Tag Archive | "programs"

Huye: Habayeho kugenera igihembo aberekana abakora inzoga z’ibiyobyabwenge, zacika burundu

Tags: , , , , , ,


Iki ni igitekerezo cy’umwe mu bakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Huye. Yakigaragaje nk’umwe mu miti ku cyakorwa kugira ngo abakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Huye barusheho kuzuza neza inshingano zabo mu bijyanye n’umutekano w’abo bayobora, igihe cy’amahugurwa bagenewe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Mata.

Uwatanze iki gitekerezo yagize ati “haramutse hagenwe igihembo ku werekanye abakora inzoga z’ibiyobyabwenge nka za nyirantare, urugero niba uzifatanywe acibwa amande y’ibihumbi 50, uwamugaragaje agahabwa ibihumbi 10, guhishira abazikora byacika burundu.”

Ku bijyanye n’izi nzoga, abayobozi b’imidugudu banagaragaje ko indi nzira yo gutuma zicika burundu ari ubufatanye. Abagaragaje iki gitekerezo bavuze ko bene izi nzoga bazihashyije mu midugudu yabo, maze abazikora bakimukira mu midugudu baturanye nyamara ho ntihagire ubakoma.

Aba bayobozi rero bati “ese iyo urwanyije abahungabanya umutekano iwawe bakimukira ahandi ho ntibabakome, icyo gihe wowe bagufata bate?” Umukecuru umwe we ati “hari ubwo bituma nawe ugera aho ukarekera wanga ko bazakumena umutwe kuko uba wita ku bibazo abandi batitaho.”

Na none kandi, ngo hari ubwo abaje mu gikorwa cyo kurwanya inzoga z’ibiyobyabwenge bamena nk’izari mu ndobo, nyamara ntibagere aho zikorerwa. Uwagaragaje iki gitekerezo ati “kumena inzoga yo mu ndobo usize aho yaturutse ntacyo uba ukoze.”

 

 

Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Tags: , , , , ,


Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Mu karere ka Rutsiro hagiye guhugurwa abazagira uruhare mu gukuraho isakaro rya fibro ciment ku buryo mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 nta nyubako izaba ikigaragaraho bene ayo mategura.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abantu bafite inyubako zisakaje ayo mategura ya fibro ciment, zaba inyubako z’abantu ku giti cyabo, inyubako z’abihaye Imana, inyubako z’amavuriro ndetse n’inyubako za leta.

Bitewe n’uko ba rwiyemezamirimo basanzwe bafite amasosiyete akuraho amategura ya fibrociment baca amafaranga menshi bigatuma na byo byaba imbogamizi, abitabiriye iyo nama biyemeje ko bagiye guhugura abantu basanzwe batuye mu karere ka Rutsiro kugira ngo bo bazabashe gukuraho iryo sakaro neza kandi mu buryo budahenze cyane.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rutsiro, Hakizimana Fulgence , avuga ko amasosiyete asanzwe akuraho bene iryo sakaro yishyuza amafaranga agera ku bihumbi bine kuri m2 hakiyongeraho n’ikiguzi cyo gutwara ibyo basakambuye bakabijyana kubishyingura i Gitarama mu karere ka Muhanga. Ariko ngo nibakoresha abaturage basanzwe kandi bihuguriye, ngo bizatwara amafaranga macye kuko bakoze imibare bagasanga bo m2 bashobora kuzajya bayisakambura ku mafaranga atarenze ibihumbi bibiri.

Mu yindi myanzuro bemeje ni uko hagomba guhugurwa abantu benshi bashoboka, noneho bakagezwaho n’ibikoresho byose bizifashishwa mu gukuraho iryo sakaro. Ngo barateganya no gushaka ibyobo byo gutabamo iryo sakaro mu bice bya hafi wenda nko mu karere ka Karongi, bityo bikagabanya amafaranga yagombaga kuzaritangwaho yo kuritwara no kurigeza i Muhanga.

Abari muri iyo nama basabye ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) cyabatera inkunga irimo amahugurwa, ibikoresho ndetse n’ibyobo. Icyakora abakozi b’icyo kigo babwiye ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’abantu batandukanye bafite inyubako zisakaje fibrociment ko bagomba kubigira ibyabo, bakishakamo ubushobozi bwo kubikora bitabaye ngombwa ko bategereza indi nkunga izava ahandi.

Icyakora icyo kigo cyemeye guhugura ku buntu abo bantu bazagira uruhare mu gukuraho isakaro rya fibro ciment ariko bakishakira itike n’ibindi bya ngombwa.

Biteganyijwe ko abazakuraho iryo sakaro bagomba kuba bahuguwe bitarenze ukwezi kwa kane muri uyu mwaka, nyuma yaho bagahita batangira igikorwa cyo gukuraho iryo sakaro.

Buri kigo gifite inyubako zisakaje fibrociment ngo kizajya cyohereza umuntu umwe muri ayo mahugurwa.

Abashakashatsi bo mu kigo cy’abanyakanada cyitwa “ExperiCo International” cyerekanye ko isakaro rya fibrocement rishobora gutera kanseri.

Itangazo ryo gukuraho fibro ciment ryasohotse muri Kamena 2012, rigezwa mu turere twose tw’Igihugu. Gahunda ya leta ikaba iteganya ko isakaro rya fibrocement rigomba kuba ryakuwe ku mazu yose yo mu gihugu bitarenze uyu mwaka wa 2013.

 

 

Gahunda ya VUP yafashije abaturage

Rwanda : Gahunda ya VUP yafashije abaturage kwikura mu bukene no kwiyubakira inyubako za SACCO

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Gahunda ya VUP,ni imwe mu zafashije  abaturage ba Rurembo  kwiyubakira inzu izajya ikoreramo  Umurenge SACCO wabo no kwiteza imbere

Gahunda ya VUP,ni imwe mu zafashije abaturage ba Rurembo kwiyubakira inzu izajya ikoreramo Umurenge SACCO wabo no kwiteza imbere

Mu karere ka Nyabihu gahunda ya VUP yaje ikenewe kandi ngo ifasha abaturage bo mu mirenge ikennye kwikura mu bukene no kwizamura nk’uko ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela yabidutangarije.

Iyi gahunda ikaba iri mu mirenge ine y’akarere ka Nyabihu ariyo Shyira,Jomba,Rurembo na Bigogwe. Abaturage bo muri iyo mirenge bakaba bakora ibikorwa biteza imbere uduce batuyemo ndetse bikabateza imbere nabo. Bimwe muri ibyo bikorwa hakaba harimo nko gukora imihanda,kubaka amashuri, gukora amaterasi ndinganire n’ibindi.

Mu gukora ibyo bikorwa,abaturage bakaba bahabwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo bakikura mu bukene bukabije baba barimo. Kugeza ubu benshi mu baturage bari muri gahunda ya VUP mu mierenge itandukanye bamaze kwigeza kuri byinshi birimo guca nyakatsi ku buriri,kwiyororera amatungo atandukanye cyane cyane amagufi,kwirihira za mitiweri n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,avuga ko nko mu murenge wa Rurembo,babashije kugera ku ntambwe ishimishije cyane kandi ari wo wari umurenge ukennye cyane kurusha iyindio mu karere ka Nyabihu. Uretse kuzahura ubutaka bwaho ndetse no kubukoraho neza ku buryo ubu busigaye butanga umusaruro ku buryo bushimishije,uyu murenge wabaye uwa kabiri mu kwiyubakira inzu izajya ikoreramo umurenge SACCO yawo bwite. Ibi bikaba byarakozwe n’abaturage.

Gahunda ya VUP ikaba yarafashije cyane abaturage b’uyu murenge wa Rurembo kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Kugeza ubu bamwe batangiye gukora n’indi mirimo iciriritse nk’ubucuruzi n’indi mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Mu yindi mirenge iyi gahunda irimo,abaturage bakaba bagenda bigeza kuri byinshi nk’ubworozi bw’amatungo magufi,guca nyakatsi ku buriri,gukemura ibibazo byo mu ngo,kwizigamira,n’ibindi bitandukanye nk’uko Mukaminani Angela yabigarutseho. Kubwe akaba asanga iyi gahunda ya VUP yaraje ikenewe kuko abaturage benshi bamaze kwikura mu kiciro cy’ubukene bukabije.

 

La culture des champignons occasionne un apport nutritif et financier.

Tags: , , , ,


La culture des champignons, riche en protéines, apporte une source d’argent à ceux qui le cultivent tout en diminuant la malnutrition pour ceux qui le consomment.

Mukamana Claudine, habitante de la cellule de Mwirute, secteur de Ngamba, district de Kamonyi, a déclaré qu’après avoir reçu les instructions  sur la manière de cultiver les champignons, avoir  utilisé une pépinière. Ainsi, sa maison possède toujours une pépinière.

Elle a admis que les champignons sont d’une valeur nutritive importante et renferment un meilleur  goût que la viande comme elle l’assume : « Pour ma part, les champignons sont plus délicieux que la viande ». Elle a ajouté que les champignons peuvent être préparés de différentes façons, comme du potage, peuvent être cuit comme de la sauce, ils peuvent être grillés ou peuvent être préparés comme des frites.

Uwimpuhwe Jean de Dieu, Agronome dans le district de Kamonyi, membre de la cooperative Abaticumugambi, a déclaré que les champignons cultivés de toute sorte apportent une même teneur en protéines, fortifient le corps et protègent contre différentes maladies.

Cette coopérative était composée de membres ayant des difficultés de se nourrir convenablement. Depuis qu’ils ont mis en pratique les enseignements reçus au cours de ces séminaires, ils disposent d’une bonne diététique grâce à la culture des champignons. Ces membres vendent des pépinières de champignons aux voisins qui voudraient cultiver ces champignons. Ainsi le kilo de champignon coûte 1000frs alors qu’une pépinière se vend à 500frs. Une pépinière peut donner 2kgs de champignons au cours d’une période de 4 mois et la récolte intervient au bout de 14 jours après la plantation de la pépinière.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia