Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyarunyinya mu kagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batunzwe n’umwuga wo guhonda amabuye. Gusa ngo nubwo uyu mwuga ubatunze ntibawishimiye na gato.
Muri uyu mudugudu harimo abagikora umwuga w’ubuhinzi ariko abenshi guhinga barabihagaritse ahubwo bayoboka umwuga wo guhonda amabuye, ndetse n’abagikora ubuhinzi iyo bahinguye bongeraho guhonda amabuye.
Bamwe mu baturage twasanze muri aka kazi ko guhonda amabuye, bavuga ko gukora akazi ko guhonda amabuye ari amaburakindi, ngo bagize amahirwe babona ubundi buryo bwo gukora nk’uko byavuzwe na Mugenzi Ephron.
Mushimiyimana Eva umugore w’imyaka 25 nawe atunzwe no guhonda amabuye, avuga ko atazi mu gihe cy’imyaka nk’itanu iri imbere uko azaba ameze kuko ngo buri gihe iyo avuye muri aka kazi ataha ababara agatuza, aka kazi ngo akaba akamazemo imyaka itatu yose agakora nyamara ngo nta n’ikintu arageraho gifatika.
Nyiraminani Veronica nawe ni umudamu w’imyaka 20, ubwo twamusanganga mu kazi ke, yari kumwe n’umwana w’uruhinja rumuririra mu mugongo. Ati “none se ntaje guhonda aya mabuye, urabona uyu mwana namutungishiki ko se twananiranywe,”
Abakora uyu mwuga bose wo guhonda amabuye bose, iyo ubabajije amafaranga binjiza ku munsi, bakubwira ko batayazi ngo kuko hari n’igihe bakubita mu mezi atatu batarabona ubagurira. Ndetse ngo hari n’igihe bemera guhendwa bitewe n’ubukene.
Bati “hari igihe imodoka ishobora kuba ipakirirwa ibihumbi 25, ariko kubera ko nta bakiriya dupfa kubona, hari igihe haza umuntu akaba yapakirira imodoka ibihumbi 15. Ubwo se ayo mafaranga mu mezi atatu kandi mugomba kuyagabana, yakumarira iki?”
Gusa nanone ikibababaza cyane, ngo ni uko usanga muri izi mvune zose iyo bagize amahirwe bakabona umukiriya ubagurira, usanga imodoka bayikatwaho ibihumbi 3 by’umusoro.









