Posted on 06 July 2012
Tags: cyane, gahunda, gihe, imirire, kuko, mibi, muri, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda against, Rwanda children, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda malnutrition, umudugudu

Gahunda yo guha abana amata mu gikoni cy’umudugudu
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza ko nta mwana n’umwe uzasigara arangwaho imirire mibi mu gihe gito kuko iki kibazo cyahagurukiwe binyuze mu kwigisha ababyeyi guteka mu gikoni cy’umudugudu no guha abana indyo yuzuye igizwe n’amata atangwa muri gahunda y’inkongoro y’umwana ndetse no muri gahunda y’agakono k’umwana igamije kurwanya bwaki.
Izi gahunda zigamije guteza imbere imirire myiza mu karere ka Gisagara ziracyakomeza kuko hari bamwe mu baturage bavuga ko bagikeneye kwigishwa ku itegurwa ry’amafunguro arimo intungamubiri cyane cyane ku mafunguro agenewe abana bato. N’ubwo rero bigaragara ko abagikeneye ubu bumenyi aribo bake ndetse henshi muri aka karere imirire mibi ikaba imaze gucika, ubuyobozi buvuga ko izi gahunda zizakomeza abantu bakajya bahugurwa muri gahunda z’utugoroba tw’ababyeyi bityo ntihazagire umwana numwe usigara arangwaho n’imirire mibi.
Mu murenge wa Kibirizi akagari ka Muyira, ababyeyi baravuga ko uyu munsi batarareka guhugurana hagati yabo kuko hari abaza bavuga ko bataramenya gutegura amafunguro arimo intungamubiri, ariko akenshi ngo bikaba biterwa n’uko batagiye bitabira inyigisho ku gihe, bitavuze ko nanone ariko bagomba kubihorera.
Marie Jeanne umwe mu bajyanama b’ubuzima aragira ati “Bene abo iyo batugannye batubwira ko bakeneye ubumenyi ntitubasubiza inyuma ahubwo biradushimisha kuko tuba twumvise ko za ndwara zigiye kugabanuka. Baraza tukabigisha kandi tukabasaba ko bagerageza no gukangura abandi bataritabira gahunda z’igikoni cy’umudugudu. Icyo tugamije ni uko mu gihe gito nta mirire mibi iba ikigaragara mu duce twacu bityo rero tukaba tugomba gukomeza kwigishanya uburyo bwo kuyirwanya”
MUKANKUBITO Venancie umuturage mu murenge wa Save, we aravuga ko mu kagari ke ka gatoki iki kibazo cy’imirire mibi cyahakemutse kuko ngo bo babashije kwitabira inyigisho zatangwaga n’abajyanama b’ubuzima ari benshi maze babasha kumva akamaro ko kujya kwiga guteka mu gikoni cy’umudugudu bituma babasha kurwanya indyo mbi mu ngo zabo.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE avuga ko akarere kahagurukiye kurwanya imirire mibi, ariyo mpamvu gahamagarira abaturage guhinga imboga kandi bakanamenya kurya imbuto aho kuzishora ku masoko gusa. Avuga ko hakurikijwe uburyo abaturage bitabira gahunda zo bikoni by’imidugudu bigaragaza ko mu gihe gito imirire mibi izacika mu karere kabo.
Icyo abaturage basabwa gusa ngo ni ugukurikiza inyigisho bahabwa maze bakita ku bana cyane cyane kandi ibyo bakora byose bakitabira gushyiramo isuku nyinshi.
Posted on 21 June 2012
Tags: abana, Aho, amata, gahunda, imirire, inkongoro, mibi, mwana, neza, Rwanda, Rwanda bugesera, Rwanda children, Rwanda good, Rwanda Health, Rwanda milk, ushima

Umuturage ushima gahunda y’inkongoro ku mwana
Ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko gahunda y’inkongoro ku mwana yatangijwe hirya no hino mu gihugu, kuko yagabanije ibibazo by’indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki n’izindi.
Nirere Daphrose utuye mu Murenge wa Ntarama avuga ko iyo gahunda yatumye amenya akamaro k’amata ku bana.
Ati “ nyuma y’aho abana banjye babonye amata ubu bameze neza bitandukanye na mbere aho bagaragaragaho ibibazo by’imirire mibi nka bwaki”.
Yishimiye ko gahunda ya Girinka yaje yunganirwa n’iy’inkongoro ku mwana, byatumye abana babo bamera neza ati ‘‘Abana bacu baranywa amata kandi bameze neza, kandi iriya gahunda ya perezida wa repubulika aho buri muturage ahabwa inka iratuma nta bana bakomeza kugarizwa n’imirire mibi’’.
Uretse Nirere ushima gahunda y’inkongoro kuri buri mwana Mukantaganira Vestine wo mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera nawe ashima gahunda yo gushishikariza abaturage mu guhinga uturima tw’igikoni tweraho imboga nazo zifatwa nk’ingenzi mu mirire y’abana ndetse bakaba banasabwa gutera ibiti byeraho imbuto ziribwa.
Asanga izo gahunda zikwiye kwitabirwa n’abaturage kuko ari bo ziba zashyiriweho, bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza muri rusange nubw’ abana babo by’umwihariko.
Iyi gahunda y’inkongoro y’umwana mu mashuri abanza nay’inshuke iri hirya no hino mu gihugu, yashyizweho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kunywa amata ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Posted on 09 June 2012
Tags: abaturage, igikoni, imirire, indyo, kagari, mibi, muri, ndwara, Rwanda development, Rwanda Health, Rwanda kayonza, Rwanda Rwanda, Rwanda vegetables, yuzuye, ziterwa
Abaturage bo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, bavuga ko akarima k’igikoni kabafatiye runini kuko ngo katumye zimwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi zibagirana muri ako kagari. Abo baturage bavuga ko mu myaka yashize muri ako kagari hagaragaraga abana barwaye bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi, ariko ubu ngo zikaba zigabanuka ku buryo bugaragara.

Icyo benshi mu bo twaganiriye bahurizaho, ni uko ngo kurwaza bwaki n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi byaterwaga ahanini n’ubujiji bw’abaturage, kuko ubusanzwe batari abakene ku buryo abana babo babura indyo yuzuye.
Mukunzi Leonard yabisobanuye muri aya magambo “Ubundi rwose natwe twabonye ko kurwara ziriya ndwara na twe twabigiragamo uruhare kubera ubujiji, nonese ko ntacyo tubuze abana bacu barwara bwaki gute? ahubwo ni uko tutari tuzi indyo yuzuye”
Akarima k’igikoni ni imwe muri gahunda leta ishishikariza abanyarwanda gushyira mu bikorwa hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi. Mu karima k’igikoni, abaturange bahingaho imboga zitandukanye zongera intungamubiri kandi zigafasha urugo kubona indyo yuzuye.
Biteganyijwe ko abaturage bo mu murenge wa Rukara bazanigishwa uko amafunguro aciriritse benshi bita ay’abakene ashobora gutegurwa kandi akaba akubiyemo ibyangombwa byose umubiri uba ukeneye, ibyo bikazakorwa muri gahunda yiswe “iziko” igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakigishwa gutegura indyo yuzuye.
Posted on 27 May 2012
Tags: , abana, Aho, amata, avuga, bwaki, ihene, imirire, kijyambere, kuba, mibi, Rwanda goats, Rwanda Kirehe, Rwanda milk, Rwanda nutrition
Ubworozi bw’ihene za kijyambere bufite akamaro kenshi ku bazoroye aho bavuga ko bazikama bityo bakarwanya imirire mibi baha abana amata bikaba bibarinda no kuba barwara bwaki.
