Tag Archive | "Rwanda BURERA"

Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekano

Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekano

Tags: , , , , , , , ,


Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekanoUmuyobozi w’akarere ka Burera arahamagarira abanyaburera bose kujya bubaha no guha agaciro inkeragutabara nk’urwego rubafasha kubungabunga umutekano bumva ko ari abantu nk’abandi.

“(inkeragutabara) Bazi uburyo uburyo bwo kurinda umutekano. Ni abantu rero tugomba kumva, ni Aabanyarwanda, ni abana bacu, ni abavandimwe bacu, aho kugira ngo babatererane…” nk’uko Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.

Uyu muyobozi avuga ko usanga rimwe na rimwe abanyaburera basuzugura urwego rw’inkeragutabara maze inkeragutabara imwe yakora ikosa bakaryititra urwego rwose nyamara ari umuntu umwe warikoze.

Niba inkeragutabara imwe yakoze ikosa ntabwo abantu bakwiriye gufata urwego rwose ngo rwakoze amakosa. Ahubwo ni abantu badufata mu bikorwa by’iterambere nk’uko Sembagare abihamya.

Mu karere ka Burera inkeragutabara zirwanya ibyaha bitandukanye birimo kurwanya “Abarembetsi” bazwiho kwinjiza ikiyobyagwenge cya kanyanga muri ako karere bagikuye muri Uganda.

Abarembetsi ni itsinda ry’abagabo bakwirakwiza iyo kanyanga. Bazwiho kwitwaza intwaro za gakondo zirimo ibisongo, ibyuma, imipanga z’ibindi, mu gihe bagiye kuzana kanyanga muri Uganda.

Nta muturage usanzwe ushobora kubakoma imbere kuko bashobora kumugirira nabi. Inkeragutabara nizo zihangana nabo zikabambura kanyanga ababa bikoreye.

Abarembetsi bijundika izo nkeragutabara, bazitera ubwoba kuburyo bagera naho bazitera mu ngo bagakomeretsa amatungo yazo: ugasanga inka inkeragutabara itunze bayiciye nk’umurizo cyangwa ugutwi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ibyo badashobora kubyihanganira kuko byaba ari ukurengera.

Agira ati “Niba hari itungo ryangirijwe mu kagari, mu mudugudu, abo baturiye aho kuba batatabaye bagomba kurigura. Bagashyira amafaranga hamwe bakarigura kandi bakarinda na wa mururage.”

 

 

Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inka

Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inka

Tags: , , , , , , , , ,


Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inkaKayitesi Françoise, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, yahawe inzu yo kubamo ndetse anagabirwa inka kugira ngo abashe kwibesha ho, dore ko nta hantu yagiraga aba.

Tariki ya 12/04/2013, nibwo Kayitesi, w’imyaka 30 y’amavuko, ufite abana batatu, yahawe inzu y’ibyumba bitatu na “salon”, ifite ubwiherero n’igikoni, bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ahabwa ibikoresho byo munzu, birimo ibitanda bitatu, imifariso itatu, intebe zo kwicaraho muri “salon” ndetse n’ibiribwa bitandukanye.

Ibyo bikoresho byo munzu byose yahawe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri ibyo bikoresho kandi hiyongera ho inka nayo yagabiwe.

Kayitesi yishimiye cyane ibyo byose bamuhaye. N’ikiniga cyinshi, n’amarira mu maso yatangaje ko atatekerezaga ko ashobora kubona aho aba kubera ubuzima bubi yabaga mo. Ngo yabifashe nk’igitangaza.

Yagize ati “…ibi bitangaza Imana inkoreye, nabonaga bitashoboka kubona icumbi. Ndabona bindenze pee!…nabonaga ibi bintu leta y’ubumwe inkoreye, nabonaga bitashoboka rwose…nabashimira rwose, ibi bintu ndabona bindenze. Imana izabahe umugisha.” Akomeza avuga ko yari atunzwe n’akazi k’ubuyede.

Ubufatanye bw’abaturage bo mu murenge wa Butaro ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, nibwo bwatumye haboneka ubufasha bwa Kayitesi; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Akomeza avuga ko kandi ubwo bufatanye buzakomeza mu rwego rwo gukomeza gufasha Kayitezi mu buryo bushoboka kuko ari we wenyine mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Burera, batari barubakiwe inzu.

Ntiyari asanzwe aba muri Burera

Kayitesi avuga ko yagiye gutura mu karere ka Burera mu mwaka wa 2008, aturutse mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Yari ari kumwe n’umugabo we. Ngo ariko bageze muri Burera, uwo mugabo yatangiye kumujujubya, ntahahire abana batatu babyaranye.

Yongera ho ko ubuzima bwamubanye bubi, ngo kuburyo yashatse no kujya kwibera muri Uganda asize abana, ariko aza kubireka yanga kwisigira abana. Yiyambaje ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro, asaba ko yafashwa nk’uwacitase ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mukankusi Agnes, uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Butaro, avuga ko Kayitesi yageze muri uwo murenge agasanga abandi bacitse ku icumu baramaze kubakirwa ndetse banafashwa mu buryo bunyuranye.

Bamusabye icyemezo gihamya ko koko yacitse ku icumu rya Jenoside. Yarakizanye ubundi ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bumushakira aho aba acumbitse mbere yo kumwubakira inzu nk’uko Mukankusi abivuga.

Kayitesi nta babyeyi agira. Mu muryango we avuka mo, asigaranye nyirasenge gusa. Abandi bose bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Ngo uwo nyirasenge yamufataga nabi bituma ashaka umugabo akiri muto.

Burera: Genocide survivors’ development depends on working in cooperatives

Burera: Genocide survivors’ development depends on working in cooperatives

Tags: , , , , ,


Forming and meeting in cooperatives is the only way to keep their lives with hope and to attain development together says the 1994 genocide survivors against the Tutsis in Burera district.

Fabien Niyonsenga the coordinator of IBUKA in Burera district says the genocide survivors in different sectors in the district are in different cooperatives depending on the zone they are identified in, they make their living through these cooperatives.

Burera: Genocide survivors’ development depends on working in cooperatives

Fabien Niyonsenga the coordinator of IBUKA in Burera district

“They work through cooperatives and apparently, they have achieved many things through working together like positively impacting their daily lives.”

The IBUKA coordinator cited an example of genocide survivors in Rugengabari zone who built a boat with an engine that operates in Lake Ruhondo carrying passengers. They rent it out to a private contractor who pays Rwf50.000 monthly.

For genocide survivors in Cyanika, Rugarama, Gahunga, Kinoni and Kagogo sectors are in cooperative that makes and sells Irish potatoes seeds and seeds of sorghum. There is also another cooperative for genocide survivors in Nemba sector that trades beans and sorghum and other produce.

The genocide survivors in Burera district precisely in Butaro zone in Butaro sector have a cooperative for farmers, they rent a swamp where they are farming different crops and sell their harvest and share the profits made.

More to these cooperatives, there is a cooperative for genocide survivors in Kirambo zone precisely in Kirambo trading center that deals in the trade of beans.

Niyonsenga says the genocide survivors in these cooperatives are content with the work they do together and the courage they derive from working in the cooperatives.

Barashimwa kuko bagize umwihariko mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside

Burera: Barashimwa kuko bagize umwihariko mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside

Tags: , , , , , , ,


Barashimwa kuko bagize umwihariko mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda arashima ubuyobozi ndetse n’abaturage b’akarere ka Burera kubera ko bagize umwihariko wo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  bo muri ako karere.

Tariki ya 13/04/2013, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Burera,  Dr. Vincent Biruta yavuze ko ibyari biteganyijwe gukorwa mu cyumweru cyo kwibuka, mu karere ka Burera byitabiriwe nk’uko bikwiye.

Agira ati “…(abanyaburera) bagize n’umwihariko wo gukusanya inkunga yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside, gutera intambwe baganisha mu kwigira…ibyo bikorwa byose turabishima kandi turabishimira ko ari umwihariko muri aka karere…”

Mu cyuweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Burera, bakusanyije inkunga, yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, irenga miliyoni 17 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri ayo hiyongera ho amashilingi y’amagande arenga ibihumbi 5000.

Bakusanyije kandi inkunga y’ibigori irenga toni imwe nayo yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, mu Rwanda , mu mwaka wa 1994.

Barashimwa kuko bagize umwihariko mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside

Kuri ibyo kandi hiyongera ho kubakira inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside, witwa Kayitesi Françoise, ufite abana batatu, utagiraga aho aba. Banamugabiye inka, bamuha n’ibindi bikoresho byo mu nzu birimo, ibitanda, imifariso, intebe zo kwicara ho muri “salon” ndetse n’ibiribwa.

Banahaye kandi imirima bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batagiraga aho bahinga.

Minisitiri Biruta, usanzwe ureberera akarere ka Burera, asaba abanyaburera gukomereza aho bafasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo nabo bagane inzira y’iterambere ndetse no kwigira.

Agira ati “…ntibizahagararire aho bizakomeze. Bizakomeze inkunga yabonetse igire icyo ikora hanyuma abaturage bayigaragarizwe niba hari n’ibibazo bisigaye nanone dufate umugambi wo kugira ngo tubikemure…”

Gusoza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Burera   byabereye k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera ku 46.

 

Burera: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Burera: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Tags: , , , , , ,


Burera: Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsiUrubyiruko rwaturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera rwakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, runatanga inkunga yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Urwo rugendo rwabaye tariki ya 12/04/2013, rwabereye muri zone ebyiri zo mu karere ka Burera: abo muri zone ya Bukamba (ahegereye ikirunga cya Muhabura) barukoze bagana k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu murenge wa Rugarama, naho abari muri zone ya Kirambo bakoze urwo rugendo bagana k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusarabuye.

Urwo rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwatangiye mu ma saa sita za kumanywa. Rwitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rurimo abanyeshuri ndetse n’urundi rubyiruko rusanzwe.

Abitabiriye urugendo rwo kwibuka, muri zone ya Kirambo, bakoze urwo rugendo n’amaguru ahantu hareshya n’ibirometero bibiri. Barushoje bashyira indabo k’Urwibutso kwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusarabuye, rushyinguye mo imibiri y’abazize Jenoside 67.

Mukarutwaza Alphonsine, wari uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko, yavuze ko bateguye urwo rugendo kurigira ngo urubyiruko, rwo mbaraga z’igihugu, rumenye amateka mabi yaranze u Rwanda bityo rutegure ejo hazaza heza.

Agira ati “…inama y’igihugu y’urubyiruko ishishikariza urubyiruko rw’akarere ka Burera, gukurikirana amateka no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo (Jenoside) itazongera kubaho ukundi.”

Akomeza avuga ko kandi urwo rubyiruko nirumara kumenya ayo mateka arirwo ruzanayigisha n’abana bazarukomoka ho.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye urwo rubyiruko gukomeza kwamagana uwo ari we wese wasubiza u Rwanda inyuma.

Agira ati “uburyo twahindura amateka ni uko twakwirinda uwo ari we wese wadusubiza inyuma, ni uko twavuguruza ibinyoma bitangwa ku binyamakuru hirya no hino.”

Yongera ho ko urubyiruko rwakoresha impano rufite zo guhanga ibintu bitandukanye ari ukwandika cyangwa kuririrmba n’ibindi, ruvugturuza ibyo binyoma bivugwa ku Rwanda.

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwakoreye urugendo muri zone ya Kirambo rwateye inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 23 n’amafaranga 450.

m_Untitled

Burera: Amakoperative niyo atuma abacitse ku icumu rya Jenoside biteza imbere

Tags: , , , , ,


m_UntitledAbacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, mu mwaka wa 1994, bo mu karere ka Burera, bavuga ko kwibumbira mu makoperative aribyo bituma ubuzima bwabo bukomeza gutera imbere, bakiyubaka muri byinshi.

Niyonsenga Fabien, Perezida wa IBUKA mu karere ka Burera, avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside bari mu mirenge itandukanye muri ako karere, bibumbiye mu makoperative bitewe na zone batuye mo. Ngo ayo makoperative atuma babona amafaranga yo kubatunga.

Agira ati “Koperative barakora kandi iyo ureba usanga hari inyungu zimaze kwigaragaza n’impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Akomeza avuga ko muri zone yitwa Rugengabari, ikorera mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, hari koperative y’abacitse ku icumu rya Jenoside yaguze ubwato bwa moteri bukora mu kiyaga cya Ruhondo butwara abagenzi.

Babukodesha rwiyemezamirimo akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 buri kwezi; nk’uko Niyonsenga abihamya.

Akomeza avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside batuye muri zone irimo imirenge igana ku kirunga cya Muhabura (imirenge ya Cyanika, Rugarama, Gahunga, Kinoni na Kagogo) bibumbiye muri koperative icuruza, ikanatubura imbuto z’ibirayi. Ngo banatangiye gucuruza imbuto y’amasaka.

Niyonsenga avuga ko kandi hari koperative ikorera mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, yibumbiye mo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batuye muri ako gace. Iyo koperative icuruza imyaka: ibishyimbo ndetse n’amasaka.

Abacitse ku icumu rya Jenoside, bo mu karere ka Burera, bakorera muri zone ya Butaro, mu murenge wa Butaro, bafite ishyirahamwe ry’ubuhinzi aho bakodesheje igishanga bahinga mo imyaka itandukanye ndetse bakanayicuruza; nk’uko Niyonsenga abihamya.

Kuri ayo makoperative hiyongera ho koperative ikorera muri zone ya Kirambo, muri santere ya Kirambo. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi baryibumbiye mo, bacuruza ibishyimbo.

Niyonsenga avuga ko abibumbiye muri ayo makoperative bagaragaza ko imirimo bakora igenda neza kandi ko bamaze kwiteza imbere.

VUP supporting different vulnerable people in Burera

Tags: , , , , , ,


The mayor of Burera District Samuel Sembagare said that Vision 2020 Umurenge Program [VUP] supports vulnerable people who have projects that need financial support.

The mayor said that it does not only help people formed under groups but also individuals who have projects they carry out, but lack finances.

“This programme gives support to individuals with projects of about Rwf 60.000 and about Rwf 1million to people formed in groups who have to pay back a 2% interest only”, added on Sembagare.

He continues explaining that after these people are given such aid and they pay back then other people are also supported under the programme.

“This programme does support vulnerable people of three groups who are ones that are old, the disabled, and the very poor people”, noted the mayor adding on that it does also support people with projects and poor people who can work by getting them some jobs so they can be able to support their families.

Currently the mutual assistance programme works in about 6 sectors of the 17 that make up the district.

20 pigs were given out by KOPERAP Cooperative

Burera: KOPERAP Cooperative gives 20 pigs to security personnel

Tags: , , , , , , ,


The reserved force that maintains security, locally known as ‘Inkeragutabara’ in KOPERAP Cooperative that grows and increases production of Irish potatoes in Rugarama cell in Burera District gave out 20 pigs to improve social welfare of  members of the reserved force.

In the function to hand over the pigs on the 7th.March.2013, the president of KOPERAP Cooperative Mr. Innocent Hakizimana said they gave pigs out because livestock farming supports crop husbandry and pigs will improve their social welfare.

20 pigs were given out by KOPERAP Cooperative

20 pigs were given out by KOPERAP Cooperative

 When the pigs given out reproduce, the piglets will be given to other members to positively impact the life of every member in the same way.

Jean Claude Kanyandekwe who was given pigs says he had no single domestic animal in his home and hopes that in a year’s time he will own a cow through this pig. “With this pig, I will get manure to boost my farming and if it reproduces, hopefully I will get a cow”.

Pigs reproduce more than other animals at least 3 times in a year and can have more than 10 piglets once and they are expensive.

 

Bumwe muburyo bugezweho bwo gusakara inzu igahangana n’imiyaga

Hacyenewe ingamba zo guhangana n’ibiza biterwa n’imvura

Tags: , , , , , ,


Bumwe muburyo bugezweho bwo gusakara inzu igahangana n imiyaga

Bumwe muburyo bugezweho bwo gusakara inzu igahangana n imiyaga

Ikibazo cy’ibiza biterwa n’imvura mu karere k Rubavu itera Ibiza bimaze kuba akabi kamenyerwa kuko iyo iguye abaturage batangira kugira impungenge ko hari abo iri busenyere.

 

Kuva uku kwezi kwa Werurwe kwatangira amazu icumi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu amaze kwangirika bitewe n’imvura igwa muri aka karere, ahenshi bagasenyerwa n’umuyaga uherekeje iyo mvura.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Gashyantare, 2013 bwari bwatangaje icyizere ko Ibiza bizagabanuka kuko ahari hatuye abaturage babangamiwe n’ibiza bashoboye kwimurwa, abo akaba ari abaturage bari baturiye uruganda rwa Bralirwa bashoboye kwimurwa bakajyanwa Kanembwe hamwe n’abari baturiye umugezi wa Sebeya nabo bashoboye gufashwa kwimuka bakajya gutura kure y’uyu mugezi.

 

Kuva imvura yakongera kugwa igasenyera imiryango igera ku icumu, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage Rusine Rachel avuga ko abaturage batagomba kwirara ahubwo bagomba gukomeza ingamba zo guhangana n’ibiza zirimo gufata amazi ava ku mazu kuko agira ingaruka mu gusenya.

 

Imvura iheruka kugwa igasenyera abaturage ni mu mirenge ya Gisenyi mu mudugudu wa Mbugangari ahasenyutse inzu 7, umurenge wa Rubavu hamaze gusenyuka amazu abiri harimo n’ishuri ryasakambutse kubera umuyaga.

 

Ahenshi, amazu asenyuka bigaterwa n’uburyo yubatse ariko abaturage bagasabwa kwirinda ko amazi abasenyera nkuko bagombye kwitondera imyubakire bazirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’imiyaga. Akarere ka Rubavu kari mu turere duhura cyane n’umuyaga hakaba haraje uburyo bwo guhangana n’imiyaga bubaka ibisenge biri hejuru cyane bigahangana n’umuyaga.

Nubwo abaturage basabwa gufata ingamba zo guhangana n’imyubakire kuko henshi abaturage batuye ahantu hahanamye bashobora guterwa n’imiyaga k’uburyo bworoshye, ahandi hagatwarwa n’inkangu kuko hahanamye kandi hari ubutaka bworoshye bijyanye n’igitaka bubakisha, benshi mubaturage bubaka bakaba batita kureba ingaruka bagira bitewe n’aho bubaka ahubwo bakubaka bashaka kugira inzu gusa.

 

m_01

Burera: Inkeragutabara zagabiye ingurube 20 bagenzi babo

Tags: , , , , , , ,


 Burera: Inkeragutabara zagabiye ingurube 20 bagenzi babo Inkeragutabara zibumbiye muri Koperative KOPERAP, ihinga ndetse ikanatubura imbuto z’ibirayi mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, bagabiye ingurube 20 bagenzi babo kugira ngo zizabakure mu bukene.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 07/03/2013, perezida w’iyo koperative, Hakizimana Innocent, yavuze ko boroje abo banyamuryango kuko guhinga no korora bijyana kandi izo ngurube borojwe zikaba zizatuma bakomeza kwiteza imbere.

Yakomeje avuga ko kandi izo ngurube borojwe nizimara kubyara nabo bazagabira abandi bagenzi babo.

Kanyandekwe Jean Claude, umwe mu bagabiwe ingurube, avuga ko ubusanzwe nta tungo na rimwe yari yoroye  mu rugo iwe. Ngo yizeye ko mu gihe kigera ku mwaka iyo ngurube izaba imuhanye inka.

Agira ati “Aho mboneye iyi ngurube rero ndajya ndabona ifumbire, mfumbire akarima mfite, kandi n’ibyana izabyara mu mwaka yaba inciriye inka.”

Akomeza avuga ko ingurube zororoka cyane kuburyo mu mwaka ibyara gatatu kandi ikabyara ibyana byinshi bigera cyangwa birenga 10. Icyana kimwe cy’ingurube gishobora kugura kugeza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.

Abantu batandukanye mu karere ka Burera borora ingurube zikororoka cyane kandi zikabateza imbere kuko mu karere ka Burera haba ikirere gihehereye ingurube zikunda.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia