NYAGATARE- Gutanga amakuru ku biyobyabwenge mu nzego zibakuriye ni kimwe mu bikangurirwa abayobozi b’inzego z’utugari n’imidugudu by’umwihariko mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda.
Ibi byahuriweho n’ubuyobozi bwa Police n’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 8/5/2013 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ngo ibiyobyabwenge ni byo biza imbere mu mpamvu z’uguhungabana k’umutekano.
Gusa ariko ngo uruhare rwa buri rwego kugeza ku muturage ni rwo rukenewe kugira ngo iki kibazo gicyemuke. Ibi ni ibitangwazwa na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’aka karere, anashingiye ku ngaruka bigira haba ku mutekano, ubukungu n’ubuzima bw’abaturage.
Icyakora hagamijwe gucyemura iki kibazo ku buryo burambye hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda, kuko kugeza ubu imwe mu mbogamizi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ari uko muri iki gihugu hari inzoga zitabarwa mu ibiyobyabwenge kandi ari ho byinhsi bituruka.
Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Nyagatare butangaza ko mu gukumira ukwinjira kw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare ingamba zikaze zikwiye gufatwa mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda by’umwihariko ahantu bigaragara ko bigoye kugenzura ibyinjira mu Rwanda.
Ni byo byasobanuwe na Superitendant Eric Mutsinzi umuyobozi wa police mu karere ka Nyagatare.
Ibiyobyabwenge byamenwe ni litiro 180 za kanyanga y’insukano na toni 2 n’ibiro 900 za Chief warage n’izindi nzoga zo mu masachet kimwe n’ibiro bibiri by’urumogi.








