Kutarya indyo yuzuye ngo ntibiterwa n’ubukene ahubwo ngo biterwa n’ubujiji bukizitiye bamwe mu baturage nk’uko Mukaneza Cecile wo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza abivuga. Hari abantu bitwaza ubukene bakicisha abana ba bo indwara ya Bwaki kandi bafite ubushobozi bwo gutegura ifunguro riciriritse rifite intungamubiri zose nk’uko akomeza abivuga.
Na we ubwe ngo ntiyari asobanukiwe n’ibijyanye n’indyo yuzuye. Mbere atarahugurwa n’abajyanama b’ubuzima ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, ngo yumvaga gutegura ifunguro rifite intungamubiri ari iby’abakire gusa.
Agira inama ababyeyi yo gukora akarima k’igikoni kandi bakagahingaho ubwoko bwinshi bw’imboga, kuko zifite intungamubiri nyinshi. Agira ati “Batubwiye ko intungamubiri ziri mu nyama ziboneka no muri Soya. Byumvikane ko uwariye inyama n’uwariye soya baba babonye intungamubiri zimwe kandi kubona soya ntibigoye cyane”
Mu karere ka Kayonza hagaragara abana bafite ibibazo by’imirire mibi. Abo ibyo bibazo bigaragaraho bavuga ko biterwa n’uko imiryango ya bo ikennye itabasha kubona amafunguro arimo intungamubiri.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukarange, Chantal Mukanyirigira, asaba abajyanama b’ubuzima gukomeza gukora ubukangurambaga ku babyeyi mu ngo, cyane cyane babashishikariza kugira uturima tw’igikoni mu ngo za bo kuko biri mu byafasha guhangana n’indwara ziterwa n’imirire mibi.






