Posted on 30 August 2012
Tags: amata, cyane, ibyubaka, ihene, inka, kandi, mata, nbsp, Rwanda, Rwanda Health, Rwanda importance, Rwanda milk, Rwanda nutrition, umubiri, usanga

Amata mu kirahure
Amata indyo yuzuye, bityo akaba ashobora kwifashishwa na benshi mu kuvura indwara zikomoka ku mirire mibi, cyane cyane indwara zikomoka ku kubura ibyubaka umubiri (proteins).
Mukamabano Anonciata ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Nyankenke mu karere ka Gicumbi avuga ko usanga amata abonekamo ibyubaka umubiri (proteins), amavuta (lipids) n’isukari (glucides) bikenerwa buri munsi mu mubiri.
Ati “ amata kandi yongera kubonekamo imyunyu ngugu ya kalisiyumu (Ca), sodiyumu (Na), potasiyumu (K), manyeziyumu (Mg) na Korore (Cl). Mu gihe iyi myunyu ngugu umubiri utayibonye mu mata biwusaba kuyikura mu bindi biryo bitandukanye kuko usanga ari ingenzi mu mubiri. Icyiza kandi ni uko usanga buri ntungamubiri mu mata iri ku rwego rudakabije mu bwinshi cyangwa mu buke”.
Akomeza avuga ko amata ari ikinyobwa gihindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa ahantu abitswe.
“Muri garama 130 zisigaye ukuyemo amazi ni ho habonekamo garama ziri hagati ya 35 na 50 z’amavuta. Ibigigaye ni ibyubaka umubiri (proteins), ibinyesukari (fats), ibitera imbaraga (lipids) n’ibindi”.
Mu Rwanda kugeza ubu amatungo akunze gukoreshwa mu gutanga amata ni inka n’ihene. Inka ni ryo tungo rinini kandi ritanga amata menshi, ariko na none aya mata akaba agira ingaruka kuri bamwe bitewe n’imiterere y’imibiri yabo.
Ikibazo kiboneka kuri bamwe banywa amata ni aho umubiri wabo uba udashobora neza kugogora aya mata y’inka, ariko bitabujije ko bashobora kunywa amata y’ihene.
Amata y’ihene ni amata adakunzwe cyane cyane muri Afurika, ariko kandi akaba ari yo meza kurusha amata y’inka. Aha bavuga ko ubwiza bw’amata y’ihene bushingiye ku kuba ashobora kunyobwa na buri wese nta ngaruka biteye mu mubiri we.
Posted on 14 April 2012
Tags: abana, bana, ibibazo, imfubyi, Izi, kuko, mata, muri, nbsp, rero, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda Gisagara, Rwanda memorial
Imfubyi za Jenoside zirera zo mu karere ka Gisagara zashyiriweho ingando n’ishyirahamwe ryita ku bapfakazi n’imfubyi ba Jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 DUHOZANYE rikorera mu murenge wa Save, zikaba zigamije kubafasha kuva mu bwigunge baba basanzwe babamo.

Ishyirahamwe DUHOZANYE ryararebye ribona abana bibana bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye birimo kwigunga, guhura n’ihungabana ntibabone ubufasha buhagije n’ibindi byinshi maze rishyiraho iyi gahunda yo kubahuriza hamwe igihe cy’icyunamo kugirango babafashe.
Izi ngando zitabiriwe n’abana b’imfubyi biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza birera bagera ku 160 baturutse mu mirenge 13 y’aka karere. Muri zo rero bahabwa ibiganiro bitandukanye ndetse bakagira n’umwanya munini wo gusabana hagati yabo kugirango bave no muri bwa bwigunge baba basanzwe babamo aho batuye.
“Mbere narinzi ko ari jye ugira ibibazo birenze kurusha abandi ndetse ahubwo nkumva ninanjye jyenyine ubugira bikantera guhora nigunze” Ibi byavuzwe na Claudine UWIZEYIMANA uri muri izi ngando akaba tuye mu murenge wa Gishubi.
Aba bana rero baratangaza ko iki gikorwa cyabafashije cyane kuko guhura ari benshi bakaganira bibibutsa ko n’ubwo badafite ababyeyi ariko bafite abavandimwe kandi nanone bikabafasha kumva ko hari ababatekereza bakibafata nk’abana mu muryango.
Madamu Daphrose MUKARUTAMU uhagarariye iri shyirahamwe aratangaza ko ibibazo by’aba bana bibana bigaragara ariko hakaba ikibazo cy’amikoro bityo ntibabashe kugera kuri bose ariko byibura bakagira abazwi cyane by’umwihariko kubare ibibazo byabo mu mirenge bakaba aribo rero bazanwa muri izi ngando.
Madamu Daphrose arahamya ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuri aba bana kuko babasha kwisanzura muri bagenzi babo bahuje ibibazo ndetse n’abagize ibibazo by’ihungabana bagafashwa kuko iri shyirahamwe riba ryazanye abashinzwe gukurikirana aba bana ukomerejwe akajyanwa ku ivuriro. Ibi rero akavuga ko binafasha abana koroherwa vuba kuko baba bafite umuntu ibitaho hafi.
Iki gikorwa ubu kikaba kibaye ubugira 3 ubwa mbere kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2006, buri gihe gitangira ku itariki ya 7/mata kigasozwa kuya 13 mata.
Posted on 28 February 2012
Tags: abana, amata, ayo, bwo, cyumweru, gahunda, kubona, kuko, mata, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda MIJEPROF, Rwanda milk, umwana
Inkongoro y’umwana ni gahunda ireba abana bose b’aba abava mu ngo zitunze inka, abikamishiriza ndetse n’abadafite abushobozi bwo kubona ayo mata.

Iyi gahunda rero yo kugenera umwana wese amata byibura inshuro ebyiri mu cyumweru, yashyizweho kugirango hacike ikibazo cy’indwara zifata abana n’imikurire mibi bitewe no kubura intungamubiri zihagije mu biribwa byabo.
Ntibyoroshye rero ko abana bose babona aya mata n’ubwo atangwa mu mashuri cyane ko hari abana bamwe batajya ku mashuri kuko batarageza igihe cyangwa kubera izindi mpamvu kandi no mu miryango yabo bakaba ntabushobozi buhari bwo kubona ayo mata.
Umuyobozi uhagarariye isangano mboneza muco muri MIJEPROF madamu Niragire Bellancile yasabye ubuyobozi bwa Gisagara ko bwakwita kuri iki kibazo cy’ingo zidafite ubushobozi bwo kubona amata y’abana.
Yanabahaye igitekerezo cyo kuba abaturage bafashanya kuko niba umuturanyi afite inka zikamwa akaba aturanye n’abantu badashobora kubona ayo mata yajya abakamira nka litiro 2 mu cyumweru kandi bikabafasha.
Bitabaye ibyo umuntu waba atanafite izo nka ariko afite ubushobozi akaba yafasha uwo muryango begeranye awukamishiriza kuko amafaranga 500 ya litiro 2 mu cyumweru hariho benshi bashobora kuyabona bitabagoye.
Igikenewe ni uko buri mwana wese wo muri aka karere yajya abasha kubona amata bybura inshuro 2 mu cyumweru.
Posted on 31 January 2012
Tags: akomoka, amagufa, amata, ari, aya, cyane, health, kalisiyumu, mata, muri, Rwanda, uruhare, Vitamin
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya “Northwestern University” yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buvuga ko amata akomoka ku ntama n’ubwo ataboneka kenshi ari yo mata akungahaye kuri kalisiyumu ikomeza amagufa kurusha andi mata.

Amata y’intama agira uruhare mu ikura ry’amagufa
Nk’uko aya makuru abitangaza, ngo muri litiro imwe y’amata y’intama habonekamo miligarama 1.950 zikaba ari nyinshi ugereranyije n’iziboneka mu mata akomoka ku nka.
Aya mata akurikirwa n’akomoka ku mbogo aho yo agira miligarama 1.800 muri litiro imwe. Amata y’ihene na yo agira miligarama 1.260 za kalisiyumu muri litiro imwe yayo. Amata abonekamo kalisiyumu nke ni akomoka ku nka akaba abonekamo miligarama 1.200 muri litiro imwe yayo.
Aha bavuga ko uyu munyu ngugu wa kalisiyumu ufite uruhare runini mu mikurire y’amagufa cyane cyane ay’umwana ukiri muto. Mu gihe umunyu ngugu wa kalisiyumu ubaye muke mu maraso ushobora kuba ikibazo cyane cyane gishobora no kugira uruhare mu kwiyongera kw’amagufa mu gihe cyo gukura.
Aya makuru avuga ko uyu munyu ngugu wa kalisiyumu ugoma kugendana neza na vitamini D. Aha ni ukuvuga ko mu kurya ibikungahaye kuri kalisiyumu ari na ngombwa kwibuka gufata n’ibikungahaye kuri vitamini D no ku byubaka umubiri kuko ari byo bigira uruhare ntakuka mu mikurire myiza y’umubiri muri rusange.
Izi ntungamubiri zose ziboneka mu nyama, mu mata, mu magi, mu mafi ari byo bizwiho cyane kubonekamo vitamini D. Aha kandi bavuga ko uruhererekane rw’inyunyu ngugu na rwo rurushaho kugira umumaro mu mikurire y’umwana, kabone n’ubwo ishobora kuba itagira uruhare ruziguye mu mikurire y’amagufwa.
Aha bemeza ko mu gihe umubiri ufite ikibazo cya kalisiyumu, habonetse amata akomoka ku ntama yaba ari yo yayitanga mu gihe gito. Icyakora ngo ntihakwiye kwirengagizwa ko aya mata adapfa kuboneka bitewe no kudakundwa na benshi.