
Karoti n’imboga nziza zirinda indwara z’amaso ndetse zikagira ubudahangarwa mu gutuma uzirya mu buryo bwiza atapfa gufatwa n’indwara ya Kanseri
Karoti,ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze kuboneka mu duce dutandukanye no ku masoko yo hirya no hino mu Rwanda. Izi mboga zikunze no kwera mu Rwanda mu duce dutandukanye.
Kuba izi mboga ziboneka mu Rwanda ni amahirwe ku bazihinga kandi bakazikoresha ku mafunguro yabo kuko zifite akamaro kanini cyane. Nk’uko tubikesha imfashanyigisho ku buhinzi bwa karoti ya RHODA ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga NAEB, Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamine zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu.
Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara,karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya RHODA riteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.
Imfashanyigisho y’iki kigo ku buhinzi bwa karoti,ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti. Ibi bigaterwa n’uko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti ngo bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.
Karoti zitegurwa mu buryo bwinshi. Zishobora gutekwa zikavangwa n’izindi mboga. Imboga bishobora kuvangwa zikaba zirimo amashaza,imiteja,amashu,imboga za dodo,intoryi n’ibindi. Gusa karoti zishobora kuribwa ari mbisi,zitetse cyangwa zigakorwamo umutobe. Karoti ziriwe ari mbisi zikaba ari zo zigira akamaro cyane kuko hari vitamine zimwe zishongera mu mazi umuntu abona ku buryo bw’umwimerere,iyo ayiriye ari mbisi.
Ku muntu ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharura cyangwa akaziharagata agakuraho agashishwa k’inyuma,akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.
Karoti kandi iyo zikozwemo umutobe zigira akamaro gakomeye cyane mu kuvura indwara zimwe na zimwe nk’uko Munsimwiza Valentin umwe mu bavuzi gakondo yabidutangarije.Uyu mutobe ukaba ushobora gutegurwa ufata karoti ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe.
Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uwa pome,uw’inanasi,uw’indimu n’indi. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni byiza ko buri wese ubishoboye yakoresha imboga za karoti kugira ngo zigire akamaro ku mubiri we.Ni ahanyu gukoresha iki gihingwa cyiza ku buzima bw’umuntu. Kwirinda biruta kwivuza.