Posted on 25 June 2012
Tags: , Abakora, akazi, amaraso, impamvu, imyambaro, imyenda, kuri, mujyi, ndetse, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda clothes, Rwanda Market, Rwanda Ngororero, Rwanda Purity, uyu
Ahantu henshi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi y’uturere ndetse no mu masoko ahari n’amabagiro usanga abakora umurimo wo kubaga amatungo bambaye imyambaro yabugenewe (igisurubeti n’inkweto zo mu bwoko ba bote) byera kandi bikagaragaramo isuku ndetse abandujwe n’amaraso kubera akazi bagatandukana n’abashobora kwanduzwa nayo bitewe n’izindi mpamvu.
Abakora Akaka kazi bo mu mujyi wa Ngororero usanga biyambariye imyenda ndetse n’inkweto bisanzwe ndetse bamwe imyenda bakoranye ako kazi ugasanga baracyayambaye na nyuma yako nko mu bubari n’ahandi.
N’ubwo umuntu ahamya ko yabivuze yigiza nkana cyangwa abizi, kuri uyu wa gatatu umukecuru wari waje kurema isoko yabonye umusore wambaye imyenda iriho amaraso maze amubaza icyo yabaye undi amusubiza ko ari akazi.
Twegereye abakora uyu murimo maze nabo batubwira ko impamvu batagira imyambaro yabugenewe ari uko batagira akazi gahoraho kuko ngo hari igihe umukoresha (mu mvugo ya boss) ngo akoresha umuntu bwacya agakoresha undi bityo bagasanga baguze imyambaro yabahenda kandi badafite akazi gahoraho. Gusa nabo bavuga ko basanga bikwiye ko kuba bisize amaraso bakwiye gutandukanywa n’abanyarugomo.
Umwe mu bacuruza inyama z’amatungo mu mujyi wa Ngororero bwana Rukundo Oswald twabajije kuri iki kibazo yadutangarije ko hari amabwiriza bahawe yo kwambara iyo myambaro ariko bakaba bategereje kuzabikora batangiye gukorera mu ibagiro ritunganye ryubatswe muri uyu mujyi gusa naryo rikaba ryibazwaho impamvu ridatangira gukoreshwa.
Ubuyobozi bwo kuri iki kibazo buvuga ko rwiyemezamirimo witwa Nyirishema Felix wubatse iryo bagiro atararimurika, bigatuma gutangira kurikoreramo bidindira.
Mu gushaka kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo atamurika iri bagiro, twasanze amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Kigali atabasha kuboneka.
Mu gihe rero usanga ba nyir’amatungo (abacuruza inyama) ari bo gusa bambara iyo myambaro kandi ahanini bo batanegera inyama, abantu bibaza niba kuba nta bagiro rigezweho riraboneka bivuga kutubahiriza amategeko agenga umwuga.
Posted on 25 June 2012
Tags: Abafite, amazu, bakaba, Iki, mujyi, muri, neza, Ngororero, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda houses, Rwanda Ngororero, Rwanda rebuilding, Rwanda trades, umurenge, yose
Muri gahunda yo gukomeza kuvugurura no guteza imbere umujyi wa Ngororero, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero bwategetse abantu bose bafite amazu muri uwo mujyi cyane cyane amazu afite amabati bigaragara ko ashaje (dore ko hafi y’amazu ari muri uwo mujyi yose asakaje amabati) ko ayashaje agaragaramo imyenge bayavugurura abandi bagasiga ho irangi ritukura.
Ku itariki ya 20 Kamena 2012, umuyobozi w’umurenge wa Ngororero ari kumwe n’abandi bakozi b’umurenge bakaba barabyukiye mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo no kwibutsa abatarabikora ko hari ibihano biteganyijwe.
Nyuma y’iki gikorwa abafite amazu muri uyu mujyi twabajije uko biteguye gushyira mubikorwa iki cyemezo batugaragarije kutabyishimira. Impamvu ya mbere batanga ni uko nta gihe kinini gishize basabwe kuvugurura amazu hagendewe ku myubakire bahawe n’ubuyobozi, abenshi bakaba barabikoze nubwo hakiri n’amazu ataravugururwa, ariko bakaba bavuga ko iyo mirimo yose itunguranye isaba amafaranga menshi kuburyo ba nyirayo bibasaba kwiyambaza amabanki none bakaba batararangiza no kwishyura amafaranga ya mbere.
Kimwe mubyo ba nyiri amazu basabwa kwitaho mu mivugururire ni ibikari by’amazu yabo aho inzu zisa neza imbere ariko wagera inyuma ukumirwa, aho ahenshi hagaragara ibyondo ku mazu ndetse ukabona nta n’amasuku ahakorerwa. Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero bwana Habiyakare Etienne avuga ko amazu yose yo mu mujyi akwiye kuba yubatse neza, asa neza kandi akomeye atabangamiye umutekano n’ibidukikije.
Muri iki gikorwa kandi hongeye no gusuzumwa iyubahirizwa ry’amabwiriza arebana n’isuku yahawe abafite ububari na za resitora muri uwo mujyi.
Posted on 19 June 2012
Tags: abaturage, bamwe, bavuga, benshi, bwigunge, karere, Kayonza, mujyi, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Entertainment, Rwanda kayonza, Rwanda Youth, uko, urubyiruko
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa muri uwo mujyi kizavana abatari bake mu bwigunge. Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko bari barabuze ahantu ho kwidagadurira mu mujyi wa Kayonza, bigatuma bamwe mu bawutuyemo by’umwihariko urubyiruko bahera mu bwigunge.
Umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko icyo kigo kizavana abantu benshi mu bwigunge kuko “uretse kuba kizajya kiberamo imyidagaduro kizajya kinatangirwamo inyigisho ku bintu bitandukanye birimo no kwihangira imirimo” nk’uko abivuga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bakunze kwinubira ikibazo cy’uko muri ako karere nta nzu yihariye y’imyidagaduro ishobora gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nk’uko bigenda mu tundi turere. Bamwe banavuga ko iyi ishobora kuba ari yo mpamvu abahanzi batitabira kwerekeza mu karere ka Kayonza gususurutsa abaturage ba ho nk’uko babigenza mu tundi turere.
Abasore bagize itsinda rya Urban Boyz ubwo baheruka mu mujyi wa Kayonza mu kwezi kwa kabiri kwa 2012, bahakoreye igitaramo kinitabirwa n’imbaga y’abantu benshi. Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango Health Poverty Action wigisha abaturage ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwisiramuza.
Abo basore bavuze ko bifuza kuzagaruka gutaramira abanyakayonza, ariko bavuga ko “bitapfa gushoboka kuko nta hantu bakorera igitaramo” nk’uko Safi Lee, umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.
Benshi biteze ko ikigo cy’urubyiruko kizavanaho izo mbogamizi zose ku buryo abatuye mu mujyi wa Kayonza bazabona uburyo buhagije bwo kwidagadura batagombye kujya i Kigali nk’uko bamwe bari basanzwe babikora.
Posted on 25 May 2012
Tags: abantu, ari, ariko, cyane, karane, mujyi, ngo, Ngororero, ngufu, Rwanda boys, Rwanda haulers, Rwanda Life, Rwanda Ngororero, Rwanda Young, uyu
Nkuko bisanzwe bigaragara ahantu hose haba abantu benshi cyane cyane aharemera amasoko cyangwa mu mijyi haba abantu batunzwe no kwikorera imitwaro cyangwa se gupakira no gupakupakurura amamodoka bazwi kwizina rya karane Ngufu.
Aba bantu batandukanye n’abana bato usanga batwaza abantu udutwaro duto mu masoko kuko bo ari abantu bakuru ndetse abenshi muribo bakaba bafite n’imiryango batunze irimo abagore n’abana babo. Kuba karane ngufu mu mujyi wa Ngororero ngo ntibyoroshye nkuko abari mw’ishyirahamwe rya Karane Ngufu mu karere ka Ngororero babivuga.
Nubwo ababantu aribo baba barihitiyemo uyu murimo, abenshi usanga bavuga ko ari ukubura uko bagira kuko nubwo bafite amashyirahamwe n’amakoperative abahuza usanga bafatwa nk’inyandagazi. Gusa ngo ibi ntacyo byajyaga kubatwara iyo baba babona amafaranga ahagije aturuka kukazi kavunanye cyane bakora.
Bizimana Francois umuyobozi w’ishyirahamwe rya ba Karane Ngufu mu mujyi wa Ngororero avuga ko bafite abantu benshi bagenda bakura mu bushomeri no kwirirwa bicaye babigirira guca ibikorwa by’ubujura n’urugomo ariko kubera ubwinshi bw’abasore n’abagabo badafite akazi bakaza gukora ako kwisuma (gutwara imizigo), bigatuma basaranganya isoko rikeya riboneka muri uyu mujyi.
Uyu muyobozi avuga ko kuba uyu mujyi ari mutoya ndetse hakabamo n’abacuruzi barangura ibintu biremereye bikenera abikorezi bake bituma batabona ibiraka (akazi) kabahagije kuburyo basanga gutunga imiryango yabo bibagoye cyane. Kuribo, ngo batangiye gukemura icyo kibazo bishyirahamwe ngo bazabone uko bashaka inguzanyo cyangwa inkunga ariko ntanakimwe bari bageraho. Gahunda yabo ngo ni ukubona amafaranga maze gafatanya kwiteza imbere.
Umukozi w’akarere ushinzwe iby’amakoperative we avuga ko amakoperative yujuje ibisabwa yakirwa kandi agakorerwa ubuvugizi kuburyo biteguye kwakira nab a karane ngufu igihe bazaba bakoze ibisabwa.
Muri rusange ngo karane ngufu wo mu mujyi wa Ngororero akorera amafaranga ari hagati y’1000 n’ibihumbi 2000 kuminsi isoko ryaremye naho kuyindi minsi ngo bakorara ari munsi yayongayo, kuburyo bose badakora ahubwo bagaharirana iminsi kugirango abakoze bagire icyo bacyura. Urugero ni uko uwakoze kuwa mbere adakora no kuwa kabiri. Nyamara ariko iyo ugeze mungo zabo ntiwazitandukanya n’izabandi baturage kuko usanga bari kukigero kimwe.
Ariko bo bakavuga ko kugereranya ingo zabo n’iz’abantu batunzwe n’ubuhinzi ubundi ataribyo kuko abahinzi bakora kwifaranga ari uko basaruye imyaka ariko bo bakaba barikoraho buri munsi bityo bakaba bagombye no guterimbere kurusha abahinzi. Abenshi mubakora uyu murimo bemeza ko ari umurimo ugayitse kandi uvunanye gusa ngo aho kwicwa n’inzara bazicwa n’akazi.
Posted on 17 May 2012
Tags: abakire, abantu, abaturage, byiciro, cyiciro, hari, mujyi, nbsp, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda poor, Rwanda Selection, ubushobozi, umukire
N’ubwo mu Rwanda haboneka byinshi bikurura amakimbirane, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gatsibo Hererimana Isae avuga ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe abantu batagomba kubifata uko babonye kuko hagiye hagaragaramo ibibazo.
Habarurema akaba avuga ko umukire wo mu mudugudu w’icyaro hari aho arushwa ubushobozi n’umucyene wo mu mudugudu wo mujyi, ibi bigatuma umuturage ufatwa nk’umukire hari uburenganzira abuzwa kandi hari ibyo adashoboye.
Zimwe mu ngero zitangwa ziboneka mu gihe cyo gushyira abanyeshuri ku rutonde rw’abanyeshuri bazafashwa kwiga Kaminuza za leta aho abana bamwe bakuwe ku rutonde rwo gufashwa kubera ko mu midugudu yabo bashyizwe mu cyiciro cy’abakire nyamara badafite ubushobozi bwo kurihirira abana babo, mu gihe mu mujyi abandi bafite ubushobozi buruta ubw’abakire bo mu cyaro bashinzwe mu cyiciro cy’abatifashije abana babo bagafashwa kwiga.
Uretse Habarurema, washoboye kubigaragaza hari n’abandi baturage
babibona gutyo, cyane ko abaturage babashyira mu byiciro bitewe n’ubumenyi bafite n’aho batuye batanganya ubushobozi bakaba basaba ko kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro bagombye kujya barebera ku mutungo atunze kuruta uko basaba abaturage ngo nibicare bashyire abantu mu byicaro kuko n’abacyene bari hamwe habonekamo abakire n’abakene kurusha abandi kandi bose bafatwa nk’abacyene.
Kuba umukire utuye Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ashyirwa mu
kicyiciro cya mbere kimwe n’umukire wo mu mudugudu wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo harimo kudashishoza, abaturage bagasaba ko umukire agomba kugira ibyo atunze bizwi bituma umuturage aba mu cyiciro runaka naho utunze ibi akaba mu cyiciro runaka kuruta uko abaturage bicara bagashyira abantu mu byiciro kuko baba abakire ndetse n’abacyene iyo bari hamwe muri bo habamo ubusumbane mu bushobozi ku buryo umukire wo mucyaro agiye afatwa nk’umukire wo mu mujyi haba harimo agasumbane. Ibi hamwe n’ibindi bizagenda bigaragazwa bikaba bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’ubusumbane mu baturage.
Posted on 06 March 2012
Tags: ababyeyi, abana, akarere, avuga, imyaka, muhanda, mujyi, munsi, Nteziyaremye, Ruhango, Rwanda, Rwanda children, Rwanda Life, Rwanda street

Nteziyaremye yibera mu mujyi wa Ruhango
Umwana w’imyaka 14 y’amavuko witwa Nteziyaremye Vincent ukomoka mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rulindo, avuga ko ababyeyi be banze ku mugurira imyenda y’ishyuri, ku ishuri baramwirukana ahitamo kujya kwibera inzererezi mu karere ka Ruhango.
Ababyeyi ba Nteziyaremye ni Habyarimana Francois na Mukamugemana Annonciate. Nteziyaremye avuga ko kubaho nabi abishinja ababyeyi be bamubujije amahirwe yo kwiga none ngo akaba asigaye yirarira munsi y’umukingo “mu ngangi”
Avuga ko yavuye iwabo akajya gukora akazi ko mu rugo ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, abo yakoreraga bakajya bamukubita ahitamo kuhava yisangira abandi bana bibera ku muhanda.
Kugeza ubu Nteziyaremye ngo atunzwe no kugenda atoragura ibyuma bitagikoreshwa akajya kubigurisha, aho ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga 200 gusa akaba ari nayo amutanga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Agira ati “rwose ubuzima bwo mu muhanda si bwiza, mbonye nk’umuntu akantwara akanyemerera kwiga rwose nabyemera”
Bashima Hussen ashinzwe ikigo cyakira inzererezi, avuga ko iyo bakiriye abana nkaba babafata bakabasubiza mu turere baba baraturutsemo, hanyuma ubuyobozi bwaho bugashakisha imiryango yabo ndetse bukanabashakira indi mibereho.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buhora bukangurira ababyeyi kurinda abana babo kujya mu mihanda, mu mujyi wa Ruhango uhasanga abana benshi bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bazerera mu muhanda.