Tag Archive | "Rutsiro"

Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Tags: , , , , ,


Akarere ka Rutsiro kagiye guhagurukira guca isakaro rya Fibro Ciment

Mu karere ka Rutsiro hagiye guhugurwa abazagira uruhare mu gukuraho isakaro rya fibro ciment ku buryo mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 nta nyubako izaba ikigaragaraho bene ayo mategura.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abantu bafite inyubako zisakaje ayo mategura ya fibro ciment, zaba inyubako z’abantu ku giti cyabo, inyubako z’abihaye Imana, inyubako z’amavuriro ndetse n’inyubako za leta.

Bitewe n’uko ba rwiyemezamirimo basanzwe bafite amasosiyete akuraho amategura ya fibrociment baca amafaranga menshi bigatuma na byo byaba imbogamizi, abitabiriye iyo nama biyemeje ko bagiye guhugura abantu basanzwe batuye mu karere ka Rutsiro kugira ngo bo bazabashe gukuraho iryo sakaro neza kandi mu buryo budahenze cyane.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rutsiro, Hakizimana Fulgence , avuga ko amasosiyete asanzwe akuraho bene iryo sakaro yishyuza amafaranga agera ku bihumbi bine kuri m2 hakiyongeraho n’ikiguzi cyo gutwara ibyo basakambuye bakabijyana kubishyingura i Gitarama mu karere ka Muhanga. Ariko ngo nibakoresha abaturage basanzwe kandi bihuguriye, ngo bizatwara amafaranga macye kuko bakoze imibare bagasanga bo m2 bashobora kuzajya bayisakambura ku mafaranga atarenze ibihumbi bibiri.

Mu yindi myanzuro bemeje ni uko hagomba guhugurwa abantu benshi bashoboka, noneho bakagezwaho n’ibikoresho byose bizifashishwa mu gukuraho iryo sakaro. Ngo barateganya no gushaka ibyobo byo gutabamo iryo sakaro mu bice bya hafi wenda nko mu karere ka Karongi, bityo bikagabanya amafaranga yagombaga kuzaritangwaho yo kuritwara no kurigeza i Muhanga.

Abari muri iyo nama basabye ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) cyabatera inkunga irimo amahugurwa, ibikoresho ndetse n’ibyobo. Icyakora abakozi b’icyo kigo babwiye ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’abantu batandukanye bafite inyubako zisakaje fibrociment ko bagomba kubigira ibyabo, bakishakamo ubushobozi bwo kubikora bitabaye ngombwa ko bategereza indi nkunga izava ahandi.

Icyakora icyo kigo cyemeye guhugura ku buntu abo bantu bazagira uruhare mu gukuraho isakaro rya fibro ciment ariko bakishakira itike n’ibindi bya ngombwa.

Biteganyijwe ko abazakuraho iryo sakaro bagomba kuba bahuguwe bitarenze ukwezi kwa kane muri uyu mwaka, nyuma yaho bagahita batangira igikorwa cyo gukuraho iryo sakaro.

Buri kigo gifite inyubako zisakaje fibrociment ngo kizajya cyohereza umuntu umwe muri ayo mahugurwa.

Abashakashatsi bo mu kigo cy’abanyakanada cyitwa “ExperiCo International” cyerekanye ko isakaro rya fibrocement rishobora gutera kanseri.

Itangazo ryo gukuraho fibro ciment ryasohotse muri Kamena 2012, rigezwa mu turere twose tw’Igihugu. Gahunda ya leta ikaba iteganya ko isakaro rya fibrocement rigomba kuba ryakuwe ku mazu yose yo mu gihugu bitarenze uyu mwaka wa 2013.

 

 

Rutsiro: VUP provides mattresses to poor people

Rwanda | Rutsiro: VUP provides mattresses to poor people

Tags: , , , , , , , , ,


The lifestyles of about 68 vulnerable people in Manihira sector in Rutsiro district will change after being given mattresses by VUP on the 24th.Aug.2012 in a way of eradicating poverty.

