Tag Archive | "nta"

Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


 Kamonyi Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatseNubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura  mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.

Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge  wa Nyamiyaga,  avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu.  Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.

Uwo musaza  ngo yiyemeje kuguma aho atuye n’ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati “keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n’uwabasha kubaka inzu nk’iyo yari asanganywe”.

Ibibazo by’ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y’ubutaka, bose bakaba bashaka  iy’amafaranga.

Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.

Muri raporo y’ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z’imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi  n’amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.


 

Rwanda | Abacitse ku icumu rya jenoside barifuza uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ababashije kuyirokoka bubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo iya leta n’iyigenga.  Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka, ibibanza birimo ayo macumbi byanditswe nk’umutungo wa leta. Ibyo byateye impungenge imiryango yari yarubakiwe amacumbi izi ko iyahawe burundu, none bakaba nta burenganzira busesuye  bayafiteho.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yubakiwe amacumbi,  nyuma yo gusenyerwa ayo bari basanganywe mu gihe cya genocide, Ariko babwirwa ko uretse gutura muri ayo mazu, nta burenganzira bafite bwo kuyagurisha .

Mu myaka ya mbere icyo cyemezo cyagaragaye nk’ikidateje impungenge ku miryango yari yubakiwe amazu.  Nyiramana Pelagie wubakiwe mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko icya ngombwa kwari ukubona ho batura. Ariko akibaza ejo hazaza h’abana babo kuko avuga ko ubwo handitswe kuri leta, nta mwana wagira uburenganzira bwo kuhazungura.

Kutemererwa kwiyandikishaho amazu bubakiwe kandi ngo bibangamira iterambere ry’abacitse ku icumu, kuko Inzu ari kimwe mu ngwate zemerwa n’amabanki ngo abe yatanga inguzanyo. Nk’uko Mukabaranga Priscille umwe mu bacitse ku icumu utuye mu murenge wa Mugina, abitangaza, ngo kuba nta burenganzira bafite ku mazu bubakiwe bibabangamira mu bijyanye no kwiteza imbere kuko badashobora kuba batangaho ingwate izo nzu kuri banki ngo bake inguzanyo bakoramo umushinga ubateza imbere.

Uko kudahabwa uburenganzira busesuye ku nzu bubakiwe kandi, ngo bituma bamwe muri bo batita kuri ayo mazu uko bikwiye kuko nta cyizere baba bafite cyo kuyegurirwa burundu. Murenzi Pacifique uhagarariye umuryango nyarwanda uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (Ibuka), avuga ko kudaha abacitse ku icumu uburenganzira busesuye ku macumbi bubakiwe, batiyumvamo ko ari ayabo maze hagira n’imirimo ikenerwaho nko kuyavugurura n’ababishoboye ntibabyikorere . Aragira ati “ kuba baranditse ayo mazu yabo kuri leta, bituma bumva ko leta igifite uruhare kuri ayo mazu. Akaba ari yo mpamvu usanga hari n’abadashobora kwisigira umucanga kandi babifitiye ubushobozi”.

Murenzi akomeza avuga ko Ibuka irimo gukora ubuvugizi kugira ngo ayo macumbi yegurirwe abayubakiwe, mu rwego rwo kubomora ibikomere batewe na jenoside yabakorewe, kandi n’abazabakomokaho bazagire uruhare rwo kubazungura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko kuba ayo mazu n’ibibanza yubatsemo bitarandikishijwe ku bo yahawe, ari ko itegeko ribigena. Bikaba byaragaragaye ko bibangamiye imiryango yahawe ayo mazu. Icyo kibazo kikaba kiri mu gihugu hose.

Ku bw’iyo mpamvu ngo icyo kibazo cyizweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano, hemezwa ko bagomba gusaba ko itegeko rihindurwa maze ayo mazu akegurirwa ku buryo busesuye abayubakiwe.

Mu karere ka Kamonyi, imiryango yacitse ku icumu yubakiwe amacumbi n’imiryango itandukanye harimo Ibuka, Caritas Rwanda, Accord Rwanda, Croix Rouge Rwanda, FARG, … Bamwe mu bubakiwe bakaba bateremerewe kwiyandikishaho ayo mazu.


Rwanda Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Rwanda : “Inkambi ya Kigeme yujuje ibyangobwa bisabwa”- Umukozi wa MIDMAR

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Umukozi wa Minisiteri y’Imicungire n’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) akaba n’umwe mu bagize itsinda rimaze iminsi ritegura inkambi ya Kigeme igomba kwakira impunzi ziva muri Congo mu gihe kitarenze ibyumweru 2, aratangaza ko iyi nkambi yujuje ibyangombwa by’ingenzi.

Mu kiganiro twagiranye na Murekezi Gaspard, umukozi wa MIDMAR ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka, yadutangarije ko ahantu iyi nkambi hujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo habe inkambi.

Murekezi yagize ati “ Ibyangombwa birahari.Ubutaka burahari, amashuri arahari hari afitemo imyanya, twasuye ibitaro bya Kigeme kugira ngo turebe ibyakenerwa dusanga nabyo nta kibazo.Twasanze mu by’ukuri nta bibazo bigaragara, n’icyaboneka kubera wenda umubare munini cyangwa ikindi cyavuka, byakemurwa abantu bafatanyije.”

Iyi nkambi iri mu birometero 7 uvuye mu mujyi wa Nyamagabe, itegereje kwakira impunzi zivuye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zisaga 8 000.Uretse kuba iri hafi y’ishuri n’ibitaro, iyi nkambi igeramo amazi ndetse ikaba izageramo n’umuriro nk’uko twabitangarijwe na Murekezi.

Rwanda Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Ikigo cya Groupe Scolaire Kigeme ni kimwe mu bigo bizakira abanyeshuri b’impunzi.

Murekezi avuga kandi ko mu gihe imyanya yaba ibaye mike mu mashuri yegereye iyi nkambi, MIDMAR ifatanyije n’indi miryango harimo Ishani ry”umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bashobora kuzubaka andi mashuri bakoresheje amahema.

Si ubwa mbere inkambi ya Kigeme igiye kwakira impunzi kuko hari hashize imyaka itatu gusa havuye impanzi z’Abarundi zayimazemo 22.

Biteganyijwe ko iyi nkambi izakira impunzi zisaga 8 000 ziri hafi 1/3 cy’abaturage b’umurenge wa Gasaka urimo iyi nkambi.Gasana Richard,umuyobozi w’umurenge wa Gasaka yatangaje umurenge witaguye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bafashe ziriya mpunzi.

Gasana yagize ati “ kwita kuri bariya bantu ntabwo ari umurenge twenyine, tuzafatanya n’abandi bafatanyabikorwa harimo ingabo,polisi, hari za minisiteri, hari HCR. Ni akazi tubonye kiyongereye kuko twari dusanzwe dufite ariko nta kundi, ni ibisanzwe tuzagakora kandi nidufatanya n’abo bantu nta kibazo bizagenda biza.”

Iyi nkambi ibaye inkambiya 4 mu Rwanda irimo impunzi z’Abanyekongo nyuma ya  Kiziba mu karere ka Karongi,Nyabiheke muri Gatsibo na Gihembe muri Gicumbi.

  

 

Mu ndyo z’abanyarulindo

Rwanda : Mu ndyo z’abanyarulindo hagiye kwiyongeraho amafi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu ndyo z’abanyarulindo

Mu gihe mu karere ka Rulindo nta soko ry’amafi rihaboneka, kuri ubu hubatswe ibyuzi 90 mu mwaka umwe mu mirenge itandukanye igize aka karere, hagamijwe kongera urwego rw’imirire myiza mu batuye aka karere.

Ibi byuzi bizajya bitanga amafi agera ku biro 40 kuri are imwe, ngo aje kunganira ubundi bwoko bw’ inyama busanzwe buboneka muri Rulindo, nk’uko bivugwa na Dr Ndagijimana Joseph, ushinzwe ubworozi muri Rulindo.

Ati: “ikiro cy’amafi ntabwo kizaba gihenze. Kizahagarara hagati y’amafaranga 1500 na 2000, bitewe n’uko nta mafaranga y’urugendo rw’amafi kuko umuturage azajya ayabona hafi ye”.

Kugeza ubu, imirenge 11 mu karere ka Rulindo ifite ibyuzi by’amafi, ndetse ngo hari gahunda yo kugeza ubu bworozi mu yindi mirenge itandatu, bitarenze umwaka wa 2013, nk’ uko bivugwa na Dr Ndagijimana.

Kuva muri 2010, akarere ka Rulindo gafashijwe n’umushinga PAIGELAC, ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’amafi muri minisiteri y’ubuhinzi, hatangiye gahunda yo gusana ndetse no kongera ibyuzi by’amafi mu Karere ka Rulindo.

Rulindo – Nta mirire mibi izaba ikiharangwa mu kwezi kwa gatanu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Abatuye akarere ka Rulindo, baravuga ko nta kibazo cy’ imirire mibi kizaba kikiharangwa mu kwezi kwa gatanu, bitewe na gahunda zitandukanye zirimo akarima k’ igikoni ndetse n’ igikoni cy’ umudugudu.

Ibi bikaba byatangarijwe  Minisitiri muri perezidansi, Venantie Tugireyezu tariki 29/02/2012, ubwo yasuraga umurenge wa Buyoga, akarere ka Rulindo, kugirango arebe aho bageze mu kurwanya imirire mibi.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye birimo igikoni cy’ umudugudu wa Butare, yashimye gahunda y’ igikoni cy’ umudugudu, aho abana batekerwa hamwe indyo yuzuye bakagaburirwa ndetse bakanahabwa  amata.

Abayobozi n’ abaturarage b’ akarere ka Rulindo bijeje minisitiri Tugireyezu ko mu kwezi kwa gatanu nta kibazo cy’ imirire mibi kizaba kikirangwa muri Rulindo, kuko bagiye kongera ingufu mu gikoni cy’ umudugudu.

Ministiri Tugireyezu kandi yasabye abanyarulindo kuboneza urubyaro, ndetse no kujyana abana mu mashuri, kuko byagaragaye ko benshi mu bana babyarira iwawo, ari abahagaritse amashuri yabo.


 

Kuki umujyi wa

Kuki umujyi wa Gisenyi urangwamo abasibiriza benshi?

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Iyo ugendagenda hafi y’amaresitora n’amaduka amwe n’amwe akikije

isoko rikuru rya gisenyi mu karere ka Rubavu, uhasanga umubare utari muto w’abantu bagisabiriza. Ni iyihe mpamvu yaba ibitera?

Kuki umujyi wa

Abake mu basabwa nibo usanga bagerageza kubahereza
agaceri mu gihe umubare munini ari abatirirwa bita kuri abo bantu basaba, abandi nabo ukabona bababereye ikigeragezo.

Bamwe mu basaba baherereye mu marembo y’isoko rya Gisenyi kimwe n’aho bakuze kwita kwa Habibu batubwiye ko nabo babona  hari ikibazo kubo basaba ko ariko nta kundi babona babigenza.

Umwe mu bategarugori usabirirza muri gare ya Nyakabungo yatangaje ko yasabirije akiri muto none ubu nta kazi kugirango ave mu muhanda. Nyamara mu karere ka Rubavu usanga hari koperative yitwa KOTRARU n’ikigo cyita kikanafasha ababana n’ubumuga, Ubumwe Community Center bifasha abasabiriza bo mu mujyi wa Gisenyi atari abafite ubumuga gusa.

Ndagijimana Innocent, umuyobozi wa KOTRARU kimwe na Bwana
Frederick ku ruhande rw’ Ubumwe Community Center badusobanuriye ko nta washoboye kubegera ngo bananirwe kumufasha ko ahubwo basanga ikibazo kiri mu myumvire aho usanga abenshi mu basigaye basabiriza aba ari abagisigaranye umuco wo kubona iby’ubusa mu gihe bo babatoza kwifasha.

Dukuze Christian, umuyobozi w’umurenge wa gisenyi ngo abaturage besnhi bahitamo kujya gusabiriza batabuze amaboko yo gukora ko ahubwo banga ibibavuna. Christian yongeraho ko bafite ingamba zo kuboherereza ibigo byigisha imyuga n’ubwo benshi bataragira iyi myumvire.
Abanyarubavu bahamya ko habaye ubufatanye iki kibazo cy’abasabiriza cyarangira burundu. Ibi ariko biranasaba ko n’ababikora bazamura imyumvire kuko bakarekura umuco wo gukunda iby’ubuntu kuko ngo hari n’abahitamo gusabiriza kandi ubona bagifite ubundi biryo bakemuramo ikibazo bagaragaza.


Kamonyi Umuryango Good

Kamonyi: Umuryango Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo gufasha abatishoboye batagira aho baba, umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors watangiye kubakira abatishoboye bo mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, amazu agera kuri 30. Abagenerwa bikorwa nabo bakaba basabwa kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Kamonyi Umuryango Good

Uyu muryango w’abanyakoreya witwa Good Neighbors usanzwe ufasha abatuye akagari ka Kagina haboneka umubare munini w’abashigajwe inyuma n’amateka n’abandi baturage batishoboye, watangiye igikorwa cyo kubakira imiryango y’abatishoboye igera kuri 30.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’ akagari ka Kagina, Nzaramba Jean Bosco, ngo aka kagarigafite abatishoboye bakeneye kubakirwa basaga 150.Ubuyobozi bukaba bwarubakiye abavuye muri Nyakatsi, abandi ngo bakaba bashaka inkunga zo kububakira.

Abaturage bubakirwa ayo mazu, Good Neighbors ibasaba kugira umusanzu batanga bibumbira amatafari, maze uwo muryango ugakorera umuturage indi mirimo yose isigaye, harimo kubaka, gusakara, gukinga no gukora amasuku.

Abubakirwa ngo ibyo kwibumbira amatafari ntacyo bibatwaye. Bigirabagabo Sarehe , umwe mu barimo  kubakirwa, avuga ko yari asanzwe aba mu kazu gato we n’umuryango we w’abana batanu n’umugore.

Ngo nta bushobozi yari afite bwo kwiyubakira inzu igaragara kuko ngo uretse akazi k’ububumbyi nta kindi akora ndetse ngo nta n’isambu afite.

Uyu mugabo yibumbiye amatafari agera ku bihumbi bibiri Magana atanu, none Good Neighbors irimo kumwubakira. Icyo gikorwa aragishima cyane kuko ngo kuva ubu agiye guhangayikishwa n’ibyo kurya gusa aho guhangayikishwa n’aho kuba.

Gahunda yo kubakira abatishoboye ikaba iri mu mushinga Good Neighbors yise “KRT Project” , ugamije kubakira abaturage inzu zijyanye n’icyerekezo aho bazajya bubakira umuturage Inzu, Igikoni ndetse n’ubwiherero.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia