Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwahuguriwe Iwawa ruratangaza ko narwo rushoboye kugira icyo rukora gusa ngo rukaba rugifite ikibazo cy’amikoro. Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri aka karere Elysé Rukebesha avuga ko gahunda yo gutera unkunga uru rubyiruko ihari kandi ko biri gukorwa hakurikijwe gahunda igenderwaho, aboneraho kandi kwibutsa ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ahanini kinatuma ba bana bajya iwawa, buri wese akwiye kumva ko kimureba.
Mu kwezi kwa cyenda,ubwo hasozwaga amahugurwa y’imyuga mu kigo cy’IWawa harimo n’abakomoka mu karere ka Gisagara. Ubu urubyiruko rwakurikiye aya mahugurwa ruri mu mirenge y’iwabo itandukanye mu Gihugu. Gusa iyo uganiriye na bamwe muri uru rubyiruko bo muri Gisagara, bavuga ko bakeneye inkunga kugirango ubumenyi bahawe babushyire mu bikorwa. Mbazumutima Leornard utuye mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara akanaba umwe mu bayahawe avuga ko yahigiye byinshi kandi bishobora ku mufasha mu buzima agatera imbere gusa ariko akaba afite ikibazo cy’imikoro yamuha gutangira.

Ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano, urumogi, kanyanga n’ibindi, nibyo bikunze kugaragara muri aka karere
Aragira ati “Jyewe ubu ntakintu nakimwe ntashobora, twize ubwubatsi n’ibindi byinshi gusa ubu ntakintu mfite nabona mperaho, mbonye nk’inivo, umwiko n’utundi tuntu tw’ibanze umuntu akoresha mu bwubatsi najya ntera ibiraka ubuzima bukaza nta kibazo. Icyo rero jye nsaba ni uko badufasha tukabona utwangombwa maze bikagenda neza”.
Kuri iki kibazo cy’inkunga, uru rubyiruko rusaba, Elysé Rukebasha, umukozi ushinzwe Urubyiruko, umuco na Siporo mu Karere ka Gisagara avuga ko nkuko bisanzwe bigenda, mu minsi itarambiranye inkunga izaboneka. Avuga ko babirimo, ko hari uburyo bikorwa kuko bagira gahunda yo kohereza amafaranga ku mirenge hakurikijwe abana bahari n’ibyo bigishijwe maze bagafashwa. Ibyo rero ngo bikaba ari ibibazo biri gukemurwa muri iyi minsi.
Bwana Elysé kandi akomeza avuga ko iyo urebye , urubyiruko rujyanwa gutozwa imyuga I Wawa,ahanini , ari urukoresha ibiyobyabwenge, bityo buri wesengo akaba akwiye gufata iya mbere mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyambenge kuko ngo ingaruka za byo ntawe zitageraho.Avuga ko biriya biyobyabwenge ababifashe ataribo bonyine byangiza kuko ababifashe barangiza bakajya mu ngeso mbi zirimo ubujura, urugomo n’aibindi, bigaruka ku bantu bose bari aho uwakoze ibyo aherereye, bityo rero bikaba ngo byaba byiza buri muturage wese w’aka karere agiye yumva agaciro ko kumenyekanisha aharangwa urumogi, inzoga zinkorano zisaza abantu imitwe n’ibindi biyobyabwenge byose bikunze kugaragara muri aka karere, maze bikarwanywa bigacika.
Urubyiruko rurangije amahugurwa y’imyuga mu Kigo cy’Iwawa, rwakiriwe mu Karere ka Gisagara rusaga 34. Icyi cyiciro kikaba ari icya gatatu cyakiriwe muri aka Karere kuva ikigo cy’Iwawa cyatangira muri 2010.