Tag Archive | "murenge"

Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

Rwanda | Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

 

 

 

 

 

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 4/8/2012 mu murenge wa shyorongi,akarere ka Rulindo, ministere ifite mu nshingano zayo imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR ifatanije na OIM(umuryango wo gufasha abimukira ku isi) batanze inkunga igizwe n’ibikoresho byo mu bwubatsi ,n’ingurube. Bikaba byashyikirijwe abatishoboye n’abatahutse batuye muri uwo murenge.

 Rulindo: MIDIMAR yatanze inkunga ku batishoboye

 

 

 

 

 

 

Abaturage bahawe iyo nkunga ngo babona ari ubufasha leta ikomeje kubagezaho mu rwego rwo kwifuriza abaturage imibereho myiza. Uwitwa Rwirahira Emmanuell utuye mu kagari ka Buvumo wahawe itungo ry’ingurube ati”ndashimira Leta y’ubumwe ikomeje kwifuriza imibereho myiza abaturage bayo iduha ubufasha.”

Aba baturage ngo bahuye n’invura idasanzwe mu mezi yashize, ku buryo amazu Atari akomeye yahise asenyuka. Mubahawe inkunga y’amabati ngo bishimiye ko bagiye kuba mu nzu zabo kuko ngo bari bacumbitse. Umukecuru witwa Mukandoli Venansiya utuye mu kagari ka Bugaragara ati”nshimishijwe nuko ngiye mu nzu yanjye nanjye nkamererwa neza kuko nari ncumbikiwe n’umurenge nyuma  yo gusenyerwa n’invura”

Murenzi Gaspard waje ahagarariye MIDIMAR yavuze ko uyu mushinga ukorera mu turere tumwe na tumwe, ukaba utanga infashanyo z’ibanze ku bantu batahutse n’abatishoboye ,ukigisha n’imyuga iciriritse muri rusange. ukaba uterwa inkunga na leta y’ubuyapani.

 

 

Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Rwanda | Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.

Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP,  ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.

Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin  na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.

Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP,  birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .

Naho ku bandi baturage  b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.

 

 

 

ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Rwanda : Imidugudu ya Ryambungira na kamugeni iratanga icyizere cy’ejo heza

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


ImiduguduyaRyambungiranakamugeniiratangaicyizerecy’ejoheza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.

Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n’ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.

Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: “iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza”.

Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y’amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n’imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy’inka ndetse n’ibindi.

Abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by’umushinga w’amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.


 

 

Rukara Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Rwanda | Rukara: Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rukara Abafite amabati ashaje ku mazu bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje

Abaturage bo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza basanzwe bafite amabati ashaje ku mazu yabo, bagiye guhabwa amabati mashya yo gusimbuza ashaje nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ngabonziza Bideri Vincent.

Bideri avuga ko ayo mabati yatanzwe n’umuryango World Vision, ubinyujije mu ishami ryawo rikorera mu murenge wa Rukara. Ayo mabati agera ku bihumbi bitanu ngo yagenewe kubakishwa imisarani no gusimbuzwa amabati ashaje ari ku mazu y’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yongeraho ko buri muturage yasabwe na World Vision gucukura umusarane wa metero nibura icumi, akazahabwa amabati yo kuwusakara.

Mu nama yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wabaye tariki 28/07/2012, yanavuze ko abaturage bafite amazu asakaje amabati ashaje nabo bazahabwa kuri ayo mabati kugira ngo basimbure amaze gusaza.

Abaturage bo mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye cyane ibikorwa by’iterambere World Vision ikomeje kubagezaho kuko ngo uwo muryango wagize uruhare runini mu kubakura muri Nyakatsi.

Mu mezi ashize abo baturage banahawe za matora zo kuryamaho mu rwego rwo guca Nyakatsi ku buriri, ndetse bamwe baranorozwa.

Mwumvaneza Appolon ukuriye ishami rya World Vision mu murenge wa Rukara anavuga ko ubu hari gukorwa inyigo y’uko abaturage bo mu murenge wa Rukara bakwegerezwa amazi meza ku buryo nibura umuturage uzaba avoma kure muri uwo murenge azajya abona amazi kuri metero zitarenga 500.

Rwanda | Nyamasheke Abasigajwe

Rwanda : Nyamasheke: Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira iterambere bamaze kugeraho.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AbasigajweAbasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke barashima Leta ko ikomeje kubitaho mu bikorwa byayo bya buri munsi bigamije kubateza imbere. Ibi abasigajwe inyuma n’amateka babitangaje ubwo twabasuraga mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera akarere ka nyamasheke.

Bikorimana Jean Baptiste, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye mu mudugudu wa Gitwa wo mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera avuga ko leta yabagejeje kuri byinshi harimo kuba barakuwe muri nyakatsi bakaba baranorojwe muri gahunda ya gir’inka, ubu bakaba bagiye kujya banywa amata.

Bikorimana avuga ko ubu batagifatwa nk’uko kera bafatwaga aho banenwaga abandi ntibemere gusangira nabo, ariko ubu bakaba basangira n’abandi nta kibazo gihari. Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame ngo kuko imvugo yabaye ingiro bakubakirwa ntibibe nka ya mabati yakuze asanga barabeshywe bakaba batarayabonye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko uretse kubakira abasigajwe inyuma n’amateka no kubafasha muri gahunda ya gir’inka, bahabwa n’ubundi bufasha butandukanye nko kuba bose bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kujyanwa mu mashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga bagahabwa ibikoresho by’sihuri ndetse n’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano Madamu Gatete Catherine abitangaza.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwerekana ko mu mihigo ihigwa abasigajwe inyuma n’amateka batibagirana kuko muri uyu mwaka wa 2011-2012 akarere kari kahize kuzashakira imiryango 100 ubutaka bwo guhinga, bakaba bararengeje iyi miryango kuko igera ku 119 yabonewe aho guhinga.

Muri uyu mwaka wa 2012-2013, akarere kahize ko mu miryango 1500 izorozwa muri gahinda ya gir’inka 100 muri yo igomba kuva mu basigajwe inyuma n’amateka.


 

 

 

 

 

 

m_Nyanza Abarimu bishyize hamwe bagabira inka abatishoboye 2

Rwanda : Nyanza Abarimu bishyize hamwe bagabira inka abatishoboye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu Paul Kagame watangije gahunda yo koroza inka imiryango itishoboye binyuze buryo bwiswe  Gira inka Munyarwanda, abarimu bo mu bigo by’amashuli abanza byo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza batanze inka ku miryango itishoboye tariki 7/06/2012.

m_Nyanza  Abarimu bishyize hamwe bagabira inka abatishoboye

Inka bazishyikirijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Icyo gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’umurenge wa Nyagisozi ubwo imiryango itishoboye yo muri uwo murenge yagabirwaga inka 4 zifite amaraso y’inzungu kuri buri muryango. 

m_Nyanza  Abarimu bishyize hamwe bagabira inka abatishoboye 2

Imiryango yahawe inka yacinye umudiho karahava

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi Mutabaruka Paulin yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe nabo barimu bakagabira inka abatishoboye ari inkingi ikomeye yo kurwanya ubukene no guteza umunyarwanda imbere nk’uko biri mu ntego ya leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “ Iyi gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda none natwe ubu tugeze ikirenge mu cye”

Aha yanyujijemo agira ati: “ Abaturage b’umurenge wa Nyagisozi, akarere kacu ka Nyanza n’igihugu cyose muri rusange turasobanutse!!!!!!”

Abaturage n’abarimu b’ibigo by’amashuli abarizwa mu murenge wa Nyagisozi babyakiranye amashyi y’urufaya bati turi intore zatorewe gukeza igitaramo tukaba rudasumbwa mu ndongozi mu magambo yabo yasaga nk’icyivugo bahuriyeho.

Mukankaka Jacqueline umwe barojwe inka akaba yarasigajwe inyuma n’amateka yishimiye ko iyo nka yahawe igiye kumufasha kurwanya imirire mibi ndetse no kubona ifumbire yo gufumbira munsi y’urugo rwe.

Yashimye umukuru w’igihugu watangije ku mugaragaro gahunda ya Gira inka munyarwanda kuri buri muryango itishoboye.

Ati: “Iyi gahunda ntawe irobanura kandi yaziye igihe kuko ubu abana bacu ntibakibasiwe n’indwara z’imirire mibi nk’uko byari bimeze mbere y’iki gikorwa”

 


 

 

 

 

Rwanda | Kayonza Abaturage

Rwanda | Kayonza: Abaturage basanga kwitura ari umuco mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza AbaturageBamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko kwitura ari umuco mwiza ukwiye kuranga abanyarwanda. Babitangaje kuri uyu wagatatu tariki 30/05/2012 nyuma y’uko muri uwo murenge hari abaturage bari barorojwe inka muri gahunda ya Gira inka bituye bagenzi babo bagera kuri 28 batishoboye.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko hari abantu bamwe basaga n’aho ari bo bihariye ubworozi bw’inka, ugasanga abandi barabuze n’uko babona agafumbire bashyira mu mirima yabo kugira ngo yere nk’uko Muhayimana Gaston wo mu murenge wa Gahini abivuga.

Inzego z’ubuyobozi zakomeje kugaragaza ikibazo cy’uko intara y’uburasirazuba ari yo ibamo inka nyinshi ariko zikaba zitunzwe n’abantu bake ugereranyije n’izindi ntara ahaboneka inka nkeya ariko zitunzwe n’abantu benshi. Guverineri w’uburasirazuba Uwamariya Odette yakanguriye abafite inka nyinshi koroza abatazifite kugira ngo iterambere rigere ku baturage bose.

