Tag Archive | "Rwanda activities"

Mukarusine, iruhande rw’inzu ye bayimusaira

GISAGARA: Barahamagarira urundi rubyiruko guharanira kwigira rudasiga inyuma n’abafite intege nke

Tags: , , , , ,


Abanyeshuri bo muri kaminuza gatorika y’u Rwanda ishami riri mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bibumbiye muri association FESA (Future Entrepreneurs Students Association), barahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda  aho ruri hose kumenya ko arirwo mbaraga z’igihugu bityo rugaharanira kwigira ruzamura n’abari hasi.

   Mukarusine, iruhande rw’inzu ye bayimusaira

Tariki 11/5/2013 Ubwo abanyeshuri bo muri kaminuza gatorika y’u Rwanda baba muri association igamije gushaka uburyo bwo kwizamura no kuzamura abandi yitwa FESA bakoraga igikorwa cy’umuganda mu rugo rw’umwe mu baturage batishoboye bo mu kagari ka Gatoki mu murenge wa Save aho iyi kaminuza ibarizwa, batangaje ko biri mu bikorwa bagamije mu rwego rwo gufasha abakiri hasi kuzamuka bagana ku kwigira.

Byagaragaye rero ko ibi bikorwa bafite byo gufasha abandi kuzamuka, abo babigezaho babyishimira, cyane ko aba banyeshuri ari nabo bibwiriza ntawe ubibasaba. Umukecuru Mukarusine Elizabeti basaniye inzu yari igiye kugwa, bayihoma n’ibyondo ndetse bakanamworoza ihene ifite agaciro k’ibihumbi 16000, aravuga ko iki gikorwa cyamushimishije cyane ko aramutse afite uko abitura yabikora.

Ntawuzumunsi Elias umunyeshuri uhagarariye association FESA avuga ko ibikorwa bateganya bifuza ko byagirira akamaro igihugu ariko bihereye hafi yabo aho biga, ariyo mpamvu basabye ubuyobozi bw’akagari kaminuza yabo irimo ko bwabafasha kubona umwe bapfakazi ba Jenoside yo muri mata 1994 utishoboye ukeneye ubufasha bakaba bagira igikorwa gito bamukorera muri iyi minsi 100 yo kwibuka, ndetse baka banamuha itungo babasha kubona rikajya rimufasha kwikenura ndetse akaba yanazamukiraho yivana mu bukene.

Ati “Icyo tugenedereye ni ugufatanya kuzamura igihugu ntawe dusize inyuma, ariyo mpamvu twahereye kuri uyu mukecuru ubayeho mu buzima butoroshye wari ufite n’inzu itameze neza ngo tumufashe nawe abe yazamuka”

Aba banyeshuri kandi banavuga ko ibikorwa nk’ibi ndetse n’ibyisumbuyeho bitewe n’ubushobozi umuntu afite, byagakwiye kuranga urubyiruko aho ruri hose mu gihugu cyane ko ngo aribo mbaraga z’igihugu, rugaharanira kwigira ariko rutanasiga inyuma abagifite integer nke.

Iyi kaminuza gatorika y’u Rwanda ishami rya Save igiye kumara hafi imyaka 3 itangiye, yitezweho guhindura byinshi mu iterambere muri uyu murenge wa Save ndetse no mu karere muri rusange, kandi byatangiye kugaragara ko n’ubucuruzi bwazamuye intera muri uyu murenge.

 

 

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Tags: , , , , , , , ,


During the 1994 genocide victims’ commemoration service this 2013 in Mamba sector in Gisagara district, the mayor of the district Leandre Karekezi has appealed to all people who still have information about the whereabouts of genocide victims so that they can get respectful burials.

This commemoration ceremony started with a mass for the 1994 genocide victims and laying wreaths of flowers to the mass grave containing more than 30,000 bodies.

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

 

People contributed about Rwf49000 to be added to the support of genocide survivors in Mamba sector. Most of the speeches delivered were to support genocide survivors for them to be self reliant as the theme of this 19th commemoration states.

Consolée Uwimana one of the genocide survivors in Mamba sector in her testimony talked about the mistreatment that was accorded Tutsis in Mamba sector towards and during the 1994 genocide against the Tutsis.

Uwimana said that genocide should never happen again for no one should ever experience the atrocities Tutsis experienced during the genocide. She asked the youth to take advantage of the existing good leadership, have education, be self reliant and live in harmony.

Emmanuel Uwiringiyimana the coordinator of IBUKA in Gisagara district appreciated that played a role in the survival of Tutsis during the genocide especially the RPF soldiers who restored peace to Rwandans. He said commemoration should be a period to reminisce and prepare for the future and for everyone to participate in supporting genocide survivors.

The mayor of the district Leandre Karekezi says it is shameful that 19 years down the road after the genocide, people are still laying genocide victims to rest and others are still searching for their relatives.

He says this is due to genocide perpetrators who have not yet opened up to reveal where they hid the bodies, he appealed to such people to reveal such locations so that burial can be done with and people to keep on commemorating instead of burying every year.

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Gisagara district commemorates their loved ones

“People should stop holding in the information and help us bury our loved ones in respect they lost when they were killed mercilessly, and periods like this be used only for commemoration” said the mayor.

Genocide survivors in Mamba sector just like all genocide survivors in Gisagara district have achieved a lot in their road to recovery. They are developing through cooperatives and through the support from the district.

 

01

Ruhango: Yashimiwe ubutwari bw’umugabo we yagize mu gutabara Abatutsi

Tags: , , , , , , , , ,


Ruhango: Yashimiwe ubutwari bw’umugabo we yagize mu gutabara Abatutsi

Nyirahabimana Sophie hagati ashimirwa uruhare umugabo yagize mu kurwana kubicwaga mu 1994

Abakozi b’ikigo Nderabuzima cya Mbuye bibukiye Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 16, muri uyu muhango bakaba bashimiye umupfakazi Nyirahabineza Sophie kubera ubutwari umugabo we yagize ashaka gutabara Abatutsi bahigwagwa.

Ngarukiyinka Frederic umugabo wa Nyirahabineza Sophie kubera ko atahigwaga, ubwo ubwicanyi ku batutsi bwatangiraga i Mbuye yarahagurutse agerageza kurengera no gutabara abicwaga kugeza ubwo Interahamwe zimwishe zimuziza kudafatanya nazo no kuzirwanya.

Umupfakazi yasize, nubwo asanzwe afashwa kimwe n’abandi, muri uyu muhango wo kwibuka wabaye tariki ya 26/04/2013 yahawe ihene yo kororana n’inka ze, nk’ikimenyetso cy’uko abarokotse i Mbuye bazirikana ubutwari bw’umugabo we wishwe.

Mukarukundo Jeanne d’Arc warokokeye i Mbuye akaba akora kuri icyo kigo Nderabuzima yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo akagira amahirwe akarokoka, ubu akaba yubatse afite abana babiri kandi afite icyizere cy’ejo hazaza kiganisha mu kwigira.

Habimana Eugene umuyobozi w’agateganyo muri icyo kigo nderabuzima cya Mbuye we mu ijambo rye yavuze ko kwibuka gusa bidahagije ahubwo binakwiye ko abanyarwanda bibuka baremera abacitse ku icumu batishoboye banashimira ababikwiye nka Nyirahabineza.

Nsengiyumva Jean Bosco wari uhagarariye Ministeri y’Ubuzima muri uyu muhango yashimiye abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mbuye kuri iki gikorwa bateguye, avuga ko intego yo kwigira igomba kugerwaho kuko iyo umuntu yishoboye ntawaza ngo amuyobye nkuko byakozwe mbere bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

01

GISAGARA: Ubuyobozi burahamagarira abaturage kwerekana ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Tags: , , , , , , , ,


Hibukwa inzirakarengane za Jenoside zo mu murenge wa Mamba, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Léandre Karekezi, yasabye abagifite imitima inangiye bazi  ahakiri imibiri y’abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, kuyerekana kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

01

Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igitambo cya misa aho abari bawitabiriye  batuye amafaranga  y’u Rwanda agera ku 49.000 y’ubufasha  ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa MAMBA.

Mu butumwa bwatanzwe n’abagize icyo bavugira muri uyu muhango,  bwagarukaga ku guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

UWIMANA Consolée, ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Mu buhamya bwe, yagarutse ku itotezwa rikomeye ryakorewe abatutsi bo mu murenge wa MAMBA, gusa asaba ko genocide itazongera kuba. Akaba agira inama abakiri bato gufata neza amahirwe bafite kubera ubuyobozi bwiza buriho bakiga, bakigira.

Uhagarariye IBUKA  mu karere ka Gisagara, uwiringiyimana Emmanuel, we yashimiye buri wese watumye abacitse ku icumu  bariho ubu. Aha ni ho yagarutse ku Ngabo zari iza FPR. Avuga ko kwibuka byagakwiye kuba umwanya wo gutegura ejo hazaza kandi buri wese akagira uruhare mu gufasha  abacitse ku icumu rya Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi kuri we, asanga biteye isoni kubona nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hakiri imibiri ishyingurwa. Ibi bikaba biterwa ahanini n’abantu bagifite imitima inangiye, ari nayo mpamvu asaba ko abazi aho imibiri ikiri kuyerekana bityo mu bihe nk’ibi abantu bakajya bahura bibuka aho kujya bashyingura buri mwaka.

 01Ati “Abantu bakwiye kureka kunangira iimitima bakadufasha tugashyingura abatarashyingurwa bose mu cyubahiro, maze ibihe nk’ibi bikajya biba ibyo kwibuka gusa”

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Mamba kimwe no mu karere ka gisagara muri rusange, ngo hari byinshi bamaze kwigezaho nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere. Ibi ni nko  kwiteza imbere babicishije mu makoperative, kandi ngo akarere karacyakomeje ubufasha kabagenera. Muri uyu muhango kandi hanashyizwe indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga 30.000 mu rwego rwo kuyiha icyubahiro.

Gatsibo: local people’s contribution targets housing project for genocide survivors

Gatsibo: local people’s contribution targets housing project for genocide survivors

Tags: , , , , , , , ,


Gatsibo: local people’s contribution targets housing project for genocide survivors

 As Rwanda commemorates the victims of the 1994 genocide against Tutsis, Gatsibo district continues to promote the support of the 1994 genocide survivors through basket contribution which will go on till the end of 100 days of commemoration.

Ms. Esperance Uwimpuhwe 

Ms. Esperance Uwimpuhwe the vice mayor for social affairs said this kind of contribution will be used in solving the problems of genocide survivors and supporting them in either possible way especially renovating the houses of genocide survivors most of which are in deplorable states.

“This contribution will support us in solving the accommodation issues affecting most genocide survivors as well as other programs like education, health issues, forming and allocating genocide survivors in cooperatives among others” says Uwimpuhwe.

Uwimpuhwe went on to say the houses that will be dealt with first are the old houses especially those built in 1998.

The management of Gatsibo district says the 1994 genocide survivor’s general welfare is getting better by the day as they strive for self reliance and as years go by, they develop hope for the better.

 

 

m_01

Rubavu: miliyoni 39 nizo zakusanyijwe mu gaseke ko gufasha abacitse ku icumu

Tags: , , , , , , , ,


Rubavu: miliyoni 39 nizo zakusanyijwe mu gaseke ko gufasha abacitse ku icumu

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan aganira n’aganira n’abaturage

Amafaranga yashyizwe mu gaseke ko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu1994, agera kuri miliyoni 39 atanzwe n’abaturage bitabiriye ibiganiro mu karere ka Rubavu.

Nkuko bigaragazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan ngo abaturage bagize umuhate wo kwitanga kandi bashishikarizwa kumva ko gutanga inkunga bitarangiye kuko ibikorwa byo kwibuka bitarangirana n’icyumweru ahubwo bimara iminsi 100, abaturage bagahamagarirwa gufata mu mugongo abacitse ku icumu no kubaba hafi kubera ibikomere batewe na Jenoside.

Amafaranga yashyizwe mu gaseke yavuye mu mirenge itandukanye, umurenge wa Nyamyumba akaba ariwo washoboye kwesa umuhigo wo gutanga menshi kuko barengeje miliyoni 7 mu gihe iyindi mirenge itarenza miliyoni eshatu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Habimana Martin akavuga ko impamvu abaturage bitabiriye kuyatanga ari uko banitabiriye  ibikorwa byo kwibuka muri rusange.

Habimana Martin avuga ko mu murenge wa Nyamyumba abaturage bitabiriye ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo kugera kuri 95% kuburyo n’abataraje babaga bagiye ahantu kure, kandi uko baje bakagira inkunga batanga kuko baziko ibyabaye kubaturanyi babo byabashubije inyuma kandi bakwiye gufashwa.

Kuba umurenge wa Nyamyumba uri mu mirenge icyennye, ukaba warashoboye gutanga inkunga nyinshi kurusha imirenge ikize nka Gisenyi ngo byatewe n’uko abaturage bitabira ibikorwa, hamwe mu murenge w’umujyi wa Gisenyi abaturage ntibitabiriye ibiganiro, naho abandi mu gihe cy’icyunamo bigiraga muri Congo bakaza birangiye mu gihe abandi aho kwitabira ibiganiro batahaga mungo zabo.

Iyi ikaba imwe mu mpamvu itangwa yo kuba bataratanze umusanze nk’imirenge ifite abaturage bitabiriye, naho amafaranga yakusanyijwe ngo hagomba kwigwa icyo akoreshwa n’ubwo abaturage bavuga ko yakagarutse mu mirenge agafasha abacitse ku icumu naho ubuyobozi bw’akarere bugashaka ko yakoreshwa mu kubaka urwibutso kuko aka karere gasa n’akadafite urwibutso.

m_01

Gatsibo: Gahunda y’agaseke izifashishwa mu gusana amazu y’abacitse ku icumu

Tags: , , , , , , , , ,


Gatsibo: Gahunda y’agaseke izifashishwa mu gusana amazu y’abacitse ku icumu

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, mu Karere ka Gatsibo hakomeje igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu muri gahunda y’agaseke.

iki gikorwa ngo kikaba giteganyijwe gukomeza kugera mu gihe cy’iminsi 100 yateganyijwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Uwimpuhwe Esperence, avuga ko amafranga azakusanywa muri iyi gahunda yateganyirijwe ku zakora ibikorwa bitandukanya byo kwita ku batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside, hakemurwa ibibazo bitandukanye bahura nabyo harimo no gusana amacumbi agaragara ko ashaje.

Uwimpuhwe yagize ati:”iyi gahunda izadufasha ku kibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu atameze neza, dufite kandi n’izindi gahunda zitandukanye tugenda tubafashamo zirimo izuburezi, ubuzima gahunda zo kubafasha kwibumbira hamwe mu makoperative n’izindi”.

Akomeza avuga ko mu mazu azibandwaho ari amazu ashaje cyane bitewe nuko yubatswe kera mu mwaka wa 1998, ubu ngo amenshi muriyo amaze gusaza.

Ku mibireho y’abacitse ku icumu, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko ubuzima bwabo bugenda buba bwiza, kuko barushaho guharanira kwigira ndetse ngo uko imyaka igenda ishira niko bagenda barushaho no kwigirira icyizere cy’ejo hazaza ugereranyije no mu myaka yashize.

m_Untitled

Ruhango: Nubwo twiciwe tugasenyerwa amazu turishimira aho tumaze kugera-Abarokotse

Tags: , , , , , ,


Ruhango: Nubwo twiciwe tugasenyerwa amazu turishimira aho tumaze kugera-Abarokotse

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bunamira imiryango yabo

Abarokotse jenoside yakorerewe abatutsi mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango barahamya ko batagiheranwa n’agahinda kubera ababo bishwe ndetse n’imitungo basahuwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ahubwo ubu ngo barishimira intambwe bamaze gutera nyuma y’imyaka 19 jenoside yabakorewe ibaye, kuko ngo ubu bamaze kubona aho baba ndetse ngo n’abatahafite batishoboye bizera neza ko mu gihe gito Leta izaba yabafashije.

Twagiramungu Claude ni umwe mu bahuye na jeniside yakorewe abatutsi warokokeye mu murenge wa Mbuye, kimwe n’abagenzi be bahamya ko bashimishwa cyane no kuba batemeze nk’uko ababiciye babyifuzaga.

Yagize ati “rwose nubwo tuzahora twibuka bacu, ariko ubu tubayeho nezo kuko hari bamwe baharanira kwigira ndetse n’abadafite amikoro ubona ko Leta ibari hafi”

Muhoza Innocent ahagarariye IBUKA mu murenge wa Mbuye, avuga ko Abarokotse muri uyu murenge wa Mbuye bahuye n’ibihe bibi muri Jenoside ariko ubu ngo bamaze gutera intambwe ishimishije kuko bari muri gahunda yo kwigira.

Ruhango: Nubwo twiciwe tugasenyerwa amazu turishimira aho tumaze kugera-Abarokotse

Abayobizi batandukanye muri Ruhango bishimiye aho abarokotse intambwe bamaze gutera

Asoza icyumweru cy’icyunamo tariki ya 13/04/2013 mu murenge wa Mbuye, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yashimye iyi ntabwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bateye banga guheranwa n’agahinda.

Uyu muyobozi akaba yarabwiye ko gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye zikomeje gusa akomeza abasaba gukomeza guharanira ibikorwa bwo kwiteza imbere nk’ukobabitangiye.

Mbabazi yanavuze ko iyi ntambwe yatewe, ko ariyo inatuma habaho imibare mike y’abagihura n’ihungabana nk’uko mu myaka yashize byari bimeze.

m_Untitled

Nyamasheke: IBUKA mu karere ka Nyamasheke irishimira imigendekere yaranze gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

Tags: , , , , , , ,


m_UntitledUbuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko bwishimira uburyo habayeho imigendekere myiza ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ugereranyije n’indi myaka yatambutse.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, ubwo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13/04/2013 hasozwaga icyunamo cy’iminsi 7 cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke bwishimira ko abaturage b’aka karere bamaze gusobanukirwa ko kwibuka ari ibya buri wese kandi bikaba byaragaragariye mu buryo abaturage bitabiriye ku bwinshi ibiganiro bigamije kwibuka byatambutse muri muri iki cyumweru cyasojwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney yavuze ko gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagenze neza mu karere ka Nyamasheke ku buryo butandukanye n’ibisanzwe.

Muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19, abaturage bitabiriye ibiganiro ku bwinshi mu midugudu ndetse bagakusanya inkunga yo kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene, kandi byose bikaba byaragaragaye ko byakozwe bivuye ku mutima, nk’uko Bagirishya yabigaragaje.

Bagirishya avuga ko ari ibyo kwishimirwa kuko abaturage bose bo mu karere ka Nyamasheke bafashe iki cyumweru nk’icyabo, bikaba bitandukanye no mu myaka yashize kuko byagaragaraga ko hibuka abacitse ku icumu gusa cyangwa se abadafite ibyo bagirizwa.

Bagirishya yagize ati “Ibyo byose rero bigaragaza ko iki cyumweru twese twagifashe nk’icyacu. Bitandukanye na mbere, aho twajyaga kwibuka, ahanini hakagaragara abacitse ku icumu cyangwa se n’abandi badafite ibyo bagirizwa. Ariko ndagira ngo mbabwire ubungubu ko n’abakoze ibyaha bakabisabira imbabazi, twari turi kumwe muri iyi minsi.”

Bagirishya akaba ashimira abaturage kuko bagize uruhare mu kwibuka kandi bagafatanya kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene.

Ikindi cyishimirwa n’Umuryango IBUKA mu karere ka Nyamasheke ni uburyo ibiganiro byo muri iki cyumweru cy’icyunamo byatanzwe neza, ahanini bitangwa n’Urubyiruko rw’Intore zo ku Rugerero ndetse n’abandi bafashamyumbire nk’abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke akaba yashimiye mu ruhame abatanze ibyo biganiro ubuhanga bwabaranze kuko abaturage benshi banyuzwe n’ibyo biganiro kandi bakavuga ko bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 Ubuyobozi bwa IBUKA kandi bukaba bushimira akarere ka Nyamasheke ubuvugizi gakomeza gukora kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu bibashe kubonerwa umuti.

m_Untitled

Nyamagabe: Ibuka irashimira abaturage uburyo bitabiriye kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Tags: , , , , , ,


 m_UntitledPerezida wa Ibuka (Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside) mu karere ka Nyamagabe arashimira uburyo abaturage bifatanije n’abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku nshuro ya 19.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka tariki ya 13/04/2013, Ndayisaba Elie, perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe yashimiye abaturage babaye hafi y’abacitse ku icumu rya jenoside haba mu biganiro byari biteganijwe, mu bikorwa byo kubaremera n’ibindi bitandukanye.

Yashimiye kandi abantu batandukanye batahigwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bagize uruhare mu kurokora abacitse ku icumu.

N’ubwo icyumweru cyo kwibuka cyarangiye tariki ya 13/04/2013, ntibivuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bihagaze kuko izahora yibukwa. Nk’uko yakozwe mu gihe cy’iminsi ijana, ibikorwa byo kwibuka jenoside nabyo bizakomeza hirya no hino kugeza mu kwezi kwa karindwi.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe asaba ibigo bitandukanye, byaba ibyahozeho mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibyavutse nyuma yayo, gutegura gahunda zo kwibuka by’umwihariko abakozi babyo n’abanyamuryango babo bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Gahunda zo kwibuka jenoside mu karere ka Nyamagabe kandi zirakomeje hirya no hino ku matariki anyurakanye kuko usanga mu gace runaka harishwe abantu benshi kuri ayo matariki.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia