Tag Archive | "Rwanda associations"

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

Tags: , , , , , , ,


GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi

 Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara  bavuga ko AERG bashinze nk’ihuriro ribafsha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baganira bakanagirana inama, ufite ibibazo agahumurizwa kandi bashakira ibisubizo hamwe.

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi ishingwa abanyamuryango bayo ngo bifuzaga mbere na mbere aho bazajya bahurira bakaganira mu rwego rwo gukemura ibibazo bagira, gukurikirana imyitwarire n’uburere by’abana birera, kuba babona ubufasha ku buryo bworoshye. Aba banyeshuri bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo uubukene, ihungabana, kwigunga n’ibindi cyane cyane ku bana bibana, iyi AERG rero ikaba byibura ibafasha kubona ko batari bonyine.

Ingabire Chantal Umwe muri aba bana avuga ko mbere atajyaga yishima ngo aseke kubera kuba wenyine, agahora yumva ubuzima bubishye nta cyiza abona, ariko nyuma yinjiye muri uyu muryango  abasha kubona ko atari wenyine, kandi ko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibye bagerageza kubaho nawe bimuha ucyizere.

MWITAKUZE Janvier ni Perezida wa AERG IMPUHWE, atangaza ko uko iminsi igenda ishira bagenda babona akamaro ko kuba muri AERG kuko ngo si ukwiyubaka mu mitima gusa kuko batangiye no kujya batekereza imishinga yazabate imbere, bakagirana inama ndetse bakiga no kwizigamira.

Ati “Uyu munsi dufite abana benshi bagiye mu makoperative y’urubyiruko atandukanye kandi ubunako afite umwete wo gukora, natwe hano ubu tugira umusanzu muto muto dutanga, uzakura dushake icyo dukora kandi unadufasha kuba twakemurira ikibazo umwe muri twe aramutse akigize”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurege wa Kansi Bwana RUTABURINGOGA Jérome, ahamagarira aba bana kuba abagabo, bagakuza ingeso nziza zizirana no kwiyandarika, bakita ku kwiha agaciro baharanira kwigira no kwiyubaka. Yabasezeranyije kandi ko umurenge uzababa hafi uko ushoboye ndetse abemerera n’inka zo korora.

AERG Impuhwe igizwe n’imiryango (familles) ine ikaba yemerewe inka 4 imwe kuri buri muryango.

Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Nyanza: Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Tags: , , , , ,


Nyanza:  Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Nyanza: Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Mu namayahujeinzegozihagarariyeabafiteubumuga mu mirengeyoseigizeakarereka Nyanza yabayetariki 1/04/2013 mu cyumbacy’inamacy’akokarerebatangajekoibyobateganyagagukorabyagezwehokugipimocya 98% mu mwakawa 2012-2013.

TumusiimeSharoonumuhuzabikorwaw’inama y’igihuguy’abafiteubumuga mu karere ka Nyanzaavuga ko mumwakawa 2012-2013 bateganyagagahundazirimogushishikarizaabafiteubumugakwibumbira mu makoperative no gukoreraubuvugiziabanabafiteubumugabaribaratayeishulikugirangobarisubiremo.

Mu byobateganyagakandiharimokwigishaururirimirw’amarengaabantubafiteahobahuriyenaservisizitandukanyekurwegorw’akarereka Nyanza. Ibibikababyari mu nyunguz’abafiteubumugabwokutumva no kutavugamurirusange.

Ibyobikorwabyosebyagezwehousibyeibikorwabibiribisigayegukorwakugirangoibipimobiyemejebigerweho 100% nk’uko Sharon Tumusiimeyakomejeabivuga.

Yasobanuyekoibikorwabyasigayebirimoubukangurambagakukurwanya SIDA ndetsen’inamarusangey’abantubafiteubumugabizakorwa mu kwezikwa Mata 2013. Yagizeati: “ Ntabwotwavugakobyananiranyekukoturacyafiteigihecyokubatwabishyira mu bikorwa.

KambayireAppolineumuyoboziwungirijeushinzweimiberehomyiza mu karereka Nyanza warimuriiyonamayishimiyeintambweabafiteubumugabamazegutera mu karereka Nyanza.

Yavuzekogahundayokwitakubafiteubumugaikirinshyamurigahundaz’utureretunyuranyearikongoibibazobyabobyarahagurukiwe.

Ashingiyekungerozimwenazimweyatangajekoubuabafiteubumugabwo mu mutwebatakinyanyagiyekumihandaahubwobahitabitabwahobagahabwaubuvuzibubagenewe.

Ku bijyanyen’inyubakoyasobanuyekoubumberey’ukoinzuyubakwaharebwanezanibaabafiteubumugabahaweuburyobwokuyigeramokuburyobuboroheye.

Iyo gahundan’ibigoby’amashulintibyayirengagijekukohariibigobimwenabimwebyo mu karereka Nyanza byashyizehouburyobwokoroherezaabafiteubumuga  munyubakozabyonk’ukoumuyoboziwungirijeushinzweimiberehomyizamuriakokarereyabisobanuye.

Abafiteubumuga mu karereka Nyanza banababoneye no gusezerahoumukorerabushakeukomoka mu gihugucy’uBuhindebafatanyije  mu mwakawa 2012 ushize mu bikorwabyokubakangurirauburenganzirabwabondetse no kubongereraubushobozi mu bijyanye no gutegura no gucungaimishingayaboibyarainyungu

 

 

ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

RWANDA | GISAGARA: ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

Tags: , , , , , ,


Ikigo cy’amahugurwa cyubatwe n’ishyirahamwe ry’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, DUHOZANYE, rikorera mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.Iki kigocyubatswe kubufatanye n’ikigega cya leta gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye, FARG.

ISHYIRAHAMWE DUHOZANYE RYIYUBAKIYE IKIGO CY’AMAHUGURWA

Ishyirahamwe DUHOZANYE, ryashinzwe mu mwaka w’1994 Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ritangira r igizwe n’abanyamuryango b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye. Intego yabo yari ukugira ngo birememo icyizere cyo kongera kubaho no kurera abana b’imfubyi. Binyuze mu mishinga iciriritse ibyara inyungu, abanyamuryango b’iri shyirahamwe Duhozanye bamaze kwigeza ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo iby’ubucuruzi,ubuhinzi,ubworozi n’ubukorikori.

Kugeza ubu Duhozanye ntikibarirwa mu bagenerwabikorwa b’ikigega FARG, ahubwo ni umunyamuryango w’iki kigega. Kubera urwego aba banyamuryango bagezeho bagaragaza ibikorwa bifatika, ngo bashobora no kuzuza zimwe mu nshingano z’ikigega FARG. Akaba ariyo mpamvu FARG yifashisha iri shyirahamwe ngo n’andi makoperative y’abacitse ku icumu rya Jenoside  agire byinshi yigira kubikorwa byaryo.

Nyamara ngo nta rindi banga iri shyirahamwe ryakoresheje ngo birememo ikizere, ngo ni uko abanyamuryango baryo batangiye bafite ukwiyemeza , bafite intego y’aho bifuza kugera. Madamu MUKARUTAMU DAFOROZA, umuyobozi wa Duhozanye ati : “Dushinga iri shyirahamwe twari dufite intego, icyo twifuzaga kwari ukongera kubaho. Iyo ufite ubushake, icyo ushaka ukigeraho”.

Iki kigo kigifungurwa cyaraherewemo amahugurwa abagenerwabikorwa ba FARG bahagarariye abandi  mu makoperative y’abatishoboye baturutse mu turere 12 mu mpera z’uyu mwaka utambutse. Bahuguwe ku kubirebana no gukora imishinga ibyara inyungu , by’umwihariko iyerekeye ubuhinzi n’ubworozi.Amakoperative ahabwa inkunga, ngo ntibivuga ko iyo nkunga ari iyo kwikenura no gukemura ibibazo byabo mu ngo. Umuyobozi wa FARG Ruberangeyo Theophile asaba abahabwa inkunga kuyikoresha icyo yagenewe, akanibutsa ko abanyereje umutungo wa FARG bamwe batangiye gushyikirizwa ubutabera, kandi n’abataragerwaho biri mu nzira.

DUHOZANYE ifite ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye igenda igabamo amashami. Akaba ari rimwe mu mashyirahamwe arangwa n’ibikorwa bifatika mu karere ka Gisagara.

Ishyirahamwe DUHOZANYE, ibarirwamo abanyamuryango barenga ibihumbi  bitatu (3000). Ubu yibarutse koperative yitwa DUHOZANYE LIMITED yiganjemo abana barerewe muri iri shyirahamwe,bakiga bakarangiza amashuri yabo.

Iki kigo cy’amahugurwa cyubatswe na DUHOZANYE gishobora kwakira abantu basaga 100.

 

 

Rwanda | Burera: Kwishyira hamwe nibyo bizafasha abaturage kwishyura mitiweli

Tags: , , , , , ,


 Ushinzwe ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza “Mituelle de Santé” mu karere ka Burera arashishikariza abaturage bo muri ako karere baba bataratanga amafaranga ya mitiweli kubera ibibazo bitandukanye kwishyira hamwe kugira ngo bahabwe inguzanyo na SACCO.

Tegera Uwamungu Jean Bosco atangaza ibi mu gihe bamwe mu banyaburera bari mu cyiciro cy’abagomba gutangirwa amafaranga ya mitiweli na leta batibonye ku malisiti y’abagomba kwishyurirwa mitiweli y’umwaka wa 2013.

Hari abandi banyaburera bo bavuga ko amajonjora yabereye mu midugugu yo guhitamo abagomba kurihirwa mitiweli na leta atagenze neza kuko hari abatishoboye batashyize mo ahubwo hakajya mo abifashije.

Tegera avuga ko ikibazo cyo kuba bamwe mu batishoboye bagombaga kurihirwa amafaranga ya mitiweli na leta ariko bakaba bataribonye ku malisiti byatewe n’uko mudasobwa zifashishwa mu gukora ayo malisiti zabasimbutse.

Akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bibazo byabaye ntibizongere kuba ho ukundi .

Yongera ho ko ariko n’ubwo amalisiti ya nyuma yasohotse, abo basimbutswe nabo bagomba kugira mitiweli nk’abandi banyarwanda.

Kimwe n’abandi baturage bavuga ko kubona amafaranga ya mitiweli bigoye, abo batibonye ku malisiti nabo bazishyira hamwe n’abandi kugira ngo SACCO zo ku mirenge zibagurize amafaranga bazajya bishyura buhoro buhoro.

Tegera avuga ko abarebwa n’iyo gahunda bose bagomba kwishyira hamwe bagahabwa iyo nguzanyo ubundi akarere nako kakabafasha kureba icyo kabafasha kugira ngo bazabone uko bishyura iyo nguzanyo.

Hibazwa ariko ukuntu SACCO izabaha inguzanyo kandi bazaba ari bashya mu banyamuryango bayo kandi ubusanzwe SACCO iha inguzanyo y’amafaranga umunyamuryango nibura umaze mo amezi atatu.

Ruhango kwibumbira mu matsinda

Rwanda | Ruhango: kwibumbira mu matsinda ni imwe mu nzira izafasha kwesa imihigo

Tags: , , , ,


Ruhango kwibumbira mu matsinda

Mbabazi Francois Xvier umuyobozi w’akarere ka Ruhango asaba abaturage kwibumbira mu matsinda

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko kwibumbira mu matsinda kw’abaturage ari imwe mu nzira izifashishwa  mu kwesa imihigo ya 2012-2013.

Mu mihigo y’akarere ka Ruhango y’umwaka wa 2012-2013, harimo umuhigo uvuga ko ubuyobozi bugomba gukora ibishoboka byose bugakura abaturage bakibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene.

Kwibumbira mu matsinda, ni imwe mu nzira izafasha abaturage kwikura mu bukene; nk’uko bitangazwa na Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango.

Mbabazi avuga ko, iyo abaturage bibumbiye mu matsinda, bizigamira bakagurizanya bityo bigatuma uyobotse ayo matsinda abasha kwikenura mu byangombwa byinshi akeneye akabasha kuva munsi y’umurongo w’ubukene.

Nyuma y’aho bigaragaye ko hari abanyaruhango bamwe batangiye gahunda yo kwibumbira mu matsinda, umuyobozi w’aka karere asaba n’abandi guhindura imitekerereze bakegera abandi bagafatanya inzira y’iterambere.

Bamwe mu bamaze kwibumbira mu matsinda, bavuga ko ubu ubuzima bwabo bwamaze guhinduka, kuko bamaze kwivana mu bukene kandi ntayindi nkunga bakoresheje uretse kwizigamira no kugurizanya hagati yabo.

Umuryango wa Care interanatinal na AEE nibo bafasha abaturage b’akarere ka Ruhango kwibumbira mu matsinda.

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango habarirwa amatsinda asaga 170, hakaba hari intego yo kongera umubare w’abitabira aya matsinda’ aho biteganyijwe ko uyu mwaka wajya gushira abaturage bagera ku bihumbi 20 bamaze kwibumbira mu matsinda.

 

 

Kwibumbira mu makoperative

Rwanda : Kwibumbira mu makoperative byihutisha iterambere ry’abaturage

Tags: , , , ,


Kwibumbira mu makoperativeKugira ngo abantu bafite umwuga bahuriyeho batere imbere, ni byiza ko bibumbira mu makoperative. Aho niho bazabasha guhuza ibitekerezo, bakongera ubumenyi, ndetse bagakorera ubuvugizi ibyo bakora ngo bimenyekane.

Hirya no hino mu turere tugize u Rwanda, abaturage bitabira kwibumbira mu makoperative ngo bahuze amaboko, maze ibyo bakora birusheho kubaha umusaruro ushimishije. Bamwe mu banyamuryango bemeza ko uretse no kongera umusaruro Koperative zibungura ubumenyi.

Koperative “Ubumwe”, ihuje abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi ho mu karere ka Kamonyi. Abanyamuryango b’iyi Koperative bahamya ko kwibumbira hamwe byabafashije gukoresha neza igishanga, bakongera umusaruro kandi bagashakira isoko hamwe ry’imyaka bakuyemo.

Nyanzira Eugenie ni umukecuru w’imyaka 78, umaze imyaka isaga 50 ahinga muri icyo gishanga. Avuga ko mbere buri wese yahingaga umurima we uko abyumva n’igihe abishakiye. Muri 2008, hatangiye gahunda yo guhuza ubutaka, abahinga muri Bishenyi bose bibumbiye muri Koperative. Basimburanya igihingwa cy’ibigori n’imboga mu mirima ya bo kandi ngo nta n’umwe ugaya umusaruro uvamo.

Habyarabatuma Phocas, perezida wa Koperative Ubumwe, avuga ko koperative ya bo igizwe n’abahinzi basaga 450, ngo iyo bahinze ibigori ku buso bwa hegitari 52 icyo gishanga gifite, koperative igurishiriza umusaruro hamwe, bityo ntihagire umunyamuryango uvuga ngo yabuze isoko ry’umusaruro we.

Ibindi byiciro by’imirimo nabyo bisabwa kwibumbira mu makoperative ngo ibyo bakora birusheho kubabyarira inyungu no kubatunga. Abakora ubukorikori bwo kuboha uduseke nabo bibumbira mu makoperative, bigatuma bongera ubumenyi kandi n’ibyo bakora bikamenyekana.

Abagore baboha Agaseke bibumbiye muri Koperative COOFAV-AGASEKE yo mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, batangaza ko kwishyira hamwe byatumye bamenyekana, bakabona umuterankunga ubakodeshereza inzu yo gukoreramo no kumurika ibihangano bya bo.

Nk’uko bitangazwa na Nyirabagande Anne Marie, ukuriye iyo koperative, ngo gukorera hamwe byatumye baha ibikorwa bya bo agaciro nyako kuko mbere wasangaga buri wese agurisha ku giciro yiboneye bitewe n’ibibazo yifitiye.

Uku kwibumbira mu makoperative kandi byahinduye imikorere ya bamwe mu bikorera bafite mu nshingano za bo gutanga serivisi nko gutwara abagenzi. Abatwara abagenzi bibumbiye mu makoperative bakurikije ubwoko bw’ibinyabiziga bakoresha: imodoka, moto, amagare n’ibindi. Ibyo byagabanyije impaka zavukaga ku biciro by’urugendo, kurwanira abagenzi no gutwara nta byangombwa.

 

m_Bugesera Inzira y ubumwe

Rwanda | Bugesera: Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bayikoresha no mubikorwa by’iterambere

Tags: , , , , , ,


Rwanda : Umuyobozi w’ishyirahamwe Igiti cy’Umuvumu Giraneza John

Umuyobozi w’ishyirahamwe Igiti cy’Umuvumu Giraneza John

Abibumbiye mu ishyirahamwe Igiti cy’umuvumu rikorera mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera batangaza ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bamaze kuyigeraho kandi ngo iyo nzira niyo ibafasha mu bikorwa byose by’iterambere.

Iryo shyirahamwe rigizwe n’abakoze Jenoside bemeye icyaha bakagisabira imbabazi n’abarokotse Jenoside biciwe imiryango na bamwe muri abo bafunguwe.

Bavuga ko mbere babanje guturana barebana bahanganye. Urwikekwe, inzangano no kurebana nabi ni byo byabanje kubaranga. Hanyuma babifashijwemo n’umuryango Prison Followship basangiraga guhugurwa no guhurizwa hamwe abahemukiwe muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ababahemukiye batangira inzira y’ubwiyunge gutyo nk’uko byemezwa na Kabera Celestin umwe muri abo.

Agira ati “intambwe yatewe irafatika kuko ngo mbere twabanje kurebana nabi ku bahemutse n’abahemukiwe, ariko biza kugenda bishira none ubu tubanye neza”.

Kabera avuga ko ubu basigaye batumirana na bukwe, bagashyingirana bagasangira ndetse bagahana inka kuko urwikekwe rwarashije ubu basigaye bakorana ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’ishyirahamwe Igiti cy’Umuvumu Giraneza John, avuga ko hari intambwe yatewe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko kuri ubu abari bashyamiranye biyunze bakerekeza imitima yabo ku bikorwa by’iterambere ibyabatanyaga bakabireka.

Ati “ ubu twatsindiye isoko rifite agaciro ka miliyoni zirenga enye ryo gutera ibiti kandi tufitemo inyungu ifatika, uretse niyo kandi twiyubakiye ibiro byo gukoreramo ndetse tugenda dukodesha imirima tukayihinga maze ibivuyemo bikajya mu banyamuryango”.

Ishyirahamwe Igiti cy’Umuvumu ryatangiye ibikorwa byaryo mu mwaka wa 2005, icyo gihe rikaba ryari rigizwe n’abanyamuryango 30, ariko riza kwagura amarembo riva mu murenge wa Rweru rijya no mu wa Mayange. Uretse ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, iryo shyirahamwe riniteza imbere rigendeye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibikorwa by’iri shyirahamwe bikaba byarashimwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge aho yateguye ibikorwa byo gusura amwe mu mashyirahamwe ntangarugero yageze ku ntera ikataje mu bumwe n’ubwiyunge, ni mucyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye kuya 9-16/11/2012.

 

 

 

 

Gakenke Abanyamugunga

Rwanda | Gakenke: Abanyamugunga barasabwa gushyira imbaraga mu guca nyakatsi yo ku buriri

Tags: , , ,


Gakenke Abanyamugunga

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin aganira n’abaturage.

 Mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe umuryango mu  mu Karere ka Gakenke wabereye mu Murenge wa Mugunga,  kuri uyu wa kabiri tariki 08/10/2012, abaturage bakanguriwe gushyira imbaraga mu guca nyakatsi yo ku buriri nk’uko bashyize imbaraga baca nyakatsi yo ku mazu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yashimye ibikorwa binyuranye byagezweho n’umurenge by’umwihariko gahunda bise “sasa neza”.

Amashyirahamwe abiri y’abagore  bo mu Murenge wa Mugunga yagujije mu bigo by’imari amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri maze bayagura matela kugira ngo barare heza. Ngo iyo urara habi, ntabwo umuntu atekereza neza kandi  nta mbaraga abyukana zo gukorera umuryango we.

Kuva iyo gahunda ya sasa neza yatangira, mu Murenge wa Mugunga hatanzwe matela zirenga ibihumbi bitatu na 200.

Uwo muyobozi w’akarere  ashimangira ko bidakwiye uyu munsi ko hari umuntu waba akirara ku byatsi. Yagize ati: “Nta mpamvu umunyarwanda yarara ku byatsi; ibyatsi ni iby’amatungo. Amatungo arya ibyatsi agasasirwa ibyatsi ariko nta muntu wo kurara mu cyarire (isaso ry’amatungo”.

Hazirikana insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe umugore igira iti: “Duteze imbere umuryango twimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda”, abaturage basabwe kwihesha agaciro birinda amakimbirane mu muryango kuko adindiza iterambere ryawo.

Imiryango ishyira hamwe ikanajya n’inama yihuta mu iterambere ugereranyije n’imiryango ihorana amakimbirane kuko nta mwanya babona wo gukorera imiryango yabo; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije yakomeje abisobanura.

Muri iyi minsi, hirya no hino mu gihugu havugwa ubwicanyi hagati y’abagize imiryango bitewe ahanini n’amakimbirane ahishirwa akageza ubwo abyara impfu. Abana bica abayeyi, abagore bakica abagabo.  Gusa mu mezi abiri ashize, mu karere ka Gakenke, abana batatu bishe ababyeyi babo.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abagize umuryango, kunoza imibanire y’abanyamuryango ndetse no kubaka imiryango ibereye abana.

 

Rwanda : Bibumbiye mu ishyirahamwe none ubu biteje imbere

Tags: , , , ,



Abana birera batuye mu murenge wa Kigina bibumbiye mu ishyirahamwe Abunzubumwe none kuri ubu ngo bameze neza kuko bishyize hamwe bituma bivana mu bwigunge batewe na jenoside.

Consolée Murebwayire, umupfakazi wa jenoside avuga ko abana bibumbiye mu ishyirahamwe abunzubumwe byabafashije kwivana mu bwigunge barimo none kugeza ubu bamaze kwigurira moto zigera kuri eshatu, akomeza avuga ko iki gikorwa bakigezeho babifashijwemo n’ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) bikaba bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ubu kandi ngo bamaze no korora inka bakaba banahura bakagirana inama.

Amatsinda bibumbiyemo yab’ Abunzubumwe hamwe na Tubehonejo yose atarabaho ngo wasangaga buri wese akora ibye biri mu kajagari ariko ngo ubu usanga bakora ibintu biri kuri gahunda.

Murebwayire akomeza avuga ko kuba aba bana barishyize hamwe bituma biteza imbere mu byo bakora bityo bikabavana mu bwigunge.


 

Rwanda Twiyubake Peace Family ifasha urubyiruko

Rwanda : Twiyubake Peace Family ifasha urubyiruko rwagezweho n’ingaruka za jenoside kwiyakira

Tags: , , ,


Rwanda Twiyubake Peace Family ifasha urubyiruko

Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family ihuza urubyiruko rwagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugirango bahuze imyumvire ku byabaye, baharanira kwamaganira kure amacakubiri  no kubaka igihugu.

Gisa Utamuriza Fidelité, ni umuyobozi w’Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family. Avuga ko bagize igitekerezo cyo gushinga iryo shyirahamwe kuko babonaga hari bamwe mu bana bagizweho ingaruka na jenoside batiyakira mu buzima babayeho.

Bahisemo guhuza imfubyi za jenoside, abana bavutse kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe ababyeyi babo muri jenoside, abavuka ku babyeyi bakoze jenoside ndetse n’imfubyi za jenoside zitazi inkomoko.

Ngo intego yabo ni ugushishikariza umuryango nyarwanda kuvugisha ukuri, guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’izindi ziyikomokaho.

Mu bikorwa bakora, bagerageza kumvisha abo bana ko ibyabaye nta ruhare babigizemo cyane cyane nk’abana bavuka ku babyeyi bafashwe ku ngufu n’abafite ababyeyi bakoze jenoside. “Hishwe ubwoko bumwe ariko ingaruka zigera ku banyarwanda bose”uko niko Gisa abivuga.

Umwana ukomoka ku babyeyi bakoze jenoside ntagomba kubonwamo interahamwe cyangwa se nawe ngo yumve afite ibyo yishinza. Umwana ukomoka ku ifatwa ku ngufu kandi nawe ntagomba gutotezwa n’abo bavukana cyangwa se n’umubyeyi we kuko nta ruhare yagize mu ivuka rye.

Imfubyi za jenoside zitazi inkomoko, Gisa ataangaza ko ari abana batoraguwe bakiri bato mu gihe cya jenoside. Abo nabo kuko bamwe bakuwe mu mirambo, abandi bagatoragurwa bahunga, bahura n’ibibazo byinshi birimo kwibaza aho bavuka n’ubwoko bwabo. Mu ishyirahamwe bakabumvisha ko bataagomba kunanira ababarera kuko atari bo bonyine bahuye n’ingaruka za jenoside.

Abo bana bifuza ko abanyarwanda bose babana mu mahoro, ubwoko ntibube intandaro y’amacakubiri. Ku bw’iyo mpamvu ngo biteguye kwakira n’abana bafite ababyeyi bajya bashyamirana bapfa amoko kugirango nabo babaganirize babashe kwiyakira.

Iryo shyirahamwe ryatangiye gukora mu mwaka wa 2010, rihuje urubyiruko rufite hagati y’imyaka 17 na 25, uretse ko badaheza n’abandi bafite ibibazo by’inkomoko bashaka kubasanga.

Kuri ubu bafite abanyamuryango bagera kuri 60 baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu. Rifite icyicaro mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, ahiciwe abana b’abahungu bari bafite hagati y’imyaka 0 kugeza kuri 6 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

 

 

 


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia