Tag Archive | "muhanda"

Rwanda | Uburere bwiza nti

Rwanda : “Uburere bwiza nti butangirwa mu kigo, butangirwa mu muryango” – Ubuyobozi bwa Sacca

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Uburere bwiza ntiUbuyobozi bw’ikigo Street Ahead Children’s Centre Associastion (Sacca) cyo mu karere ka Kayonza buvuga ko uburere bwiza ku mwana budatangirwa mu bigo byakira abana bo mu muhanda cyangwa imfubyi, ahubwo ko uburere nyabwo butangirwa mu muryango.

Ikigo cya Sacca kivana abana mu muhanda bakigishwa kugira ngo bahinduke basubire mu buzima busanzwe, ndetse kikanabafasha kwiga ku babishoboye kibishyuurira amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, abandi bakoherezwa kwiga mu mashuri y’imyuga.

Umukozi mu kigo cya Sacca ushinzwe ishami ry’imibereho myiza muri icyo kigo, Valentine Mukamuyenzi, avuga ko buri munsi hari abana icyo kigo kiba gisubiza mu miryango yabo nyuma yo kubavana mu muhanda, kuko ariho bashobora guherwa uburere buboneye kurusha uko babuherwa mu kigo cya Sacca.

Ati “[Abana] tubatoza uburere bwiza mu kigo, ariko biragora kuko umwana atagira amahirwe yo kubona umuntu umukurikirana umunota ku wundi. Niyo mpamvu buri munsi hari abana dusubiza mu miryango baba bagaragaje ko bahindutse kuko tubona mu muryango ariho babonera uburere bukwiye kurusha uko babubona mu kigo”

Abana bakirwa mu kigo cya Sacca bari mu byiciro by’imyaka itandukanye. Bamwe muri bo bavuga ko bahunga imiryango yabo bakajya mu muhanda kubera ubukene n’amakimbirane mu miryango yabo, abandi bakajya mu muhanda kubera ubupfubyi.

Ikigo cya Sacca ngo gisubiza umwana mu muryango we iyo yagaragaje impinduka, naho abana b’imfubyi baba badafite imiryango bagashakirwa imiryango yabakira ariko bagakurikiranwa mu rwego rwo kumenya uko iyo miryango yabakiriye.

Kuvana abana mu bigo bagasubizwa mu miryango, ubusanzwe ni imwe muri gahunda za leta y’u Rwanda kugirango abana barusheho kwisanga mu muryango nyarwanda no guhabwa uburere bukwiye aho guhora mu bigo.


 

 

Rwanda RUKUNDO

Rwanda | GISAGARA: KUTAGIRA UMUJYI NI KIMWE MU BITUMA NTA BANA BO MU MUHANDA BAHAGARAGARA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda RUKUNDO

RUKUNDO


Mu karere ka Gisagara ntihakunze kugaragara urubyiruko ruzerera mu muhanda, ibi ngo bikaba byaba biterwa n’uko nta mujyi uhari ubakurura kandi hakaba na gahunda nziza yo kubatoza gukunda kwiga no gukora  ariko nanone bitabujije ko urubyiruko rwaho rujya mu muhanda ariyo mpamvu mubakunze gufatirwa mu mujyi wa huye haba harimo n’abaturutse mu karere ka Gisagara.

Haba mu muhanda munini wa Gisagara ndetse no mu mihanda ijya mu mirenge itandukanye y’aka karere ntihakunze kuboneka cyane abana bazerera mu mihanda aba bitwa abana bo mu muhanda, ibi bikaba ngo biterwa n’uko abana bajya mu muhanda baba bakurikiye ibibarangaza biba mu mijyi, abandi bakagenda bakurikiye kuzabonayo imirimo ibaha amafaranga kandi ibi byose bikaba bitaboneka muri aka karere ka Gisagara.

“Si uko ibibazo bimwe na bimwe bituma abana bajya mu muhanda birimo ubukene bitagaragara muri aka karere kacu ka Gisagara ahubwo ni uko akenshi abana bakunze kubihunga no kujya gushakira ibisubizo byabyo mu mijyi aho bazakorera amafaranga bakanabona utuntu twiza tubarangaza. Kuba kandi tudafite umujyi sibyo byonyine bituma tugiraumubare muto w’abana bo mu muhanda ahubwo ni uko tunagira gahunza nziza zo kubakangurira gukunda ishuri no kubakundisha umurimo tubatoza gukorera mu makoperative” RUKEBESHA Elysé  umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Gisagara.

Umwe mu bana bo mu muhanda ukomoka mu karere ka Gisagara witwa RUKUNDO w’imyaka 14 akaba akunze kuba ari ahitwa muri Rwasave ho mu karere ka Huye aho bogereza ibinyabiziga avuga ko atakwirirwa azenguruka mu muhanda wa Gisagara kuko ntacyo yahabona arya.

“Jye mbana n’umukecuru wanjye nawe utibashirije bivuga ko ngomba kwishakira imibereho. Ntabwo rero nakwiteza umuhanda wa Gisagara kuko nta kazi kariyo kandi no kwiga nataha simbone imyaka yo kurya sinabikora. Njya muri huye gushaka imibereho ariko naho ntibyoroshye kuko baradufata, niyo mpamvu rero mbanaje nk’aha mu kinamba aho ndibbone byibura ikiraka cyo koza nka moto bakantera 200F nkarya ayo”

Nk’uko Bwana RUKEBESHA abivuga ngo kuba bafite izi gahunda zo kwita ku rubyiruko ntibibuza ko hari abatazitabira bagahitamo kujya ku muhanda nka RUKUNDO ariko kandi ngo kwigisha ni uguhozaho ariyo mpamvu nabo gahunda zabo zirebana n’urubyiruko zihoraho kandi bakaba bizera ko hazagira igihe nta mwana wo muri Gisagara ukibarizwa mu muhanda.

Bwana RUKEBESHA Elysé  arasaba urubyiruko rw’aka karere ko rwakwitabira gahunda zirugenewe zirimo kwitabira kujya mu makoperative aruteza imbere ndetse bakanajya mu mashuri bakiga kuko ubujiji nabwo buba mu bituma umuntu adatera imbere.

   

 

 

Rwanda Kayonza Amakimbirane

Rwanda | Kayonza: Amakimbirane yo mu miryango niyo aza ku isonga mu gutuma abana bajya mu muhanda

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Ubuyobozi bw’ikigo Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyakira abana bo mu muhanda buvuga ko abana benshi cyakira baza bavuga ko bahisemo kujya mu muhanda bitewe n’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi babo. Ubwo bwumvikane buke ahanini bunatera amakimbirane ahoraho mu muryango, akenshi bigaterwa n’ubukene.

Rwanda Kayonza Amakimbirane“Abana benshi twakira bavuga ko bagiye mu muhanda kubera intonganya zihora mu miryango ya bo, bamwe bakavuga baba babuze ibyo kurya kandi ntibanashyirwe mu ishuri” uku niko Mukamuyenzi Valentine ushinzwe ishami ry’imibereho myiza mu kigo cya Sacca abivuga.

Kuba bamwe mu bana babura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, bamwe bakanabura ibyo kurya mu miryango ya bo, ngo biri mu bituma bahitamo gufata icyemezo gisa “no kwiheba cyo kujya mu muhanda” nk’uko umwe mu bana barererwa muri icyo kigo uri mu kigero cy’imyaka 12 abivuga.

Cyakora nanone uretse amakimbirane mu ngo, ngo hari n’abana usanga bajya ku mihanda kubera ko ababyeyi bateshutse ku nshingano za bo zo kubaha uburere, nk’aho umwana anywa ibiyobyabwenge ababyeyi ntibamucyahe bikazarangira atagifite igaruriro.

Mukamuyenzi avuga ko ababyeyi bari bakwiye gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana ba bo kandi bakagerageza kwirinda amakimbirane abera mu ngo kuko bigira ingaruka ku mikurire no ku mitekerereze by’umwana wakuriye mu muryango urimo amakimbirane.

 

 


Bahangayikishijw

Rwanda | Kamonyi: Bahangayikishijwe n’imvura ibangiriza ibikorwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina bibumbiye muri koperative “Iraba” ikora ibikoresho bitandukanye bibumbye mu ibumba, bahangayikishijwe n’uko imvura inyagira ibikorwa bya bo bacururiza ku Ruyenzi, ku muhanda werekeza i Kigali.

Bahangayikishijw

Abo babumbyi bavuga ko baje gucururriza aho ku muhanda nyuma yo kubuzwa kuzererana ibikorwa bya bo mu mujyi wa Kigali. Aho bacururiza ni umugiraneza wahabatije ngo babe bahacururiza mu gihe batarabona isoko ryubatse bacururizamo.

Muri iki gihe cy’imvura y’itumba ngo bamaze guhomba amavazi agera kuri 20, kubera imvura nyinshi iyanyagira, nk’uko bitangazwa na Finasi Mutana , umwe mu banyamuryango b’iyo Koperative, akaba ari na we ubicuruza akanabirarira.

Ibi bikorwa bya bo bicururizwa ku muhanda kandi, ngo bigira n’ikibazo cyo kutabona abaguzi cyane kuko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zitahahagarara. “keretse abafite imodoka za , bo ni bo bahahagarara gusa” uko ni ko Finasi abivuga.

Akomeza avuga ko bagerageje kubwira iki kibazo abayobozi batandukanye ngo barebe ko babafasha ngo bakaba babizeza kububakira inzu yo gucururizamo. Baribaza aho bazerekeza ibikorwa bya bo nyir’icyo kibanza bacururizamo naramuka ahabatse.

Abo babumbyi bakorera akazi  ka bo mu kagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Ruyenzi aho bacururiza, ho nibura abagenzi benshi babona ibikorwa bya bo, ababishimye bakanabibagurira.

 

 

 

 

Rwanda | “Umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda kandi akabaho neza” – Kayumba Maximilien

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kayumba Maximilien wahoze ari umwana wo mu muhanda avuga ko umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda akabaho neza iyo yitoje kumvira, gukurikiza inama agirwa ndetse akanagira ikinyabupfura. Kayumba yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, ubu akaba ari gutegura imishinga yamubeshaho ndetse anayishakira abaterankunga.

Avuga ko iyo atumva inama yagirwaga ku ngaruka mbi z’ubuzima bwo mu muhanda n’ubu aba akiwurimo kuko ngo hari abana babanaga mu buzima bwo mu muhanda abona n’ubu bakiwurimo kandi barandavuye cyane.

Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 21 ngo yavanywe mu muhanda n’abayobozi b’ikigo cya Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza cyita ku bana bo mu muhanda. Icyo kigo ngo ninacyo cyamusubije mu ishuri kinamwishyurira amafaranga y’ishuri ubu akaba yararangije ayisumbuye.

Kayumba avuga ko icyamushoboje kuva mu buzima bw’umuhanda ari ukumvira abamukuriye kandi akanabubaha. Ati “iyo ukiva mu muhanda ntibiba byoroshye kuko hari imico y’ubwigomeke iba imaze kokama umuntu, ariko iyo wubaha ukanumvira abakuru byose birashoboka, ni nako nanjye nabigenje”

N’ubwo atarabona uburyo bwo gukomereza amasomo ye muri kaminuza, Kayumba avuga ko ubu yamaze gutegura imishinga yamutunga, ndetse imwe akaba yaranayigejeje ku bantu bazayitera inkunga.

Agira inama abana bo mu muhanda inama kugira ngo basubize amaso inyuma maze bategura ahazaza habo bava mu buzima bwo mu muhanda, akanagira inama bagenzi be bari mu bigo bitandukanye byakira abana bo mu muhanda kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kuzagira aho bigeza mu gihe kiri imbere.


Ruhango banze kumugurira

Rwanda | Ruhango: banze kumugurira imyenda y ishuri ahitamo kwibera mu muhanda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ruhango banze kumugurira

                       Nteziyaremye yibera mu mujyi wa Ruhango

Umwana w’imyaka 14 y’amavuko witwa Nteziyaremye Vincent ukomoka mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rulindo, avuga ko ababyeyi be banze ku mugurira imyenda y’ishyuri, ku ishuri baramwirukana ahitamo kujya kwibera inzererezi mu karere ka Ruhango.

Ababyeyi ba Nteziyaremye ni Habyarimana Francois na Mukamugemana Annonciate. Nteziyaremye avuga ko kubaho nabi abishinja ababyeyi be bamubujije amahirwe yo kwiga none ngo akaba asigaye yirarira munsi y’umukingo “mu ngangi”

Avuga ko yavuye iwabo akajya gukora akazi ko mu rugo ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, abo yakoreraga bakajya bamukubita ahitamo kuhava yisangira abandi bana bibera ku muhanda.

Kugeza ubu Nteziyaremye ngo atunzwe no kugenda atoragura ibyuma bitagikoreshwa akajya kubigurisha, aho ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga 200 gusa akaba ari nayo amutanga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Agira ati “rwose ubuzima bwo mu muhanda si bwiza, mbonye nk’umuntu akantwara akanyemerera kwiga rwose nabyemera”

Bashima Hussen ashinzwe ikigo cyakira inzererezi, avuga ko iyo bakiriye abana nkaba babafata bakabasubiza mu turere baba baraturutsemo, hanyuma ubuyobozi bwaho bugashakisha imiryango yabo ndetse bukanabashakira indi mibereho.

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buhora bukangurira ababyeyi kurinda abana babo kujya mu mihanda, mu mujyi wa Ruhango uhasanga abana benshi bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bazerera mu muhanda.


Rwanda : VJN iha abana babaga mu muhanda ubumenyi bubafasha kwitunga

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Abana 54 babaga mu muhanda barangije amasomo y’imyuga bize mu gihe cy’amezi atandatu bahawe n’ikigo Vision Jeunesse Nouvelle (VNJ).

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye tariki 03/03/2012, aba banyeshuri bagenewe ibikoresho bizabafasha gutangira no gushyira mu bikorwa ibyo bize nyuma yo kuva mu buzima bwo mu muhanda.

Ubwo bari bamaze gushyikirizwa impamyabushobozi zabo ndetse n’ibikoresho  batangarije ko batazibagirwa ubuzima bavuyemo bwo mu muhanda bityo bikazatuma bafata neza ibikoresho bahawe kuko aribyo bakesha ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama Nkuru y’Urubyiruko (CNJ) mu karere ka Rubavu, Dusabimana Emmanuel, yasabye abarangije bose gufata ibikoresho bahawe nk’intwaro y’ubuzima bwabo ataribyo guhita bagurisha ngo bagure.

Yagize ati «igihe amafaranga mwabikuramo yabashirana bikaba byabaviramo gusubira mu muhanda. »

Ibikoresho bahawe bigizwe n’amamashini yo kudoda, ibikoresho byo muri za salo zitunganyirizwamo imisatsi, ibya mécaniques ndetse n’ibyo gusudira byose hamwe byatwaye amafranga asaga 3500000 yatanzwe na FHI360 ku nkunga ya USAID.

VNJ ni ikigo cy’urubyiruko giherereye mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu, gikora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko. VNJ iterwa inkunga na USAID binyujijwe muri family health International (fhi360) muri gahunda yayo yo guteza imbere imibereho y’abaturage.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia