Tag Archive | "Rwanda cells"

Burera: Utugari 18 turi kubakirwa inzu zo gukorera mo

Rwanda I Burera: Utugari 18 turi kubakirwa inzu zo gukorera mo

Tags: , , , ,


Burera: Utugari 18 turi kubakirwa inzu zo gukorera mo  Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rw’imiyoborere myiza bahize kuzubaka ibiro by’utugari tutagiraga aho dukorera kugira ngo abayobozi b’utwo tugari bakorere ahantu heza.

Sembagare Samuel avuga ko umuyobozi w’akagari akwiye gukorera ahantu heza hafite ibyangombwa bisabwa.

Agira ati “Ntabwo twifuza ko umuyobozi w’akagari yakorera ahantu mu kabare, mu mazu adasobanutse”.

Akomeza avuga ko mu mihigo y’umwaka 2012-2013 bahize kuzubaka ibiro by’utugari 18. Kuri ubu 11 muri two turi hafi kuzura naho utundi turindwi haracyashakishwa uburyo twakubaka hifashishijwe imiganda y’abaturage.

Utwo tugari tuzubakwa ku bufatanye bw’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere. Akarere kazatanga isima n’amabati n’ibindi bikoresho abaturage batabona nk’uko Sembagare abisobanura.

Inzu y’ibiro by’akagari hifuzwa ko yaba imeze neza kandi ifite ibyangombwa bisabwa birimo ibiro by’abakorera ku kagari ndetse na “salle’ yo kuremera mo inama.

Akarere ka Burera gafite utugari 69. Utugari 18 muri two, nitwo tutagiraga aho dukorera hafatika.


Untitled

Rwanda \KARONGI: Utugari Twose Tugize AKarere Ka Karongi Dufite Byibuze Koperative Imwe y’Urubyiruko

Tags: , , , , ,


Rwanda | Urubyiruko rukeneye kumenya imicungire y’amakoperative

Urubyiruko rukeneye kumenya imicungire y’amakoperative

Akarere ka Karongi gafite umwihariko utaboneka mu tundi turere tw’Intara y’iBurengerazuba, wo kuba mu tugari twose uko ari 88 harimo byibuze koperative imwe y’urubyiruko.

Nk’uko umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Karongi, Ryumugabe Alphonse abisobanura, izo koperative uko ari 88 zose zahawe inkunga y’ibihumbi 100 byo kubafasha kwiteza imbere. Inkunga yose yatanzwe ihwanye na miliyoni 8 n’ibihumbi 800. Ryumugabe Alphonse asanga ayo mafaranga ari menshi, urubyiruko rukaba rukeneye amahugurwa yo kurufasha kumenya gucunga amakoperative kugira ngo ruzabashe kuyabyaza umusaruro:

“Twabateguriye amahugurwa ku micungire y’amakoperative kugira ngo izo nkunga zizabashe gucungwa neza no kubyazwa umusaruro ku buryo muri turiya tugari amakoperative yaho azaba intangarugero ku rwego rw’igihugu. Ni nayo politike ya leta yo guhuriza abantu hamwe kugira ngo batere imbere, natwe ni yo nzira twabinyujijemo  kugira ngo tubashe guteza imbere urubyiruko rwacu.”

Rwanda | Bamwe mu bahuguwe:  Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson

Bamwe mu bahuguwe:
Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson

 

Bayavuge Bonifride, umurezi ku kigo cy’amashuli abanza cya Rushabarara ni umwe mu bahuguwe. Avuga ko amahugurwa yabashije kumugaragariza ko bakoraga nta mikorere ihwitse bafite, ariko ubu ngo yamenye amategeko agenga koperative n’uko abayobozi bagomba gushingwa ibintu bitandukanye kugira ngo ibashe kugira gutera imbere, n’ukoze amakosa agahanishwa itegeko risobanutse.

Undi wahuguwe ni Ntawicumurame Nelson, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Bwishyura (Karongi). We asanga kuba hari amahame menshi batari bazi agenga amakoperative, ari imwe mu mpamvu zatumaga amakoperative adatera imbere cyangwa rimwe na rimwe akanasenyuka.

Amahugurwa ku micungire y’amakoperative yateguwe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko, ifatanyije n’umushinga Projet Sante Publique (PSP) ukorera mu turere twa karongi na rutsiro. Yari agenewe abahagarariye urubyiruko, n’abakozi b’ibigo nderabuzima umushinga PSP ufashamo leta y’u Rwanda, kandi ukaba ufite n’abakozi mu bigo nderabuzima bashinzwe urubyiruko ku bukangurambaga mu buzima bw’imyororokera no kwirinda SIDA ari nabo bahuguwe mu gihe cy’iminsi ine.

 

Urwego rw’umudugudu

Rwanda | Muhanga: Urwego rw umudugudu rurashinjwa ruswa mu byemezo by imyubakire

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Urwego rw’umudugudu

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu barya ruswa kugirango bakingire ikibaba abashaka kubaka binyuranije n’amategeko.

Bavuga ko umukuru w’umudugudu ariwe uba ufite ububasha bwinshi mu kubuza umuntu kubaka binyuranije n’amategeko cyangwa akamwemera bitewe n’uko baganiriye.

Umwe muri abo baturage utuye mu mudugu wa Nyarucyamo ya kabiri mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, wavuze ngo tumwite uko dushaka yagize ati: “icyo nzi cyo ni uko abayobozi barimo abakuru b’imidugudu aribo bica ibintu kuko iyo muri kubaka binyuranije n’amategeko muri benshi baregamo bake bashaka kandi batigeze bagira icyo babapfumbatisha kandi usanga bakureka inzu ukayigeza hejuru kugirango nawe ubone uburemere bwo kugusenyera, ubwo utakwibwiriza pafu (ruswa) biba bikurangiriyeho bayishyira hasi”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois nawe avuga ko aba bakuru b’imidugudu ndetse n’ab’abayobozi b’utugari bajya bashinjwa ruswa ariko ngo birakwiye ko iyi sura bafite imbere y’abaturage bakora ibishoboka byose bakayikuraho.

Uhagaze ati: “Ikibazo gikomeye ni uko dushinjwa ruswa, uw’umukuru w’umudugudu yerekenye gusa niwe ufatwa nk’umunyamakosa, birageze rero ko twikuraho igisuzuguriro cya ruswa twashyizweho”.

Uhagaze avuga ko ibibazo by’abantu bahagarikwa bari kubaka binyuranije n’amategeko ngo bagiye gufatirwa ibyemezo bikaze kuburyo nta rwitwazo rwo kongera kubaka mu kavuyo cyangwa kurya ruswa nabyo bivugwa bigacika.

Aha umukuru w’umudugudu wa Nyarucyamo ya 2 avuga ko ikibazo nyamukuru bajya bahura nacyo ari uko badakunda kubona abantu bubaka kuko akenshi bukaba rwihishwa hakaba n’abukakira mu bipangu byabo bakajya kubavumbura amazu ari hafi kuzura.

Uhagaze avuga ko aya mazu aba yuzuye mu buryo butewe ntawe yagakwiye gukanga, ati: “niba inzu yuzuye ndetse yagezeho n’irangi ntabwo ari ikibazo kuyisenya kuko aba yarubatse bamubuza kandi akanubaka aziko ari kubaka binyuranije amategeko y’imyubakire tugenderaho”.

Torero Eustache, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye avuga ko abayobozi b’imidugudu bagira ingorane nyinshi mu gukemura iki kabazo cyo kubaka mu kajagari kuko akenshi baba baturanye n’abubaka nabi cyangwa ngo bakaba ari bene wabo bityo ngo kubafatira ibyemezo bikarishye bikabagora kubera amarangamutima.

Akaba asaba ubuyobozi bwo hejuru kuba aribwo bujya buza bugakemura iki kibazo aho kugirango byose babiharire inzego zo hasi ziba zidafite ubushobozi.

 

 

 

 

Abaturage barasabwa gukosoza

Rwanda : Abaturage barasabwa gukosoza ibyemezo by ubutaka bifite amakosa kugirango bitazabagaruka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage barasabwa gukosoza

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.

Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.

Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.

Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.

Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.

 

 

 

 

Rwanda : Abayobozi b’utugari mu mujyi wa Kigali barasabwa guca utujagari tuharangwa

Tags: , , , , , ,


Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umujyi wa Kigali gukora uko bashoboye kugira ngo bace utujagari kugira ngo himakazwe imiturire ihamye ibereye umujyi wa Kigali.

Tariki ya 19/06/2012 ubwo hasozwaga itorero ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyaruguru n’umujyi wa Kigali, ari naryo risoza muri rusange itorero  ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko mu mujyi wa Kigali hakigaragara imiturire mibi (utujagari) akenshi dukururwa n’abo bayobozi b’utugari.

Yabasabye ko badakwiye kuba nyirabayazana w’imiturire mibi y’akajagari mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “turifusa ko rwose utujagari ducika mu mujyi wa Kigali, gukingira ikibaba bigacika mu mujyi wa Kigali, gutuza abantu ha hantu hahanamye tukabicika ho, tukavugisha ukuri kugira ngo tugire umujyi mwiza”.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko imiturire mu Rwanda hose ari ingorabahizi kuko gutura mu midugudu bitaragera ku rwego rushimishije. Abayobozi b’utugari bafite inshingano zo guteza imbere iyo miturire nk’uko yabibasabye.

Mu itorero, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basesenguye inshingano zabo n’uburyo bwo kuzuzuza neza hifashishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kandi ziganisha ku iterambere ry’umuturage by’umwihariko ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Abanyuze mu itorero bose bahawe impamyabumenyi yemeza ko ibyo bigiye mu itorero babifashe neza kandi bazabishyira mu bikorwa.

Abanyamabaganga nshingwabikorwa b’utugari bagera ku 2148 nibo banyuze mu itorero ryatangiye tariki ya 29/04/2012 rigasozwa tariki ya 19/06/2012. Bakaba barazaga mu itorero mu byiciro  bakurikije intara bakorera mo.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia