Urwego Opportunity Bank yatanze miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza. Iyo banki yatanze ayo mafaranga tariki 24/05/2013 muri gahunda abakozi ba yo barimo yo kwifatanya n’abaturage b’i Rukara mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi b’Urwego Opportunity Bank bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Rukara kuko muri iyo banki hakoramo abakozi barokokeye mu murenge wa Rukara nk’uko Zihiga Faustin, umuyobozi wungirije w’Urwego Opportunity Bank yabidutangarije.
Abakozi b’iyo Banki bagiye kwifatanya n’abarokokeye i Rukara mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko gahunda yo kwigira ikomeje nk’uko zihiga yakomeje abivuga. Yongeyeho ko icyari kigamijwe atari ugutanga amafaranga, ahubwo ari ukugira ngo abantu bibukiranye amateka kandi ababere isomo kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Amafaranga abakozi b’iyo banki batanze azifashishwa mu kuzuza urwibutso rushya rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubakwa i Karubamba mu murenge wa Rukara. Ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside igera ku bihumbi umunani na Magana abiri (8200) ishyinguye i Rukara.
Imva zishyinguyemo iyo mibiri zatangiye kwangirika ari na yo mpamvu iyo mibiri izimurirwa muri iyo mva nshya iri kubakwa. Amafaranga yubatse urwo rwibutso rushya yavuye mu misanzu y’abaturage n’abandi baterankunga, ariko rwari rutaruzura bitewe n’uko amafaranga yo kurwuzuza yabuze.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mutesi Anita, yashimiye Urwego Opportunity Bank avuga ko inkunga batanze yaziye igihe. Ati “Iyi nkunga ya miriyoni imwe duhawe izagira icyo itwunganira mu byo tugomba gukora kuri ruriya rwibutso n’ubwo hakiri imirimo myinshi ikeneye imbaraga nyinshi ariko ni inyunganizi ikomeye”
Yasabye abanyarwanda n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda kugira umutima utekereza ku barokotse Jenoside kugira ngo ahari imibiri idashyinguye neza ibashe gushyingurwa mu cyubahiro kandi n’abarokotse Jenoside batishoboye bagafashwa.










