Posted on 26 February 2013
Tags: Rwanda association, Rwanda changes, Rwanda Committee, Rwanda members, Rwanda Rusizi, Rwanda Scouts

Nyuma y’amatora y’Umuryango w’aba Scouts yakozwe n’urubyiruko 70 ruhagarariye imitwe 30 y’abascouts ikorera mu karere ka Rusizi, abatowe barasabwa kurangwa n’imikorere iboneye, dore ko ngo uyu muryango wasangaga udakora neza muri aka Karere.
Ururubyiruko70 rw’abascouts bo mu karere ka Rusizi rwatangiye amahugurwa yabererye mu mu rengewa Rwimbogo yari agamije guha ubumenyi abayitabiriye kubijyanye n’ubuhanga bukubiyemoo n’ubumenyi bya giskout ndetse no kwitabira gahunda za leta, zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, “agaciro kanjye” igikorwa batewemo inkungan’Imbuto Foundation binyuze mu ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi kigamije gukangurira urubyiruko kwisiramuza mu rwego rwo kwirinda agakoko ka virusi itera SIDA.
Komiseri w’abascout mu karere ka Rusizi ucyuye igihe Simugomwa Jean Claude yatangaje ko aya mahugurwa afite gahunda yo gufasha abascouts kugira ubumenyi n’ubuhanga biri ku rwego rumwe ariko kandi banafasha urundi rubyiruko aho batuye kuzamura imyumvire yabo haba muburyo bw’ iterambere rirambye ndetse no gukunda igihugu cyabo.
Umwe mu bascouts bahuguwe bahagarariye abandi, Mahoro Haluna yatangaje ko abaskouts bose bagomba gufata urugero nk’urwa baden’ power basiga isi ari nziza kuruta uko bayisanze ngo ibyo rero kugirango bizagerweho bibasa gukora cyane no guhindura urubyiruko aho batuye.
Rukundo Jean Paul ukuriye umushinga wa Imbuto Foundation wo kurwanya SIDA mu ihuriro ry’ urubyiruko mu karere ka Rusizi yavuze ko muri gahunda yabo bafite ingamba zo gukangurira urubyiruko kuba imbuto zitoshye birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA no guharanira kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda.
Bivugwa ko abascouts bo mu karereka Rusizi batakoraga neza, nyuma yo kumugirira icyizere bakamutora uhagarariye abascout mu Karere ka Rusizi Rukundo Jean Paul yatangarije abari aho ko azanye imbaraga mu kuvugurura umuryango bityo asaba abascouts bagenzi be ubufatanye muri byose.
Umuryango w’abascouts washinzwe n’umwongereza Baden Power mu mwaka w’1912.
Posted on 05 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda association, Rwanda bugesera, Rwanda Genocide, Rwanda habitation, Rwanda Ibuka, Rwanda meeting, Rwanda Problem, Rwanda suviovors

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda batishoboye bo mu karere Bugesera baratangaza ko bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’amacumbi, bakaba basaba ubuyobozi bw’ako karere kubafasha, buri wese akabona aho aba.
Ibi byatangarijwe mu nteko rusange y’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera yateraniye mu murenge wa Nyamata kuwa 3/1/2013, abahagarariye uwo muryango mu mirenge igize ako karere bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abarokotse jenoside batishoboye.
Icyiza ku isonga ni ikibazo cy’amacumbi, aho bamwe batarayabona, abandi akaba atuzuye, ariko hakaba na bamwe yasenyukiyeho nk’uko byasobanuwe na Rwikangura John ukuriye uwo muryango mu karere ka Bugesera.
Yagize ati “ mu mwaka ushize wa 2012 hubatswe amazu 96 atwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 300, muri uyu mwaka wa 2013 hazubakwa amazu 70 azatwara miliyoni hafi 270 ariko ikibazo ntikizaba gikemutse ku buryo bwa burundu, kuko hazaba hasigaye amazu 54 atarubakwa, hakiyongeraho 476 akeneye gusanwa”.
Avuga ko aha ariho ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera buhera busaba ubufasha bwihuse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ariko na bwo bushishikajwe n’iki kibazo cy’amacumbi. Ngo hari gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye binyuze mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013, ndetse ko byanatangiye, ariko ngo hazanifashihwa imiganda y’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera rwagaju Louis.
Ati “ muri uyu mwaka abadafite aho baba bagomba kubona icumbi mu mazu 70 arimo kubakwa, ibyo kandi bizanajyana no kureba uburyo hasanwa amazu yangiritse, ibyo bizakorwa mu maguru mashya”.
Muri iyo nama hagaragajwe n’ikibazo cy’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe by’abishoboye, kandi mbere barishyurirwaga ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye. Abo, barifuza ko byasubirwamo kuko ngo kubona amafaranga yo kwishyura ubwishingizi bw’ubuvuzi bibabereye imbogamizi ikomeye.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba yabagiriye inama y’uko bareba komite z’ubujurire mu mirenge kugira ngo ibyo bibazo bikosorwe.
Posted on 25 December 2012
Tags: Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda association, Rwanda Ngororero, Rwanda old people
Abagize ihuriro ry’abasheshakanguhe n’abari mukiruhuko cy’izabukuru boiro n’ mu karere ka ngororero bakomeje kugaragaza ibibazo bafite ahanini birebana n’amikoro ari nako bavuga ko abasheshakanguhe badahabwa agaciro n’umwanya bakwiye nk’abakoreye igihugu bakanakirerera.
Uretse abahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru nabo bavuga ko adashobora gukemura ibibazo byabo kuko bagifite imiryango bitaho, abandi ngo barangwa n’ubukene bukabije cyane cyane abibana, kuko ntambaraga bagifite zo kwikenura.

Komite z’imirenge n’akarere baganira kubibazo bafite
Abo basaza n’abakecuru bavuga ko basanga batereranwa kuko bavuga ko hashize igihe kinini basaba ko habaho urwego rubafasha cyane cyane abatishoboye ariko ntibikorwe. Abenshi muribo bavuga ko bakuwekubahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, ahubwo bagahabwa akazi muri iyo gahunda kandi ntambaraga bagifite.
Ubwo twabasangaga mu murenge wa Ngororero baganira ku bibazo byabo, twabasanganye ibyifuzo byinshi basaba Leta ariko ngo ubuvugizi ni bukeya. Bisekera ariko bafite n’amaganya bati “koko tugendeye kumuco nyarwanda urukwavu rukuze rukwiye kuribwa cyangwa rukwiye konka abana?”.
Uretse kuba badafashwa uko babyifuza, banavuga ko impamvu nyamukuru ari uko badahagararirwa munteko ishinga amategeko kandi barabisabiye rimwe n’abafite ubumuga maze bo bakabihabwa bakaba bahagarariwe abandi ntibahagararirwe by’umwihariko n’umuntu bitoreye.
Nubwo aba basaza bagerageje kwishyirahamwe ngo bakemure ibibazo byabo, bafite inmbogamizi y’uko abanyamuryango batabona amafaranga 300 y’umusanzu basabwa buri kwezi. Ayo mafaranga akaba agomba kubafasha mukubona uko baka inguzanyo mu mabanki ariko ngo banki y’abaturage ikorera muri ako karere yabimye inguzanyo ibabwira ko bashaje.
Gusa, Banki ya Kigali BK yo ngo yabijeje ko izajya ibaha inguzanyo ibatse 10% by’ayo basaba, kandi igafasha abafata amafaranga ya pansiyo kuyabegereza badakoze urugendo ariko ngo kwimura konti zabo ngo zive muri BPR zijyanwe muri BK biracyabagoye.
Icyakora, umukozi w’akarere ushinzwe ibibazo by’abatishoboye kimwe n’umukozi wa VUP bavuga ko abasheshakanguhe bakennye bari mubyiciro by’ubudehe bihabwa inkunga nabo badahezwa kandi ko nta gahunda ibagenewe ukwabo akarere gafite, ahubwo bagafashwa nk’abandi bakene bose.
Posted on 10 December 2012
Tags: Rwanda, Rwanda AERG, Rwanda aid, Rwanda association, Rwanda Nyagatare, Rwanda Orphans, Rwanda students, Rwanda svaviovers, Rwanda Umutara Polytechnic, Rwanda university
NYAGATARE:Gufata umwana wese nkuwawe cyane cyane abana b’imfubyi n’inshingano ya buri munyarwanda wese.
Ibi nibyavuzwe na Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare, mu gikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abanyeshuri bagize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare aho babumbiraga amatafari abana b’imfubyi bane mu rwego rwo kubashakira amacumbi mu murenge wa Tabagwe ho mukarere ka Nyagatare.
Uru rubyiruko rugize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare bahuriye muri iki gikorwa cyo kubumbira amatafari abana bane b’imfubyi bavukana bakaba barerwa n’umubyeyi Murasira Innocent wabafashe nkabe nyuma yo kubura ababyeyi babo bombi.
Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare yasabye buri munyarwanda kwita k’umwana wese nk’uwe cyane cyane abana b’imfubyi kuko bakeneye kwitabwaho.
Yavuze ko ubufubyi bushobora kuba kuri buri muntu wese biryo bikaba bikwiye ko kurera aban b’imfubyi byakagombye kuba inshingano yaburi wese.
Umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare, Gahenda Innocent yatangaje ko akamaro k’umuntu si icyo yimariye ahubwo nicyo amariye abandi kuko ar’ibye bwite n’inshingano ze akaba ariyo mpamvu batanze imbaraga zabo mugufasha abo bana b’imfubyi.
Naho uwaje ahagarariye umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare aho icyo gikorwa cyabereye yashimye cyane umubyeyi Murasira Innocent anasaba abandi babyeyi kugera ikirenge mu cy’uyu mubyeyi, anongeraho kandi ko bagiye kububakira vuba bishoboka ayo matafari atarangirika.
Karasira Innocent we avugako yari aturanye n’ababyeyi babo, nyuma bamaze kwitaba Imana afata iya mbere mu kubarera kuko yabonagako ntahandi bagana.
Naho umwe muri abo bana arashimira cyane umuryango AERG ,Umurenge wa Tabagwe, ndetse n’umubyeyi ubarera.
AERG ni Umuryango w’abanyeshuri barokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 bakaba babumbye amatafari 3804, naho abana b’imfubyi babumbiwe ayo amatafari ni abana bane bava inda imwe aribo Byukusenge Chantal, Gahongayire Jeanette, Mutijima Emmanuel na Karigirwa Allen.
Posted on 21 November 2012
Tags: Rwanda aid, Rwanda association, Rwanda cows, Rwanda Huye, Rwanda MEDSAR, Rwanda students, Rwanda vulnerable, v people
The association for medical students in the University of Rwanda (MEDSAR) gave two cows of Frisian type to the former sex workers that are now in Abiyemejeguhinduka cooperative at Tumba sector offices on Friday the 17th.Nov.2012.
This act was done after many other things that MEDSAR students did to this cooperative of ex-sex workers including basket weaving and hairdressing and pedicure and manicure.
Antoine Habiyambere the President MEDSAR says that supporting this cooperative has been their goal since they got them out of prostitution near the university. This comes hand in hand with the mission of MEDSAR which teaches people about reproductive health, effects and prevention of HIV/AIDS and family planning.
Since most women say they are in prostitution due to poverty, MEDSAR taught them to work by training them in technical skills which provides income to them and also advices them on the agriculture this cooperative does.
They were given cows to provide them with manure to boost their farming and they will keep distributing the offspring of these cows among the cooperative members till each one of them owns a cow and there no member will go back to prostitution due to poverty.
The president of the cooperative of ex-sex workers says that all members are 28 women. They stopped prostitution completely and now they are sensitizing other young girls in prostitution to join their cooperative. Their aim is to reduce the number of people getting AIDS from prostitution and never to regret the path they chose later on in life.
Posted on 20 November 2012
Tags: Rwanda association, Rwanda Gisagara, Rwanda people, Rwanda reconciliation, Rwanda unity
Mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge kimaze gusozwa, abaturage b’akarere ka Gisagara bahawe inyigisho nyinshi zitandukanye, ariko icyagarutsweho bongeye gusobanurirwa ni uko nta bwiyunge bushoboka abantu batishyize hamwe, ngo abagize nabi n’abagiriwe nabi bagire umwanya wo guhura baganire, habeho gusaba imbabazi no kuzihabwa.
Umuryango International Alert, umufatanyabikorwa muri aka karere ka Gisagara ukaba ufasha abaturage mu bikorwa by’ubumwe, urongera guhamagarira abaturage kwishyira hamwe, bitari gusa kugirango bagere ku bumwe n’ubwiyunge ahubwo kuko hejuru y ‘icyo bazanafatanya mu bikorwa bigamije kubateza imbere.
Umuyobozi wa Internatonal Alert mu Rwanda no mu Burundi madamu BAZIGAGA, arongera kwibutsa abaturage ba Gisagara ko igihe cyose umuntu adafite icyo akora, akabaho azerera gusa ari bwo azanabona umwanya w’amacakubiri, ariko ngo abantu bishyize hamwe bagashakisha icyo bakora baboneraho kurenga ibibazo iki gihugu cyagize bakabona agaciro ko kubana ko biruta guhora bacanamo. Icyo rero basabwa ni ukwishyirahamwe abahemutse bakemera amakosa yabo kandi bagasaba imbabazi, abahemukiwe nabo bakagerageza kubirenga bakababarira n’ubwo bitoroha.
Uyu muryango International Alert, ufasha abaturage binyuze mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, uranakomeza gusaba abaturage bo muri aka karere, kuyagana kuko hari byinshi bungukiramo birimo kuruhuka ku mutima binyuze mu biganiro bahabwa, ndetse no muri gahunda zo kwiteza imbere barafashwa kuko bigishwa gukora imishinga mito mito ibafasha kuzamuka.
Ubuyobozi bw’aka karere ka Gisagara nabwo bwunga mu ry’uyu muryango, buvuga ko ari ngombwa ko abaturage bazamuka bakarenga amateka mabi yaranze iki gihugu, bakababarirana ndetse bakanagerageza gukorera hamwe kugirango bashakishe ibibateza imbere.
Bwana Leandre KAREKEZI umuyobozi w’aka karere aragira ati “Birakwiye ko turenga amateka mabi yaranze iki gihugu, ntiduheranwe n’agahinda n’urwango, ahubwo dukwiye kwiyunga, tugashyirahamwe, tukubaka, kandi tugaharanira kwiteza imbere tubinyujije mu mashyirahamwe atandukanye”.
Akarere ka Gisagara kari mu turere twabayemo ubwicanyi bukabije mu gihe cya Jenoside, ari nayo mpamvu abaturage bako uyu munsi bahamagarirwa cyane gushyira hamwe, no kutareka hari uwakongera kubacamo ibice.
Posted on 20 November 2012
Tags: Rwanda aid, Rwanda association, Rwanda cows, Rwanda Huye, Rwanda MEDSAR, Rwanda people, Rwanda students, Rwanda vulnerable

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga mu ishami ry’ubuvuzi, bagabiye inka abahoze bakora umwuga w’uburaya bakawuvamo, ubu bibumbiye muri Koperative Abiyemejeguhinduka. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nka cyabereye ku biro by’Umurenge wa Tumba, kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo.
Inka ebyiri zo mu bwoko bwa frizone ku rugero rwa 75% ni zo MEDSAR yashyikirije Abiyemejeguhinduka. Iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi byinshi aba banyeshuri ba Kaminuza bagiriye iri shyirahamwe harimo kubigisha kuboha uduseke, no gutunganya imisatsi y’abagore ndetse n’inzara, n’ubu bakaba bakibyiga.
Perezida wa MEDSAR, Habiyambere Antoine, avuga ko gufasha Abiyemejeguhinduka atari ibya none gusa. Ngo byatangiye ibafasha kuva mu mwuga w’uburaya. Icyo gihe yari igamije gukuraho ikibazo cy’uburaya hafi ya Kaminuza, cyane ko hari abanyeshuri indaya zicaga.
Ibi byanahuje ko n’ubundi mu bikorwa bya MEDSAR harimo kwigisha abantu iby’ubuzima bw’imyororokere, ububi bwa Sida no kuyireka ndetse no kuboneza urubyaro.
Kubera ko aba bagore bavugaga ko uburaya babuterwa n’ubukene, MEDSAR yabafashije kwiga kuboha uduseke, nyamara baje kutuburira isoko nuko bamwe batangira gusubira mu buraya. Ibi rero byatumye MEDSAR yiga umushinga mushyashya wo kubafasha kwiga imyuga itabura isoko (gutunganya imisatsi n’inzara), ndetse bakanabagira inama mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi koperative yabo ikora.
Izi nka rero babahaye ni izo kubafasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo. Buke buke kandi bazagenda borozanya, ku buryo hari icyizere ko nta wuzongera gutekereza gusubira mu buraya abitewe n’ubukene.
Umuyobozi wa Koperative Abiyemeje guhinduka, avuga ko bose hamwe ari 28. Ngo baretse umwuga w’uburaya burundu, ku buryo batangiye no kwiyegereza abakiri batoya bari babaye indaya, bakabakira muri koperative yabo. Intego yabo ngo ni ukubarinda kuzandura Sida ndetse no kuzabaho bicuza inzira banyuzemo bakiri bato nk’uko na bo ubwabo batabyishimiye.
Posted on 16 November 2012
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda association, Rwanda development, Rwanda Ngororero, Rwanda reconciliation, Rwanda unity
Iyi koperative igamije kugera ku bumwe n’ubwiyunge yo mu karere ka Ngororero ihuje abacitse ku icumu rya jenoside, abakoze jenoside bakirega maze bakemera icyaha hamwe n’ingabo zavuye ku rugerero ndetse n’abandi baturage.
Kuri ubu, iyi koperative igizwe n’abantu 74 ikaba ari icyitegererezo mu kunga abaturage no komora ibikomere bafite, bitewe ahanini n’amateka mabi yaranze u Rwanda. Kwishyirahamwe kwabo bikaba byaratumye babasha kumvikana ku bintu byatumaga barebana nabi.

Nsanzamahoro john, perezida wa Koperative Imyumviremyiza
Kuri ubu, muri iyo koperative abarezwe kwangiza imitungo bose bakaba bararangije kwishyura ibyo bangije, ndetse bakaba bafatanya mu koroza abakennye no kubakira abatagira aho baba. Mu bikorwa byabo bakaba banakora imirimo ibyara inyungu nk’ubworozi bw’amafi ndetse n’ubuhinzi bwa kawa aho nabyo babikora ku rwego rushimishije.
Nsanzamahoro John, perezida wa Koperative imyumviremyiza avuga ko igitekerezo cyo kwishyirahamwe cyaturutse ku mupolisi wakoreraga muri ako karere bitaga Binombe mu mwaka wa 2005. Ubu, ibibazo by’ingutu babanyamuryango bari bafite bikaba byarakemutse, hakaba hatahiwe kugeza ibikorwa byabo no kubandi baturage batarabagana.
Umwe mubanyamuryango w’iyo koperative witwa Muhawenimana Claudette, yadutangarije ko yabashije kwiyakira kubera ko umugabo we yakoze jenoside, akaba atari yorohewe no kwishyura ibyangijwe n’umugabo we utakiriho ariko bagenzi be bo muri koperative bakaba baramufashije kwishyura.
Ibyishimo by’uyu mugore akaba abihuriyeho n’uwitwa Nyiragwaneza we warokotse jenoside ariko koperative ikaba yaramwubakiye inzu yo kubamo, ndetse akaba abanye neza n’uwamwiciye nawe babana muri iyo koperative.
Ubwo iyo koperative yasurwaga n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, kuwa 13 Ugushyingo uyu mwaka, bakaba barasuye ibikorwa by’iyo koperative byaba iby’iterambere ndetse n’ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge.
Mukiza Charles, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba yemeza ko iyo koperative imaze kugera kuri byinshi bityo abandi bakaba bakwiye kuyigiraho ndetse abaturage bo mu karere ka Ngororero bakayegera ikabafasha gukemura ibibazo by’imibanire bagifite.
Posted on 31 July 2012
Tags: Rwanda, Rwanda association, Rwanda Huye, Rwanda reconciliation, Rwanda Ubutwari bwo kubaho, Rwanda unity

Depite Gahondogo Anastasie, ari kumwe na Depite Niyitegeka Winifrida, bagendereye ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho rikorera mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, kuwa 27 Nyakanga,2012. Iri shyirahamwe rigizwe n’abapfakazi ba jenoside, abagore b’abagabo bafungiye jenoside ndetse na bamwe mu bagabo barangije ibihano.
Ngo icyabateye kubagenderera, kwari ukugira ngo bamenye aho bageze mu mikorere yabo. Mu kiganiro bagiranye, baberetse aho ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi bigeze.
Ku bijyanye n’imikorere yabo mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, bagaragaje ko bagifatanya hagati yabo, kandi bagafasha n’imfubyi. Umwe muri aba banyamuryango yagize ati “imfubyi zacu turazisura, barwara tukabavuza. Tujya tunahura tukabahingira iyo tubona bagiye kurara ihinga”.
Iri shyirahamwe ariko, hari aho ryagiye ritanga ubuhamya ku bumwe n’ubwiyunge abantu bakabemerera inkunga, nyamara bagategereza ko bazibazanira bagaheba. Aba badepite babasabye kuzabaha aderesi bafite z’abo bantu bakazabafasha kubibutsa.
Depite Gahondogo anishimira ibikorwa by’aba bibumbiye mu ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho, agatangazwa n’imbaraga bafite zituma badacogora ngo ishyirahamwe ryabo ribe ryasenyuka. Yagize ati “ n’ubwo ari abantu bafite intege nkeya, (abenshi bamaze gusaza) badafite inkunga zihambaye, ubona bafite imbaraga nyinshi mu byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge. Nshimishwa no kubasura, ngo menye aho bageze mu dukorwa twabo tudahambaye”.
Depite Gahondogo rero abona bafite abantu benshi bakora nka bo, ubumwe n’ubwiyunge bwabasha kugerwaho neza mu Rwanda.
Posted on 29 July 2012
Tags: bake, biceby, caption, cyumwerubitewen, ibiminaburagendaburushahogutangirwaubuhamyabwizakobwafashiheabatari, icyaro, kwivana, nbsp, nyanza, Rwanda association, Rwanda Help, Rwanda in development, Rwanda Nyanza, Rwanda people, Uburyobwokwishyirahamweabaturagebagakusanyirizahamweamafarangayaburimuntubikozweburimunsicyangwarimwe
Uburyobwokwishyirahamweabaturagebagakusanyirizahamweamafarangayaburimuntubikozweburimunsicyangwarimwe mu cyumwerubitewen’ubushobozibwaburiwesebumenyerewekuizinary’ibiminaburagendaburushahogutangirwaubuhamyabwizakobwafashiheabatari bake kwivana mu bukenebukabijebarimomberey’ukobagiraicyogitekerezocyokwishyirahamwe.

Ibiminabirimogufashaabaturagekwitezaimbere mu biceby’icyaro
Mu biceby’icyaroby’akarereka Nyanza ibyobiminabikundaguteranaahanini mu mperaz’icyumweruahoahenshiusangaaribyoabaturagebahugiyemo mu mashyambacyangwahafiy’inziranyabagendwaz’abanyamagurucyangwaku biro by’utugalitumwenatumwe two mu biturage.
Ikikwerekakoabaturageariibiminabahugiyemon’ukoubasanganaamafarangay’ibikoroton’inotibariahantuhatujeakenshibafiteumwanditsehagatimuriboakabaarinaweubaubayoboyemuriicyogikorwacyogukusanyaimisanzu.
Ababa muriibyobiminabavugakobateranankarimwe mu cyumwerubakagiraumubarew’amafarangarunakabemeranyagutangahanyumabakabikorera tombola kugirangohamenyekaneuzabanzagufatambereamafarangandetsen’uzaherukaabandiarikoahoumwemuriboagaragajeikibazokihutirwakimusabakuyabonamberemu buryobwihutirwahariuwigomwaakamuhaumwanya we wageraagafataayoyagombagagufata.
Ahenshimuriibyobiminabagiraayobisigarizabakayashyira mu isandukuy’ubwizigamendetseakabaarinayoashyirwamoamandeyaciwekubagizeubukererwe maze isandukuikarushahokwiyongeramoamafaranga. Iyo igihebihayegishizentan’umweusigayeadahaweamafarangabagenzi be yasandukabayimenahasiamafarangaavuyemoyosebakayagabanakuburyobungana.
Icyerekanakoibiminabifatiyeruniniabaturagendetsebyebereyeabatari bake umusemburowokwitezaimberen’ukoijamboubukireariryousangaariyonteron’inyikirizobyabamwe mu bagizeibyobiminabyokwitezaimberebibonekahenshi mu biceby’icyaro.
Mu muduguduwaKabuzuru mu kagalikaKibinja mu murengewaBusasamana mu karereka Nyanza nihamweusangaibyobimina. Umwebotwasanzemuriibyobiminakugicamunsicyatariki 28/07/2012 witwaMurekatete Olive yatangajekokuberaibyizaasanga mu biminaubuabarizwa mu miryango 3 yabyoitandukanyekandiyosenikoayitangamoamafrangaburicyumwerunk’ukoabivuga.
Urebyeibyouwomugoreakorantibishamajekukoavugakoyicururizainyanyakumuhandahanyumainyunguabonyeakayijyana mu yindimiryangokuyibasaranganya.
Abajijwenibahariigihecyageraagasabaumunyuahitaakwamaganirakureagiraati: “ rekarekasinasabaumunyucyangwangompozeintonganyakumugabowanjyemusabaigitengekukobyosendabyigurirakumafarangayanjyendetsengasaguranayonkoresha mu rugorwanjye mu byangombwabitandukanye.
Agiraati: “ Ubuntan’umuturagenaguzaamafarangakukoiyonyakeneyenyaguzamuriuyumuryangonkazabungukiraakazajya mu isandukukandiiyoumwakaushizeyoseturayagabanatukaringanizaharimonay’inyungunabungukiye”
HabimanaRamazanukuriyeabibumbiye mu kiminacyo mu muduguduwaKabuzuruavugakouburyobwokwishyirahamwebumazekubatezaimberekuburyobugaragara.
Ati: “ Ububamwemuritwebaguzeamasambu, boroyeamatungomagufinamuntumuritweutangirwaubwisungane mu kwivuzanaletangon’ukoariumutindinyakujyambeseurembyeicyerekezo 2020 bavugatwatangiyekugikozahoimitwey’intoki”
Ibiminausangaariihurirorugizwen’abantubagerakuri 20 cyangwabarenzeuwomubarebose baba bariyemejekugiraumubarew’amafarangarunakabatangakugirangoabafashekwitezaimbere mu miberehomyizan’ubukungu.