Posted on 11 July 2012
Tags: , Rwanda Arts, Rwanda development, Rwanda Fruits, Rwanda Help, Rwanda house, Rwanda Huye, Rwanda population, Rwanda Rwanda
Abacuruzi bo mu murenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye bari basanzwe bacuruza ibikorwa by’ubukorikori hamwe n’imbuto bamaze kubakirwa inzu yo gucururizamo kugira ngo bareka gucururiza ku muhanda.

Mbere yo kubakirwa iyi nzu, aba bacuruzi bari basanzwe bacururiza ibicuruzwa byabo ku muhanda Kigali-Butare aho wasangaga banitse ibicuruzwa byabo hasi ahantu hadasakaye.Ibi ngo byatumaga badakora neza umurimo wabo ndetsen’ibicuruzwa byabo ntibigire umutekano.
Guza ngo ibi bibazo bahuraga nabyo byarakemutse nyuma yo kubakirwa n’akarere inzu bazajya bacururizamo.Ugukunda Josiane, umwe mu bacururiza imbuto muri iyi nzu yagize ati “ ikintu nabanje no gushima ni uburyo bw’umutekano wabyo[ibicuruzwa].Urabona ko n’imineke n’ubwo yapfa ariko ntabwo yapfa nk’iri ku zuba.”
Gukora umurimo wabo neza kandi no kurinda umutekano w’ibicuruzwa byabo ngo ni byo byatumye ubuyobozi bw’akarere buhitamo kububakira iyi nzu.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene asanga mbere batarabashaga gukora neza kazi kabo ati: “ mbere wasangaga mu by’ukuri ibikorwa byiza bakora, bacuruza cyane cyane ibihangano binyagirwa kimwe n’imbuto bacuruzaga, biba ngombwa rero ko tububakira inzu.”
Iyi nzu yubatse mu murenge wa Mbazi hafi y’umuhanda Kigali-Butare ikaba izacururizwamo n’abari basanzwe bacururiza ku muhanda baturutse muri Mbazi na Ruhashya.
Posted on 30 May 2012
Tags: Rwanda agriculture, Rwanda Arts, Rwanda Building, Rwanda cooperative, Rwanda development, Rwanda Nyabihu, Rwanda population, Rwanda Rwanda
Kimwe mu bikorwa byiyemejwe mu karere ka Nyabihu, ni uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu nzego zose. Ni muri urwo rwego abahejejwe inyuma n’amateka babaga muri Nyakatsi bagombaga kubakirwa amazu 52 mu murenge wa Muringa.

Mu rwego rwo gutuzwa heza abahejejwe inyuma n’amateka bo muri Muringa bubakiwe amazu
Muri ayo mazu bagombaga kubakirwa, kugeza ubu amazu 48 amaze kuzura nk’uko Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Hakaba hasigaye amazu ane ataruzura, imwe muri yo ikaba irimo kuzamurwa andi 3 nayo akaba agiye kubakwa mu gihe cya vuba nyuma y’aho habonekeye ibibanza by’aho azubwakwa.

Si ukubakirwa amazu gusa ahubwo hari n’abashyizwe mu makoperative y’ubuhinzi n’ubukorikori
Uretse ibikorwa byo kubakirwa amazu ngo batuzwe heza, mu karere ka Nyabihu kandi hashyizweho Koperative 5 ziteza imbere abahejejwe inyuma n’amateka,zikora ibikorwa bitandukanye. Muri zo Koperative 4 zikora ibikorwa by’ubuhinzi naho indi 1 ikora ibikorwa by’ubukorikori. Koperative 2 z’ubuhinzi zikaba zikorera mu murenge wa Bigogwe naho izindi 2 zigakorera mu murenge wa Mukamira. Hakaba na Koperative 1 ikora ubukorikori.
Muri bimwe mu bikorwa aya makoperative yakorewe mu gutezwa imbere, harimo ko yashyizweho, agurirwa imirima yo guhingamo ibirayi ingana na hegitali 8. Abandi bajya muri Koperative y’ubukorikori, aho hashyizweho n’inzu y’ubukorikori mu Karere ka Nyabihu izajya ifasha abanyabukorikori kuzamura ibikorwa byabo. Ibikorwa nk’ibi byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bikaba bikomeje mu karere ka Nyabihu nk’ukoRwamucyo Francois ubufite mu nshingano abivuga.