Tag Archive | "nyanza"

Abigishwa gusoma kwandika no kubara bakuze barigishwa n’icyongereza

Nyanza: Abigishwa gusoma kwandika no kubara bakuze barigishwa n’icyongereza

Tags: , , , , , , ,


Amwe mu masomero yigisha abantu bakuru gusoma kwandika no kubara yo mu karere ka Nyanza yafashe icyemezo cyo kongeramo imyigishirize y’ururimi rw’icyongereza nyuma yo gusanga urwo rurimi rugezweho mu gihugu ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Muri rimwe mu isomero ryo mu karere ka Nyanza bafite amahirwe yo kuba bigishwa n’umukorerabushake ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika iruhande rwe haba  hari umusemuzi wo kubafasha kurushaho kubyumva.

Iryo somo bita ko ari akarusho kuri bo ryabimburiye ku bantu bakuze biga  gusoma kwandika no kubara bo mu isomero rya Nyamagana B riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mukandayisaba Aloysia, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana iryo somero ruherereyemo avuga ko kongereramo isomo ry’icyongereza kuri abo bantu bakuze bakigishwa gusoma kwandika no kubara bigamije kubafasha kutagera imbere y’abantu bakoresha urwo rurimi ngo bananirwe no kwibasuhuza ngo ururimi baruce barumire.

Abigishwa gusoma kwandika no kubara bakuze barigishwa n’icyongereza

Mu isomo baba bakurikiye bazi neza icyabazanye

Umwe mu bagore wiga muri iryo somero witwa Mukayizira Consolée bigaragara ko ageze mu myaka irenga 40 y’amavuko uramubaza akagusubizanya akanyamuneza ko kwiga icyongereza kuri we n’ubwo agenda asatira izabukuru bizatuma abasha kuvugana n’abana be ubusanzwe yumvanaga ururimi rw’amahanga akaba yabibahora akeka ko barimo kumutuka cyangwa ari ubwirasi.

Agira ati: “ Abana bajye hari ubwo bavuga icyongereza ngashaka kubibarenganyiriza nkeka ko barimo kumvugaho ibintu bibi nyamara byahe se byo kajya!”

Muri iryo somero rya Nyamagana B ryo mu karere ka Nyanza ryigwamo n’abantu basaga 100  bemeza ko bari bagiye gusaza batamenye ariko ngo uburezi kuri bose nabo bwabagezeho bubigisha gusoma kwandika no kubara ndetse n’ururimi rw’icyongereza bitaga ko rugenewe gusa abitwa abasirimu.

 

Nyanza Abavugakoibiminabyabatejeimberebaragendabarushahokwiyongera

Rwanda | Nyanza: Abavugakoibiminabyabatejeimberebaragendabarushahokwiyongera

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Uburyobwokwishyirahamweabaturagebagakusanyirizahamweamafarangayaburimuntubikozweburimunsicyangwarimwe mu cyumwerubitewen’ubushobozibwaburiwesebumenyerewekuizinary’ibiminaburagendaburushahogutangirwaubuhamyabwizakobwafashiheabatari bake kwivana mu bukenebukabijebarimomberey’ukobagiraicyogitekerezocyokwishyirahamwe.

Nyanza Abavugakoibiminabyabatejeimberebaragendabarushahokwiyongera

Ibiminabirimogufashaabaturagekwitezaimbere mu biceby’icyaro

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Mu biceby’icyaroby’akarereka Nyanza ibyobiminabikundaguteranaahanini mu mperaz’icyumweruahoahenshiusangaaribyoabaturagebahugiyemo mu mashyambacyangwahafiy’inziranyabagendwaz’abanyamagurucyangwaku biro by’utugalitumwenatumwe two mu biturage.

Ikikwerekakoabaturageariibiminabahugiyemon’ukoubasanganaamafarangay’ibikoroton’inotibariahantuhatujeakenshibafiteumwanditsehagatimuriboakabaarinaweubaubayoboyemuriicyogikorwacyogukusanyaimisanzu.

Ababa muriibyobiminabavugakobateranankarimwe mu cyumwerubakagiraumubarew’amafarangarunakabemeranyagutangahanyumabakabikorera tombola kugirangohamenyekaneuzabanzagufatambereamafarangandetsen’uzaherukaabandiarikoahoumwemuriboagaragajeikibazokihutirwakimusabakuyabonamberemu buryobwihutirwahariuwigomwaakamuhaumwanya we wageraagafataayoyagombagagufata.

Ahenshimuriibyobiminabagiraayobisigarizabakayashyira mu isandukuy’ubwizigamendetseakabaarinayoashyirwamoamandeyaciwekubagizeubukererwe maze isandukuikarushahokwiyongeramoamafaranga.  Iyo igihebihayegishizentan’umweusigayeadahaweamafarangabagenzi be yasandukabayimenahasiamafarangaavuyemoyosebakayagabanakuburyobungana.

Icyerekanakoibiminabifatiyeruniniabaturagendetsebyebereyeabatari bake umusemburowokwitezaimberen’ukoijamboubukireariryousangaariyonteron’inyikirizobyabamwe mu bagizeibyobiminabyokwitezaimberebibonekahenshi mu biceby’icyaro.

Mu muduguduwaKabuzuru mu kagalikaKibinja mu murengewaBusasamana mu karereka Nyanza nihamweusangaibyobimina.  Umwebotwasanzemuriibyobiminakugicamunsicyatariki 28/07/2012 witwaMurekatete Olive yatangajekokuberaibyizaasanga mu biminaubuabarizwa mu miryango 3 yabyoitandukanyekandiyosenikoayitangamoamafrangaburicyumwerunk’ukoabivuga.

Urebyeibyouwomugoreakorantibishamajekukoavugakoyicururizainyanyakumuhandahanyumainyunguabonyeakayijyana mu yindimiryangokuyibasaranganya.

Abajijwenibahariigihecyageraagasabaumunyuahitaakwamaganirakureagiraati: “ rekarekasinasabaumunyucyangwangompozeintonganyakumugabowanjyemusabaigitengekukobyosendabyigurirakumafarangayanjyendetsengasaguranayonkoresha mu rugorwanjye mu byangombwabitandukanye.

Agiraati: “ Ubuntan’umuturagenaguzaamafarangakukoiyonyakeneyenyaguzamuriuyumuryangonkazabungukiraakazajya mu isandukukandiiyoumwakaushizeyoseturayagabanatukaringanizaharimonay’inyungunabungukiye”

HabimanaRamazanukuriyeabibumbiye mu kiminacyo mu muduguduwaKabuzuruavugakouburyobwokwishyirahamwebumazekubatezaimberekuburyobugaragara.

Ati: “ Ububamwemuritwebaguzeamasambu, boroyeamatungomagufinamuntumuritweutangirwaubwisungane mu kwivuzanaletangon’ukoariumutindinyakujyambeseurembyeicyerekezo 2020 bavugatwatangiyekugikozahoimitwey’intoki”

Ibiminausangaariihurirorugizwen’abantubagerakuri 20 cyangwabarenzeuwomubarebose baba bariyemejekugiraumubarew’amafarangarunakabatangakugirangoabafashekwitezaimbere mu miberehomyizan’ubukungu.

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muri

Rwanda | Gisagara: Abaturage bo muri nyanza bitabiriye gutura ku mudugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara bitabiriye iki gikorwa nta gahato bashyizweho kandi baniyubakira ku muhanda nta bufasha basabye.

Rwanda | Gisagara Abaturage bo muriAbaturage bo muri uyu murenge wa Nyanza baragaragaza ko gahunda za Leta bazitabira kuko n’abayobozi b’uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’abaturage babo bishimishije batarebye gusa muri gahunda yo gutura mu mudugudu ahubwo barebeye muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),kuzigama mu murenge sacco n’ibindi bitandukanye bigamije kubateza imbere.

« Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaza cyane ko gahunda za Leta zibarimo cyane ko nk’ahandi mu byaro umuntu yavuga ko twari tukiri inyuma ariko ubu aho bamariye kumva izi gahunda zibagenewe basigaye bakoresha imbaraga nyinshi kugirango babashe kugera kubamaze kubasiga. Ibi rero bigaragarira muri gahunda nyinshi bitabira zirimo uturima tw’igikoni, dusasirane aho barwanyije nyakatsi ku buriri, mutuel de sante n’izindi nyinshi zigamije kubateza imbere » Jean Bosco UWIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza.

Abaturage batuye ku mudugudu bavuye mu bikombe nabo baratangaza ko kuhava byafashije cyane kuburyo babonye byinshi batabashaga kugeraho kubera kuba mu bishanga hasi. Banavuga kandi ko kwikura muri utwo tubande nta bufasha basabye byababereye nk’isomo ko nabo hari ibyo bashoboye kwikorera ndetse bikaba byarabateye imbaraga zizatuma babasha no kwigeza ku bindi byinshi mu minsi iri imbere.

« Yooo kuza gutura hano byaradushimishije cyane ndetse byaranadufashije kuko ubu nti duhangayikwa no guhaha kuko twegereye umuhanda ndetse tubasha no kumenya amakuru agezweho mu gace ntidusigare inyuma » MUKARUZIMA Vesansiya umwe mu batuye ku mudugudu bavuye mu kabande k’akanyaru.

«Kuba rero twarabashije kwivana hepfo iyo mu kabande tukaza kwiyubakira hano kumuhanda ntawe tubwiye ngo adufashe, byatumye tubona ko dushoboye kugira icyo dukora kandi gifite akamaro, twagize imbaraga rero ubu turi gushaka n’uburyo twagira ibikorwa twakora byaduteza imbere nk’ubucuruzi dore ko twanaje ku muhanda aho abantu bashobora gukora ibintu bitandukanye bikabinjiriza amafaranga » HABIMANA Ladislas umugabo wa MUKARUZIMA

HABIMANA na MUKARUZIMA bamaze igihe kirenga umwaka baje gutura ku muhanda ahashyizwe umudugudu ndetse banahubakiye abana babo babiri b’abahungu ubu bamaze gushaka n’abagore.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima abaturage b’umurenge wa Nyanza muri rusange  bukanaboneraho bugasaba abaturage b’utundi duce bagituye mu mibande ko bagira ubutwari nk’ubw’aba bikuyeyo.

 

Nyanza Ubuyobozi bw akarere 3

Rwanda | Nyanza: Ubuyobozi bw’akarere bwasoje icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu mudugudu wa Nkombe mu Kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza tariki 15/03/2012 hasojwe ku rwego rw’ako karere icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu.

Rwanda | Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira  ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye

Icyo cyumweru cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu rwego rwo kongera igipimo cyari 57% by’abatuye mu midugudu muri ako karere.

Rwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu muduguduRwanda | Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu   gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu

Mu mirenge yose uko ari 10 igize akarere ka Nyanza hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abantu gutura mu mudugudu nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabisobanuye.

 

Rwanda | Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu

Mu kagali ka katarara icyo cyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu cyasorejwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza habereye igikorwa cyo guhoma inzu 60 zubakiwe abakatiwe ibibanza mu midugudu no guharura imihanda ibahuza.

 

Umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah yavuze ko mu kagali ka Katarara icyumweru cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu cyasorejwe ahahoze hari igisambu kinini kigiye kirimo Inzu nyinshi za Nyakatsi hanyuma ziza kuhavanwa muri gahunda yiswe Bye bye Nyakatsi.

 

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu gisize ku rwego rw’akarere ka Nyanza bari ku gipimo kiri hejuru ya 65% by’abatuye mu midugudu mu gihe ubukangurambaga bugikomeje gukorwa.

 

Mukakalisa Caritas umwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu yagarutse ku kamaro ko gutura abantu begeranye avuga ko ibyiza byabyo bitarondoreka.

 

Yagize ati: “Tubona iterambere, hakaboneka umutekano n’urukundo”. Yongeye agira ati: “abatuye mu midugudu barushaho kwicungira umutekano mu buryo bworoshye ndetse n’ibikorwa remezo bikorohera ubuyobozi kubibagezaho vuba kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye”.

 

 

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu ku rwego rw’akarere ka Nyanza cyabereye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo cyitabiriwe n’abaturage bagera ku gihumbi basiga bakoze igikorwa cy’umuganda gifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Nyanza Prostitutes in

Nyanza: Prostitutes in Nyanza give up and seek help

Tags: , , , , , , , , , , ,


Over 107 women and girls in Nyanza district will be helped to start up small income generating projects to help them quit prostitution.

Nyanza Prostitutes in Nyanza 

 

Photo: Ex-prostitutes

 

These women acknowledge to have spent over 23 years doing prostitution and have not gained anything other than being robbed by clients, beaten and worst getting infected with HIV viruses.

 

Karame Claude the coordinator of the committee in charge of fighting AIDS in Nyanza district met these women and girls and reminded them the risks of being infected with AIDS.

Nyanza Prostitutes in

 

Photo: Ex-prostitutes

 

The meeting was held following complaints by former prostitutes requesting  authorities to help them get out poverty and quit prostitution.

 

One of them said, “Am tired of sleeping with men. What have I gained from ten years in prostitution? Nothing other than getting infected with AIDS.”

 

 

 

Karame Claude in charge of fighting AIDS in the district pledged to seek for support and help ex-prostitutes start up projects. But they will have to be trained on cooperatives forst.

 

 


 

 

 

Inkoni ntabwo ziri muri

Inkoni ntabwo ziri muri servisi zinoze- Meya w’Akarere ka Nyanza

Tags: , , , , ,


Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yagejeje ku bakozi b’Akarere bakora muri serivisi zitandukanye, tariki 06/01/2012,  yongeye kubibutsa ko inkoni zitari muri servisi zibereye abayoborwa.

Ibi yabisabye nyuma yaho mu mirenge ya Cyabakamyi na Nyagisozi mu karere ka Nyanza abayobozi b’utugali badukiriye abaturage bagakubita.

 

 

 

 

 

Murenzi Abdallah umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

 

Murenzi yasobanuye ko ikibazo cyabaye muri iyo mirenge ari abayobozi bakubise ndetse bakanahagararira abakubira abaturage.  Mu mvugo yumvikana ko ababajwe n’ibyakozwe muri iyo mirenge yagize ati “Ikibando ntabwo kiri muri serivisi dutanga nk’abayobozi b’u Rwanda twihesha agaciro”.

 

Murenzi yakomeje avuga ko gukubita abayoborwa ari bimwe mu bitesha agaciro inzego z’ubuyobozi. Yabisobanuye muri aya magambo: “ Ntibyumvikana ukuntu umuyobozi akubita umuturage bikagera naho amumena ijisho”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga abayobozi bashinzwe gutanga urugero rwiza ndetse bigatuma abo bayoboye babibonamo nk’uko igihugu cy’uRwandacyabyiyemeje kubaka ubuyobozi abaturage bose bibonamo.

 

Murenzi Abdallah yishimira ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Akibutsa abayobozi guha agaciro abayoborwa n’ikiremwamuntu muri rusange. Yanaboneyeho gutangaza ko abo bayobozi bakubise abaturage bose ubu bashyikirijwe polisi ndetse bakaba bitegura no kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

 

Abaturage mu karere ka Nyanza bavuga ko iby’abayobozi bakubita abaturage batunguwe no kubyumva kuko bidasanzwe muri ako karere no mu gihugu cyose muri rusange kuva aho bamariye kwibohora ingoyi y’igitugu.


Quelques menages indigenes

Quelques ménages indigènes de Nyanza ont reçu des prix pour avoir pris soin de l’éducation des enfants.

Tags: , , , ,


 

 

 

 

 

 

En collaboration avec le secteur de Busasamana et le conseil des femmes de ce secteur, quelques ménages indigènes ont reçu des prix  pour avoir pris soin de l’éducation de leurs enfants ce 30 décembre 2011.

 

Ainsi les prix attribués sont entre autres des matelas car ils n’en avaient pas à cause de leur extrême pauvreté. Ce programme de distribution de matelas s’intitule « Dusasirane ».

 

Nyirabazazana Anastasie, une vieille femme de 81 ans, est parmi les lauréats de ces prix car elle a pu éduquer deux enfants terminant le cycle primaire. En recevant ce matelas, elle a exprimé sa très grande joie en dansant tout en remerciant le gouvernement du Rwanda. Elle a indiqué : « Je remercie l’Etat de m’avoir permis, grâce a ce matelas, de ne plus dormir dans une botte d’herbe ».

 

Dans ce même jour, 11 familles d’autochtones du village de Nyamagana B, secteur de Busasamana, ont reçu une installation de l’électricité dans leurs ménages dans la lutte contre l’exclusion qui caractérisent ces autochtones.

 

Muganamfura Sylvestre, le secrétaire exécutif du secteur de Busasamana dans le district de Nyanza,  indique que ces actions sont dans le cadre du programme d’aide aux autochtones comme c’est le cas des autres rwandais dans la planification du développement du Rwanda.

 

 

Nyanza Imwe mu miryango

Nyanza: Imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yitaye ku burere bw’abana yahawe ibihembo.

Tags: , , , ,


 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ku bufatanye bw’umurenge wa Busasamana n’inama y’igihugu y’abagore muri uwo murenge imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yitaye ku burere bw’abana yahawe ibihembo tariki 30 Ukuboza 2011.

 

Ibihembo byatanzwe bigizwe na matera mu rwego rwo gufasha iyo miryango guca nyakatsi yo ku buriri muri gahunda yiswe” Dusasirane”.

 

Nyirabazazana Anastasie, umukecuru w’imyaka 81 y’amavuko akaba ari umwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka urera abana 2 bose barangije amashuli abanza.

 

Agishyikirizwa iyo matera ibyishimo byaramurenze abyina ari nako ashimira byimazeyo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

 

Yayishimiye muri aya magambo: “ Ndashimira leta imfashije gutandukana n’ibigunira n’ibyatsi naryamiraga”. Uyu mukecuru yakomeje avuga ko nagera mu rugo rwe ahita ajugunya ibigunira n’ibyatsi byo ku buriri yaryamiraga.

 

Kuri uwo munsi kandi imiryango 11 y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu mudugudu wa Nyamagana B mu kagali ka Kavumu muri uwo murenge wa Busasamana yatashye ku mugaragaro igikorwa cy’umuriro w’amashanyarazi yahawe mu rwego rwo kuyivana mu bwigunge.

 

Muganamfura Slvestre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatangaje ko ibyo bikorwa byose byakozwe biri muri gahunda yo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwiteza imbere nk’uko bikorerwa n’abandi banyarwanda bose kugira ngo hatagira ucikanwa n’ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.


Nyanza: Abantu 50 bahawe matelas muri gahunda yo guca nyakatsi ku buriri

Tags: , , , ,


Nyuma yo kumara imyaka myinshi baryamira ibyatsi byo ku gasozi, abantu 50 bo mu kagali ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bahawe matela mu rwego rwo kubafasha guca nyakatsi yo ku buriri.

 

Aka kagali katanzwemo matela kari mu tugali twasigaye inyuma mu majyambere tugize umurenge wa Mukingo nk’uko Gatari Jean Silvere, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagali abyemeza. Akomeza  avuga ko abaturage b’ako kagali baniteguye kwivana mu bukene nk’uko bivanye muri Nyakatsi bamwe muri bo bavukiyemo.

 

Mukandekezi Suzana. umwe mu bagore batanze ubuhamya yavuze ko imyaka 32 ishize aryamira uburiri bwa Nyakatsi. Yibivuze aseka agira ati “ Ubu njye n’umufasha wanjye nibwo tugiye gukora ubukwe naho ubwakozwe ndabunenze mu ruhame”.

 

Nyiramana Consolee wafashe iya mbere mu gukangurira bagenzi be gahunda yo guca nyakatsi ku buriri asanga intambwe yatewe ishimishije.

 

Benshi mu bahawe matela biganjemo abagore b’amikoro make bakora ubuhinzi bwa gakondo ntibugire n’icyo bubinjiriza ahubwo bukitwa gusa ubwo guhingira inda.

 

Kambayire Appoline, umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage  mu karere ka Nyanza yasabye abaturage kutishinga uburyo matera iryohera  imbavu ngo biyibagize ko bagomba gukora bakiteza imbere.

 

Yanibukije abo baturage ko matera bahawe zitagomba kubabera intandaro yo kubyara abana benshi bitewe n’uko bamwe muri bo kuryamira ibyatsi bitababuzaga kubyara abana benshi. Yabivuze muri aya magambo:  “ Mwirinde matera itazabibagiza kuboneza urubyaro ngo mwibagirwe ko mugomba kubyara abo mushoboye kurera”.

 

Yabahamagariye kwita ku murirmo baryama batinze bakabyuka kare aho gutwarwa n’ibitotsi. Yabaciriye umugani agira ati “ Ubibye ibitosi asarura ingonera”.

 

Izi matera bazihawe mu rwego rw’inguzanyo yatanzwe na CLECAM Ejo Heza ikazishyurwa mu gihe cy’umwaka. Buri kwezi umuntu azajya yishyura amafaranga 5170 y’u Rwanda.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia