Tag Archive | "Rwanda advice"

Umwembe ni urubuto rufitiye

Rwanda : Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kanini

Tags: , , , , ,


Umwembe ni urubuto rufitiye

Imyembe ifitiye umubiri akamaro

Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamin C ikenerwa mu gukora poroteyini z’ingenzi ku menyo, imikaya,amagufwa, imiyoboro y’amaraso, mu gukiza ibisebe, ikanagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’umunyu ngugu wa fer wongera amaraso mu mubiri.

 Uwiragiye Joseph ushinzwe iby’imirire mu bitaro bikuru bya CHUK atubwira bwimwe mu byiza byiganje mu mwembe .

Umwembe ni urubuto ruribwa n’abantu benshi kandi ukize ku ntungamubiri zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera, cyane cyane kuri vitamine A na C ariko hanabonekamo vitamine B.

Vitamini C igira uruhare mu mikurire y’imikaya, ikingira umubiri indwara y’inzira z’ubuhumekero nka asima indwara z’impiswi, macinya, gusukura amaraso na kanseri.

Iyo vitamine kandi ibonekamo ku gipimo cya miligarama 22 na 100. Amazi y’igishishwa cyayo kuyogesha mu kanwa bikingira indwara zimwe na zimwe zo mu kanwa, amazi y’ibibabi n’igishishwa bibijije bikavura impiswi na macinya , mu gihe ibibabi by’imyembe bikiri bito bitapfunwe nabyo bivura impiswi na macinya.

Amatembabuzi y’umwembe kandi akoreshwa mu gufatanya impapuro ariko bisaba kwitonderwa kuko hari ubwo bigira ingaruka ku mubiri nko gupfuruta mu gihe indabo na zo zatera ikibazo mu mikorere y’inzira z’ubuhumekero ku bantu bamwe na bamwe kuko imibiri y’abantu iba idakora kimwe.

Umwembe kandi na none ufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamine A ikenerwa mu kurwanya indwara z’ubuhumyi, igabanya kuba umuntu yafatwa n’indwara ya kanseri cyane cyane iy’impyiko, mu kanwa, ibere, mu mihogo n’izibasira  inzira z’ubuhumekero.

Uretse vitamini A hari n’izindi zifasha mu gutuma habaho kwiyuburura k’umubiri , ingirangingo zishaje zigasimburwa n’izindi, vitamini E na B ibonekamo ibyiciro bya B1,B2 iboneka ku bagore gusa , hanabonekamo vitamine B6, ituma umwuka mwiza (oxygène) ugera mu bice byose by’umubiri.

Vitamine A ibonekamo ku bagore gusa, ikaba irinda indwara kandi ikagira uruhare mu gukura k’umwana ugitwitwe kimwe no kwibaruka, ikomera ry’amagufwa n’ubuzima bw’ingirangingo.

Vitamine inaba mu myembe,muri karoti, mu ibijumba, mu ishu, muri epinari, mu ipapayi,…Imyembe inakungahaye ku munyungugu witwa potasiyumu ugira uruhare mu kwikanya no kwikanyura kw’imitsi, umutima, impyiko , kuzana n’umunaniro.

Intungamubiri ziri mu mwembe kuri garama 100

Abahanga mu bumenyi bw’imbonezamirire babitangaje kuko ngo urwo rubuto rugizwe Muri garama ijana z’umwembe haba harimo amazi ku kigereranyo cya 82 kugera kuri 83,5 %; kandi amazi agira uruhare runini mu gusohora imyanda mu mubiri , poroteyini yo ibonekamo ku gipimo cya 0,5 kugera kuri 0,6 g mu gihe ibitera imbaraga biri mo biboneka hagati ya 56 kugeza kuri 65 kcal, ibinyamavuta bibonekamo ku kigereranyo cya 0,1 0,3 g.

Bikaba bimwe mu bitanga ingufu naho ibinyasukari bibonekamo hagati y’igipimo cya garama 13,4 na garama 17, nabyo bitanga ingufu. Imyembe inakungahaye ku munyungugu witwa potasiyumu ugira uruhare mu kwikanya no kwikanyura kw’imitsi, umutima, impyiko , kugwa ibinya n’umunaniro.

Hanabonekamo sodiyumu, fosifore hagati y’igipimo cya miligarama 22 na 25, feri igira uruhare mu kongera amaraso mu mubiri ifitemo miligarama 1 na 1,2; kalisiyumu yo ifite miligarama hagati ya 20 na 22 , manyeziyumu ni hagati ya garama 8 na 9, …

Bigaragara ko umwembe mubisi ubonekamo ibitera imbaraga ku gipimo cya garama 67, poroteyini yo ifite garama 0,5 ; ibinyasukari ni garama 17,6 n’ibinyamavuta bifite garama 0,3 n’uko akomeza abisobanura.

Umwembe mubisi kandi ushobora gukoreshwa mu guhumuza ibiryo cyane cyane inyama z’ibiguruka, iz’ibishuhe (le canard) n’iz’ingurube. Igishishwa cy’umwembe n’ikibuto cyawo nabyo ni ingirakamaro kandi umwembe unavamo amavuta yo kurya ndetse mu bihugu byateye imbere mu nganda babibyaza ifarini na komfitire. Bityo rero umwembe ni ingenzi mu guha umubiri ibyo ukeneye cyane cyane muri vitamini C na A.

Korora amatungo magufi, kugira uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Korora amatungo magufi, kugira uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

Kugira akarima k’igikoni, ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi  ni bimwe mu bisabwa mu ngo mu rwego rwo kugirango bizorohere kubona indyo yuzuye

Indyo yuzuye ikenewe mu buzima bwa buri muntu wese kugira ngo bube buzima kandi buzire umuze. Byinshi mu bitegurwa kugira ngo iboneke usanga benshi babyibonera babihinze mu mirima yabo, iruhande rw’ingo zabo ntibifate ubuso bunini cyane. Nk’uko Mukambungo Esperance umwe mu bajyanama b’ubuzima yabidutangarije, ngo kugira akarima k’igikoni, ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi n’imwe mu nzira za bugufi zo kwibonera indyo yuzuye umuntu atavunitse.

Mukambungo avuga ko indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Ibikunze kubura cyane ngo bikaba ari ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, ari nayo mpamvu abantu bashishikarizwa kugira uturima tw’igikoni, ibiti by’imbuto no korora amatungo magufi. Avuga ko akarima k’igikoni  n’ibiti by’imbuto ziribwa ari isoko y’ibirinda indwara. Mu karima k’igikoni haboneka imboga ziciriweho zigifite umwimerere wazo bityo uziriye zikamugirira akamaro kuko ziba zigifite intungamubiri zose. Ushobora guhingamo imboga rwatsi, epinari, amashu, ibitunguru, calottes, sereri, pavuro n’izindi kandi ku buso buto.

Ibiti by’imbuto ziribwa nabyo ni byiza kuko bifasha mu birinda indwara cyane ko ugifite bitamusaba kugura imbuto ahubwo aba azibonera iwe bitamugoye,bikamufasha gutanga igaburo ryiza kandi ryuzuye. Korora amatungo magufi,nk’inkoko,n’ayandi bituma umuntu abona ibyubaka umubiri ku buryo bworoshye. Biba bigizwe n’inyama zikomoka kuri ayo matungo yorowe ndetse n’amagi inkoko zishobora gutera byose byafasha mu muryango. Ibyo bikaba byaza byiyongera ku bitera imbaraga bikunze kutabura cyane mu miryango nk’ibijumba,ibirayi,amateke,imyumbati,ibikoro n’ibindi nk’uko Mukambungo yabigatseho.

Kugira akarima k’igikoni,gutera ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi bikaba byaranagarutseho mu mfashanyigisho ya Minisiteri y’ubuzima ku birebana n’uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu ngo. Buri rugo rukaba rusabwa kuba rwagira akarima k’igikoni,ibiti by’imbuto ziribwa no korora amatungo magufi. Ngibyo rero ku bashaka kwitungira amagara mazima,nimuyoboke inama mugirwa.

   

 

 

Rwanda | Sobanukirwa nimpamvu

Rwanda : Sobanukirwa n’impamvu umwana urengeje amezi 6 agomba guhabwa imfashabere n’uburyo yayihabwamo

Tags: , , , ,


Rwanda | Sobanukirwa nimpamvuNk’uko imfashanyigisho ya Minisiteri y’ubuzima ibitangaza kuva umwana yujuje amezi 6 umubyeyi agomba gutangira kumuha imfashabere kandi agakomeza kumwonsa kugeza nibura yujuje imyaka 2. Ibi bikaba bituma akomeza kugira ubuzima bwiza n’imbaraga kubera amashereka aba akiri ingenzi mu bigize indyo y’umwana.

Imfashabere hamwe n’amashereka bituma umwana abona intungamubiri zose akeneye kugira ngo akure neza. Umwana ugitangira kurya agenda ahabwa ubwoko bumwe bw’ibiribwa kugeza amenyereye byose. Mu gihe uha umwana imfashabere,ugomba gutekereza ku nshuro umugaburira,uko ibyo umugaburira bingana,uko bifashe,uko binyuranye,uko umwana ashishikarira kubifata n’isuku.

Umubyeyi agomba gukoresha  isahane yihariye kugira ngo wizere ko umwana amaze ibiryo wamugeneye.  Umubyeyi kandi agomba gutegurana imfashabere isuku kuko birinda umwana indwara zituruka ku isuku nke. Umubyeyi agomba kandi gutegura indyo yuzuye igizwe:

 

Indyo yuzuye ni ngombwa mu gutegura ifashabere y’umwana kandi n’umubyeyi agomba kurya indyo yuzuye

  1. 1.    N’ibyubaka umubiri

Ibituruka ku bihingwa: Nk’ibinyamisogwe byumye(ibishyimbo,amashaza,ubunyobwa,soya,inkori,ibigwagari,n’ibindi).Ibituruka ku matungo: Amata,amagi,amafi,inyama,n’ibindi biva ku matungo

  1. 2.    Ibitera imbaraga

Mu bitera imbaraga,harimo ibinyampeke nk’umuceri,ingano,amasaka,uburo n’ibindi. Hazamo n’ibinyabijumba nk’ibirayi,ibijumba,ibitoki,amateke,ibikoro n’ibindi. Hakazamo n’ibinyamavuta bw’ubwoko bwose.

  1. 3.    Ibirinda indwara

Mu birinda indwara,harimo imboga n’imbuto z’ubwoko bwose. Uretse indyo yuzuye isabwa,umubyeyi kandi agomba gukurikirana imirire y’umwana uri munsi y’imyaka 5 buri kwezi. Umwana wese kuva avutse nk’uko Minisiteri y’ubuzima ibivuga,kugeza ku myaka itanu agomba gupimwa ibiro n’umuzenguruko w’ikiziga  cy’ukuboko buri kwezi ku mudugudu bikaba bikorwa n’abajyanama b’ubuzima. Umwana wiyongera aba akura neza ,umwana utiyongera aba afite ikibazo. Iyo umubyeyi abona umwana we atiyongera agomba kugana ikigo nderabuzima bakamugira inama. Ubutaha tuzarebera hamwe mu nkuru,uburyo akarima k’igikoni n’ubworozi bw’amatungo magufi bufasha umwana mu mikurire ye  bitewe no kuboneka kw’indyo yuzuye akenera.

 

Akamaro k’imboga rwatsi muf

Rwanda : Akamaro k’imboga rwatsi mu kurinda uburwayi butandukanye

Tags: , , , , ,


Akamaro k’imboga rwatsi muf

Imboga rwatsi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera. Zishobora gufasha umubiri mu birebana no kuwurinda indwara zitandukanye nk’uko bivugwaho n’inzobere zitandukanye.Umushakashatsi Wiley R.C,  mu gitabo yise “Minimally Processed Refrigerated Fruits and Vegetables”  New York, mu mwaka wa 1994, muri iki gitabo Wiley agaragaza ko akenshi usanga imboga rwatsi zikoreshwa mu mirire, zigatanga umusaruro mu buryo bubiri butandukanye:

 
Imboga rwatsi zishobora kumara inzara nk’ibindi biribwa  kandi zishobora kuba umuti

Hari bamwe na bamwe bajya kwa muganga bakababwira ko bagomba kurya neza, ni ukuvuga indyo yuzuye. Usanga mu byo bategeka umuntu kurya haba higanjemo imboga n’imbuto cyangwa se ikindi gikungahaye ku byo umubiri ukeneye abaganga babashije kubona ko ubura.Mu mafunguro hari atamerera neza umubiri ndetse hakaba hari n’abantu bamwe na bamwe bategekwa kureka bimwe bakarya ibindi.

Imboga rwatsi n’imbuto usanga arizo bakunze gushishikariza abantu kurya ahanini.  Uretse kuba ziribwa zikaryohera umuntu ngo haniyongeraho kuba ari umuti w’indwara zitandukanye mu gihe ziriwe igihe cyose.

Nk’uko Wiley yabivuze,zimwe mu ndwara zibasira urwungano nyamaraso zishobora gukira hifashishijwe kurya imboga rwatsi, kuko  zikungahaye kuri za vitamine zishobora kuvura byinshi mu ndwara zibasira urwungano nyamaraso.Bigaragara kandi ko usanga akenshi indwara y’umutima n’imiyoboro yawo bikomoka ku mirire mibi, akenshi iyo hibanzwe ku kurya ibikomoka ku matungo bikungahaye kuri cholesterol, imboga zikaba ziri mu bishobora kuyirwanya buhoro buhoro muri icyo gihe, bityo umubiri ugasubirana ubuzima bwawo.

Imboga zishobora kandi kurinda zimwe mu ndwara nk’ubuhumyi, kuribwa mu nda, koroshya igogorwa n’ibindi. Ibyo bikaba biterwa n’uko zikungahaye kuri vitamine zitandukanye, ngo ni na yo mpamvu zishobora kurinda zimwe mu ndwara.Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakunda kurya imboga n’imbuto badakunda kugaragaza umunaniro cyane, kandi bagahorana ubuzima buzira umuze.

 

 

 

 

 

 

Umugina w’ibihumyo

Rwanda : Uretse kuba bikize kuntungamubiri ibihumyo byongera amazi mu mubiri

Tags: , , , , ,


 

Umugina w’ibihumyo

Umugina w’ibihumyo

Ibihumyo bifasha byinshi mu mubiri kuko bifite intungamubiri nyinshi, byongera amazi mu mubiri kuko hagati ya 80% na 90% by’ibiro bibigize aba ari amazi.

Bitanga kandi hagati ya 2% na 3% Poroteyine aho bizirusha ibikomoka ku binyabijumba, imboga ndetse no kuri bimwe bikomoka ku nyamaswa ndetse n’ubunyobwa n’izindi mpeke, nk’uko byemezwa n’abahanga.

Ibihumyo kandi biha umubiri w’umuntu “ Carbohydrates” iri hagati ya 2% na 3% bitewe n’uburemere bwabyo. Byifitemo amavuta ari ku gipimo gike cyane hagati ya 0,2% na 0,5%. Ibihumyo bikize kuri vitamine B1, B2, B6, Niyasine na Forate. Bikungahaye kandi ku myunyungugu ku buryo budasanzwe nka Fosifore, Potasiyumu na Feri.  Bikize  kuri “Cellulose” kuva kuri 2 % kugera kuri 3 % aho bizirusha imboga n’imbuto. Ibihumyo kandi bitanga Kalori  (Calories) zidasanzwe kuva kuri 25 kugera kuri 30 %. Nk’uko bigarukwaho ku rubuga rwa interineti doctissimo.fr.

Intungamubiri ziboneka mu bihumyo ziruta kure iziboneka mu bindi bihingwa by’imboga ndetse n’ibikomoka ku nyamaswa. Muri rusange, ibihumyo bikize kuri poroteyine ndetse no ku itsinda rya vitamine B. Ibyo bikiyongeraho imyunyungugu inyuranye. Hari n’abemeza ko kubirya bigira umumaro munini kurusha kurya inyama cyangwa kunywa amata. Ibihumyo ngo biri mu biribwa byongerera ababyeyi bonsa amashereka.

Hari abatararyaga ibihumyo ndetse bakabibuza abana babo bemeza ko bica inka. Ubu siko bikimeze kuko abantu bagenda basobanukirwa ubwiza bw’icyo kiribwa. Ni muri urwo rwego gishobora gutekwa mu buryo butandukanye, bitekwana n’ibindi biribwa mu rwego rwo kuzuzanya ku ntungamubiri cyangwa se bigakorwamo isosi.

 

 

 

 

Huye Abatuye rwabuye

Rwanda | Huye: Abatuye rwabuye ntibarumva impamvu yo kuhimuka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye

Zimwe mu ngo zijya zibasirwa n’amazi ziri mu gishanga cya Rwabuye

Nyuma y’uko tuvuye mu bihe by’imvura bitoroheye ibice bitandukanye by’igihugu, byagaragaye ko hari ahenshi hibasiwe n’ibiza biturutse ku miturire y’abaturage muri rusange, aho hakaba harimo n’igishanga cya Rwabuye mu karere ka Huye.

Mu rwego rwo gukumira ibiza hashingiwe ku miturire abaturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye mu kagari ka Gatobotobo Umurenge wa Mbazi, ngo kubera gutura mu gishanga bikaba byaragiye bigira ingaruka z’uko abaturage baterwa n’amazi mu mazu yabo ngo barasabwa kwimuka bakava muri iki gishanga cya Rwabuye.

Abaturage batuye aka gace ariko bo ntibumva kimwe n’ubuyobozi ibirebana n’ikibazo cyabo kuko bo basobanura ko ngo impamvu ituma baterwa n’amazi mu ngo zabo, atari uko batuye mu gishanga, ahubwo ngo biterwa n’uko imiyoboro ijyana amazi kugeza ubu yazibye ugasanga amazi abura aho anyura agasembera mu ngo z’abaturage.

Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rwabuye ni bamwe mu baturage bakunze kwibasirwa n’amazi, igihe yabaye menshi usanga batanguranwa no kuyayobora ahandi bakoresheje udusuka ndetse bakanifashisha amabase mu rwego rwo kuyirukana. Aba baturage basaba ko Akarere ka Huye kagerageza kububakira imiyobora itunganye kandi ihagije kuko kugeza ubu ihari ntikora.

Ku ruhande rwabo ngo iyi miyobobora n’uko isaba amikoro arenze ubushobozi bwabo, ngo niyo mpamvu bifuza ko akarere kabafasha gutunganya iyi miyoboro aho kubabwira ngo bimuke. Iyo witegereje aya mazu aherereye mu mudugudu wa Rwabuye isibye no gutura nabi ndetse bakaba bari no mu gishanga, aba baturage mu myubakire yabo  ntishobora gutuma babasha no gufata amazi aturuka ku mazu yabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ngo nta zindi nzitwazo zigomba kubaho kuko aba baturage bagiye basabwa kwimuka ku bw’umutekano wabo n’ibyabo bihononekarira igihe cy’imvura maze bagakomeza gutanga inzitwazo z’uko ari imiyoboro ngo kandi iyo iza kuba yo gusa ntibyari kubananira kuyikora.

BAVUGIRIJE Juvenal ushinzwe imiturire mu karere ka Huye yagize ati “Aba baturage ibyo bavuga si byo, iyo impamvu ituma bakunze kwibasirwa n’ibibazo by’amazi menshi iba umuyoboro wazibye, baba barayizibuye maze ikibazo kigakemuka. Gusa twe twasanze intandaro y’ibi byose ari imiturire mibi no gutura ahantu hatabugenewe, akaba ari yo mpamvu tubasaba kwimuka kuko twe twabonye ari wo mwanzuro”

Iki gikorwa cyo kwimura abaturage ngo kimaze umwaka umwe hafi ibiri, ariko kikaba cyaratangiriye ku baturage batuye ku muhanda kuko batuye nabi mu buryo bugaragara.

Igikorwa cyo kubarura ingo n’amazu byubatse mu gishanga byaratangiye kandi bagiye banakorana inama n’aba baturage ndetse nabwo inama zarangira hakavugwa kuri iryo barura, ngo ku ruhande rw’Akarere ntacyo batakoze ngo aba baturage bimuke, nyamara kugeza ubu ntibarimuka kandi barahawe igihe cyo kwitegura kwimuka gikwiye.

Mu myanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuri aba baturage batuye umudugudu wa Rwabuye ngo ni umwe kandi ntugomba guhinduka kuko iki kibazo bakiganiriyeho igihe kinini kandi hakorwa n’amanama ngo abaturage bagomba kwimuka bagashaka ahandi mu rwego rwo gutuza neza abaturage.

Mu rwego rwo gutuza abaturage neza kandi heza Guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gutuza abaturage mu midugudu kandi  bagatura ahantu haberanye n’imiturire. N’ubwo abaturage usanga iteka baba batumva guhita bimuka ariko Leta muri politiki yayo haba hagamijwe gutuza abaturage ahantu hadashobora guteza ibibazo kandi bagatuzwa mu buryo burambye.

 

Rwanda :Nyagatare : Ubuyobozi bushya bw’urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Sida burasabwa gufasha abanyamuryango gukorera hamwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2012,abanyamuryango b’ urugaga nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bwa Sida batoye komite nshya isimbura iyari icyuye igihe maze ihabwa ubutumwa bwo gufasha abanyamuryango gukorera hamwe kuko ngo ari byo byatuma barushaho kujya inama no kubonera hamwe  ubufasha ku buryo bworoshye.

Rusine Emmanuel, wari uhagarariye Commission y’amatora ya za Comite zo mu rugaga rw’ababana na Virus itera SIDA mu Rwanda, yagize ati « Ni mukorere hamwe aho kwigunga kuko nimwishyira hamwe bizabafasha kubonera hamwe inkunga n’ubundi bufasha mukenera. » Ubuyobozi bw’urugaga nyarwanda rw’ababana n’agakoko gatera Sida bukaba bukomeza gusaba ababana n’ubwandu bwa Sida kutiha akato ahubwo bagakorera mu mashyirahamwe ngo kuko ari byo byabahesha agaciro bibarinda ingeso yo gusabiriza.

Komite nshya y’uru rugaga mu Karere ka Nyagatare iyobowe na Mutoni Consolée watorewe kuba Perezida,  asimbuye kuri uwo mwanya Rwagatwa Alphonsine, avuga ko icyo azshyira imbere mu miyoborere ari ugufasha ababana n’ubwandu kwiyakira bakumva babohotse ndetse no kubashakira n’ubujyanama.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa amashyirahamwe  agera kuri mirongo ine n’abiri y’ababana na Virus itera SIDA.

 

m_Bamwe mu bana baba bazanwe mu kigo nderabuzima

Rwanda | Bugesera : Barakangurirwa kugaburira abana bibanda ku bifite intungamubiri

Tags: , , , , ,


Ababyeyi bo mu karere ka Bugesera barakangurirwa kugaburira abana babo bibanda ku bifite intungamubiri, ibyo babikanguriwe ubwo bari mu kigo nderabuzima cya Nyamata  aho ababyeyi baza kwaka inama zijyanye no kugaburira abana babo indyo yuzuye.

m_Bamwe mu bana baba bazanwe mu kigo nderabuzima

Bamwe mu bana baba bazanwe mu kigo nderabuzima

Umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Nyamata  Mukamusoni Jeanne avuga ko kugeza ubu abaturage bamwe na bamwe batarasobanukirwa uburyo bwo kurya indyo yuzuye.

Ati “ bumva ko kurya indyo yuzuye ari ukuba wariye amafiriti, n’umuceri, inyama n’ibindi nyamara atariko biri. Kubera kurya indyo ituzuye, ibyo bikaba bikunze kugaragara ku mwana wacutse akiri muto”.

Avuga ko icyo gihe iyo umwana ageze kuri iyo ntera, ni bwo aba yarwaye indwara mu Kinyarwanda, bakunze kwita bwaki cyangwa irungu iba yagaragaje ibimenyetso.

Yakanguriye ababyeyi ko bakwiye kwita ku bana babo, babagaburira indyo yuzuye kandi ku biribwa biturutse mu masambu yabo, ibyo yabisobanuye abagaragariza n’uburyo bikorwa, avuga ko mu bitera imbaraga bakwiye kugaburira abana ibirayi, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.

Mu birinda indwara naho bakihatira kubagaburira imboga z’amoko yose, cyane cyane bakita ku mboga zishobora kuribwa ari na mbisi nk’uko byemezwa na Mukamusoni.

Ku bijyanye n’ibyokurya byubaka umubiri, yavuze ko ababyeyi bose atariko bajya babona inyama cyangwa amata ariko hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kuyasimbura, mu byo barya hakaba harimo soya, ubunyobwa, amagi.

Mu byerekeranye n’ibyo kunywa, yavuze urutonde rw’amafu y’igikoma umuntu akwiye kuvanga kandi yayiyejereje, bigatuma umwana akura neza, iyo n’ifu y’amasaka, ifu ya soya barayirya kandi bakanayinywamo igikoma, ifu y’ibigori n’ifu y’ingano ku bazihinga.

By’umwihariko ababyeyi bakwiye kwirinda kubyara indahekana, kuko nabyo biri mu bituma umwana arwara iyo ndwara, kuko aba atabonye igihe gihagije cyo konka amashereka ngo ayahage, kandi ariyo atuma umwana akura neza kubera intungamubiri zibamo.

 

Nyabihu Mu murenge

Rwanda | Nyabihu: Mu murenge wa Rurembo bamwe mu babyeyi bigishijwe ibijyanye n’imirire myiza

Tags: , , , , ,


Mu rwego rwo guteza imbere umuryango, bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bigishijwe uburyo bashobora gutegura imirirwe myiza mu miryango yabo dore ko nayo ari kimwe mu bituma imiryango imererwa neza kandi ikayizamura,buri wese mu muryango afite ubuzima bwiza buzira indwara.

Rwanda | Nyabihu Mu murenge Nk’uko twabitangarijwe na Josée Uwimana ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango “Gender and family promotion”uyu murenge wafashwe nk’ikitegererezo mu rwego rwo kwiga ibijyanye n’imirire myiza higishwa ababyeyi gutegura indyo yuzuye. Indyo yuzuye ikaba ituma uyifashe agira ubuzima bwiza buzira umuze kandi buzira indwara iyo akurikije amategeko agenga isuku.

Ababyeyi ahanini bakaba barigishijwe uburyo bashobora kuyitegura bahereye ku byoroheje babona hafi aho mu ngo zabo.

Ubusanzwe indyo yuzuye ikaba igizwe n’ibirinda indwara birimo imboga(imboga rwatsi nka dodo, epinari, n’izindi) n’imbuto(ibinyomoro, amatunda, imineke, imyembe, pomme, n’izindi), ikaba igizwe kandi n’ibyubaka umubiri (inyama, amafi, indagara, ibihumyo, soya, ubunyobwa, n’ibindi) ndetse n’ibitera imbaraga (nk’ibijumba, imyumbati, amateke,n’ibindi).

Utegura indyo yuzuye ashobora gukoresha kimwe kimwe  mu byavuzwe muri ubu bwoko butatu (mu birinda indwara, mu byubaka umubiri no mu bitera imbaraga) bityo akaba atetse indyo nziza.  Iyo umubiri ubonye indyo yuzuye ndetse ukitabwaho birushaho kuwuha imbaraga n’ubudahangarwa bwo kudapfa kurwaragurika.

Uturima tw’igikoni dufasha mu gutegura indyo yuzuye

Nyabihu Mu murenge Uretse kwigishwa ibijyanye n’imirire myiza mu miryango hitabwa cyane ku buryo hategurwa indyo yuzuye ndetse n’uko ab’umuryango bafatwa, hakitabwa cyane no ku bana; bamwe mu bagore banagarutse ku buryo bwo gukora akarima k’igikoni karimo ibyangombwa byose by’imboga umuntu yakenera kugira ngo ajye azibona hafi bityo azikoreshe zigifite umwimerere wazo n’intungamubiri zihagije.

Hakaba harakozwe uturima tw’igikoni, haterwamo imboga zitandukanye zizajya zifasha abaturage kunoza imirire yabo mu miryango. Uretse mu murenge wa Rurembo, abaturage b’akarere ka Nyabihu bakaba basabwa kwita ku miryango bategura indyo yuzuye, banitabira uturima tw’igikoni kuko tubafasha mu kubona imboga zitandukanye zo kuyitegura.

 

Rwanda | Butaro Abasigajwe

Rwanda | Butaro: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe umurima wa hegitari 2

Tags: , , , ,


Imiryango 39 y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera yahawe umurima wa hegitari ebyiri kugira ngo babone aho bahingwa ibyo kubatunga kuko mbere nta mirima bari bafite.

Rwanda | Butaro AbasigajweAbo basigajwe inyuma n’amateka babaga ho mubuzima bubi, mu mazu ya nyakatsi. Mu mwaka wa 2011 bimuwe aho babaga batuzwa mu mazu yubakishije amabati ari mu kagari ka Nyamicucu, mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera.

Ubwo bamaraga gutuzwa muri ako gace basabye ko akarere ka Burera kabaha imirima kugira ngo babashe kujya babona aho bahinga ibibatunga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwamaze kuguririra abo basigajwe inyuma n’amateka umurima ungana na hegitari ebyiri urihafi y’aho batuye. Bawuhinga mo mu buryo bw’amakoperative bagasarurira hamwe nk’uko ubwo buyobozi bubitangaza.

Bamwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko byaba byiza buri wese ahawe agace k’umurima ke akakigenga ho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakomeza kubafasha kugira ngo imibere ho yabo ikomeze kumera neza kuko ari abanyarwanda nk’abandi kandi bakaba batagomba gusigara inyuma mu iterambere.

Muri uko gukomeza gufasha abo basigajwe inyuma n’amateka, hari mo no kubafasha kuzamuka mu myumvire aho tariki ya 28/06/2012 iyo mirya ngo uko ari 39 yasezeranye k’ubushake imbere y’amategeko nyuma y’igihe kire kire yari imaranye ibana itarasezeranye.

Ibyo byagezwe ho kubera ko ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bwabegereye bukabasobanurira ibyiza byo kubana basezeranye, bakabasha guhindura imyumvire nk’uko Munyampirwa Maximilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro abisobanura.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia