Posted on 30 May 2013
Tags: activities, commémoration, genocide, Ibuka, messages, Ruhango, Rwanda

Kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi bigomba kuba inshingano ya buri wese haba ku biciwe ndetse n’uwishe, bityo mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batanga ubuhamya bw’uko barokotse, bikajyana n’uko abishe batanga ubuhamya bagaragaza ko bahindutse bagasaba n’imbabazi.
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Mugeni Jolie Germaine umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi bo mu imiryango y’abahenda n’abahondogo bo mu karere ka Ruhango umurenge wa Bweramana tariki ya 26/05/2013.
Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bo mu imiryango y’abahenda n’abakinga n’abahondogo, Mu bafashe ijambo bose bagarutse ku bupfura bwaranze abazize Jenocside yakorewe abatutsi bo muri iyi miryango, ndetse bagaruka no kubugwari bwaranze ababishe, cyane ko bishwe n’abaturanyi ntawaturutse ahandi.
Muri uyu muhango hashimiwe n’abagize uruhare rwo kuguhisha abatutsi hagwaga icyo gihe, Sibomana Nicolas yabashije guhisha abatutsi 12 bose bakarokoka kandi nta mikoro yari afite. Kuri we akaba yavuze ko byose yabikoze kubera ubupfura yakuraga ku babyeyi be kandi no guha agaciro umuntu aha akaba ashimira Imana ko abo yahishe bose barokotse
Mu gihe hibukwaga abatutsi bagera 98 bashyinguye mu rwibutso ruherereye mu kagari ka Gitisi, Twagirayezu Theonetse perezida wa IBUKA muri ako kagari, avuga ko hakiri byishi byo gukora ngo abaturage bo muri ako kagari bumve ko bagomba kwifatanya n’abandi kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi akaba abishingira ku kuba iyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bibuka usanga abaturage batitabira ibikorwa byo kwibuka bakihamira mu ngo zabo.
Ubuyobozi bw’akarere bwo bukaba butangaza ko gahunda zihari zo gufasha abacitse ku icumu binyuze muri gahunda zose z’iterambere zigenewe abatushoboye.
Mmugeni Jolie Germaine umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka ruhango, muri uyu muhango wo kwibuka akaba yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri wese kandi hakaba hari intambwe ikenewe guterwa, aho abarokotse mu gihe batanga ubuhamya bw’uko barokotse hifuzwa ko n’abishe bajya batanga ubuhamya bityo bigafasha buri wese gusaba imbabazi no kuzitanga
N’ubwo urwibutso rwa Gitisi rushyinguyemo abatutsi 98, abarokotse bifuza ko abaturage batanga amakuru y’aho abatutsi bataraboneka baguye, cyane ko haguye benshi, ibyo bikaba byatuma n’uwabuze abe abasha kwiyubaka azi aho abe bashyinguye kandi akabibuka.
Uru rwibutso rwubatse mu kagari ka Gitisi hakaba hari gahunda yo kurwubaka mu buryo buhesha agaciro abarushyinguyemo.
Posted on 19 April 2013
Tags: 0kinazi, aid, genocide, hospital, Ruhango, vulnerable, workers

Ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi
Ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi, byaremeye imiryango umunani y’abarokotse jenoside batishoboye.
Mu cyumweru cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nibwo ibi bitaro byafashe iya mbere bikusanya amafaranga agera ku bihumbi 180 biyaguramo amatungo magufi y’ihene agenerwa abarokotse jenoside barimo impfubyi n’abapfakazi.

Imwe mu miryango yaremewe amatungo magufi
Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Habimana Valens, avuga ko nk’abaganga bagomba kumva ko badakwiye kwita ku kuvura abantu gusa, ahubwo ngo banagomba gutekereza no ku iterambere ryabo, akaba asaba abandi bantu bose gukomeza kurangwa n’umutima w’urukundo.
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bahawe izi hene, bagaragaje ibyishimo by’uko babonye iri tungo, ngo bakaba bagiye kurifata neza kugirango rizororoke rishobore kubateza imbere.
Veneranda Niwemugore ni umukecuru w’imyaka hafi 80, yavuze ko ashimishijwe n’uko abonye itungo naryo yagiraga. Yagize ati “ubundi natungwaga n’umwana wanjye kandi nawe udashoboye kuko nta sambu tugira nta hepfo nta harugu, ariko ubu ndizera ko aka gatungo kagiye kutwunganira”
Ubwo aya matungu yashyikirizwaga banyirayo mu bitaro bya Ruhango tariki ya 17/04/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko ibi bitaro bigaragaje urugero rwiza ngo kuko bakoze iki gikorwa mu gihe abarokotse bakibukaba ababo.
Mugeni akomeza vuga ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahuye n’ibibazo byo kubura imiryango y’ababo ndetse bakanabura imitungo yabo, akaba ariyo mpamvu ibikorwa nk’ibi byo kubaremera biba bikwiriye.
Ibitaro bya Ruhango bigaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye nyuma y’igihe gito bitangiye, kuko byatangiye imirimo yabyo tariki ya 28/05/2012.
Posted on 18 April 2013
Tags: aid, center, construction, genocide, memmorial, Neighbors, Ruhango, survivors
The residents of Bisika village in Mpanda cell in Byimana sector, Ruhango District have been applauded for the need to support genocide survivors even though there is no 1994 genocide survivor residing in this village.
During the closure of the memorial week on Saturday the 13th.April.2013, the residents of Bisika village collected about Rwf110.000 and gave it to the executive secretary of Mpanda cell Sothene Habarurema to be given to vulnerable genocide survivors in another village.

Bisika residents in a gathering
Abaturage ba bashimiwe cyane uruhare bagaragaje mu bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse jenoside
“It was gratifying to receive this money and seeing the motivation of Bisika village residents to support the genocide survivors in this period” said the executive secretary of Mpanda cell. This money was added to other collected money and they bought small bulls and gave them to Antoine Nashamaje and Bosco genocide survivors in this cell.
Jean Marie Nahayo The executive secretary of Byimana sector says “this is a sign of a big step taken by people towards unity and reconciliation taken by Rwandans.”
Apart from financial support given by Bisika village, residents of this village participated fully in the reconstruction of Byimana memorial site. The reconstruction involved taking off the tree fence and putting in place a brick fence and cleaning it.
Jean Marie Nahayo says “for the Byimana memorial site to be fully reconstructed, these residents participated fully. The basic renovation work required Rwf2.5 million but it was instead constructed worth2.4 million with Rwf1million from the district and the remaining Rwf1.4 was contributed by people in this sector.”
For Bisika village to be having no single genocide survivors is because even before the 1994 genocide against the Tutsis, there were no Tutsi residents in the village.
Posted on 16 April 2013
Tags: Jenoside barasaba, Ruhango, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda commemoration, Rwanda Genocide, Rwanda Life, Rwanda Ruhango, Rwanda survivors, Rwanda victims

Abarokotse jenoside ngo babazwa n’imyaka 19 batarashyingura ababo mu cyubahiro
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, barasaba abanyarwanda bose by’umwihariko abireze bakemera ibyaha ko bajya batanga amakuru y’ahaba haherereye imibiri y’ababo bishwe muri jenoside.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana bwo buvuga ko bukomeje gahunda yo gukangurira abaturage gutanga amakuru y’aho baba bazi ko imibiri iherereye nayo igashyingurwa mu cyubahiro.
Abafite ababo bari baje gushakisha imibiri y’ababo bavuga ko bakibangamiwe nuko mu myaka 19 itambutse bitaboroheye kubona amakuru yaho imibiri yababo yaba iherereye kugirango ishyingurwe mu cyubahiro mugihe kandi ngo iyo bazi ko ababo bashyinguwe mucyubahiro bibaruhura imitima.
Bityo bagasaba inzego bireba ko bafashwa gutangarizwa aho imibiri y’ababo iherereye maze igashyingurwa mu cyubahiro.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, twegereye ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana, maze Muhawenimana Eric ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge avuga ko hakiriho abantu bimana amakuru. cyakora ngo hariho gahunda y’ubukangurambaga mu gutanga amakuru yahazwi ko hari imibiri maze igashyingurwa mu cyubahiro.
Kimwe n’ahandi mu Rwanda hose mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, usanga hirya no hino hariho ibikorwa byo gushakisha imibiri ndetse no kuyishyingura mu cyubahiro.
Muri uyu murenge wa Bweramana hakaba hamaze kuboneka imibiri igera kuri 12 biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro tariki ya 13/04/2013.
Posted on 11 April 2013
Tags: activities, commémoration, genocide, participation, people, Ruhango

Usanga sare ikorerwamo ibiganiro yuzuye abantu abandi bakajya kumvira hanze ibiganiro
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko bushimishijwe cyane n’uko abanyarwanda bose bamaze gucengerwa n’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kuva icyunamo cyatangira muri aka karere tariki ya 07/04/2013, ngo abaturage batuye aka karere bagiye bagaragaza ubwitabire budasanzwe.
Ubwo yatangaga ikiganiro cyijyanye no kwibuka tariki ya 09/04/2013, Mbabazi yagize ati “turashimira cyane ubwitabire murimo kugaragaza, kuko bitugaragariza ko iki gikorwa cyimaze kuba icy’abanyarwanda bose aho kubiharira bamwe gusa”
Abarokotse muri jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ka Ruhango, bavuga ko mbere bajyaga bajya kwibuka bagasiga ababahemukiye bibereye mu ngo zabo ndetse bakanikomereza imirimo.
Banasubira mu rugo ugasanga barabwirwa amagambo abakomeretsa, gusa ngo ubu bashimishwa cyane n’uko basigaye bagera aho ibiganiro bitangirwa bakabona abantu bose babyitabiriye mu gihe mu myaka yashize wasangaga hari abarokotse jenoside gusa.
Posted on 08 March 2013
Tags: Ruhango, Xavier Francois Mbabazi

Residents are urged to prevent natural disasters
The mayor of Ruhango district, Xavier Francois Mbabazi has asked different leaders to prevent natural disasters.
This comes after the recent heavy rain that claimed lives and destroyed many houses in Kigali city on February 23rd 2013.
Mbabazi asked school administrators, health centre officials and others to install lightening protective devices in advance to ensure safety of the infrastructures like schools.
“On most occasions we have warned you on preventing disasters. What would you do if like heavy rains take you by surprise and your houses are destroyed?” the mayor laments.
Ruhango is among the districts that commonly affected by natural disasters especially lightening that destroys infrastructures such as schools and claims some people’s lives.
Posted on 30 January 2013
Tags: activities, against, analphabetism, HIV AIDS, intore, Ruhango

Intore zitabiriye urugerero zituguye gufasha abatazi gusoma no kwandika
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bwiteguye gufatanya n’intore ziri k’urugerero kugirango zizajye gusoza ibikorwa byazo nta muturage usigaye atazi gusoma no kwandika.
Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko kugeza ubu bafite abaturage bashaka gutangiza kwiga kubara no gusoma ariko ngo bagahura n’ikibazo cyo kubamenya ngo babahuze n’amasomero.
Ati “icyo dutegereje kuri izi ntore n’uko zizagufasha guhuza abashaka kwiga n’amasomero kuko ubundi wasangaga bitatworehera”
Izi ntore ziri k’urugerero zizajya zihabwa amakaye zishobore kugenda urugo kurundi zibarura abaturage batazi gusoma no kwandika bityo bizorohereze abayobozi kubageza mu masomero.
Si iki gikorwa intore ziri k’urugerero zizakora gusa, kuko zizajya zinakangurira abaturage kurwanya isuri, kurwanya virusi nshya itera SIDA n’ibindi.
Posted on 28 October 2012
Tags: ange kagame, Ivan Kagame, jack nziza, janet kagame, jeannette kagame children, kagame kids, Kagame's Daughter, kagame's family, kagame's son, paul kagame's son, poor households, Ruhango
Ruhango is among the districts with the biggest numbers of poor residents.
In their 2012-2013 performance contracts, Ruhango district has pledged to build for 30 poor residents.
Imihigo (performance contracts) is a programme where district authorities present their targets before the President of Rwanda H.E Paul Kagame, and sign an agreement setting the time of when their targets should be achieved.
Providing shelter for the poorest was included in 2011-2012 performance contract pledges but was never implemented, reveals Francois Xavier Mbabazi, mayor of Ruhango district.
This was because development partners delayed to deliver money they had pledged, the mayor adds.
“However, we are prepared to do what it takes so that contracts are implemented 100 percentage,” The district official notes.
Ruhango district was ranked 14th in 2011-2012 performance contracts execution, when their plan was to be among the first five.
The district authorities ask residents to take part in the implementation of the performance contracts.
Posted on 17 June 2012
Tags: district, family, government, health, insurance, mediator, Mituelle de santé), nbsp, Ruhango, Rwanda medical insurance, time, Work
The local mediators that work in Ruhango sector in Ruhango district asked the government to increase the number of cards for their medical insurance (Mituelle de santé) .
These mediators say that the government had agreed to give them the insurance for 5 people and now they find that 5 arent enough because sometimes one mediator has a family of more than 5 people as Yohana Nyaminani a mediator in Gikoma cell said.
They say that sometimes when their family members fall sick, they fail to go to the health centers yet the government had agreed to give them medical insurance. They spend the whole time solving people’s cases which are many and especially about inheritance and land and fail to work for themselves.
“we don’t get enough time to care our for our family issues and much less to work for money to buy medical insurances for our our families.” said yo Bahoneza
Innocent Habimana a worker in the Ministry of Justice that connects mediators and the local people in Ruhango district said that mediators are given cards for 3 children and their parents and they usually come on time.
He promised to advocate for these mediators so as to be given more medical insurance cards so that they continue doing their work which is as i9mportant in solving people’s problems.
Posted on 09 May 2012
Tags: akarere, ari, Gisubizo, ngo, Ruhango, Rwanda center, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda Gisubizo, Rwanda Jeanine, uko, Umurerwa, umwana, witwa, yari

Gisubizo Jeanine wihinduye umukobwa ari umuhungu
umwana w’imyaka 10 y’amavuko Gisubizo Jeanine warerwaga n’umubyeyi witwa Umurerwa Pheromone umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yahavanwe ajyanwa I Gitagata kuba ari ho arererwa kubera ko yari yagaragaweho imico idasanzwe.
Tariki 01/04/2012 nibwo Umurerwa Pheromone yari yagejeje ikibazo cye k’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ko yafashe umwana agiye kumurera azi ko ari umukobwa akaza gutungurwa n’uko ari umuhungu hashize amezi 3.
Ubuyobozi bw’akarere bwahise buvuga ko uyu mwana agiye gushakirwa ikigo ngororamuco akaba ariho ajya kurererwa ngo kuko imico yari afite itamwemereraga kurererwa mu yindi miryango; nk’uko byatangajwe na Mugeni Jolie Germaine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango.
Mugeni avuga ko komisiyo ishinzwe abana “NCC” yaje kumugira inama imubwira ko uyu mwana akwiye kujyanwa mu nzobere zamufasha kumukurikirana “psycologues” ndetse banamuha ibaruwa imwemerera kumujyana I Gitagata.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba bwaragejeje Gisubizo Jeanine mu kigo cy’I Gitagata tariki ya 03/05/2012.
I Gitagata ngo ni ahantu hajyanwa abana baba bagaragaweho ibibazo n’imyitwarire idasanzwe bityo bagakurikiranwa n’inzobere mu by’ubumenya muntu. Iyo bamaze guhuzwa n’izi nzobere ngo barahinduka nyuma bagashakirwa imiryango ibakira iyo ntayo bafite.
Gusa muri iki kigo ngo hari n’amashuri abanza iyo umwana ayarangije ashakirwa amashuri yisumbuye akajya kuyakomerezamo mu gihe aba atarabonerwa umuryango umwakira.
Uko uwamureraga n’abaturanyi babyakiriye
Abaturanyi baho Gisubizo yari atuye
Umurerwa Pheromene wareraga Gisubizo Jeanine yavuze ko atashimishijwe no kuba Umurerwa bamujyanye gusa ariko ngo bitewe nuko yari amaze kumunanira ngo nta kundi byari kugenda.
Yagize ati “nari nishimiye ko mbonye umwana wo kurera nk’uko Leta ihora idushishikariza gufata umwana wese nk’uwawe, ariko kuberako yari yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo ni uko nyine byagombaga kugenda”
Naho kuruhande rw’abaturanyi bo bavuga ko bashimishijwe no kuba Gisubizo bamujyanye ngo kuko imitima yabo yari ihangayitse bazi ko Gisubizo azangiza abana babo.
Gisubizo Jeanine ajya gutoragurwa n’Umurerwa, avuga ko yageze mu Ruhango aturutse I Muhanga ngo nyina witwa Ntagisa Providence yabasize kwa nyirakuru witwa Nyiramuhanda ababwira ko agiye gushaka itike imusubiza Kongo agasangayo umugabo we uri mu gisirikare witwa Musabyimana.