Mukasine Tarisira ni umworozi w’ihene za kijyambere avuga ko amaze igihe kitari gito yoroye ihene za kijyambere aho avuga ko azikama bityo we n’abana be bakabona amata yo kunywa cyangwa se bakayatekamo icyayi, uyu mworozi w’ihene za kijyambere avuga ko kuri we kuba yoroye ihene za kijyambere bimufasha mu guha abana be indyo yuzuye kuko yemeza ko kuba akama ihene abana bakanywa amata ko nta mwana we n’umwe ushobora kurwara bwaki, avuga ko ihene ayikama litiro 2 aho kuri ubu agerageza no guha ku baturanyi amata y’ihene kubaba bafite abana barwaye bwaki cyangwa se baba bagaragara ko bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Mukasine Tarisira atuye mu kagari ka Mareba mu murenge wa Nyarubuye akomeza avuga ko kuriwe korora ihene abona bifite akamaro kuko iyo ayikamye aba azi neza ko afite amata arwanya imirire mibi mu bana akaba akangurira n’abandi baturage kuba bakwitabira korora ihene za kijyambere zikamwa kuko ku baba bafite ikibazo cy’imirire mibi gikemurwa no kunywa amata y’ihene.
Posted on 24 May 2012
Tags: Aho, akaba, akomeza, avuga, bishyimbo, ibishyimbo, ifu, imirire, kuri, mibi, Rwanda agriculture, Rwanda beans, Rwanda flour, Rwanda nutrition
Abantu benshi bamenyereye ko ibishyimbo ari ibidyo bagereka ku bindi biryo,kuri ubu hari aho ibishyimbo bikurwamo ifu y’igikoma aho abayikoresha bemeza ko birwanya imirire mibi.
Mbakuriyemo Evariste utuye mu murenge wa Nyamugari ni umuhinzi w’ibinyampeke birimo ibishyimbo n’ibigori avuga ko mu bihingwa ahinga harimo igihingwa cy’ibishyimbo cya koruta akaba akomeza avuga ko atunganya ibi bishyimbo bikavamo ifu aho iyi fu ngo irushaho kurwanya imirire mibi mu bana baba batuye mu mudugudu iwabo,akaba avuga ko ibyo bishyimbo abisesha ku mashini bityo ikiro kimwe akakigurisha amafaranga 1000.
Uyu muhinzi kandi akomeza avuga ko iyo ufite umurwayi ushobora gutekamo isosi muri ibi bishyimbo uvanzemo imboga hanyuma hakavamo potage nziza aho kujya gukora potage y’ibindi bintu.
Uyu muhinzi akomeza avuga ko kuri we kuba yarahinze ibishyimbo bikaba bivamo ifu y’igikoma biri mu bituma arushaho kubihinga kuko abona isoko ahantu hatandukanye.
Posted on 09 May 2012
Tags: club, ibihumbi, ikomeze, imirire, ingufu, iyi, kugira, kurwanya, mibi, ngo, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda food, Rwanda Health, Rwanda Help, Rwanda helping the poor
Mu kagari ka Gasarambwayi ho mu murenge wa Musaza, barwanyije imirire mibi bubakira uturima tw’igikoni abaturage, kugeza ubu umuturage akaba amaze kumva agaciro k’akarima k’igikoni.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasarabwayi Vincent de paul avuga ko kugeza ubu mu kagari ka Gasarabwayi abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’akarima k’igikoni aho avuga ko babikanguriwe na club Tuseme ibubakira uturima tw’igikoni ku bari batadufite.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi club ifatanije n’abajyanama b’ubuzima bakanguriye abaturage uburyo bateka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri aka kagari.
Yongeyeho ko hari abana bagera kuri 23 bari barwaye bwaki, ariko ngo kubera iyi club yafatanyije n’abajyanama b’ubuzima bakigisha uburyo bateka indyo yuzuye ubu nta bwaki n’abo bana bose barakize ubu bameze neza.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa akaba avuga ko hari n’ihene za kijyambere zikamirwa abo bana mu rwego rwo kubarinda kongera kurwara bwaki aho bavanga n’igikoma bityo abana bakamererwa neza, kuri ubu akarere kakaba karateye inkunga ingana n’ibihumbi 500 iyi club kugira ngo ikomeze kugira ingufu mu kurwanya imirire mibi mu murenge wa Musaza.
Posted on 05 May 2012
Tags: abana, abategarugori, bari, imirire, kurwanya, mibi, midugudu, murenge, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda development, Rwanda food, Rwanda Gisagara, Rwanda Health, Rwanda Save
Mu murenge wa Save, akagari ka Rwanza mu midugudu ya Kivumu na Nyabitare ho mu karere ka Gisagara abategarugori bakomeje kwitabira gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Mu gikorwa cyo gukangurira abaturage bo muri aka gace kurwanya imirire mibi, abategarugori bari mu gikoni cy’umudugudu bafatanyije n’abayobozi b’uyu murenge bagaburiye abana babaha n’amata ndetse bagirana n’ubuyobozi ibiganiro bitandukanye.
Abashyitsi bari bitabiriye icyo kiganiro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa SAVE wari umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge Madame INGABIRE Chantal ndetse na komite nyobozi z’imidugudu yombi, abajyanama b’ubuzima muri iyo midugudu n’ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abandi baturage bagize iyo midugudu yombi muri rusange.
Mu ijambo umwe mu bajyanama b’ubuzima yavuze yagaragaje ko imirire cyane cyane ku bana ishimishije kuko nta mwana n’umwe wagaragaye afite ikibazo cy`imirire mibi muri uwo mudugudu mu ipimwa ry’abana ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2012 bikaba bigaragara ko ababyeyi bamaze kwitabira kugaburira abana babo indyo nziza kandi yuzuye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore madame INGABIRE Chantal yavuze ko umuhigo abategarugori bo muri uyu murenge bahize wo kurwanya imirire mibi bazawugeraho bwaki kimwe n’ibindi bibazo biterwa n’imirire mibi bigasigara ari amateka.
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude yashimiye abaturage b’iyi midugudu umurava bafite mu kurwanya imirire mibi, abakangurira kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye irimo ibibarinda indwara, ibibatera imbaraga n’ibyubaka umubiri dore ko n’ibigize iyo ndyo yuzuye babyihingira , kubagirira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro yabo kugira ngo bazavemo abantu bazima bafite imbaraga zo gukorera Igihugu kuko ari bo mizero y’ ejo hazaza.
Umuhango wasojwe no kugaburira abana no baha amata cyane ko wari n’umunsi abategarugori bahuriraho mu gikoni cy’umudugudu.
Posted on 14 April 2012
Tags: abakene, gahunda, imirire, inka, inkoko, korora, kugira, mibi, muri, ngo, Rwanda Alphonse, Rwanda development, Rwanda Girinka, Rwanda Munyentwali, Rwanda Poverty, Rwanda Rwanda, Rwanda v
Hashize igihe mu Rwanda havugwa gahunda ya Girinka, ikaba irangwa no kugabira abakene inka kugira ngo babashe gutunga bityo bikure mu bukene. Muri iyi minsi hajeho n’izindi gahunda zigamije kurwanya imirire mibi mu ngo, harimo na Girinkoko mwana. Guverineri Munyantwari Alphonse arabisobanura.
Ngo uretse gahunda ya Girinka, hari hasanzweho na gahunda yo gushishikariza no gufasha abantu korora amatungo magufi hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse no kongera umutungo biturutse ku kuba aborora babasha kugurisha amatungo bakabona amafaranga.
Nyuma yo kubona ko mu Rwanda hose harimo ingo zigera ku bihumbi cumi na bitandatu (16.000) zigaragaramo imirire mibi, hashatswe icyatuma iyo mirire mibi icika. Ni muri urwo rwego abantu bashishikarijwe kurushaho kwita ku turima tw’igikoni ndetse n’abakene cyane bagafashwa korora inkoko kugira ngo abana babone amagi yo kurya.
Ibi binajyanye na gahunda y’igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bo mu midugudu bahurira bakiga gutegura indyo yuzuye bahereye ku byo bashobora kubona iwabo.
Guverineri Munyantwari ati: “Abafashwa korora inkoko ni abakene cyane. Ariko n’abafite inka, boroye n’inkoko byarushaho kuba byiza kuko byatuma barushaho kugira imirire myiza”.
Posted on 26 March 2012
Tags: ibitotsi, ikibazo, imboga, imbuto, imirire, indwara, kubura, mibi, ndetse, ntungamubiri, Rwanda, Rwanda food, rwanda Gicumbi, Rwanda Health, Rwanda illness
Muri iki gihe usanga hari abantu benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi ikomoka ku bumenyi bucye bw’ibyo bagomba gufata kugirango bibafashe kugira imibereho myiza ni muri gahunda ivuriro rikuru ryo mu Karere ka Gicumbi rikangurira abantu kwitabira kurya imbuto n’imboga kugirango barwanye ikibazo k’indwara y’imirire mibi.

Dr Muhairwe Fred kuri uyu wa 23/3/2012 yatangarije abaturage ba Gicumbi nibitabira kurya imbuto n’imboga ndetse bakamenya gutunganya ifunguro rikungahaye kuntungamubiri indwara zikomoka kumirire mibi zizacika burundu.
Asanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi bagerwaho n’izindi ngaruka aha yagarutse kuba bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, ibi bikaba bishobora guterwa na zimwe mu mpinduka ziba zabaye mu mibereho yabo ya buri munsi cyangwa bigaterwa n’uko umuntu yahinduye imibereho aho yabaga, nk’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubundi burwayi umuntu yaba afite imbuto zishobora kumuvura ubwo burwayi bwo kubura ibitotsi ndetse n’izindi ngaruka zose zaturutse ku kibazo k’imirire mibi.
Avuga ko imbuto n’imboga ari umuti w’indwara nyinshi kuko ziganjemo intungamubiri umuntu aba yatakaje bikamutera kubura ibitotsi.
Mu gusesengura akamaro k’imbuto n’imboga avuga ko yasanze iki kibazo cyo kurwara indwara zikomoka kumirire mibi gishobora guturuka ku igabunuka ry’umusemburo wa serotonine mu mubiri, kubera nta ntungamubiri zihagije umubiri wifitemo bityo bigatera uburwayi.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje kandi ko iri gabunuka rishobora guturuka ku ibura ry’intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini C, vitamini B6 ndetse n’imyunyu ngugu.
Yongeraho ko mu guhashya ikibazo cyo kubura ibitotsi ari ngombwa kwibanda ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri twavuze haruguru, bakavuga ko imbuto, imboga ndetse n’inyama zitukura ziri mu biribwa bya mbere bikungahaye kuri izi ntungamubiri.
Uretse kuba imbuto n’imboga zinarinda umubiri kurwara indwara zose zibonetse zinavura indwara yo kubura ibitotsi.
Imbuto n’imboga zibonekamo izindi ntungamubiri zinyuranye zifasha umubiri kwiyubaka no gukora neza harimo no kuwurinda ibishobora kuwangiza, bityo bigatuma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze.
Akangurira buri wese kuzirikana ko imbuto ari ingenzi mu buzima kandi buri wese agaharanira gufata ifunguro ryuzuye ririmo imboga, akanarenzaho imbuto mu rwego rwo gufata neza umubiri.
Posted on 10 March 2012
Tags: abakene, amata, bakene, barahawe, gahunda, imirire, inka, mibi, nbsp, ngo, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda Nyabihu
Mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, abakene 24 bari barahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bazituriye bagenzi babo bandi 24 b’abakene inka zabyawe n’izo bari barahawe.

Kabatwa abakene 24 bahawe inka muri gahunda yo kuziturirana
Iki gikorwa cyo gutanga inka ku bakene 24 kikaba cyarabaye kuri uyu wa 8/03/2012, abahawe izi nka bakaba barishimiye cyane inka bahawe, banasezerana ko bagiye kuzifata neza bazitaho uko bikwiriye kugira ngo bazabashe gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bazibahaye kugira ngo nabo bazagire abandi bakene bazaziha.
Ibyo ngo bikazatuma bagenda barushaho kwikura mu bukene ku buryo burambye ndetse banarwanya indwara ziterwa n’imirire mibi hakoreshejwe amata azajya aturuka ku nka zabo.
Uretse gahunda yo gutanga inka,abana bagaragaragaho ikibazo cy’imirire mibi bakaba barahawe amata mu rwego rwo kuyirwanya.

Amata agera kuri Litiro zisaga 50 akaba ari yo yahawe abana nk’uko Veterineri w’akarere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije. Gahunda zo kurwanya ubukene hatangwa inka ku bakene ndetse na gahunda yo guca bwaki n’imirire mibi hitabwa ku bagaragaraho ibyo bibazo bikaba bikomeje mu karere ka Nyabihu.