
Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya
Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo
Uko umujyi wa Kibuye ugenda ukura ni ko abana b’inzererezi bagenda barushaho kuwugaragaramo, ariko ubuyobozi buravuga ko iki kibazo buzakigaho kuri uyu wa kabili mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Karongi kuko nabwo bwemera ko gikabije.
Abana b’inzererezi n’ubwo bataraba benshi mujyi wa Kibuye, usanga bateye ikibazo kubera ko basabiriza abahisi n’abagenzi bigatuma abantu bahagenda binuba. Hari n’igihe bo ubwabo birwanira ugasanga bateje umutekano muke w’aho bari.
Inzererezi zikunze kwibanda ahategerwa imodoka zijya cyangwa ziva Kigali (Impala & Capital) kuko ari ho hakunze guhurira abantu benshi barimo n’abanyamahanga bigatuma abantu binuba kuko babatesha umutwe babiruka inyuma babaka amafaranga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura aho umujyi wa Kibuye ubarizwa (Niyonsaba Cyriaque) yavuze ko ejo kuwa kabili (05-02-2013) iki kibazo kiri ku murongo w’ibizigirwa mu nama y’umutekano yaguye y’akarere.
Abana b’inzererezi bemeye kuganira natwe bavuga ko bataye iwabo kubera ubukene. Umwe muri bo bakunze kwita Sagatwa kubera ko akomoka ku bahejwe inyuma n’amateka, nta se afite ariko afite nyina n’abavandimwe.
Se akiriho bajyaga bazererana mu mujyi bavuza iningiri bakanaririmba, bacinya n’akadiho (intwatwa) bakabasha gukorera amafaranga. Ariko aho se atabarukiye, nko mu myaka ibili ishize, uwo Sagatwa w’imyaka 13 y’amavuko – nubwo utayimukekera - yahise yibera inzererezi na n’ubu.
Amaze imyaka ibili yibera mu mujyi n’abandi bagenzi be batanu badatana. Usanga kenshi birarira mu mazu ataruzura, bwacya bakirirwa bazerera umujyi basaba umuhisi n’umugenzi. Ubuzima bwabo muri rusange ni nk’ubw’inyoni yaritse ku nzira kuko nk’uko babyivugira, hari igihe bamara n’iminsi itatu nta giceri babonye.
Kuryama nabyo ni ubufindo dore ko barara ku makarito bakiyorosa amagunira mu gihe abandi bana bo mu kigero cyabo baba bari iwabo baryamye heza bariye, kandi bakajya no kwiga. Iyo ubabajije bakubwira ko badashobora gusubira iwabo kuko ngo iyo bagezeyo abafite ba se barabirukankana n’inkoni ngo nibasubire iyo baturutse.
Umwe muri bagenzi ba sagatwa avuga ko yabanaga na sekuru na nyirakuru kuva se yakwitaba Imana kandi nyina nta bushobozi afite bwo ku murera n’abandi bavandimwe be. We ngo yahunze kwa sekuru kubera ko bakunda gusinda bataha bakamukubita.
Iyo usesenguye usanga ari ikibazo ahanini kireba ababyeyi, kubera ko mu karere ka Karongi hakiri ikibazo cyo kutaringaniza imbyaro n’ubwo ubuyobozi budasiba kubibakangurira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwagerageje no kubaka ikigo cyakira bene abo bana bakitabwaho, ababyeyi nabo bagahugurwa, bakagirwa n’inama, uwo basanze atishoboye akamenyekana agafashwa n’abana batiga bakajyanwa mu mashuli.
Ikibabaje ariko nuko hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari abana 40 batorotse icyo kigo bakongera bagasubira mu muhanda. Iyo ubabajije bakubwira ko mu muhanda ari ho heza kuko babona amafaranga yo kugura ibyo batabona iwabo cyangwa muri icyo kigo. Ibyo bavuga batabona iwabo nta bindi ni amandazi, capati, ibyasigaye mu maresitora abibahera ubuntu, ndetse n’itabi kuri bamwe.
Nubwo abo mu mujyi wa Kibuye benshi bakiri bato, ariko iyo ubasanze barwana hagati yabo ubona biteye impungenge kuko nta n’umuntu ubasha kubakiranura ngo bemere. Ntibatinya no guterana amabuye kandi bakayatera batishinze ababari iruhande wagira ngo ugiye gukomakoma bakaguhindukirana.
Ni ikibazo cy’ingorabahizi kuko niba abana badashaka gusubizwa iwabo kandi bakanatoroka ikigo cyabubakiwe, leta iracyafite akazi katoroshye dore ko mu mijyi myinshi yitwa ko yateye imbere ntaho inzererezi zitaba. Henshi ndetse baba ari abantu bakuru bakora ubugizi bwa nabi batega abantu n’ibyuma bakacuza utwabo n’ushatse kwirwanaho akaba yahasiga ubuzima. Igihe kirageze ngo ubuyobozi bushakishe umuti urambye w’ikibazo amazi atararenga inkombe.