Abakina kazungunarara bacuza abarema isoko rya Gakenke utwabo.
Abaturage barema isoko rya Gakenke batangaza ko umukino umeze nk’urusimbi uzwi nka Kazungunarara ubabangamiye kuko ari uburyo bw’ubujura bucuza abaturage amafaranga yabo kenshi na kenshi baba bazanye guhaha.
Umugabo ukorera muri iryo soko avuga ko kazungunarara ari ikibazo kibangamiye abaturage baza mu isoko.
Yagize ati: “Mbona kazungunarara ari ikibazo muri iri soko. Ikigaragara, n’ubuyobozi bwararangaye kuri icyo kintu,  abajura baza kwiba abaturage muri ubwo buryo… ariko inzego zishinzwe umutekano zibahitaho  zikigendera ntizigire icyo zikora, usanga abaturage barenganira muri ubwo buryo.”
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50, ucuruza ifu mu isoko,  na we yunga mu rya mugenzi we ko uyu mukino ubabangamiye.  Atanga urugero rw’umubyeyi bariye amafaranga ibihumbi 15 yari yagujije muri ishyirahamwe kugira ngo ahahe maze ataha aririra mu myotsi.
Tariki 11/12/2012, umugore witwa Leontine Mukamurera na we kazungunarara yamukoze bamukiza amafaranga 2500 yagombaga guhahisha ibyo kurya by’abana ataha imbokoboko.
Uwo mugore akomeza avuga ko abantu baribwa muri kazungunarara biterwa n’ubujiji bwabo kuko nta muntu baba bakoze mu mufuka. Ku ruhande rwe,  ngo amaze igihe kinini mu isoko ariko nta n’ifaranga rimwe bamuriye.
Umusore ufite hagati y’imyaka 20 na 23 ukina kazungunarara wiyita Nizeyimana Eric, asobanura ko yahisemo gukina kazungunarara kubera ko ari cyo yasanze ashoboye aho kwiba.
Uyu musore ahakana ko yiba abaturage kuko asheta amafaranga ye n’ushaka gutombora yatombora akamuha amafaranga ye.
Ngo biragoye gutombora  akazungu nyako, abatombora n’abafatanyije n’ukina akazungunarara kugira ngo bajijishe abandi, babone uko babarya amafaranga yabo;  nk’uko umwe mu bakorera mu iryo soko yabitangaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste avuga ko bakanguriye abaturage barema isoko kutishobora mu mukino wa kazungunarara kuko nta kindi ugamije atari ukubacuza utwabo.
Ikibazo cya kazungunarara cyaganiriwe mu nama y’umutekano, hagaragarazwa ko abafashwe bakina barekurwa kuko atari icyaha giteganwa mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
