Tag Archive | "Rangiro"

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage b’umurenge wa Rangiro barasabwa kuvanwa mu bwigunge

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bo mu murenge wa Rangiro baratangaza ko bari mu bwigunge ngo kuko bitoroshye kugenda mu murenge wabo ndetse bakaba nta n’umuriro w’amashanyarazi bagira. Ibi ngo bisaba aba baturage gukora urugendo rungana n’ibirometero 22 n’amaguru bagana mu isoko rya Kirambo aho bahahira, ndetse bagakora n’urugendo rw’amasaha ane bajya gushaka umuriro wa terefoni zigendanwa mu isantere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo.

Aba baturage batuye uyu murenge ukora kuri pariki ya nyungwe, barasaba ko babonerwa imodoka izajya ibafasha mu ngendo bakora bajya guhaha cyangwa se ahandi hatandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie,  avuga ko ngo bagerageje kuvugana n’ikigo cya leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) ngo kibahe bisi gusa ngo cyababwiye ko umuhanda wabo utameze neza ku buryo babaha imodoka.

Mu mwaka ushize, abaturage batuye umurenge wa Rangiro bashatse kwikorera ingufu z’amashanyarazi gusa ngo inyigo yerekanye ko aho bendaga kuyakura bitashoboka. Mu ruzinduko Minisitiri w’intebe aherutsemo mu turere twa nyamasheke na rusizi, yijeje abatuye imirenge ya Rangiro na Cyato ko uyu mwaka urangira umuriro w’amashanyarazi wabagezeho, abaturage bakaba bavuga ko uruhare bazasabwa rwose bazarutanga ariko bakava mu bwigunge.

Uretse ikibazo cy’umuhanda n’amashanyarazi, amazi nayo ngo aracyari make muri uyu murenge kuko ataragera ku baturage bose.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia