Tag Archive | "midugudu"

ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Rwanda : Imidugudu ya Ryambungira na kamugeni iratanga icyizere cy’ejo heza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.

Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n’ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.

Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: “iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza”.

Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y’amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy’inka ndetse n’ibindi.

Abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by’umushinga w’amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.


 

 

Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatseNubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura  mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.

Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge  wa Nyamiyaga,  avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu.  Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.

Uwo musaza  ngo yiyemeje kuguma aho atuye n’ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati “keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n’uwabasha kubaka inzu nk’iyo yari asanganywe”.

Ibibazo by’ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y’ubutaka, bose bakaba bashaka  iy’amafaranga.

Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.

Muri raporo y’ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z’imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi  n’amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.


 

m_Nyamagabe Abatuye ahantu habi bahawe amezi atanu ngo babe bimukiye mu midugudu

Rwanda | Nyamagabe: Abatuye ahantu habi bahawe amezi atanu ngo babe bimukiye mu midugudu.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo kwirinda impanuka zituruka ku miturire mibi, akarere ka Nyamagabe kihaye intego yo gutuza mu midugudu  ingo zose zituye ahantu habi hashobora guteza impanuka ziturutse ku biza.

m_Nyamagabe  Abatuye ahantu habi bahawe amezi atanu ngo babe bimukiye mu midugudu

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Inkangu ni kimwe byibasira abatuye ahantu habi.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’impanuka ziturutse ku biza kubera ahanini imiterere yako igizwe n’imisozi miremire. Mu bihe by’imvura usanga ibikorwa birimo amazu , imihanda n’ibindi bikorwa remezo byangirika ahanini kubera inkangu.

Nko mu murenge wa Musebeya, umwe mu mirenge igize aka karere haherutse kwangirika ibikorwa bitandukanye aho ingo zigera kuri 18 zahuye n’inkangu mu gihe kimwe.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitandukanye zaterwa na bene izi mpanuka, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage bose batuye ahantu habi kuba bamaze kwimukira mu midugudu mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Mu ngo zisaga 72, 861 zituye mu karere ka Nyamagabe, ingo 9,505 nizo zituye nabi. Gusa umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, yadutangarije ko abantu batuye nabi nko ku misozi ihanamye ndetse no mu bishanga aribo bagiye gutuzwa mu midugudu ku buryo bwihuse.

Yagize ati “ turateganya ko byibura mu kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012, ingo zose bigaragara ko zituye nabi zaba zamaze gutuzwa neza ku buryo bw’umudugudu.”

Mugisha Philbert yatangaje kandi ko igihe cy’amezi  5 atari gito kandi ko haramutse habaye inzitizi zacyerereza iyi gahunda, akarere kakongera igihe ariko abatuye nabi bagatuzwa neza mu midugudu.

Mu gihe haramuka hagize uwanga kwimuka ku bushake, ngo ubuyobozi buzamwegera bumusobanurire ibibi byo gutura nabi ndetse bunamwereke ingaruka zabyo naho abazagaragaza ko nta bushobozi bwo kwiyubakira mu midugudu bafite, akarere kazabibafashamo.

   

 

 

Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b’uturere gukoresha amategura n’amatafari muri gahunda y’imidugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Muri gahunda ya leta yo gutuza abaturage mu midugudu, ministeri y’ubutegetsi bwa leta (MINALOC) irashishikariza abayobozi b’uturere two mu Ntara y’ i Burengerazuba gutangira gahunda yo gusakaza amategura no kubakisha amatafari kuko ari byo bihendutse kandi bikaboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe imiturire mu cyaro muri MINALOC  Augustin Kampayana ubwo yari ari mu nama yateguwe n’inama y’igihugu ishinzwe kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, yavuze ko leta yatangiye gahunda yo gusakaza amategura kubera ko amabati ahenda kandi agasaza vuba. Usibye n’ibyo kandi, Kampayana avuga ko kuba amategura akorerwa mu Rwanda byaba n’intandaro yo kubonera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda muri gahunda ya Hanga Umurimo:

“Urubyiruko rwacu, abari n’abategarugori, iyo bari mu makoperative bakabumba amategura binjiza amafaranga. Icyo gihe rero tuba duhanze umurimo. Icya kabili amategura araramba. Niyo ubonye atangiye gusaza ushobora kuyasiga irange, kandi biranoroshye kubatuye mu kabande iyo bagiye gutuzwa mu midugudu basanzwe basakaje amategura bashobora kuyakuraho bakayimukana, leta inafite ingamba zo kugabanya imari ikoreshwa mu gutumiza ibikoresho hanze (nk’amabati) mu gihe dushobora gukoresha iby’iwacu. Ikindi kwimukana amabati bituma yangirika kubera imisumari bikaba ngombwa ko ugura andi mashya.”

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe imiturire mu cyaro akomeza asobanura ko gusakaza amategura atari itegeko ahubwo ari ingamba yafashwe na leta y’u Rwanda kugira ngo irusheho kunoza gahunda yo gutura mu midugudu hakoreshejwe ibikoresho bikomeye, bihendutse kandi bikorerwa mu Rwanda tutibagiwe ko n’amategura atuma mu nzu hadashyuha cyane nk’amabati.

Ni nayo mpamvu mu turere twose hagejejwe utumashini tubumba tukanokora amatafari, ariko ikibazo cyagaragajwe mu nama nuko utwo tumashini henshi tudakoreshwa, mu Ntara y’i Burengerazuba ho impamvu ikaba ari ukubera ko nta butaka bwo kumbamo amatafari n’amategura bupfa kuhaboneka cyane cyane mu turere twegereye ikiyaga cya Kivu.

Ibi ariko ngo nti byari bikwiye kuba impamvu yo kuzarira muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu kuko aho ubutaka butari bashobora no kugura ibikoresho hanze, cyangwa se bagakoresha n’ibihari. Aha Kampayana yatanze urugero ku karere ka Nyamasheke aho bubakisha imbaho kandi ugasanga amazu ameze neza.

 

Nyabihu Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

Rwanda | Nyabihu: Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Nyabihu  Urwego rw’imiturire ruragenda rurushaho kunozwa

 

 

 

 

 

Gutura mu midugudu birushaho kwitabirwa, uyu ni umudugudu wa Nyirabashenyi

Mu Rwanda harimo haragenda hashyirwa ingufu mu rwego rw’imiturire. Mu mijyi baraca imiturire y’akajagari ,hashirwaho ibishushanyo mbonera ndetse n’amabwiriza abashaka kubaka mu mijyi bagomba gukurikiza mu rwego rw’imiturire myiza no kurengera ibidukikije.

Uretse mu mijyi hashyizweho amwe mu mabwiriza n’uburyo bugomba gukurikizwa mu rwego rw’imiturire n’imyubakire,mu bice by’ibyaro naho ntihasigaye inyuma, abaturage  cyane cyane  abadatuye ku midugudu, bagenda bashishikarizwa gutura mu midugudu mu rwego rwo koroherezwa kwegerezwa ibikorwa remezo n’ibindi byangombwa rusange bakenera.

Mu karere ka Nyabihu kagaragara nk’akarere k’icyaro, urwego rw’imiturire  ruragenda  rutezwa imbere cyane cyane abaturage bashishikarizwa gutura mu midugudu, naho abandi batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza cyangwa n’imvura nyinshi bakagenda bimurwa bajyanwa aho badashobora kwibasirwa n’ibiza. Urugero nk’abaturage bari batuye mu duce tutaberanye no guturwamo muri Gishwati, bimuriwe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe.

Kugeza ubu ibishushanyo mbonera by’imidugudu 62 bimaze gukorwa n’ibindi bigera kuri 11 bisigaye birimo kwihutishwa gukorwa. Hateguwe ingemwe zizagenda ziterwa ku nkengero z’imihanda ,kandi n’ahazaca imihanda hamaze kuboneka nk’uko Ndayambaje William ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyabihu yabitangaje.    Kugeza ubu imirenge 2 imaze gutera ibiti ku nkengero z’imihanda naho ingo zirenga 44427 zimaze gutuzwa mu midugudu.

Gahunda yo kugumya guteza imbere imiturire ikaba ikomeje kwitabwaho mu karere ka Nyabihu nk’uko Ndayambaje William yabitangaje. Kugeza ubu igishushanyo mbonera cy’umugi wa Mukamira nacyo kikaba cyarashyizwe ahagaragara,kikaba kizashyirwa mu bikorwa mu myaka iri imbere.

  

 

 

Rwanda : Intara y’amajyepfo: Muri Nyakanga 2013, gutura mu midugudu bizaba biri ku rugero rurenga 70%

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo batuye mu midugudu ku rugero ruri hejuru ya 70%. Hari nyuma y’inama mpuzabikorwa y’Intara ayobora yabereye mu cyumba cy’Inama cya Hoteli Credo ku itariki ya 5 Kamena.

Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, mu Ntara y’Amajyepfo bateganyaga ko mu mpera za Kamena 2012, ingo 63% zizaba zituye mu midugudu. Uyu muhigo wagezweho, kubera ko ubu gutura mu midugudu byageze kuri 65%.

Gahunda yo guca nyakatsi ni yo yatumye uyu muhigo ubasha kugerwaho ku buryo bushimishije. Kuri ubungubu, hatangiye gahunda yo gushishikariza abantu bose kujya mu midugudu. Abatuye nabi bo, ni ukuvuga abatuye ahantu habi hashobora kuba hatuma bagwirirwa n’ibiza, bo bagomba kwimuka.

Guverineri Munyantwari ati: “muri abo batuye nabi, hari abasanganywe inzu ntoya ku buryo isakaro ryazo ritazakwirwa ku nzu bazubaka mu midugudu. Ab’abakene tuzashaka uko tubunganira. Abifite bo nta kibazo baduteye.”

Gahunda yo gushishikariza abantu gutura mu midugudu izaherekezwa no gukomeza kugeza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi mu midugudu ku buryo bizatuma abasanzwe batuye hanze yayo bitabira kuyituramo.


 

 

Rwanda | Nyabinoni: Kutagira ibibanza ni inzitizi yo gutura mu mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abanyamuryango b’ishyirahamwe dutureheza ryo mu kagari ka Gashorera umurenge wa Nyabinoni wo mu karere ka Muhanga biyemeje kujya bubakira amazu bagenzi babo batayagira, baravuga ko biteguye kwimukira mu midugudu kuko ishyirahamwe ryabo rizabafasha mu kubaka ariko bakagira inzitizi zo kutagira ibibanza.

Aba banyamuryango bavuga ko banyiri ibibanza babaka amafaranga menshi cyangwa ingurane nini ugereranyije n’ibibanza batanga. Aba banyamuryango bagize ishyirahamwe dutureheza ubu bakaba badatuye mu mudugudu bavuga ko iyo ariyo mbogamizi bafite kuko ubundi bubakirana amazu ndetse hakaba hari bamwe bamaze kuzurizwa amazu mu midugudu. Ngo kubona ikibanza bigoranye kuko bene amasambu baka amafaranga menshi, cyangwa mu kugurana bakabaka ahantu hanini kurusha aho babahaye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gashorera, Nkerabigwi Leonidas avuga ko mberere habagaho kunanizanya hagati ya nyir’ikibanza n’ugikeneye ariko ubu hafashwe ingamba zitandukanye kandi zitagize uwo zibangamiye, harimo ko nyirikibanza agomba kwemera amafaranga ibihumbi mirongo irindwi gisigaye kigura nyuma y’uko bongeyeho ibihumbi 20000frw kuko mbere cyaguraga ibihumbi 50 000frw, cyangwa akemera ingurane bamuhaye.

Abakenera ibibanza bakaba bishimira iki cyemezo ariko bavuga ko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa naho abafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa imidugudu bo bakavuga ko ubuyobozi budakwiye kubyivangamo ahubwo ugura nugurisha bakiyumvikanira, gusa ibi bikaba ngo aribyo bidindiza abaturage muri gahunda yo kujya mu midugudu.

Abanyamuryango badatuye ku mudugudu bagera kuri 25 mu banyamuryango bagera kuri 40, naho mungo 720 zigize akagari 350 muri zo ni zo zidatuye mu mudugudu.mu cyumweru gitaha buri muturage akazaba yamaze kubona ikibanza izuba ryava bakazatangira kubaka. Abatazagira ubushobozi bakazajya bubakirwa mu gihe cy’umuganda.

 

 

 

 

 

Rwanda | Gisagara Gahunda

Rwanda | Gisagara: Gahunda yo kurwanya imirire mibi irakomeje

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu murenge wa Save, akagari ka Rwanza mu midugudu ya Kivumu na Nyabitare ho mu karere ka Gisagara abategarugori bakomeje kwitabira gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Rwanda | Gisagara GahundaMu gikorwa cyo gukangurira abaturage bo muri aka gace kurwanya imirire mibi, abategarugori bari mu gikoni cy’umudugudu bafatanyije n’abayobozi b’uyu murenge bagaburiye abana babaha n’amata ndetse bagirana n’ubuyobozi ibiganiro bitandukanye.

Abashyitsi bari bitabiriye icyo kiganiro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa SAVE wari umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge Madame INGABIRE Chantal ndetse na komite nyobozi z’imidugudu yombi, abajyanama b’ubuzima muri iyo midugudu n’ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu  n’abandi baturage bagize iyo midugudu yombi muri rusange.

Rwanda | Gisagara Gahunda Mu ijambo umwe mu bajyanama b’ubuzima yavuze yagaragaje ko imirire cyane cyane ku bana  ishimishije kuko nta mwana n’umwe wagaragaye afite ikibazo cy`imirire mibi muri uwo mudugudu mu ipimwa ry’abana ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2012 bikaba bigaragara ko ababyeyi bamaze kwitabira kugaburira abana babo indyo nziza kandi yuzuye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore madame INGABIRE Chantal yavuze ko umuhigo abategarugori bo muri uyu murenge bahize wo kurwanya imirire mibi bazawugeraho bwaki kimwe n’ibindi bibazo biterwa n’imirire mibi bigasigara ari amateka.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Bwana KABALISA Jean Claude yashimiye abaturage b’iyi midugudu umurava bafite mu kurwanya imirire mibi, abakangurira kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye irimo ibibarinda indwara, ibibatera imbaraga n’ibyubaka umubiri dore ko n’ibigize iyo ndyo yuzuye babyihingira , kubagirira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro yabo kugira ngo bazavemo abantu bazima bafite imbaraga zo gukorera Igihugu kuko ari bo mizero y’ ejo hazaza.

Umuhango wasojwe no kugaburira abana no baha amata cyane ko wari n’umunsi abategarugori bahuriraho mu gikoni cy’umudugudu.

 


 

  


 

Rwanda | Ngoma: Gukwirakwiza umuriro mu byaro byatanze isomo ku banze gutura ku midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu baturage banze kwitabira   gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro  w’amashanyarazi  kuko badatuye mu midugudu.

Gahunda yo gutanga umuriro w’ amashanyarazi mu karere ka Ngoma ubu igeze kure aho ubu  uri gutangwa mu mirenge yari isigaye y’ aka karere.Nkuko bigaragara aho iyi gahunda yageze nta nzu irengwa yaba iyubatse neza  ndetse hari nizo bashyiraho cash power ukabona iribugwe  kuko iyo nzu iba  ishaje cyane.

Bigaragara ko ikingezi  gikurikizwa  atari  ubushobozi bw’uhabwa umuriro ahubwo ari  inzu yose iri mu mudugudu  ntanzu barenze.  Kuba nta muntu barengaga batamuhaye umuriro nicyo cyatumye abanze gutura mu midugudu bicuza cyane bavuga ko iyo babimenya baba nabo baritabiriye iyi gahunda y’imidugudu ku ikubitiro.

Muri aba batitabiriye kujya gutura ku midugudu, umusore uherutse kubaka  witwa  Baribwiyumuhungu  utuye mu murenge wa  Kazo  yatangaje ko ikimuteye agahinda aruko yari yubatse inzu ye nziza  n’ amasima ahantu hatari kumudugudu none akaba ntamuriro azabona.

Yabivuze agira ati” ubona inzu yanjye nubatse n’ amasima ibure umuriro ,none  abatuye mu midugudu ninzu  z’icyondo zinashaje bazihaye umuriro. Ubundi ndicuza cyane ndibaza gusenya ngo nongere nubake  bikanyobera.”

Si uyu wenyine  wicuza ko ntamuriro yabonye  kubera kudatura  ku mudugudu ahubwo hari nabandi benshi   batari bitabiriye iyi gahunda yo kubaka ku mudugudu bicuza.

Umukuzi w’ akarere ushinzwe ibikorwaremezo  eng.Fidele Kayigire mu kwezi gushize kwa Kane  uyu mwaka wa 2012 aherutse gutangaza ko  gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu byaro izagera mu mirenge yose ariko ukazajya  utangwa hibanzwe mu bucentre bw’ubucuruzi ndetse n’abitabiriye gahunda y’imidugudu.

Gahunda yo gutura mu midugudu mu ntara y’ iburasirazuba yatangiye gushyirwamu bikorwa no gukangurirwa  abaturage  kuva mu myaka  ya 1998. Kugeza ubu  abantu batari bake batuye mu midugudu.Intego yo gutura mu midugudu nkuko bisobanurwa ngo ni ukugirango abaturage begerezwe ibikorwa by’iterambere nk’umuriro w’ amashanyarazi,amavuriro  amashuri …


 

Nyanza Ubuyobozi bw akarere 3

Rwanda | Nyanza: Ubuyobozi bw’akarere bwasoje icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu mudugudu wa Nkombe mu Kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza tariki 15/03/2012 hasojwe ku rwego rw’ako karere icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu.

Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira  ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Icyo cyumweru cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu rwego rwo kongera igipimo cyari 57% by’abatuye mu midugudu muri ako karere.

Rwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu muduguduRwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Mu mirenge yose uko ari 10 igize akarere ka Nyanza hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abantu gutura mu mudugudu nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabisobanuye.

 

Rwanda | Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Mu kagali ka katarara icyo cyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu cyasorejwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza habereye igikorwa cyo guhoma inzu 60 zubakiwe abakatiwe ibibanza mu midugudu no guharura imihanda ibahuza.

 

Umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah yavuze ko mu kagali ka Katarara icyumweru cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu cyasorejwe ahahoze hari igisambu kinini kigiye kirimo Inzu nyinshi za Nyakatsi hanyuma ziza kuhavanwa muri gahunda yiswe Bye bye Nyakatsi.

 

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu gisize ku rwego rw’akarere ka Nyanza bari ku gipimo kiri hejuru ya 65% by’abatuye mu midugudu mu gihe ubukangurambaga bugikomeje gukorwa.

 

Mukakalisa Caritas umwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu yagarutse ku kamaro ko gutura abantu begeranye avuga ko ibyiza byabyo bitarondoreka.

 

Yagize ati: “Tubona iterambere, hakaboneka umutekano n’urukundo”. Yongeye agira ati: “abatuye mu midugudu barushaho kwicungira umutekano mu buryo bworoshye ndetse n’ibikorwa remezo bikorohera ubuyobozi kubibagezaho vuba kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye”.

 

 

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu ku rwego rw’akarere ka Nyanza cyabereye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo cyitabiriwe n’abaturage bagera ku gihumbi basiga bakoze igikorwa cy’umuganda gifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia