincent, ushinzwe porogaramu yo kwihaza mu biribwa muri Partners In Helth, avuga ko abo baturage bafashije baba baragiye kwivuza bikagaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Akomeza avuga ko Partners In Helth yabegereye ikabafasha, igera no mu miryango yabo kugira ngo barwanye igitera abo baturage uburwayi buturuka ku mirire mibi, aho bigishijwe guhinga imboga, zo muti woroshye wo kurwanya iyo mirire mibi.
Nsabuwera akomeza avuga ko intama bahaye abo baturage ari izo kubafasha muri ubwo buhinzi bwabo ndetse no kubafasha kuva mu bukene.
Agira ati “Izi ntama twabahaye ni ukugira ngo babashe kubona agafumbire, babashe no kongera umusaruro w’ubuhinzi bafite mungo zabo…imizi y’ubukene ni nayo soko y’indwara zose. Umuntu atariye ejo ejobundi indwara izo arizo zose ziramuhirika.”
Akomeza avuga ko iyi progaramu yo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi izakomeza, ikagera no mu yindi miryango yo hirya no hino mu karere ka Burera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora bushishikariza abatuye ako karere kurwanya imirire mibi, aho basabwa kugira akarima k’igikoni mu ngo zabo. Gusa ariko iyo utembereye mu miryango imwe n’imwe yo muri ako karere usanga nta turima tw’igikoni tuharangwa.










