Tag Archive | "Rwanda Capacity"

m_01

Kamonyi: Inkunga zihabwa abatishoboye zizajya zibafasha mu kubaka ubushobozi

Tags: , , , , , ,


Kamonyi: Inkunga zihabwa abatishoboye zizajya zibafasha mu kubaka ubushoboziKugenera inkunga abatishoboye buri gihe bishobora kubaviramo akamenyero ko kumva ko bagomba guhora bafashwa. Mu rwego rwo kubafasha kwiyubakira ubushobozi, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi burabakangurira guhera ku nkunga bahabwa, bagakora imishinga y’iterambere.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice, ngo si byiza ko abatishoboye bagira akamenyero ko guhora barihirwa Mutuweli. Abenshi muri bo babona inkunga y’ingoboka, haba mu budehe cyangwa se muri VUP.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu rwego rwo kubafasha kubaka ubushobozi, kugira ngo mu minsi iri imbere bazabe batagiteze amaboko ku nkunga, kuri ubu bari gukangurirwa gukora imishinga y’ibikorwa by’iterambere; bashobora gushoramo ½ cy’inkunga babona.

Nko ku mafaranga agera ku bihumbi 21, abahabwa inkunga muri VUP bahabwa buri kwezi, ngo bashobora gukoresha ibihumbi 10 mu mushinga, ibindi 11 bikabatunga. Arabasaba gukora imishinga mu bworozi, mu buhinzi , mu bucuruzi n’ibindi.

Iyo gahunda yo gukangurira abagenerwa inkunga y’ingoboka gukora imishinga y’iterambere, irakorwa mu murenge wa Kayumbu, watangiyemo ibikorwa bya VUP mu mwaka wa 2011. Abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka batangiye gukora ibikorwa bibateza imbere none bamwe muri bo batangiye kwirihira Mutuweli.

Mujyambere Francois, wabarizwaga mu cyiciro cya Kabiri cy’abatishoboye, yarihiwe mutuweli mu mwaka wa 2011/2012, ariko mu wa 2012/2013 yarayirihiye, kuko inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” yari itangiye kumuha ifumbire y’umurima we; kandi n’inkunga yabonye muri VUP akaba yarayishoye mu bworozi bw’ingurube bumufasha kubona amafaranga.

Protos Project hailed for rural development initiatives

Protos Project hailed for rural development initiatives

Tags: , , , , , , , ,


Protos Project hailed for rural development initiatives

Muhanga District officials have hailed the Belgian Nongovernmental organization (Protos) for its efforts to promote rural development activities especially providing clean water, protecting the environment and hygiene.

In a bid to implement these activities effectively, the project donated three brand new motorbikes to its partners as a way of facilitating the coordination of the activities in the rural areas of Muhanga district.

Protos conducts its activities through its key partners- COFORWA, UGAMA-CSC, DUHAMIC-ADRI- whose objectives and mission is to improve lives of rural residents.

Hakizimana Jean Pierre, the Protos project coordinator says that the project specifically aims to improve the living conditions of the rural population in Muhanga District

Some of the activities include construction, and in consultation with local partners, small gravity irrigation systems, protection of natural resources, and the construction of health infrastructure.

Other include the establishment of consultative bodies on the integrated management of water basins in local and district level, by encouraging the sustainable management of small water pipe systems and protected sources.

The Muhanga district vice mayor in charge of social affairs, Fortunée Mukagatana said that the activities of Protos should be emulated by other NGO’s in the district, since most of the work needed to improve lives of Rwandans is basically in the rural areas.

There are at least 104 NGO’s operating in Muhanga, and according to the representative of the NGO’s forum, Gonzague Biziyaremye, most of the organizations base their activities in the town centers, yet most of the workload on improving the social and economic welfare is highly needed in the rural areas.

 

 

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Rwanda | GISAGARA: ABAFITE UBUMUGA NABO NI ABANTU NK’ABANDI BARASHOBOYE

Tags: , , , , , ,


Kugira ubumuga ntibivuga kudashobora kuko abafite ubumuga bitaweho uko bikwiye barushaho kwerekana ubushobozi bwabo. Ubu ni bumwe mu butumwa bw’umunyamabanga nshingwabikorwa  mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, mu muhango wo gutangiza iminsi 16 yahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Muganza.

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abantu bafite ubumuga, hatangizwa iyi minsi 16, abaturage b’umurenge wa Muganza bafatanije n’abafite ubumuga bakoze umuganda rusange bahinga igihingwa cy’imyumbati. Ibi byashimishije aba bafite ubumuga kuko ngo kwibona hamwe n’abandi bantu badafite ubumuga bibaha kwibona muri sosiyete bakumva badahejwe. Insanganyamatsiko y’iyi minsi 16 yo kwita ku bantu bafite ubumuga igira iti “ Dukureho inzitizi twubake sosiyeti buri wese afitemo uruhare”.

Mukurarinda Pascal umwe muri aba bafite ubumuga aragira ati “Burya ikintu cya mbere kiduca integer kikadusubiza inyuma ni ukubona abantu baduha akato, bakadufata nk’imburamumaro. Ariko iyo umuntu adusanze akatwereka ko natwe turi abantu bitwongerera icyizere kandi bikanaduha imbaraga kuko niba umuntu adafite akaguru, afite akaboko arakora, ashobora no kutagira amaguru n’amaboko ariko umutwe ukaba ukora”.

Muri  iyi minsi 16 yahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga, mu bikorwa biteganijwe, byibanda ku iterambere ry’abantu bafite ubumuga,bagahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bafite no gukomeza ubukangurambaga, kubagitekereza ko badashoboye, imyumvire igahinduka. Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi, yatangaje ko hari  intambwe nziza bamaze gutera, kandi bazarushaho kubatinyura igihe cyose,bakumva ko ari abanyarwanda nk’abandi. Yaboneyeho anasaba abanyarwanda baba bagifite imyumvire iheza abantu bafite ubumuga ko bayikuramo ahubwo bakabafasha kwiyubaka.

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, arashima akarere ka Gisagara Kadahwema kugaragaza uruhare rwako mu kwita kubafite ubumuga. Yatangaje ko abafite ubumuga ari bantu nk’abandi kandi  bashoboye.

Bwana Ndayisaba Emmanuel ati “Kubaho umuntu afite ubumuga ntibivuga ko adashoboye, gusa icyiza kigaragara ni uko abantu bagenda babyumva, ubu abana bafite ubumuga bariga mbere barahezwaga mu nzu kuko babifataga nk’igisebo, ariko mu byo Leta y’ubumwe yakoze harimo no guha abafite ubumuga ijambo kugirango biyumve ko nabo aria bantu nk’abandi, banagaragaze ko bashoboye kandi barashoboye koko”.

Mu itangizwa ry’ibi bikorwa bizamara iminsi 16, abafite ubumuga 4 borojwe inka zizabafasha kwiteza imbere.

 

 

 

 

Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Rwanda : Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Tags: , , , ,


Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Bafite ubumuguga bwo kutumva ariko baririmbira abantu bakanyurwa

Kenshi abantu bibwira ko abantu bahuye n’ubumuga bwo kutumva nta cyintu bakora cyangwa ngo bakwimarira, ariko abafite ubu bumuga, bo siko babibona kuko bafite ubwenge n’imbaraga zo gukora.

Ubumuga bwo kutumva akenshi ababufite bakunze guhura nabwo bitewe n’izindi ndwara bagenda bahura nazo nka mu giga.

Gusa bo bavuga ko abantu bibwira ko abafite ubumuga bwo ku tumva baba bibeshya kuko kuba umuntu atumva nta navuge bitavuze ko ntacyo yakora kuko izindingingo ziba zikora; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda.

Pelagie, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva ikibazo bagihura nacyo ari icyo kudashobora kuvugana n’abandi bantu kuko batari bamenya ururirimi rw’amarenga abafite ubumuga bakoresha.

Uyu muyobozi avuga ko abafite ubumuga ubasanga mu bikorwa byinshi ndetse no mu mirimo ya Leta, ndetse bakaba bashobora kwigana n’abandi bantu kandi ugasanga baratsinda neza nta kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Mukamanzi Judith, we avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango abantu bakora muri serivise zitandukanye bashobore kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango abafite ubumuga bwo kutumva bashobore kugera kuri series bakeneye.

Damascene Bizimana ni umwarimu w’ururimi rw’amarenga arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akaba agiye gutangira amakuru, avuga ko nabo ari abantu nk’abandi ndetse banagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Uumuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva, urimo gutegura igitabo nkoranya magambo “dictionary” y’ururimi rw’amarenga izafasha abantu kumenya uru rurimi.

Mu buskakashatsi buheruka gukorwa, bugaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 42 babana n’ubumuga bwo kutumva.

 

Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Rwanda | Huye: Bacururiza mu muhanda kubera kubura amikoro

Tags: , , , , ,


Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Mu mujyi wa Butare hakunze kuboneka abagore babunza imbuto ku dutaro, “bashakisha imibereho”. N’ubwo abacunga umutekano bababuza, rimwe na rimwe babashyikira bakabambura ibicuruzwa bari bafite, aba bagore bananiwe kubireka. Bamwe muri bo baravuga impamvu basa n’abavuniye ibiti mu matwi.

Umwe muri aba bagore yagize ati “ntuye muri uyu mugi. Umugabo wanjye akora akazi kadafashije cyane. Ntabwo nakwirirwa mu rugo nkora ubusa. Inzira nabonye yanyorohera ni ubucuruzi. Nyamara nta gishoro gifatika mfite kugira ngo nanjye njye mu isoko mfate ikibanza. Ni yo mpamvu nemera nkirirwa ncungana n’abashinzwe umutekano, nagira Imana nkatahana 500 cyangwa 1000, amarariro akaba ayo”.

N’ubwo abenshi mu bacururiza ku dutaro ari abagore ariko, harimo n’abakobwa. Bamwe muri bo bari no mu matsinda yo kugurizanya y’intambwe ku buryo bafite intego yo kuzareka kubungana udutaro, ahubwo bakagira aho gucururiza hazwi.

Mariya ni umwe muri aba bagore. Yagize ati « mfite gahunda y’uko umwaka utaha wa 2013 uzarangira maze kugira igishoro gifatika, ku buryo nzareka gucururiza mu muhanda, ahubwo nkagira ameza nanjye nkoreraho mu isoko, ahatwikiriye ».

Ubundi ngo igituma bemera bakirirwa bacungana n’abacunga umutekano ni ukubera amikoro make. Mariya ati « nk’ubu hano nza nitwaje ibihumbi bitatu cyangwa bine. Ni byo nzunguza nkabasha gutahana icyo 1000 cyangwa magana atanu. Ntabwo icyo gishoro cyanjye cyambashisha gufata ameza mu isoko ».

N’ubwo bavuga ko babunza ibicuruzwa kubera kubura amikoro yo gufata ibibanza mu isoko, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabashakiye aho gukorera batariha, nyamara banga kujyayo. Kubera iki ?

Mariya ati « hariya mu Rwabayanga baduhaye nta bakiriya bahazaga. Icya mbere ni kure, ikindi hasa nabi, ni mu ndiri y’ibirara, kandi ni no munsi y’ibiti ku buryo ibisiga byanera abakiriya. Kandi abatugurira imbuto ni abasirimu ».

 

 

Rwanda | Gakenke: Amikoro akomeje kuba imbogamizi ku bantu bashaka gutura mu mudugudu

Tags: , , , , , ,


Abaturage bo mu Murenge wa Gakenke batangaza ko bafite ubushake bwo gutura mu mudugudu kubera ibyiza bahasanga ariko ikibazo cy’amikoro yo kugura ikibanza no kubaka inzu ku mudugudu kikababera imbogamizi.

Abaturage twaganiriye bavuga ko gutura mu mudugudu ari byiza kuko bahasanga ibikorwaremezo bakeneye kugira ngo babeho neza,birimo  nk’amazi, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’umuhanda.

Umwe muri bo, Mbanzendere Francois, asanga  gutura ku mudugudu bifite inyungu z’uko hari abantu benshi bari hamwe bityo ukaba wakora ibikorwa by’ubucuruzi kandi ukabona amafaranga.

Ashimangira ibyiza byo gutura mu mudugudu, Mbanzendere yagize ati: “ Iyo urwaje umuntu utuye kure  birakuvuna kugira ngo umanukane umuntu umuhetse mu ngobyi nijoro kugira ngo umugeze kwa muganga.”

Aha, yatanze urugero rw’aho bahetse umugore utwite nijoro saa tanu kuko aho atuye mu misozi hatagera umuhanda. Ngo iyo aba atuye mu mdugudu hari kuza imbangukiragutabara ikamujyana kwa muganga.

Mbanzendere utarabasha gutura ku mudugudu, asobanura ko ikibazo cy’ingutu afite kimwe n’abaturage bagenzi be ari ibibanza byo ku mudugudu bihenda. Ikibanza kimwe kigurishwa hagati y’ibihumbi 700 na miliyoni imwe.

Murere Vedaste na we yemeza ko gutura mu mudugudu ari byiza ariko ngo ntabwo byoroshye kwimukira ku mudugudu, ugasenya inzu yawe ikiri nzima kandi ufite ikibazo cy’amikoro yo kugura ikibanza, isakaro ndetse n’ibindi bibazo cy’urugo.

Uyu mugabo asanga hakwiye inkunga y’isakaro no kubafasha kubona ibibanza ku mudugudu bidahenze cyane kugira ngo na bo babashe kugerwaho n’ibyiza by’umudugudu.

Ashimangira mu byavuzwe n’umuturage,  Niyibizi Innocent, umukozi mu biro by’ubutaka avuga ko ikibazo cy’ubushobozi by’abaturage kibangamiye imiturire ku mudugudu. Asanga hakenewe inkunga irimo isakaro kugira ngo ukwezi kwa gatandatu bihaye kuzashire abaturage bose batuye ku mudugudu.

Abasore bashaka kubaka bagomba kuzamura inzu zabo ku mudugudu kimwe n’abantu batuye ahantu hatari kuri site y’umudugudu, iyo bagize ibyago inzu zabo zigasenyuka ntibemerwa gusana inzu zabo mu rwego rwo kubatuza mu midugudu; nk’uko yakomeje abisobanura Niyibizi Innocent.

Imibare itangwa n’akarere igaragaza ko ingo zirenga ibihumbi 59 zingana 75.8% zituye ku mudugudu.

 

Rwanda | Nyamagabe: Ibimina nibyo bizabafasha kwishyura mitiweli

Tags: , , , , , ,


Nyuma y’uko hatangijwe igikorwa cyo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013, abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasabwa kwisunga ibimina kugira ngo babashe kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Tariki ya 1/7/2012 nibwo hatangijwe igikorwa cyo gutanga mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013. Gusa mu gihe  iki gikorwa kikiri mu ntangiriro, abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bamaze gutanga aya mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 6 by’abagomba kuyatanga.

Bamwe mu bataratanga aya mafaranga batangaza ko kuba batari bitabira gutanga aya mafaranga ari ubukene bafite.Nikuze Jaqueline, umwe mu batari batanga amafaranga yagize ati “turayabura pe! Ni ikibazo cy’ubukene. Hariho igihe umuntu ahinga akarumbya.”

Cyakora umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe we asanga hari uburyo abaturage bashobora gukoresha kugira ngo babashe kwishura amafaranga y’ubwisungane.Ubu buryo ngo nta bundi uretse kwifashisha ibimina.

Umutesi Francoise, umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe yagize ati « twatangiye icyumweru cy’ubwisungane mu kwivuza,uurmva ko tukiri hasi.Tukaba tubasaba kwibumbira mu bimina kugira ngo bajye batanga iyo misanzu buhoro buhoro biboroheye. »

Mu gihe ubusanzwe abaturage basabwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mbere ho ukwezi,mu karere ka Nyamagabe abamaze kubutanga ni 6 % gusa ushinzwe ubwisungane mu kwivuza akaba afite icyizere ko iki cyumweru kirangira besnhi bamaze gutanga ubu bwisungane.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia