Tag Archive | "minisiteri"

m_Ngororero Ntibavuga

Rwanda | Ngororero: Ntibavuga rumwe na minisiteri ku isenywa ry’amazu yabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bafite amazu ku muhanda Ngororero – Mukamira, ntibavuga rumwe na minisiteri y’ibikorwa remezo ku isenywa ry’amazu yabo. Ibi biravugwa cyane cyane n’abatuye mu murenge wa Kabaya mu tugari twa Gaseke na Kabaya, ahubatse amazu y’ubucuruzi y’ahitwa kukinyanda.

Aba baturage bavuga ko ubwo minisitiri w’ibikorwa remezo yasuraga uwo murenge kuwa 27 Mata 2012, yahagaze muri ako gace maze abwira abaturage ko batubahirije metero zisigara hagati y’amazu n’umuhanda, maze avuga ko bagomba gusenya amazu yabo.

Rwanda | Amwe mu mazu ashobora gusenywa

Amwe mu mazu ashobora gusenywa

Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazu yabo amaze igihe kirekire kuburyo umuhanda ariwo wahayasanze bakaba bumva nta mpamvu basenyerwa amazu yabo. Icyakora, hari n’abemeza ko hari amazu amwe n’amwe ari mukagali ka Kabaya yishyuwe ubwo umuhanda wubakwaga, ariko aba bakaba bataranemerewe kuvugurura ayo mazu ubwo iyi gahunda yakorwaga.

Twabajije umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza wari kumwe na minisitiri muri urwo rugendo maze atubwira ko abaturage nta kosa bafite kuko nawe yemeza ko aya mazu ari ayambere y’umuhanda. Ikindi umuyobozi w’akarere avuga ni uko mu kuvugurura aya mazu, ba nyirayo basabwe kuvugurura bayigiza inyuma kandi barabikoze kuburyo basubiye inyuma ho hagati ya metero ebyiri n’eshatu. Kuriwe, niba ari ngombwa ko aba baturage babisa umuhanda hakwiye kubaho kubishyura ibikorwa byabo.

Iki kibazo kiravugwa muri aka gace mugihe bamwe mubahafite amazu bakiri mu mirimo yo kuyavugurura ari nako bayongerera agaciro, biturutse ku mabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ibi bikaba bivuga ko niba abaturage bazasenyerwa bazahomba byinshi cyangwa Leta yabimura amafaranga izatanga akaba akomeza kwiyongera.


 

Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Rwanda | Ruramira: Abaturage bagiye gutera ibiti ku bwinshi bagabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Ruramira Abaturage bagiye gutera

Abaturage bo mu tugari twa Buhoro n’Agasharu bavuga ko bagiye gutera ibiti ku bwinshi imbere y’amazu yabo, kugirango bizajye bigabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo. Iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga bibasenyeye amazu ndetse na hegitari zigera kuri 23 z’urutoki rw’abo baturage zikahangirikira.

Abo baturage babwiye abakozi ba minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi babasuye ku itariki 28/3/2012 ko bagiye gukaza umurego mu kongera ibiti byinshi aho bitari, dore ko menshi mu mazu yasenyutse asa n’ari ku gasozi ku buryo nta biti bihari byatangira umuyaga.

Bavuga ko kuba amazu yabo yarasenyutse mu cyumweru gishize byabaye nko kubahwitura kugira ngo bakore ibyo batahaga agaciro.

“Ubundi umuntu yibuka gukinga ari uko yibwe. Natwe rero ntitwanatekerezaga ko hari umuyaga ushobora kuza ukadusenyera bene aka kageni…ubwo tumenye ko umuyaga ubugiramo uruhare, tugiye kuwuhagurukira byanze bikunze” uku niko umwe muri abo baturage yabisobanuye.

Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi. Ntaribi Theogene, yavuze ko minisiteri y’imicungire n’ibiza ifite amabwiriza y’uko abaturage muri buri ntara bajya bubaka hakurikijwe imiterere y’intara batuyemo.

Yagize ati “Hari nk’ahantu usanga hakunze kuba inkangu, cyangwa kakaba ari agace karangwamo umuyaga ukomeye cyangwa se ibindi biza bitewe n’agace. Ayo mabwiriza asaba ko mu gihe umuntu yubaka ahantu agomba kubanza kwiga ibyo byose kugira ngo yubake inzu ishobora kubyihanganira”

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ku ikubitiro yatabaye abo baturage ibaha amabati yo gusakara kuko amazu amwe ibisenge byayo byari byagurutse. Mu turere twa Kayonza na Rwamagana, iyi minisiteri yatanze amabati agera ku 3253 ku bantu bari basenyewe n’imvura n’umuyaga.

Abaturage bahawe ayo mabati bavuga ko bayishimiye cyane ndetse “binarushaho gutuma bongerera icyizere leta kuko babonye ko izirikana abaturage bayo” nk’uko babyivugiye.

 

 

 


Ngororero Niba abaye

Rwanda | Ngororero: Niba abaye make naharirwe abana

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyiraneza clothilde agaburira abana anabaha amata

Nyiraneza clothilde agaburira abana anabaha amata

Nyuma yuko intumwa za minisiteri yubuhinzi n’ubworozi zinyuriye mu karere ka Ngororero muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana ndetse no ku bantu bakuru, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akomeje gahunda yo gushishikariza abaturage guha abana amata no kubagaburira indyo yuzuye kugirango bagire ubuzima bwiza.

Nkuko tubikesha impuguke mu by’imirire, amata ngo afite akamaro kanini mu kurwanya imirire mibi kuko akungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo proteine, ibinyamavuta, imyunyungugu, vitamine A na B12, karisiyumu na feri. Ibi bikaba bitaboneka cyane mu binyampeke no mu binyabijumba akaba ariyo mpamvu uyu muyobozi avuga ko amata abaye make akwiye guharirwa abana, kuko aribo bayakeneye kurusha abandi.

Nyiraneza akangurira abaturage ababwira ko umwana abonye igikombe cy’amata buri munsi yaba abonye intungamubiri zingana na 40% bya protein, 35% bya kalisiyumu, hafi 70% bya vitamine B12, na hafi 14% byibitera imbaraga.

Iyi gahunda yatangijwe na nyakubahwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda, akaba yarayitangiriye mu karere ka Nyaruguru. Iyi gahunda yo gukangurira abanyarwanda kunywa amata ikaba ari mu rwego rwo kunoza imirire ihuriweho na za minisiteri, iy’ubuzima, iy’ubuhinzi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta nka Kundamata na UNICEF.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia