Tag Archive | "Rwanda Caw"

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ngo ntibisanzwe kubona nabo bahabwa inka

Rwanda | Ruhango: inka 40 zagabiwe abasigajwe inyuma n amateka n abacitse ku icumu rya Jenoside

Tags: , , , , ,


Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’iy’abasigajwe inyuma n’amateka igera kuri 40 itishoboye yo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yagabiwe inka n’umuryanda witwa Bureau Social de development tariki ya 18/06/2012.

Mukamana Agnes n’ibyishimo byinshi amaze kugabana inka

Mukamana Agnes n’ibyishimo byinshi amaze kugabana inka

Imiryango yagabiwe inka yashimiye cyane Perezida Paul Kagame washyizeho gahunda ya Girinka, igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abanyarwanda, aho bavuze ko ubu bagiye gutandukana n’imirire mibi kuko bagiye gutangira kunywa amata ndetse n’ifumbire ikaboneka.

“Kuri njye ndumva ari nk’inzozi, dore nawe ubu nujuje imyaka 54 uretse nanjye nta muntu wo mu muryango wacu wigeze atunga inka, none njye ngiye kuba umworozi” Ruyigirana Leonard umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside wagabanye inka.

Ruyigirana Leonard ngo ni ubwa mbere mu muryango wabo hageze inka

Ruyigirana Leonard ngo ni ubwa mbere mu muryango wabo hageze inka

Mutungirehe Yohana wasigajwe inyuma n’amateka, nawe ni umwe mu bagabanye inka, avuga ko ubu agiye gutera imbere nyuma y’igihe cyinini y’ibanira n’ubukene.

Mutungirehe avuga ko akimara gutoranywa mu bazahabwa inka, ngo yumvise bimutunguye kuko yajyaga yumva abandi bahabwa inka akibaza impamvu we iyi gahunda itamugeraho ariko ubu kaba asaba n’indi miryango itaragerwaho n’iyi gaunda ko bihangana bategereje.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ngo ntibisanzwe kubona nabo bahabwa inka

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ngo ntibisanzwe kubona nabo bahabwa inka

Karamira Prudence ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Bureau Social de development avuga ko izi nka batanga bazigenera imiryango itishoboye ariko nabwo ikaba ifite ubushobozi bwo kuzorora, ngo kuko hari igihe ushobora guha inka umuntu adafite ubushobozi bwo kuyorora ugasanga umupfanye ubusa kandi yakabaye ihwabwa undi ubifitiye ubushobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie, avuga ko hari imiryango ihabwa inka ugasanga bahise bayigurisha.  Aha Nahayo akaba yihanangirije imiryango yagabanye inka kutazibeshya bazigurisha kuko uzabikora akamenyekana azakurikiranwa.

“nimuzigere mutekereza kugurisha izi nka muhawe, ahubwo muziteho kugirango zororoke namwe mworoze abandi muturanye batishoboye” Nahayo.

 

 

 

 

 

Rwanda | Gisagara Gahunda

Rwanda | Gisagara: Gahunda ya gira inka ibaha kubana neza hagati yabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Gahunda ya Gira inka, yishimiwe n’abatuye mu kagari ka Gikonko, mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara; iyi Gahunda ngo ifasha abaturage mu kwikura mu bukene, ndetse no kubana neza hagati yabo. Ku ruhande rw’ubuyobozi buvuga ko iyo hari igikorwa cyo kugabirana biba ari ibirori mu tugari, abaturage bagasabana.

Rwanda | Gisagara GahundaIyi Gahunda ya Gira inka, ifasha imiryango yahawe inka, kwizamura mu mibereho, ndetse no kubana neza, kuko nk’uko aba baturage bo mu kagari ka Gikonko, babivuga ngo basangira amata, kandi iyo inka ibyaye bariturana.

“Inka mfite ubu igiye kubyara ubwa gatatu, iyambere narayituye, nayikamaga amalitiro agera kuri 15 akamfasha kurihira abana amashuri, ariko ayo nkama ku mugoroba nyasangira n’abaturanyi” Alphonsine NYIRANDABANANIYE

 

Ntaganda Antoine, umukozi w’Umurenge wa Gikonko, ushinzwe Ubworozi, ngo ababonye inka bizamuye mu mibereho kandi biteje imbere, ndetse ngo n’imibanire yabaye myiza, aho ababonye inka ubu babana neza kurusha uko babanaga mbere.

 

“Urebye cyane ku mibereho yabo ubona abazibonye batari bazifite barateye imbere kubona amata byatumye basa neza ndetse n’imiryango yituranye irushaho kubana neza” Ntaganda Antoine

 

Mugambira Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, avuga ko iyo hari igikorwa cyo kwiturana, mu tugari haba ari ibirori kuko usanga abaturage bizihiwe, kandi bavuga rumwe, bityo n’umubano ukagenda urushaho kuba mwiza.

 

Muri uyu murenge hari inka zirenga 200, zaturutse muri Gahunda ya Gira Inka, harimo n’izibarutse izindi.

 

Gahunda ya Gira Inka cyangwa Inka imwe ku muryango ukennye, ni gahunda yatangi­jwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2006, abi­nyujije muri Guverinoma no mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku matungo RARDA. Ikaba ishinzwe gutanga inka mu miryago yatoranijwe mu gihugu cyose itishoboye hagami­jwe kurwanya indwara ziko­moka ku mirire mibi, kurwanya ubukene ndetse no kugabanya itumizwa mu mahanga ry’ ibiko­moka ku matungo.

 

Iyo uganiriye n’imiryango ya­hawe izo nka, ukitegereza no mu mibereho yabo ya buri munsi, im­pinduka zigaragarira buri wese haba mu mirire, mu buhinzi, mu bukungu ndetse no mu bumwe bwabo.

 

 

Rulindo – Hatanzwe inka 2

Rwanda : Rulindo – Hatanzwe inka 33 ku baturage b akagali gakennye

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Abaturage 33 bakennye kurusha abandi bo mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012 bahawe inka, mu rwego rwo gufasha abatuye aka kagali kurushaho kwiteza imbere.

Rulindo – Hatanzwe inka  1

Izi nka zatanzwe muri gahunda ya gir’inka munyarwanda, ngo zizafasha aba baturage kwiteza imbere ndetse no kugendana na gahunda za leta nk’uko babisabwe na Mulindwa Prosper, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati: “ukugabiye muba muhanye igihango … bityo ntimuzahemukire leta y’u Rwanda muri gahunda zayo. Nta mpamvu nimwe muzongera kubona yo kudatanga mituweli, kudakorana n’ibigo by’imari cyangwa kudaca nyakatsi yo kuburiri”.

Rulindo – Hatanzwe inka  2

Mulindwa, yavuze kandi ko akarere ka Rulindo gafite gahunda yo kudatatanyiriza imbaraga ahantu hatandukanye, ahubwo bazajya bafata agace runaka bakagaha ubufasha bufatika, bakabona gufata akandi.

Ati: “Dufashe inka 33 tuzitanze mu kagali ka mushari gusa, bivuze ko abaturage ba mushari bakennye bagabanutseho 33. Ubutaha tuzareba akandi kagali nako tugahe inka nyinshi kugirango mu gihe gito bave mu mubare w’utugali dukennye”.

Akagali ka Mushari, niko kagali gakennye kurusha utundi mu murenge wa Mbogo nawo utifashe neza kuko mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo, uyu murenge uza ku mwanya wa 6 mukwibasirwa n’ubukene.

 


 

Rwanda |Rutsiro: FARG yatanze inka 11 ku barokotse genocide batishoboye

Tags: , , , ,


Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rutsiro, barashima ibikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere, badahwema kugezwaho mu buryo butandukanye.

Ibi babitangaje nyuma yaho abaturage bagera kuri 11 bo mu mirenge ya Manihira, Mukura, Mushubati na Musebeya, bashyikirijwe inka za kijyambere, zatanzwe n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya genocide batishonoye FARG.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mukura, ubwo bashyikirizwaga izi nka, bamwe mu baturage twaganiriye nabo bari bamaze guhabwa izi nka, batangaje ko bishimira uburyo leta idahwema kubagaragariza ko ibazirikana, gusa bakanongeraho ko hakiri bimwe mu bibazo bagifite cyane cyane bishingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Nkusi Potien umukozi wa AVEGA mu karere ka Rutsiro wari uhagarariye FARG muri iki gikorwa cyo gutanga izi nka yasabye abaturage kuzifata neza, ndetse bakazitaho kuko ari bo zifitiye akamaro, ndetse ko na bagezni babo izi nka zitarageraho nabo FARG ibatekereza kandi nabo bashonje bahishiwe.

Aha twababwira ko icyi cyari ikiciro cya kabiri FARG itanzemo inka, kuko ku nshuro ya mbere yari yatanze inka 19, uyu mwaka ikaba imaze gutanga inka 30 ku bacitse ku icumu batishoboye Ibi bikaba bizanakomeza umwaka utaha.


 

Rwanda Gisagara Bakomeje guharanira ko

Rwanda | Gisagara: Bakomeje guharanira ko buri muturage yatunga inka

Tags: , , ,



Abaturage bo mu karere ka Gisagara icyo baharanira ni uko nta muturage n’umwe wazasigara atagezweho n’iyi gahunda yo korozanya.

Rwanda Gisagara Bakomeje guharanira ko

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 31 werurwe abaturage bo mu murenge wa Kigembe bakoreye igikorwa cyo kwiturana hagati yabo imbere y’abayobozi batandukanye bagizwe na Minisitiri w’umutekano Mussa Fazil HARERIMANA, guverineri w’intara y’amajyepfo MUNYENTWARI Alphonse, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre KAREKEZI, Ingabo na polisi n’abandi bayobozi batandukanye bo muri aka karere.

“Uguhaye inka aba aguhaye amafunguro, aba aguhaye bukungu” Aya ni amagambo yavuzwe na Minisitiri Moussa Fazil ashima iki gikorwa cy’abaturage b’umurenge wa Kigembe.

Yasabye aba baturage ko bataba nka bamwe babona inka mu Rwanda bagatekereza igihe cy’ubuhake ko ahubwo bakazibonye nk’ubworozi buzabateza imbere haba mu bukungu aho bazabona ifumbire y’imyaka yabo ndetse n’ubuzima bwiza aho abana babo bazaronka amata yo kunywa.

MUKAMANA Assumpta worojwe na NZABIRINDA aratangaza ko ari amahirwe akomeye agize kansi ko iki gikorwa mu baturage kitazafasha gutera imbere gusa ko ahubwo kizanabaha kumenyana birushijeho, bagakundana bagafashanya maze amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda bikarushaho kuganza.

Aba baturage banavuga ko iyi gahunda yo korozanya bazaniwe na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME inabafasha muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko kugirango abaturage babiri borozanye nta bwoko bugomba cyangwa ngo bibe ngombwa ko bagirana irindi sano runaka.

Umuyobozi w’akarere Leandre KAREKEZI yababwiyeko ari igihe cyiza cyo kugirango abaturage babane bafashanya, bungurana ibitekerezo ndetse ahanini  barushaho gushaka umuti w’ibibazo by’ubukene bahura nabyo.

Nawe yabashimiye iyi gahunda nziza bitabiriye kandi abasaba ko bajya bita kuri aya matungo bihagije kugirango abashe kubagirira akamaro bayatezeho.

 


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia