Abakozi ba RLDSF (ikigega gitera inkunga imishinga ya leta) hamwe n’akarere ka Gatsibo kuri uyu kabiri tariki 9/10/2012 basuzumye aho ishyirwa mubikorwa ry’imwe mu mishinga igaragara mu ngengo y’imari ya 2012-2013 igeze hamwe na gahunda ya VUP mu karere.
Muri iri suzuma abakozi bahagarariye VUP mu mirenge 4 ikoreramo mu karere ka Gatsibo, bagaragaje ko amafaranga iyi gahunda yagenewe muri uyu mwaka ari make ukurikije abagenerwabikorwa bagomba gufashwa muri Gahunda ya VUP.
Umubare munini w’abatishoboye ugaraga mu karere ka Gatsibo ugomba gufashwa mu kwivana mu bukene,ugaragazwa n’icyegeranyo cya minisiteri y’Imari n’igenamigambi, icyegeranyo kigaragaza uko uturere duhagaze ku baturage bakibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene.
Aka karere ka Gatsibo kagaragara mu turere 10 twambere dufite abaturage benshi babarirwa mu nsi y’umurongo w’ubukene bangana na 56.9%.
Mu gukora urutonde rw’abagomba gufashwa na gahunda ya VUP, ubu ikorera mu mirenge 4 muri aka karere,amafaranga yagaragajwe ko akenewe mu gihe kingana n’umwaka, siko yatanzwe. Mu murenge wa Kiziguro hasabwaga miliyoni 35,ariko hatangwa izigera kuri 25.Mu murenge wa Gsange hasabwaga miliyoni72,hatangwa izigera kuri 20.
Icyakora n’ubwo amafaranga ari make,ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bugaragaza ko abatishoboye bagomba gufashwa bose. Ibi bikazasaba kongera kwerekana abagomba gufashwa hakurikijwe amafaranga akenewe,ubwo ingengo y’imari izaba isubirwamo mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise avuga ko nta gahunda ihari yo kugabanya abagomba kugenerwa ubufasha, yagize ati“ntabwo turibuvuge ngo bamwe turabahishe ahubwo turerekana uko ikibazo gihagaze tuvuge tuti twari twibwiye ko dufite abakene 85 none dusanze dufite 130 hanyuma inzego zidukuriye zibe zadufasha gushaka igisubizo.” Uku ni ko asanga ikibazo kizakemurwa.


