Posted on 31 May 2012
Tags: asosiyasiyo, ibiganiro, inkunga, IREX, kubera, ngo, rubyiruko, Rwanda, Rwanda association, Rwanda IREX, Rwanda kayonza, Rwanda reconciliation, Rwanda unity, Rwanda Youth, ubwo, urumuri, urwo
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiytunge.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n’uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n’inkomoko y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by’imbwirwaruhame no mu makinamico.
Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo “ubwo butumwa bubafasha” nk’uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahinduka kubera izo nyigisho.
Yagize ati “Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n’abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z’aba bana”
Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n’umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.
N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n’inkunga yahabwaga na IREX, nk’uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.
Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n’ubutumwa bw’amahoro nk’uko yari yarabitangiye.
Posted on 11 May 2012
Tags: abana, avuga, cya, gushaka, imbere, Imiryango, Kayenzi, kigo, ngororamuco, rubyiruko, Rwanda, Rwanda boys, Rwanda center, Rwanda Kamonyi, Rwanda Poverty, Rwanda streets
Bamwe mu rubyiruko rwafashwe mu nzererezi rukaba rucumbikiwe mu kigo ngororamuco cya Kayenzi, batangaza ko ibibazo by’ubukene bw’imiryango yabo ari byo bituma bajya gushaka ubuzima mu mijyi.
tariki 9/5/2012, intumwa za Minisiteri y’urubyiruko zasuye urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Kayenzi giherereye mu kagari ka Mataba, umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, ahakusanyirizwa inzererezi z’ako karere zigahabwa ibiganiro bizifasha kureka imyitwarire mibi.
Bamwe mu bazanywe muri icyo kigo baturutse mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bari baragiyeyo gushaka imibereho bitewe n’uko imiryango ya bo nta bushobozi buhagije yari ifite bwo kubatunga. Mujyambere Pierre w’imyaka 22, ukomoka mu murenge wa Rugarika, avuga ko yahisemo kujya gushaka akazi i Kigali kuko yabonaga iwabo hari abana benshi kandi badashoboye kubitaho bose.
Uwo musore avuga ko nta nyina agira, akavuga ko muka se yabyaye abana 6, na Nyina kandi akaba yari yarababyaye 6 , bose bakaba abana 12. Abo bose rero hatavuyemo abajya kwishakira imibereho, Se ntiyabasha kubatunga.
Icyo kibazo cy’ubukene bw’imiryango ya bo, cyongeye kugarukwaho na Niyomugabo Nicolas, umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, wari wasuye ikigo cyaI Kayenzi, aho avuga ko iyo abo bana babonye iwabo batabashije kubabeshaho uko bashaka bahitamo kwigira mu mijyi gushaka uko bitunga.
Izo ntumwa zari zasuye urwo rubyiruko, zabasabye gukoresha imbaraga za bo mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitabateza imbere. Babatangariza ko leta ibifuriza kugira ejo hazaza heza ariko bo bakaba batabishaka.
Musabyemariya Joselyne ushinzwe gukurikirana imibereho y’abo bana mu kigo ngororamuco cya Kayenzi, avuga ko mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe, urwo rubyiruko ruhabwa ibiganiro ku myitwarire ikwiye abana bo mu kigero cya bo. Bagahabwa n’amahugurwa mu gukora imishinga itandukanye yabateza imbere ndetse bakamenyerezwa gukora imirimo y’amaboko.
Kuri ubu ikigo ngororamuco cya Kayenzi, kirimo abasore bagera kuri 27, Musabyemariya akaba avuga ko bagenda biga ku bibazo bya buri muntu maze uwo babonye yahinduye imyitwarire bakamusubiza iwabo.