Kuri iki kibazo kijyanye n’imiturire myiza,umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus akaba anenga cyane abayobozi hamwe n’abarimu bo muri aka karere, ku kuba bo batazamuka ngo bature ku midugudu nk’abandi baturage.
Nyamara ariko n’ubwo aba bayobozi baba bategera abandi ku midugudu ,ngo nibo bafata iya mbere mu gukangurira rubanda rundi kujya gutura ku midugudu.
Hari zimwe mu mbogamizi zikunze kuvugwa ku kuba abaturage batitabira gutura ku midugdudu muri aka karere ,zirimo nk’ikibazo cy’ingurane aho usanga umuturage mu gihe cyo kugurana amasambu yifuza cyane, agashaka kuba yahenda mugenzi we ukeneye gutura ku mudugudu.
Aha abayobozi b’ibanze bakaba bagaragaza ko bikiri ikibazo gikomeye, mu gihe umuturage ufite isambu kuri site yatoranijwe kubakwamo umudugudu, ashaka ko ahabwa ibirenze ibyo we yatanga ngo abandi bature neza.
Akaba ari muri urwo rwego umuyobozi w’aka karere yafashe ingamba zizafasha abantu batarajya gutura ku midugudu kugira ngo babikore ku buryo bwihuse,kugira ngo akarere kave ku kigero cya 60% kagere ku kigero cy’ijana ku ijana muri uyu mwaka.
Ibi kandi ngo bizagerwaho ari uko abayobozi ndetse n’abarimu bazamutse nabo bakegera abandi ku midugudu.Ikindi basabwa kandi ngo ni ugushyira ingufu mu gukora imihanda itameze neza,bityo abahatura bakazaba bagerwaho n’ibikorwa remezo ku buryo bworoshye.
Yagize ati”Ndabizi neza ko bamwe mu bayobozi hamwe n’abarimu batitabira gutura mu midugudu.None kugira ngo iyi gahunda twihaye yo gutura ku midugudu igerweho ijana ku ijana,abarimu,abayobozi bose nibazamuke begere abandi ku midugudu,kuko ni bwo bazaba batanze urugero rwiza.”
Uyu muyobozi kandi akemeza ko aba bantu bombi baramutse babikoze byagerwaho nk’uko babyifuza.
Impanvu avuga atya ngo ni uko akenshi usanga abaturage bakunze gufatira ingero ku bayobozi bo mu mirenge ,n’utugari ndetse no ku barimu.Kuri we ngo akaba asanga bikozwe byakemura ikibazo cy’ubwitabire bucye bwo gutura ku midugudu.