Rutsiro: VUP provides mattresses to poor people

 

 

 

Recently, this sector was said to have about 156 residents that are more poor than others by VUP project that intends to develop more poor sectors and it gave mattresses to hose people and the 68 remaining were also given on the 24th.Aug.2012.

Faustin Muhoranyi Nganizi  the executive secretary of Manihira sector asked the people who were given mattresses to take care of the aid they are given but most importantly to strive to live without expecting the aid but to work hard and find solutions to their problems.

VUP project has programs like giving work to capable people and giving them monthly salaries in 2 instalments after every 15 days and it gives supporting aid to the old and children who take care of themselves.

This project also gives credit to weak people who can pay it back with only2percent interest rate.

 

 

Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Rwanda | Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Abaturage 68 bakennye bahawe matela

Abaturage 68 bakennye kurusha abandi mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, nyuma y’uko ku wa 24 Kanama 2012 bahawe matela n’umushinga VUP mu rwego rwo guca nyakatsi zo ku buriri.

Muri uyu murenge, mu minsi ishize habaruwe abaturage 156 bakennye kurusha abandi. Umushinga wa leta, VUP,  ugamije guteza imbere imirenge ikennye kurusha iyindi wabanje gushyikiriza matela umubare munini muri abo baturage bakennye, 68 bari basigaye bakaba nabo barazishyikirijwe.

Mu butumwa bwabo, abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye abaturage kurushaho kwiteza imbere bafata neza iyo nkunga bagenerwa na VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, bwana Muhoranyi Nganizi Faustin  na we yabakanguriye gukoresha neza inkunga bagenerwa ariko by’umwihariko abasaba ko baharanira kubaho badateze amaboko, ahubwo bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bishakemo ibisubizo.

Mu bindi bikorwa bisanzwe by’umushinga VUP,  birimo gutanga imirimo y’amaboko, abashoboye gukora bakagenerwa umushahara wa buri kwezi, bakaba bahembwa igice nyuma ya buri minsi cumi n’itanu. Uyu mushinga kandi usanzwe utanga inkunga y’ingoboka ku batishoboye barimo abakecuru n’imfubyi zirera .

Naho ku bandi baturage  b’abanyantege nke ariko bashoboye kuba bakoresha inguzanyo, umushinga wa VUP ubagenera inguzanyo bazajya bishyura bagatanga n’inyungu ingana n’amafaranga 2%.

 

 

 

Rwanda Rutsiro Ikibazo cy’abakoresha

Rwanda | Rutsiro: Ikibazo cy’abakoresha abana imirimo yo murugo batarageza igihe cyarahagurukiwe.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Rutsiro  Ikibazo cy’abakoresha

Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, imwe mu ngaruka yasize ni ugusiga imfubyi, abapfakazi ndetse n’izindi ngaruka nyinshi zagiye ziyiturukaho.Kimwe mubyo leta y’u Rwanda yahagurukiye ni uguhangana n’ingaruka zikomeye iyi genocide yasigiye abanyarwanda.

Mu kurwanya ingaruka iyi genocide yasize, leta y’ u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bwose bwo gufasha imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru nayo, ndetse no kurwanya ihungabana rigenda rigaragara kuri bamwe mu banyarwanda.

Gusa ariko nubwo ibi byose bikorwa, hirya no hino mu gihugu haracyagaragara hamwe na hamwe urubyiruko nanubu rukireka amashuri yaba ay’imyuga nandi atandukanye, rugahitamo inzira yo kujya gushaka akazi ko murugo, nyamara rufite ubufasha buhagije bwo gukomeza amashuri yaba ay’imyuga nandi anyuranye.

Nyuma yaho  iki kibazo kigaragaye mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Ruhango, aho umwana w’umunyeshuri wigaga mu ishuri ry’imyuga ahisemo kujya gukora akazi ko murugo, akerekeza mu karere ka Karongi, nyamara yararihirwaga imyuga, ubu ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burasaba ababyeyi n’abaturage muri rusange kudakoresha akazi ko mu rugo umuntu utarenge imyaka 18.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yatangaje ko nyuma y’aho iki kibazo kigaragariye, kugeza ubu akarere ka Rutsiro kafashe ingamba z’uko nta muntu numwe wemerewe gukoresha umukozi wo murugo utarageza imyaka 18 ahubwo ko yagombye kumujyana ku ishuri.

Yagize ati ”ntibyemewe na gato kuko amategeko arazwi, nta muturage wemerewe na gato no kubikinisha gukoresha umwana imirimo ivunanye, noneho kirazira kumukoresha nk’umukozi wo murugo kandi uzi neza ko atarageza imyaka y’ubukure”.

Aha akaba yasabye ababyeyi kwita kubana babo kuko hari bamwe bivugwako babasibya ishuri bakabohereza mu isoko. Gusa yanavuzeko abarimu nabo bagomba kubigira ibyabo, kuko usanga ngo hari abarimu bamwe batajya bagenzura niba umwana yageze ku ishuri cyangwa ngo bakore ihamagara mu ishuri.

Aha twababwirako ubwo umwaka w’amashuri wa 2011 wari urangiye, Mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko mu karere ka Rutsiro abana 23% mu mashuri abanza bataye ishuri bitewe n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya kivu, hakaba ahari hafashwe ingamba ko yaba umubyeyi n’undi wese bireba ndetse n’inzego z’ibanze, bagomba gushyira ingufu mu guhangana n’iki kibazo.

   

Rutsiro: Abafatanyabikorwa barasabwa gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro

Tags: , , , ,


Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro arasaba ko abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bifatika abaturage babera abahamya, kuko biba bifite aho bibakura n’aho bibaganisha mu iterambere.

Ibi yabitangaje nyuma y’igikorwa cyo gusura ibikorwa binyuranye, bya bamwe mu bagize iri huriro, hagamijwe kureba niba ibyo bagaragariza akarere mu ma raporo ari nabyo bigaragara koko.

Binyuze mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa, JADF Komezimihigo Rutsiro, mu karere ka Rutsiro, hashyizweho gahunda yo gusura ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa, hanaganirizwa abaturage ku cyo babona bibamariye.

Ibikorwa byasuwe tariki 01/03/2012  ni umuyoboro w’amazi wa Cyanzovu, ishuri ribanza rya Kigwa n’imiryango yahawe inka mu murenge wa Mushubati byakozwe na World Vision.

Hasuwe kandi abana bubakiwe amazu mu murenge wa Kivumu n’amazu 3 y’abatishoboye yubatswe na Compassion Project RWA 826; Imiryango yo mu mirenge ya Boneza, Gihango na Rusebeya, bahawe inka na Barakabaho  Kigeyo; ahatewe ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Mushubati, ku nkunga y’umushinga PAREF.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka bemeza ko zimaze kubateza imbere abandi bakaba bashima imiryango nterankunga yabafashije mu kubagezaho amazi meza.

Mu izina ry’abandi bafatanyabikorwa, uhagarariye World Vision mu ntara y’iburengerazuba, Ananias Sentozi, yasabye abagenerwabikorwa gufata ibyo bagejejweho neza, bakabibungabunga.

Mu gusura ibi bikorwa, hari hateganijwe ifishi igenzurirwaho ibikorwa by’abo bafatanyabikorwa, nyuma ibyagaragaye bikazakusanyirizwa hamwe ku rwego rw’akarere, ari na ko hakomeza kwishimirwa ibimeze neza, hanatangwa inama ku bigifite ahakosorwa.


48 vaches

48 vaches ont été distribuées aux séropositifs de Rutsiro.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


48 vaches

Un programme de distribution des vaches aux séropositifs a débuté dans le secteur de Murunda, district de Rutsiro. Ce programme a été mis en place pour les aider dans l’amélioration de leurs vies.

Le député Rwaka Pierre Claver a rappelé que l’ennemi numéro un des séropositifs est de perdre espoir ou confiance de soi. Cette perte de confiance de soi leur fait revenir en arrière avec des pensées de suicide. Mais si la personne atteinte  parvient à prendre conscience de la vie qui doit continuer, elle peut vivre normalement et sans encombre.

L’honorable Rwaka a demandé à ces séropositifs d’avoir de l’espoir dans la vie. Ce programme va se poursuivre dans les secteurs de Mukura, Musasa et Manihira dans ce district de Rutsiro. Ce programme a été financé par le Global Fund via l’organisation des handicapés AGHR, le ministère de la santé et le district de Rutsiro.

Le délégué de AGHR, Nkundiye Zacharie, déclare que ce don pour les séropositifs permettra à ceux-ci de bénéficier du développement durable. Ces 48 vaches sont reparties en 3 groupes comprenant 20 membres chacun. Chaque groupe recroit 4 vaches par tombola. Donc chaque secteur reçoit 12 vaches ayant une valeur de 325 000frs chacune.

Une des bénéficiaires, Nyirandimubandi Dorothée, a remercié le président de la république pour son action en faveur des pauvres en particulier des séropositifs. Au nom du maire de Rutsiro, Mr Niyonzima Tharcisse, a gratifié les bailleurs de fond pour leur action car dorénavant dans ce district 900 vaches ont été recensées. Il a exhorté que ces vaches doivent être bien tenues car c’est une richesse collective.


 

 

 

Rutsiro Inka 48

Rutsiro: Inka 48 zatangiye gushyikirizwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rutsiro Inka 48

Mu  murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro, hatangijwe igikorwa cyo gushyikiriza inka za kijyambere, amatsinda y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri aka karere, iyi gahunda ikaba ari mu rwego rwo kurushaho kubafasha kubaho neza basezera ubukene.

Depite Rwaka Pierre Claver yibukije  ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ko umwanzi bafite wa mbere ari ukwiheba. Uku kwiheba ngo kubabuza kujya mbere, kubazanira urupfu, ariko uwagutsinze, ubuzima burakomeza kandi neza.

Honorable Rwaka Pierre Claver yasabye aba babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kwirinda kwiheba. Iki gikorwa kigomba no gukomereza mu murenge wa Mukura, hakazakurikiraho Musasa na Manihira, akarere ka Rutsiro gakesha iyi nkunga umuryango Global Fund, binyujijwe mu muryango w’ababana n’ubumuga, AGHR, Minisiteri y’ubuzima n’akarere ka Rutsiro.

Nkundiye Zacharie, uhagarariye AGHR, avuga ko guhitamo guha inka ababana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, hari hagamijwe kubageza ku majyambere arambye.

Izi nka 48 zigenewe amatsinda y’ababana n’agakoko gatera SIDA atatu muri buri murenge, buri tsinda rikaba rigizwe n’abanyamuryango 20 ryagenewe  inka 4, zatoranijwe hakoreshejwe uburyo bwa tombola, bivuze ko muri buri murenge hagejejwe inka 12. Buri nka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga  325.000 Frws.

Umwe mu bayoboye aya matsinda, Nyirandimubanzi Dorothea, yashimye prezida wa Repubulika udasiba kwita ku batishoboye cyane cyane ababana n’ubwandu.

Mu izina ry’akarere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse, yashimye aba baterankunga kuko izi nka zitumye muri aka karere kose  habarurwa inka 900.

Yavuze kandi ko ubu ari ubukungu ku banyarwanda, bityo asaba abazihawe kuzifata neza, nta gusigana kuko ari iza rusange mu itsinda.

Yanabamenyesheje ko nta nka igomba kwicwa, ahubwo zigomba kuzororoka zikagera kuri benshi nk’uko gahunda ya Girinka yatangijwe n’umukuru w’igihugu ari byo igamije.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia