Posted on 08 July 2012
Tags: abantu, abaturage, akarere, amakosa, bafite, ibyemezo, kugirango, kuko, Rwanda, Rwanda cells, Rwanda certificate, Rwanda Land, Rwanda leaders, Rwanda Muhanga, ubutaka, ubuyobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.
Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.
Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.
Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.
Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.
Posted on 21 June 2012
Tags: , Rwanda, Rwanda certificate, Rwanda child', Rwanda Help, Rwanda nyamagabe, Rwanda woman

Nakabonye Catherine(iburyo) n’umwana we yatoraguye akamurera.
Nakabonye Catherine, umwe muri ba ‘Malayika Murinzi’ bo mu karere ka Nyamagabe yatoraguye umwana mu mashyamba ya Kongo yemera kumurera nyuma biza kumuviramo kubengwa n’abasore benshi n’aho aboneye umugabo arabimuziza.
Mu 1994 nibwo uyu mugore yatoraguye uruhinja mu mashyamba yo mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mugore akimara kubona uru ruhinja avuga ko rwari rurwaye rumeze nabi, ngo yahise yemera kurutwara akarurera.
Nyuma ngo Nakabonye ageze mu Rwanda n’umwana we yari yatoraguye ubuzima ntibwaboroheye kuko uyu mwana yari yararwaye bikabije bigatuma ndetse bombi bahabwa akato, ibi byose ngo byamubayeho nawe akiri muto kandi nta mikoro afite.
Ati “ nta mubyeyi nagiraga ngo abe yamfasha, namureraga nanjye nakagombye kurerwa ariko nkabona ntaho n’ubundi uyu mwana namwohereza”.
Uretse guhabwa akato kandi ngo Nakabonye nk’umukobwa wari ukeneye umugabo, yakomeje kubengwa n’abasore batandukanye bavugaga ko uyu mwana yari uwe.
Nakabonye ngo ubuzima bwaje kumugora ku buryo yagerageje kwiyahura aho yanyweye imiti yica ariko ntiyapfa.
Nyuma yo kurusimbuka,uyu mubyeyi wari ukiri umukobwa yaje kubona umugabo barabana ndetse ajyana n’umwana we yari yaratoraguye kubana n’umugabo yari amaze gushaka. Nakabonye avuga ko nta handi yari gusiga uyu mwana kuko nawe ubwe nta mubyeyi yari afite ngo abe yamumusigira.
Bidatinze uyu mugabo yirukanye Nakabonye amuziza ko uyu mwana yari afite ari umwana we. Nyuma yo kwirukanwa ariko ngo Nakabonye ntiyacitse intege ahubwo yagerageje kureba uburyo yakoresha kugira ngo we n’umwana we yari yaritoraguriye babashe kubaho.
Nibwo yaje gukodesha inzu atangira gucuruza uducogocogo hanyuma ubuzima burakomeza kugeza ubwo umugabo we wari waramwirukanye yongeye kumucyura ubu bakaba babanye neza nk’uko Nakabonye abitangaza. Uyu mwana nawe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Abaturanyi ba Nakabonye bo ngo basanga ibyo uyu mubyeyi yakoreye uyu mwana yari yatoraguye ari nko kumupfira.
Kubera urukundo yakunze umwana yatoraguye, Nakabonye yahawe icyemezo cy’ishimwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immaculee we asanga Nakabonye yagombye kubera urugero rwiza abandi babyeyi nabo bakakira abana badafite uko bameze mu miryango yabo.