Tag Archive | "Rwanda Chickpeas"

Rwanda : Uko bategura Salade ya Chickpeas

Tags: , , ,


Chickpeas cyangwa pois chiches ni ubwoko bw’ibishyimbo biboneka mu ma supermarket  uretse ko nta zina ry’ikinyarwanda ryabyo rihari.

Umwe mubakozi bo muri Hoteri Urumuri Ndungutse Antoine yadusobanuriye uburyo bategura iyo salade.

UKO BITEGURWA :

Gr 150 za chickpeas zumye cyangwa agakopo kamwe ka chickpeas ziteguye, Vinaigrete ikozwe n’ikiyiko 1 kinini cya moutaride ya Dijon.

Ikiyiko 1 kinini cya divayi y’umweru cyangwa vinaigre cyangwa amazi y’indimu, ibiyiko 4 binini bya huile d’olive, umunyu na poivre, igitunguru 1 gito, gikase mu tuziga, tungurusumu 1 isekuye, Perisile.

Niba wakoresheje chickpeas zumye, uziraze mu mazi ijoro ryose. Umunsi ukurikira, uziminine maze uzishyire mu kindi gisorori hamwe n’amazi ahagije kuri izo zose.

Utongereyemo umunyu ubishyire ku muriro ubireke bitogote hagati iminota 30-45 kugeza igihe zihiriye.

Nizimara gushya, uziminine na none maze uzunyuguze n’amazi akonje. Niba warakoresheje chickpeas zo mu dukopo, uziminine mu mazi ziba zirimo maze uzunyuguze mu mazi akonje.

Mugihe chickpeas ziri gutogota, tegura ya vinaigrete maze uyivangire mu gisorori kinini.

Ongera chickpeas muri cya gisorori kirimo vinaigrete, uzishyiremo zigishyushye kuko aribwo buryo bwiza bwo kugirango chickpeas zifate impumuro ya vinegrete.

Shyiramo bya bitunguru wakase ariko usige ducye two kuza gushyira hejuru, maze unashyiremo ya tungurusumu.

Maze ubitereke igihe kingana n’isaha, ukajya ugaragura rimwe na rimwe.

Nyuma y’isaha, uze gushyiraho ibitunguru wasize hamwe na perisile.

Igaburwa nka salade, ushobora kuyigabura mu masaha ya saa sita hamwe n’umugati cyangwa chapati.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia