Tag Archive | "Perezida"

Amatungo ya Habiyambere

Rwanda | Ngororero: Ngo Perezida Kagame yamuteye ishaba

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Umugabo witwa Habiyambere Gerard utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aravuga ko azitura Perezida Kagame kuko ngo yamuteye ishaba atigeze agira mu buzima bwe. Ibi ngo byaturutse kunka uyu mugabo yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwe, ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Ngororero kuwa 15 Gashyantare 2012.

Kuri ubu, iyo ugeze mu rugo rw’uwo mugabo  ufite umugore n’abana umunani ubundi utaragiraga amatungo mu rugo rwe akaba yarahereye kuyo yahawe na Perezida, uhasanga inka 3 zirimo iyo yahawe hamwe n’inyana yayo ndetse hakaba n’indi yahashye ngo amaze kubona ko korora ari ingirakamaro, akagira kandi intama 2 n’ihene imwe.

Ngororero Ngo Perezida Kagame yamuteye ishaba

Amatungo ya Habiyambere

Nkuko uyu mugabo abitangaza, ngo yatangiye kumvira Perezida Kagame ubwo yavugaga kuri radiyo ko abaturage bakwiye kuva ahantu h’imibande bakajya mu midugudu bakegerezwa ibikorwa remezo, maze Habiyambere afata iyambere asaba ikibanza maze afatanyije n’abana be biyubakira inzu kandi ari abakene gusa ngo bakaba baragiye babona inkunga zitandukanye.

Nyuma yo kubona atanze abandi kubaka mu mudugudu, ndetse agahabwa inka na Perezida, nibwo yiyumvisemo ko nawe agomba kugira icyo yigezaho maze akorera amafaranga nawe yigurira inka n’andi matungo yavuzwe haruguru ariko byose ngo akaba yarabitewe na Kagame wamufunguriye amarembo.

Uretse kwitura Perezida nawe yoroza abandi, Habiyambere ngo ubu yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mibande kumwegera kugirango bifatanye bahabwe n’umuriro w’amashanyarazi kandi iyi gahunda akaba ayigejeje kure.

Ubwo bwitange bwo gukangurira abaturage kujya mu midugudu ndetse n’ibikorwa by’uyu mugabo bigaragaza imbaraga z’ibitekerezo ngo nibyo byatumye n’abaturage bamwizera none kuri ubu bakaba baramugize umukuru w’umududgudu atuyemo, ibintu ubundi ngo atari yarigeze arota kubera ubukene bwe.

Abazi uyu mugabo barimo n’abayobozi mumurenge atuyemo bahamya ko ari umuntu ufite gahunda z’ejo hazaza heza kandi agashaka kugendana n’abandi baturage.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia