Tag Archive | "Rwanda child’"

Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Rwanda | Burera: Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Tags: , , , , , , ,


Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Umwana witwa Irakoze utuye mu mudugudu wa Kabashotsi, akagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera arebesha ijisho rimwe kubera ko irindi ryapfuye nyuma y’uko rikomeretse ababyeyi be bakabura amafaranga yo kujya kumuvuza.

Uwo mwana ufite imyaka itanu y’amavuko afite ababyeyi bombi: Munyawera Bernard na Nyirambonigaba Jackeline. Abo babyeyi bombi ntibishoboye. Batunzwe no guca inshuro hirya no hino.

Nyirambonigaba, nyina w’uwo mwana, avuga ko umwana we, Irakoze, yakomeretse ijisho ry’iburyo ubwo yari arimo akina n’abandi bana mu ntangirizo z’umwaka wa 2012.  Umwana umwe mu bo bakinaga yamuteye agakezo (kahira ubwatsi) maze kamufata mu jisho rirakomereka cyane nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gitare, kiri mu murenge wa Kagogo, babona ubukomere afite bugoye, maze icyo kigo nderabuzima kimujyana mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bamuvure neza.

Umuganga wo mu bitaro bya Ruhemgeri yasuzumye ijisho rya Irakoze asanga ryarononekaye cyane, bararipfuka, ariko asaba ababyeyi b’uwo mwana gushaka amafaranga kugira ngo bazajye kumuvuza ku bitaro bya Kabgayi, mu ntara y’amajyepfo, kuko bizobereye mu buvuzi bw’amaso nk’uko Nyirambonigaba abisobanura.

Agira ati “…umugabo (wa Nyirambonigaba) yamushubije yo (kwa muganga) umudogiteri ararisuzuma asanga ijisho ryarononekaye, ati “muzehe ni ugushaka ibihumbi 20 mukajya i Kabgayi…tubura amikoro, tubuze amikoro umwana tumurekera mu rugo nta handi twagiye kumuvuza”.

Akomeza avuga ko no kuba igisebe cyari kiri kuri iryo jisho cyaracyize ari ah’Imana kuko nta bundi buvuzi buhambaye yabonye. Umuti w’amaso w’igitonyanga ugura amafaranga y’u Rwanda 500 ngo niwo Nyirambonigaba  yavurishaga ijisho ry’umwana we.

Nyirambonigaba avuga ko aterwa agahinda no kuba umwana we agize ubumuga bw’ijisho akiri muto bidatewe n’ikindi ahubwo ari ubukene. Yongera ho ko abonye ubufasha yajyana umwana we kumuvuza akazakura areba neza. Ngo yizeye ko umwana we yakira.

Ikigaragaraza ko Irakoze arebesha ijisho rimwe ni uko iyo afunze ijisho rizima ry’ibumoso, iry’iburyo, ariryo ritabona, n’ubwo riba rikanuye, avuga ko nta kintu na kimwe arirebesha.

Ikindi ni uko iyo urebye mu jisho ritareba ry’uwo mwana, ubona ku mboni hariho akantu k’umweru kameze k’ishaza ryo mu jisho. Ako kantu gashobora kuba ariko gatuma iryo jisho ritareba. Inzobere mu buvuzi bw’amaso baribaze bakagakura mo ashobora kongera akabona.

Irakoze avukana n’abana bane. Ababyeyi babo ntibishoboye kuko baba mu nzu y’icyumba kimwe. Nta sambu, nta n’itungo bafite kuburyo byabaha amafaranga bakaba bavuza umwana wabo.


 

 

Nakabonye Catherine(iburyo) n’umwana we yatoraguye akamurera.

Rwanda : Yatoye umwana aramurera nyuma umugabo we arabimuziza.

Tags: , , , , , ,


 

Nakabonye Catherine(iburyo) n’umwana we yatoraguye akamurera.

Nakabonye Catherine(iburyo) n’umwana we yatoraguye akamurera.

Nakabonye Catherine, umwe muri ba ‘Malayika Murinzi’ bo mu karere ka Nyamagabe yatoraguye umwana mu mashyamba ya Kongo yemera kumurera nyuma biza kumuviramo kubengwa n’abasore benshi n’aho aboneye umugabo arabimuziza.

Mu 1994 nibwo uyu mugore yatoraguye uruhinja mu mashyamba yo mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mugore akimara kubona uru ruhinja avuga ko rwari rurwaye rumeze nabi, ngo yahise yemera kurutwara akarurera.

Nyuma ngo Nakabonye ageze mu Rwanda n’umwana we yari yatoraguye ubuzima ntibwaboroheye kuko uyu mwana yari yararwaye bikabije bigatuma ndetse bombi bahabwa akato, ibi byose ngo byamubayeho nawe akiri muto kandi nta mikoro afite.

Ati “ nta mubyeyi nagiraga ngo abe yamfasha, namureraga nanjye nakagombye kurerwa ariko nkabona ntaho n’ubundi uyu mwana namwohereza”.

Uretse guhabwa akato kandi ngo Nakabonye nk’umukobwa wari ukeneye umugabo, yakomeje kubengwa n’abasore batandukanye bavugaga ko  uyu mwana yari uwe.

Nakabonye ngo ubuzima bwaje kumugora ku buryo yagerageje kwiyahura aho yanyweye imiti yica ariko ntiyapfa.

Nyuma yo kurusimbuka,uyu mubyeyi wari ukiri umukobwa yaje kubona umugabo barabana ndetse ajyana n’umwana we yari yaratoraguye kubana n’umugabo yari amaze gushaka. Nakabonye avuga ko nta handi yari gusiga uyu mwana kuko nawe ubwe nta mubyeyi yari afite ngo abe yamumusigira.

Bidatinze uyu mugabo yirukanye Nakabonye amuziza ko uyu mwana yari afite ari umwana we. Nyuma yo kwirukanwa ariko ngo Nakabonye ntiyacitse intege ahubwo yagerageje kureba uburyo yakoresha kugira ngo we n’umwana we yari yaritoraguriye babashe kubaho.

Nibwo yaje gukodesha inzu atangira gucuruza uducogocogo hanyuma ubuzima burakomeza kugeza ubwo umugabo we wari waramwirukanye yongeye kumucyura ubu  bakaba babanye neza nk’uko Nakabonye abitangaza. Uyu mwana nawe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Abaturanyi ba Nakabonye bo  ngo basanga ibyo uyu mubyeyi yakoreye uyu mwana yari yatoraguye ari nko kumupfira.

Kubera urukundo yakunze umwana yatoraguye, Nakabonye yahawe icyemezo cy’ishimwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immaculee we asanga  Nakabonye yagombye kubera urugero rwiza abandi babyeyi nabo bakakira abana badafite uko bameze mu miryango yabo.

 

 

 

 


Rwanda | Child behavior, a concern for all Rwandans

Tags: , , , , , ,


Residents of Kigina sector have been told to care for all children because their behavior concerns them, Sylvestre Uwitonze; district worker in charge of good governance has advised.

According to Uwitonze, a child’s upbringing is a concern for all Rwandese not necessarily their parents.

“It’s a bad culture to see a certain child in wrong doing and keep quiet because they are not yours. If everybody cares for any child as their own, our culture would be much preserved,” adds Uwitonze

A police official in Kirehe district Supt. John Sesonga calls upon parents to teach good morals to their children especially nowadays where a big number of drug abusers are youth.

Supt. Sesonga points out that family planning should be embraced as well so that parents are able to have a few children they can afford to raise.

This was said after the usual monthly community work that saw the turn up of residents, different workers from Kirehe district, police officials and some soldiers.


Rwanda | Uburere bw’umwana w’umunyarwanda bureba buri wese

Tags: , , , , , ,


Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Sylvestre arakangurira abaturage batuye akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina kwita ku burere bw’umwana bw’umwana w’umunyarwanda kuko bureba buri wese.

Nkuko Sylvestre Uwitonze umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe imiyoborere myiza abivuga ngo uburere bw’umwana w’umunyarwanda bureba buri wese si ngombwa ababyeyi b’uwo mwana bonyine,asaba abaturage kutaba ba ntibindeba mu gihe babonye umwana ari mu makosa kuko biri mu bituma umuco w’u Rwanda ubumbatirwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Supt.John Sesonga akaba akangurira abaturage kwita ku burere bw’umwana kuko usanga mu rubyiruko ariho habarizwa umubare munini w’abanywa ibiyobyabwenge, akomeza ababwira ko bagomba no kwita ku kuboneza urubyaro kugira ngo batunge abo babashije kurera.

Ibi ni ibyavuzwe nyuma y’uko barangije umuganda rusange wa buri kwezi wari witabiriwe n’abaturage, abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe,ingabo na Polisi.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia