Tag Archive | "rights"

Muhanga Abunzi barasabwa

Muhanga: Abunzi barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abanduye Virus ya SIDA

Tags: , , , ,


Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Werurwe 2012, abakozi ba minisiteri y’ubutabera basabye abunzi bo mu karere ka Muhanga kugira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bw’abanduye agakoko gatera SIDA kuko byagaragaye ko kenshi bahohoterwa mu buryo bwinshi.

Muhanga Abunzi barasabwa

Abakozi bo mu nzu ifasha abaturage ibyerekeranye n’amategeko MAJ ikorera muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, bavuga ko hari amahohoterwa anyuranye ajya akorerwa abanduye agakoko gatera SIDA. Mu kuyahashya abunzi ngo bakwiye kubigiramo uruhare hakurikijwe amategeko.

Ihohoterwa rikunze kugaragara hagati y’abashakanya cyane cyane iyo bakimenya ko banduye. Irindi bikaba rikunze kuboneka mu miryango y’abanduye, aho bavutswa uburenganzira n’abavandimwe babo.

Matabaro Bernard, umwunzi wo mu kagari ka Mberere mu murenge wa Nyarusange avuga ko kenshi iyoa abashakanye bakimara kumenya ko banduye bahita bashwana, umwe akaba yanahohotera undi.

Mtabaro: “hari ubwo umugore aba atwite akajya kwipimisha, hari ubwo asanga yaranduye, aha rero hahita havuka urwikekwe hagati yabo, bakitana ba mwana ‘umwe ati ni wowe wanyanduje n’undi atyo’”

Aha aba bunzi baka basabwa gukora iyo bwabaga ngo bunge abantu nk’aba babereka ko ubuzima bikomeza nyuma yo kwandu ko nta mpamvu yo gukomeza kwitana ba mwana kuko ibyabaye biba byabaye nta garuriro.

Irindi hohoterwa ryagaragajwe ko rikunze kuba ku bantu banduye agakoko gatera SIDA ni aho ababyeyi babo banga kubaraga cyangwa kubaha umunani kimwe nk’abandi bana, bumva ko ari ba nyakwigendera.

Iki kibazo ngo kikaba gikunze kuboneka ahantu henshi cyane muri iki gihe cyo kubarura ubutaka.


 

Abana bose bafite uburenganzi

Abana bose bafite uburenganzi ku mitungo y’ababyeyi babo

Tags: , , , ,



 

 

 

 

 

 

Uwitonze arimo gutanga impapuro z’ubukode bw’ubutaka

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Umwitonze, avuga ko abana bose baba abo ku mugore cyangwa umugabo w’isezerano cyangwa batari ab’isezerano baba bafite uburenganzira ku mu mutungo w’ababyeyi babo bose ariko ku buryo butandukanye.

Uwitonze abisobanura atya: “niba umugabo ashakanye n’umugore bagasezerana ariko umugabo cyangwa umugore agaca inyuma uwo bashakanye akabyara umwana ku wundi mugore (cyangwa umugabo) utari uw’isezerano, icyo gihe uwo mwana wavutse kuri ubwo buryo afite uburenganzira ku mitungo y’uwo mubyeyi wamubyaye ho igice ariko abana bo ku mugore (cyangwa umugabo) w’iserezano bafite uburenganzi bwuzuye ku mitungo yashatswe n’aba babyeyi bombi”.

Isyirahamwe rirengera uburenganzira bw’abagore n’abana, mu nyandiko yaryo, rivuga ko iyo abashakanye bahisemo gufatanya umutungo nta n’umwe muri bo wemererwa kugira icyo akora kuri uwo mutungo atabanje kubyemererwa n’uwo bawufatanije. Iyo badafatanyije umutungo buri wese arigenga ku mutungo we mu buryo butanyuranye n’inyungu z’urugo.

 

Ahantu henshi hakunze hagaragara ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo y’abashakanye.  Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ariko hari abantu batari bake bibaza ko umwana wavutse ku mugore cyangwa umugabo utari uw’isezerano, nta burenganzi aba afite ku mitungo y’umwe mu babyeyi be.


Kayonza Ababyeyi barasabwa kurinda

Kayonza: Ababyeyi barasabwa kurinda abana ba bo imirimo ivunanye

Tags: , , , , , ,


Umuyobozi w’ikigo cy’Abaholande gishinzwe iterambere mpuzamahanga (SNV), Uwamariya Antoinette, tariki 28/12/2011, yahamagariye ababyeyi ba kayonza n’abandi muri rusange kurinda abana ba bo imirimo ivunanye kuko kenshi igira uruhare mu kudindiza imikurire n’imitekerereze by’umwana.

Uwamariya avuga ko mu karere ka Kayonza hari aho abana bajyanwa mu mirimo itakagombye gukorwa n’umwana bikaba intandaro yo kuva mu ishuri kwa bamwe mu bana. Yatanze urugero rw’abana bajyanwa mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu mirenge ya Murama na Rwinkwavu, abandi bakajyanwa mu bucuruzi gufatanya n’ababyeyi babo.

Nubwo mu muco wa Kinyarwanda bisanzwe ko umwana afasha umubyeyi we mu turimo, uwamariya avuga ko hakwiye kubaho ubushishozi mu kugenera umwana imirimo. Yagize ati “Mu muco wa Kinyarwanda no muri Afurika muri rusange tuba twumva ko umwana yafasha umubyeyi we, ariko hari aho usanga umubyeyi akoreza umwana utaruzuza imyaka icumi ijerekani ya litiro 20.”

Uwamariya avuga ko bikwiye ko harebwa ko imirimo igiye gukoreshwa umwana itabangamira ubuzima bwe mbere yo kuyimukoresha. Anasaba kandi abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu gukurikiranira hafi abana kugira ngo badakomeza gukoreshwa imirimo imirimo itajyanye n’ikigero cya bo.


Inama nkuru y’abana ikwiye kwigwa ku mibero y’abana

Tags: , , ,


Abana bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barifuza ko mu nama  nkuru y’abana yo ku nshuro ya karindwi iteganyijwe kuba ku itatiki ya 04/01/2012, hazarebwa uburyo imibereho y’abana yakomeza kubungwabungwa.

Ibyo babitangaje tariki 16/12/2011 ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasuraga abana bo mu murenge wa Cyanika mu rwego rwo kureba aho imyiteguro y’inama nkuru y’abana igeze muri uwo murenge.

Gatabazi Theogene, umwe muri abo bana, atangaza ko inama nkuru y’abana ikwiye kuziga uburyo abana badashobora kujya kwiga kubera ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri bafashwa bakiga. Agira ati “usanga hari abana bamwe na bamwe batiga neza kubera kubura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri”. Akomeza avuga ko umwana akwiye kwiga neza kuko ariwe mbaraga z’igihgu.

Uwimana Claudine, uhagarariye abana mu murenge wa Cyanika, avuga ko ubwo azaba yaserukiye abana bo muri Cyanika mu nama nkuru y’abana azababera intumwa. Azereka abandi ko ubuzima bwa buri mwana bukwiye kubungwabungwa.

Agira ati “dukwiye kugira inama bamwe mu bana banywa urumogi, banywa za waragi n’ibindi bisindisha byinshi bakabireka”. Akomeza avuga ko bikwiye ko ibitekerezo bibi biri muri bamwe mu bana bibavamo.

Nsengamungu Sabin, ushinzwe ibijyanye n’ubuzima ndetse no kwita ku batishoboye mu murenge wa Cyanika, avuga ko mbere y’uko haba inama y’igihugu y’abana, abana bo mu mirenge itandukanye yo mu Rwanda babanza gukora inama ku mirenge yabo.

Agira ati “abana barahura bagakusanya ibitekerezo bakabyigaho n’ibyifuzo byabo kugira ngo wa mwana uzajya mu nama nkuru y’abana ntazajyane ibyifuzo bye ahubwo azajyane ibyifuzo by’abana bose”.

Abo bana bo mu murenge wa Cyanika bakaba basuwe na UNICEF nabo bakoze inama kuko ku kuri uwo munsi mu gihugu hose abana bari bakoze inama mu mirenge yabo.

 

Ni byiza gushaka abana bazagira icyo bamarira abo bagiye guhagararira

Tags: , ,


Mu karere ka Kirehe ku itariki ya 13 ukuboza hateraniye inama ihuza abayobozi b’utugali n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage kuri buri murenge, mu rwego rwo kwiga uko bazatoranya abana bazahagararira abandi mu nama nkuru y’abana ku rwego rw’igihugu.  

Nk’ukoVenuste umuyobozi ushinzwe gender mu karereka Kirehe yabisobanuye, ngo iki gikorwa kigamije gutegura abo bana, aho bahera mu tugari bashaka abana bazahagararira abandi ku rwego rw’igihugu.

Ngo abo bana bagomba kuba bafungutse, bumva kandi basobanukiwe ibibazo bagenzi babo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo bakaba babasha kubisobanura neza bikumvikana.

Muri iyo nama bibanze cyane ku bizakurikizwa batoranya abo bana.

Babasabye kandi kuzongera kwibutsa abo bazatoranya ibibazo bibangamira ubuzima bw’abana, aha bakaba bavuze ko bagomba kuziga ku bibazo bijya bigaragara haba ku buzima bwiza  bw’abana cyangwa se kubategurira ejo hazaza bakaba babibukije ko bashobora no gutumiramo n’ababyeyi n’abarezi babo bagafatanya .

Iyi nama nkuru y’abana iteganijwe kuba umwaka utaha ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 mutarama.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia