Posted on 05 August 2012
Tags: abaturage, Habiyambere, Kagame, kandi, Mugabo, ngo, Ngororero, Perezida, Rwanda development, Rwanda Kagame, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda president, uyu, yahawe
Umugabo witwa Habiyambere Gerard utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aravuga ko azitura Perezida Kagame kuko ngo yamuteye ishaba atigeze agira mu buzima bwe. Ibi ngo byaturutse kunka uyu mugabo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwe, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ngororero kuwa 15 Gashyantare 2012.
Kuri ubu, iyo ugeze mu rugo rw’uwo mugabo ufite umugore n’abana umunani ubundi utaragiraga amatungo mu rugo rwe akaba yarahereye kuyo yahawe na Perezida, uhasanga inka 3 zirimo iyo yahawe hamwe n’inyana yayo ndetse hakaba n’indi yahashye ngo amaze kubona ko korora ari ingirakamaro, akagira kandi intama 2 n’ihene imwe.

Amatungo ya Habiyambere
Nkuko uyu mugabo abitangaza, ngo yatangiye kumvira Perezida Kagame ubwo yavugaga kuri radiyo ko abaturage bakwiye kuva ahantu h’imibande bakajya mu midugudu bakegerezwa ibikorwa remezo, maze Habiyambere afata iyambere asaba ikibanza maze afatanyije n’abana be biyubakira inzu kandi ari abakene gusa ngo bakaba baragiye babona inkunga zitandukanye.
Nyuma yo kubona atanze abandi kubaka mu mudugudu, ndetse agahabwa inka na Perezida, nibwo yiyumvisemo ko nawe agomba kugira icyo yigezaho maze akorera amafaranga nawe yigurira inka n’andi matungo yavuzwe haruguru ariko byose ngo akaba yarabitewe na Kagame wamufunguriye amarembo.
Uretse kwitura Perezida nawe yoroza abandi, Habiyambere ngo ubu yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mibande kumwegera kugirango bifatanye bahabwe n’umuriro w’amashanyarazi kandi iyi gahunda akaba ayigejeje kure.
Ubwo bwitange bwo gukangurira abaturage kujya mu midugudu ndetse n’ibikorwa by’uyu mugabo bigaragaza imbaraga z’ibitekerezo ngo nibyo byatumye n’abaturage bamwizera none kuri ubu bakaba baramugize umukuru w’umududgudu atuyemo, ibintu ubundi ngo atari yarigeze arota kubera ubukene bwe.
Abazi uyu mugabo barimo n’abayobozi mumurenge atuyemo bahamya ko ari umuntu ufite gahunda z’ejo hazaza heza kandi agashaka kugendana n’abandi baturage.
Posted on 04 June 2012
Tags: abantu, bafite, bwo, imashini, maze, Mugabo, ngo, Rwanda entrepreneur, Rwanda Handicap, Rwanda Ngororero, Rwanda old man, SEMASUKA, uburwayi, uyu
Umugabo witwa SEMASUKA Alphred utuye mu kagali ka Gatega mu murenge wa Hindiro umaze imyaka 25 abana n’uburwayi bwo munda butuma adakora imirimo y’ingufu nko guhinga n’ibindi bitunga abantu batuye mu cyaro avuga ko abantu bafite uburwayi bose cyangwa abafite ubumuga budakira badakwiye kubaho basabiriza kuko bitera isoni n’icyubahiro gike mu muryango nyarwanda.
Uyu mugabo ufite imyaka isaga 60 y’amavuko akaba yarashatse umwuga wo kumutunga adasabirije kuva mu 1987 maze aza kwigira inama yo kudoda imyenda ishaje (kuyisana no kuyiteramo ibiraka) akoresheje imashini nto bita icyarahani ubu akaba atanga ubuhamya bwo kutiringira inkunga ahubwo abantu bose bagahagurukira gukora.

Semasuka
Ubwo twamusangaga aho akorera ako kazi kaburimunsi yicaye kurubaraza rw’inzu Semasuka yagize ati “ ubwo nari mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 98, nabayeho nabi kubera uburwayi nyuma nza kubona ko abantu baho nta rukondo bamfitiye maze mpitamo kugura icyarahani ku mafaranga nari ngujije mugenzi wanjye w’umunyarwanda maze ntangira kwikorera. Uyu mwuga wongeye kundwanaho ndi mu buhungiro muri zayire. Sinigeze nicwa ninzara hamwe n’abantu banjye. Nanubu ntunze umuryango w’abantu 5 kubera aka kazi”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko nubwo ntamuntu yavuga amazina, ariko hari abitwaza uburwayi bafite nabo ntibakore ngo bibesheho akabagira inama yo gushakisha kuko akimuhana kaza imvura ihise. Iyo urebye uyu mugabo wakeka ko yabuze amafaranga yo kugura imashini ifite amaguru, ariko siko bimeze ahubwo ngo ahitamo gukoresha imashini inyongeshwa intoki kugirango abone uko ayicyura mu rugo itamugoye. Ikindi kandi ngo ni n’uburyo bwo gushaka abakiriya bo murwego ruciriritse kuko ngo abantu basanisha imyenda bakunda bene aba bantu naho abadodesha imishyashya bagahitamo abantu bakiri bato kandi babyize mu mashuli.
Gusa Semasuka anavuga ko Leta ikwiye kujya yorohereza abantu nkawe bashaje cyangwa bafite ubumuga ariko bakagaragaza ubushake mu gukora. Aranahamagarira abantu bafite ikibazo cy’amikoro gutangirira kubintu bito bakazagenda bazamuka.
Posted on 29 May 2012
Tags: abaturage, akarere, Ibyo, imirimo, karere, Kayonza, kwihangira, Mugabo, nbsp, Rwanda, Rwanda exploitation, Rwanda kayonza, Rwanda Land, Rwanda mind, Rwanda useless, ubucucike
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ubucucike bw’abaturage bushobora kuba intandaro yo kwihangira imirimo, by’umwihariko igihe nta masambu ahagije abaturage bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi. Uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inteko y’intara y’uburasirazuba yabaye tariki 25/05/2012, aho inzego z’ubuyobozi muri iyo ntara zamurikaga ibyo zikora.
Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kayonza baherutse gukora urugendo shuri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba ibyo bakwigira kuri ako karere kahoze mu myanya y’inyuma, ariko ubu kakaba kaza mu turere tw’imbere mu guhigura neza imihigo.
Uyu muyobozi yavuze ko mu bintu byatumye abaturage bo mu karere ka Burera bashishikarira kwihangira imirimo harimo n’ubucucike bwabo, bituma abatagira amasambu yo gukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi batekereza ku bindi bintu byabateza imbere.
N’ubwo mu karere ka kayonza hatagaragara ubucucike nk’ubwo muri Burera, Mugabo yavuze ko bizaba ngombwa ko abaturage b’akarere abereye umuyobozi bakorerwa ubukangurambaga kugirango na bo bagire umuco wo kwihangira imirimo. Ibyo ngo bizakorwa by’umwihariko bahereye mu rubyiruko kuko hari benshi batagira icyo bakora kandi ibyo gukora bitarabuze.
Mu gihe mu karere ka Kayonza hari ibisambu byinshi bidahingwa, bamwe mu rubyiruko ngo bavuga ko babuze akazi bakavuga ko ari yo mpamvu badatera imbere. Mugabo avuga ko bizasaba kubanza guhindura imyumvire n’imitekerereze by’abaturage nk’abo kugira ngo babone gufata gahunda ihamye yo gukora.
Posted on 09 February 2012
Tags: ababyeyi, abana, avuga, biyobyabwenge, cyangwa, drugs, ishuri, kuba, kuko, Mugabo, nbsp, parents, youth

Mu gihe ababyeyi bakomeje gushishikarizwa na zimwe mu nzego za leta kugira uruhare mu kurinda abana babo ko bakwishora mu biyobyabwenge, hari abavuga ko ababyeyi aribo ntandaro yo kuba abana kuri iki gihe bakomeje kwishora mu biyobyabwenge.
Uwitwa Mugabo I. ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akora akazi k’ubukigingi ku modoka zikorera imicanga n’amabuye muri Muhanga,Ruhango na Kigali.
Avuga ko kuba yarishoye cyane mu businzi n’ibiyobyabwenge byatewe n’umuco yahawe n’ababyeyi be kuko ngo bamuhatiraga kunywa inzoga cyangwa bimwe mu biyobyabwenge bo bitaga inzoga zikaze.
Mugabo avuga ko kuba yaramenyerejwe kunywa izi nzoga zikaze n’izoroshye ndetse na bimwe mu biyobyabwenge byatumye ishuri rimunanira atari uko yari abuze ubwenge.
Mugabo ati: “Mbere yo kujya ku ishuri mama yabanzaga kunsomya ku kagwa ngo ni ntsirike inzara cyangwa mama yaba yankubise dore ko yanagiraga amahane, papa ati iyakirire ka kanyanga wicecekere ubwo kwabaga ari ukugirango nsinzire n’umujinya ushire”.
Uyu musore avuga kandi ko kuba yaramenyerejwe inzoga na kanyanga byatumaga iyo atayibonaga atarajyaga ku ishuri atayibonye.
Avuga ko yari ageze aho kwiba kanyanga kuko iwabo bayicuruzaga, akayijyana ku ishuri maze akayisangira n’abandi bana. Ubwo niko na bagenzi be bagiye bayikunda bituma nabo amashuri abananira kuko ngo bari basigaye bajya ibihe mu kuyizana.
Mugabo ati: “nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko ntacyo nitoreraga kuko mwarimu yavugaga buri gihendi horo [nataye ubwenge]”.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo, urubyiruko ikaba yarasabye ababyeyi kubuza abana bari munsi y’imyaka 18 utubari cyangwa ahandi bashobora guhurira n’ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge mu rwego rwo kugabanya abana bishora mu businzi n’ibiyobyabwenge.