Umuyobozi w’akarere ka kayonza, Mugabo John avuga ko buri muturage atunze inka byagira uruhare mu kwihutisha iterambere, kuko byarinda abaturage kwangiza ibidukikije bagakoresha ingufu za biogas mu guteka, bakabona ifumbire yo gufumbiza imirima ya bo, ndetse indwara ziterwa n’imirire mibi zigacika burundu.

Umuco wo korozanya uragenda ugerwaho mu karere ka Kayonza haba hagati y’abaturage ubwabo, leta n’abaturage ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta n’abaturage nk’uko Mugabo abivuga.


Rwanda | Gisagara Abaturage bo muri

Rwanda | Gisagara: Abaturage bo muri nyanza bitabiriye gutura ku mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara bitabiriye iki gikorwa nta gahato bashyizweho kandi baniyubakira ku muhanda nta bufasha basabye.

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muriAbaturage bo muri uyu murenge wa Nyanza baragaragaza ko gahunda za Leta bazitabira kuko n’abayobozi b’uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’abaturage babo bishimishije batarebye gusa muri gahunda yo gutura mu mudugudu ahubwo barebeye muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),kuzigama mu murenge sacco n’ibindi bitandukanye bigamije kubateza imbere.

« Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaza cyane ko gahunda za Leta zibarimo cyane ko nk’ahandi mu byaro umuntu yavuga ko twari tukiri inyuma ariko ubu aho bamariye kumva izi gahunda zibagenewe basigaye bakoresha imbaraga nyinshi kugirango babashe kugera kubamaze kubasiga. Ibi rero bigaragarira muri gahunda nyinshi bitabira zirimo uturima tw’igikoni, dusasirane aho barwanyije nyakatsi ku buriri, mutuel de sante n’izindi nyinshi zigamije kubateza imbere » Jean Bosco UWIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza.

Abaturage batuye ku mudugudu bavuye mu bikombe nabo baratangaza ko kuhava byafashije cyane kuburyo babonye byinshi batabashaga kugeraho kubera kuba mu bishanga hasi. Banavuga kandi ko kwikura muri utwo tubande nta bufasha basabye byababereye nk’isomo ko nabo hari ibyo bashoboye kwikorera ndetse bikaba byarabateye imbaraga zizatuma babasha no kwigeza ku bindi byinshi mu minsi iri imbere.

« Yooo kuza gutura hano byaradushimishije cyane ndetse byaranadufashije kuko ubu nti duhangayikwa no guhaha kuko twegereye umuhanda ndetse tubasha no kumenya amakuru agezweho mu gace ntidusigare inyuma » MUKARUZIMA Vesansiya umwe mu batuye ku mudugudu bavuye mu kabande k’akanyaru.

«Kuba rero twarabashije kwivana hepfo iyo mu kabande tukaza kwiyubakira hano kumuhanda ntawe tubwiye ngo adufashe, byatumye tubona ko dushoboye kugira icyo dukora kandi gifite akamaro, twagize imbaraga rero ubu turi gushaka n’uburyo twagira ibikorwa twakora byaduteza imbere nk’ubucuruzi dore ko twanaje ku muhanda aho abantu bashobora gukora ibintu bitandukanye bikabinjiriza amafaranga » HABIMANA Ladislas umugabo wa MUKARUZIMA

HABIMANA na MUKARUZIMA bamaze igihe kirenga umwaka baje gutura ku muhanda ahashyizwe umudugudu ndetse banahubakiye abana babo babiri b’abahungu ubu bamaze gushaka n’abagore.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima abaturage b’umurenge wa Nyanza muri rusange  bukanaboneraho bugasaba abaturage b’utundi duce bagituye mu mibande ko bagira ubutwari nk’ubw’aba bikuyeyo.

 

Abacitse ku icumu rya jenoside

Rwanda | Huye: Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye bo muri Mukura na Tumba bagabiwe inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa 17 Gicurasi, abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye baturuka mu Mirenge ya Tumba na Mukura bagejejweho inka 15 bagabiwe n’ikigega cyita ku bacitse ku icumu rya jenoside (FARG).

Abacitse ku icumu rya jenoside

Ushinzwe kuvura amatungo mu Murenge wa Mukura, Ndindibije Théogène avuga ko izo nka bagabiwe zose zihaka kuva ku mezi atatu kuzamura. Harimo n’iyari ikuriwe ku buryo itazamara icyumweru itabyaye.

Kubera ko abagabiwe inka ari abacitse ku icumu batishoboye, bahawe umuti wo kuzajya bazitera uzirinda uburondwe. Iyo miti kandi, uretse kuzirinda uburondwe, izazirinda n’indwara nk’ikibagarira n’igikira kuko ngo zikwirakwizwa n’uburondwe.

Abahawe inka kandi bazazivurirwa kugeza zibyaye zigatangira kubaha umukamo uzabafasha kwikura mu bukene. Icyo gihe na bwo bazakomeza kuzivurirwa ku buntu, gusa, kubera ko bazaba batangiye kubona amafaranga avuye mu mata, ni bo bazajya bigurira imiti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Mazimpaka Ange, ati : « Inka ni nk’uruganda. Itanga amata, ifumbire ndetse n’inyama. Abahawe inka ni abahoze bazitunze bakaza kuzamburwa mu gihe cya jenoside. Kubaha inka rero ni ukubafasha kongera kugira ubukungu. Izi nka bahawe ni icyororo gishyashya cya kijyambere. » Kandi koko, inka aba bacitse ku icumu bahawe ni inzungu ku rugero hagati ya 50 na 75 ku ijana.

Mazimpaka kandi yibukije abari baje kwakira inka ko inyana ya mbere izazivukaho izahabwa bagenzi babo bacitse ku icumu na bo bakeneye gutunga.

Burizihiza Rose, umukuru wa Ibuka mu Murenge wa Mukura na we yishimiye iki gikorwa cyo guha inka abacitse ku icumu rya jenoside. Yagize ati : « Izi nka ziziye igihe. Twari tuzikeneye kugira ngo twongere dutunge. Urugo rurimo inka ruba rukomeye. Turashimira FARG yibutse Umurenge wacu. Nibabona aho bakomanga bazazanire n’abandi. »

Muri izi nka 15 zatanzwe, 8 ni zo zagenewe abacitse ku icumu bo muri Mukura, naho izindi 7 zagenewe abo mu Murenge wa Tumba.

Ni ku nshuro ya kabiri abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mukura bahabwa inka, kuko no mu mpera z’umwaka w’2010 hari izindi 15 bahawe. Icyakora, ngo aba 15 ba mbere ntibarabasha kwitura bagenzi babo kuko ebyiri zonyine ari zo zamaze kubyara zikaba kandi zarabyaye ibimasa, mu gihe abitura baba bagomba gutanga inyana na zo zizororoka.

Muri rusange, abacitse ku icumu ryajenoside bamaze guhabwa inka mu Karere ka Huye muri uyu mwaka wa 2012, ni 110. Kuri uyu wa 17 Gicurasi, ari na wo munsi muri aka Karere bashoje igikorwa cyo guha abacitse ku icumu inka, hatanzwe inka 64 mu Mirenge itandukanye harimo Tumba na Mukura.

 

 

 

 

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Rwanda | Nyabihu: Gufasha abakene kwikura mu bukene birakomeje

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


 

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Gufasha abakene kwikura mu bukene bahabwa inka birakomeje mu karere ka Nyabihu

Mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no gutura heza, imiryango 2 yo mu murenge wa Jenda yabaga muri Nyakatsi ubu iri kubakirwa amazu n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kuyifasha gutura heza. Kugeza ubu amazu bari kubakirwa akaba akinze anasakaye kandi ari no gukorerwa amasuku asigwa karabasasu n’ibindi. Abazayabamo bakaba bacumbikiwe mu yandi mazu ariko bazajya mu mazu bubakiwe mu mpera z’uku kwezi kwa 5 nk’uko Habimana Protogene,umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana imyubakire y’ayo mazu yabidutangarije.

Uretse kubakirwa amazu kandi iyi miryango yahawe n’inka nazo zatanzwe n’abakozi b’akarere zikazayifasha kwikura mu bukene ndetse no kuzamura imibereho yabo.

Nk’uko Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije kuri uyu wa 15/05/2012, uretse iyi miryango 2 yo mu murenge wa Jenda yahawe inka,indi miryango 4 y’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura nayo yahawe inka izayifasha kurushaho kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yayo yirinda imirire mibi ikoresheje amata izo nka zizatanga igihe zizaba zibyaye. Ikindi kandi izi nka zizayifasha ni ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo bakoresheje ifumbire zizatanga.

Umwe mu bahawe inka utuye mu Kagari ka Rugeshi,umurenge wa Mukamira Mpamyabigwi Victor avuga ko afite umuryango w’abantu 4 bari babeshejweho no guca inshuro. Kuba ahawe inka avuga ko izamufasha muri byinshi ndetse birimo no kumufasha mu mirire myiza y’umuryango we kuko igihe iyo nka izaba ibyaye bizabafasha kwirinda indwara z’imirire mibi bakoresheje amata.

Izi nka zatanzwe zose hamwe zatwaye amafaranga agera kuri 1.900.000. Abahabwa inka bakaba basabwa kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zibafashe kwizamura bikure mu bukene n’imiryango yabo.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia