Tag Archive | "Rwanda children"

Gicumbi – Inkongoro y’umwana yabaye igisubizo ku mirire mibi

Gicumbi – Inkongoro y’umwana yabaye igisubizo ku mirire mibi

Tags: , , , , , , , ,


Gicumbi  – Inkongoro y’umwana yabaye igisubizo ku mirire mibi

Inkogoro y’umwana

Nyuma y’aho hatangirijwe gahunda y’ inkongoro y’umwana mu karere ka Gicumbi ababyeyi benshi bemeza ko yabaye igisubizo mu kugabanya indwara zikomoka ku mirire mibi ku bana.

Nshutiyimana Augustin  avuga ko impinduka nyinshi kandi nziza zagaragaye kubana kuko iyi gahunda y’inkongoro y’umwana yaciye indwara zakomokaga kumirire mibi ikanashimangira ubusabane hagati y’imiryango ndetse ngo yatumye benshi mubaturage bamenya akamaro ko korora amatungo arimo n’ inka.

Akomeza  avuga ko gahunda y’inkongoro y’umwana nayo izazamura imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kongera imirire myiza mubana no kurwanya indwara zikomoka kumirire mibi.

Ati “ umwana wanjye yari yaragwingiye ariko abaturanyi banjye barankamiye mbasha kubona amata yo guha umwana ubu ameze neza nta kibazo.”

Uhagarariye ubworozi mu Karere ka Gicumbi Gashirabake Isidore yashimiye abaturage babashije kumeyera abaturanyi babo inkongoro y’umwana kuko byari mubyo babasabye ubwo bahabwaga inka zo korora.

Yibukije abafite inka ko bakomeza bakajya baha abatoroye amata ndetse ukamirwa na mugenzi we akamufasha kuyitaho  kuko inka kuyorora bisaba kuyitaho kandi  ikenera ibyo kurya byinshi.

Yashimiye abaturage bazirikanye inshingano bahawe yo gufashanya muri gahunda y’inkongoro y’umwana ubu nabo bakaba boroje bagenzi babo asaba n’abazihawe ko bazubahiriza inshingano zo koroza abandi kandi bakita no ku matungo bahawe ariko cyane cyane kuri gahunda y’inkongoro y’umwan bityo bwaki igacika burundu.

m_Kubarura abana bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi bizafasha mu kubishakira umuti

Kubarura abana bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi bizafasha mu kubishakira umuti

Tags: , , , , , , , , , ,


m_Kubarura abana bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi bizafasha mu kubishakira umuti

Mu karere ka Rutsiro kimwe no mu tundi turere tw’igihugu hari kubera igikorwa cyo kubarura abana bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi kugira ngo babashe gukurikiranwa no kwitabwaho by’umwihariko.

Igikorwa cyo kubarura abana bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi cyateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ifatanyije n’inama y’igihugu y’abana hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo Handicap International.

Elie Mugabowishema uyobora umushinga UBUNTU CARE urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bana ukorera muri Handicap International yavuze ko bafite gahunda yo kubarura abana bose mu gihugu bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi.

Nyuma yo gutegura icyo gikorwa ku rwego rw’igihugu, hakurikiyeho guhamagara abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge na za komite zihagarariye abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (OVCs)ku rwego rw’akarere kugira ngo babihugurirwe, babisobanukirwe, hanyuma na bo bajye kubisobanurira no kubihugurira abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse na za komite z’imidugudu kuko ari bo bagomba kubishyira mu bikorwa.

Abana bazibandwaho cyane muri iryo barura ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, harebwa imibereho y’umwana, imibereho y’umuryango arimo cyangwa se n’abamurera, kugira ngo mu gihe Leta igomba gukora igenamigambi ry’igihe kirekire cyangwa se no gukora ubuvugizi, bikorwe bishingiye ku mibare isobanutse neza y’abana bari muri ibyo byiciro bugarijwe n’ibibazo kurusha abandi.

Mukamana Amiel Clemence ashinzwe ubuzima mu karere ka Rutsiro, akaba ari na we ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere avuga ko kubarura abo bana bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse n’abandi banyeshuri batishoboye bacikanywe ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko mu gihe hazajya haboneka umufatanyabikorwa cyangwa ubundi bufasha abo batoranyijwe ari bo bazajya baheraho.

Mukamana ati “abana bafite ibibazo by’imibereho myiza barahari, nibigenda neza hagatoranywa ababikwiye, twizeye ko mu karere kacu nta kibazo tuzongera guhura na cyo kuko urutonde tuzaba turufite, tuzi ngo dufite abantu aba n’aba bakeneye ubufasha ubu n’ubu ku buryo hagize uboneka yabafasha.”

Biteganyijwe ko iryo barura rizaba tariki 30 na 31/01/2014 bikazakorwa na komite y’umudugudu, noneho abana batoranyijwe n’izo komite bemezwe binyuze mu nteko rusange z’abaturage.

m_Abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi

Gisagara: Abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi

Tags: , , , , , , , ,


m_Abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi

Jerome Rugemintwaza umuyobozi w’imari n’ubutegetsi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga

Kuba umwana yaba afite ubumuga bwo mu mutwe ngo ntibivuze ko ntacyo ashoboye ahubwo ngo akwiye kwegerwa, agafashwa gukora ibyo ashoboye, kandi agahabwa agaciro nk’ak’abandi bana mu muryango, nk’uko bitangazwa n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

N’ubwo hari ahakigaragara mu miryango imwe n’imwe mu gihugu abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bagumishwa mu ngo ntibajyanwe mu mashuri bakirirwa biyicariye ndetse bagafatwa nk’aho ntacyo bamaze, hari ibigo bimwe na bimwe byiyemeje gufasha mu burezi bw’aba bana kandi bikagaragara ko habaho impinduka mu buzima bwabo.

Mu murenge wa Kibirizi ho mu karere Gisagara, naho hari bene iri shuri. Amizero y’ubuzima ni ishuri ryiganjemo abana abenshi bafite uburwayi bw’igicuri, hakiyongeraho n’abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe.

Uretse kuba wareba bamwe muri aba bana ukabona ko bafite ikibazo,n’iyo muganiriye uhita ubyumva kuko akenshi baba batabasha kugusubiza icyo ubabajije. Gusa bivugira ko muri iri shuri bamaze kuhamenyera byinshi birimo no kwiyitaho ubwabo.

Abigisha b’aba bana, bavuga ko kwigisha bene aba bana ari umurimo utoroshye, unasaba amahugurwa yihariye, gusa kuri ibi ngo hakaniyongeraho kwihangana. Ubu bwihangane rero ngo bukaba bukwiye no kuba isomo ku babyeyi b’aba bana, nabo bakabaha agaciro nk’abandi bana.

Ntihinyuka Francis umwe mu bigisha ati « Ababyeyi tubafasha guhindura imyumvire kuko iyo umubyeyi abonye dukunze aba bana kandi tutarababyaye, nawe ntiyareka kubakunda »

Ababyeyi b’aba bana nabo bavuga ko byaba byiza bene ibi bigo bibaye byinshi kuko bifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Gusa aba babyeyi bavuga ko nabo ubwabo baramutse bahuguwe ku buryo bwihariye bwo kwita kuri bene aba bana byabafasha kubitaho.

Ku ruhande rw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Jerome Rugemintwaza umuyobozi w’imari n’ubutegetsi,avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye kwita kuri bene aba  bana, kuko ngo ubumuga bwabo buba bushobora gukira bagakorera igihugu.

Ati « Umuryango nyarwamda ukwiriye kumva ko aba bana ari nk’abandi kandi ko bitaweho uko bikwiye nabo bashobora gukora bakigirira akamaro bakanakagirira igihugu »

Ishuri amizero y’ubuzima ubu rifite abana 48. Mu gihe kiri imbere ngo rirateganya kwakira abandi 12 bakaba 60 bose hamwe.

m_Ikibazo cy’abana bugarijwe n’imibereho mibi kigiye gukurikiranywa guhera mu mizi1

RUSIZI: Ikibazo cy’abana bugarijwe n’imibereho mibi kigiye gukurikiranywa guhera mu mizi

Tags: , , , , , , , ,


m_Ikibazo cy’abana bugarijwe n’imibereho mibi kigiye gukurikiranywa guhera mu mizi

Hashize imyaka myinshi abana batari bake bagaragarwaho n’ikibazo cy’imibereho mibi , biturutse kumpamvu zitandukanye zirimo , ubukene, kutita kuri abo bana bakiri bato n’ ibindi, ibyo ngo biteza ingaruka zikomeye zirimo kudakura kw’abana bigatuma bagwingira bakiri bato.

Ni muri urwo rwego komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ifatanyije n’abashizwe imibereho myiza mumirenge yose yo mu karere ka Rusizi batangiye kureba uburyo hakorwa ibarura ryimbitse kubana bugarijwe n’imibereho mibi kugirango barebe uko hakorwa ubuvugizi mu gihe bishoboka hagamijwe kurengera ubuzima  n’uburengazira bw’umwana

 m_Ikibazo cy’abana bugarijwe n’imibereho mibi kigiye gukurikiranywa guhera mu mizi1

Hagumimana Jean Claude waje ahagarariye komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana  yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2010 , hagiye hakorwa amabarura atandukanye kuri icyo kibazo ariko ugasanga ntacyo bigezeho kandi byatwaye akayabo k’amafaranga , akaba avuga ko byagiye biterwa n’impamvu zitandukanye harimo gukoresha amaranga mutima abenshi bagashyiramo abana babo kandi nyamara basize abatishoboye kandi aribo bakeneye ubufasha.

Ikindi kandi ngo wasangaga amakuru atangwa ku kibazo cy’abana bugarijwe n’imibereho mibi atavugwaho rumwe kubera ibyo bibazo by’amaranga mutima , ibyo bigatuma igikorwa kigamijwe kitagerwaho neza, Hagumimana Jean Claude yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo hagiye kubaho ibarura ryimbitse kuva kurwego rw’umudugudu kugera kurwego rw’umurenge , abayobozi b’imidugudu n’abashinzwe amakuru mu midugudu n’ baturage ngo nibo bazagira uruhare mu kugaragaza abo bana kuko aribo baba bazi abafite ikibazo cy’amikoro make.

Ibyo kugirango bigerweho abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge basabwe kutazarangwa n’amarangamutima dore ko ngo icyo gikorwa ntayindi nyungu irimo kuko ikigamijwe ari ukugirango hazakorwe igenamigambi nyaryo ryakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa.

Bimwe mubizagenderwaho kugirango imibare y’abana bari mu byiciro by’abatishoboye bamenyekane ni ukugera kuri buri rugo bakamenya ibibazo abana bafite bakabarurwa hagendewe ku ifishi yabigenewe , abana bazabarurwa ni abari munsi y’imyaka 18 , kandi hakabarurwa abari mungo ziri mu ibyiciro bya mbere n’ibyakabiri by’ubudehe kuko aribo bakunze kuba bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi.

Yamini Niyitegeka, umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’abagore yavuze ko muri aka karere hakiri abana bugarijwe n’ikibazo cy’imibereho y’abana, akaba yavuze ko muri iri barura bazarikorana ubushishozi kugirango bamenyekane neza.

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’umwana,  abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge y’aka karere ka Rusizi barimo Sebagabo Michel bavuze ko bagiye kuzakurikirana neza ishyirwa mubikorwa ry’iri barura kugirango rizatange umusaruro mwiza.

m_Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Gisagara : Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Tags: , , , , , , , ,


Mu gihe mu turere dutandukanye hagenda hagezwa urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abarokotse Jenoside bo  mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara bahawe amatungo n’ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, abayahawe barashima cyane ubwo bufasha n’aho bubagejeje.

 m_Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Iyo utembereye mu mudugudu wa Rugunga mu kagari ka Mamba, mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara usanga mu ngo nyinshi boroye amatungo yaba magufi cyangwa amaremare.

Mugabo Efrem na Musabyeyezu Jean Claude bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, baravuga uburyo amatungo bahawe n’ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu batishoboye yabafashije byinshi mu mibereho yabo nko kubonera abana amata, ifumbire y’imyaka ndetse no kubona amikoro yabafasha no guhanga indi mishinga mito mito mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.

Mugabo ati « Inka nahawe yarabyaye mbona amata, aya mugitondo nkayaha abana, aya nimugoroba nkayagurisha tukikenura ndetse ubu mbona n’ifumbire nkeza mu mirima yanjye »

Musabyeyezu we avuga ko ahanini byamufashije mu myigire ye aho ubworozi bwe bugenda bumufasha kwigurira ibikoresho bimwe na bimwe akenera.

Uretse ibi kandi, ngo korozanya mu rwego rwo kwitura byatumye imibanire myiza n’ubusabane byiyongera mu baturage batuye uyu mudugudu wa Rugunga kuko ngo iyo umuntu akwituye, umufata nk’inshuti y’umwihariko kuko aba agize uruhare mu iterambere ryawe.

Mugabo Efrem ati « Nyuma yo kugabirwa twagiye tworozanya kandi ukabona ni ikintu gikomeye gituma abantu bakundana kandi bagasabana kuko nta narimwe umuntu yakwibagirwa uwamufashije kwizamura cyangwa ngo umuturanyi yirengagize uwamukamiye arwaje abana cyangwa ari na bazima »

Aba bagabiwe inka n’ikigega cya Leta cyita ku batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bahawe inka,ubu bakaba barituye bagenzi babo ndetse bakaba banakomeje ubworozi.

m_Mugikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge urubyiruko rwashishikarijwe kubireka2

Gicumbi – Mugikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge urubyiruko rwashishikarijwe kubireka

Tags: , , , , , , , , ,


m_Mugikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge urubyiruko rwashishikarijwe kubireka

Uhagarariye polisi mukarere ka Gicumbi Ndori Fred yerekana ibyo biyobyabwenge

Kuri uyu wa 17/1/2014 mu karere ka Gicumbi bamennye ibiyobyabwenge byo mu bwoko butandukanye inzego z’umutekano zikorera muri ako karere zishishikariza urubyiruko kubyamagana no kubireka burundu ndetse basabwa no gutunga agatoki aho bakeka ko byaba biri.

Mu butumwa uhagarariye polisi mu karere ka Gicumbi Fredi Ndoli yatanze yasabye urubyiruko kumenya ubwoko bw’ibyo biyobyabwenge kugirango ababyeyi babo nibabitahana bajye bahita batanga amakuru.

Mu biyobyabwenge bamennye harimo Kanyanga L 3015, chef coffee amapaki 10, chef waragi amaduzeni 500, Zebra L 180, suzi warage n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

Yakanguriye abana kuyimenya,kandi ko nibaramuka babonye ababyeyi babo bazanye icyo kiyobyabwenge bajye bamenya ko ari ibiteza umutekano muke mungo zabo bikanateza urugomo, kurara badasinziriye gukubita no gukomeretsa n’ibindi bikorwa bibi by’urugomo.

m_Mugikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge urubyiruko rwashishikarijwe kubireka1

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge

Ku kiyobyabwenge cya Mayirungi avuga ko zizanwa n’abanyamahanga bakazivana mubihugu byo hanze avuga ko uwabiriye bimugiraho ingaruka zitandukanye bikaba ari nabyo bitera impanuka mu muhanda Gatuna Byumba kuko umuntu aba atagitekereza.

m_Mugikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge urubyiruko rwashishikarijwe kubireka2

Nsengimana Rwagasana Azalias Umushinja cyaha murukiko rwa Byumba nawe yababwiye itegeko rihana abanywa ibiyobyabwenge

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theonetse  atanga ubutumwa abasaba kubireka kuko byangiza ubuzima ikindi abantu babinyweye bahungabanya umutekano.

Umwe murubyiruko rwari muri iki gikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge Nyandwi Alexandre avuga ko ububi b’ibiyobyabwenge babuzi kandi ko biyemeje kubishishikariza ababinywa kubireka.

Iki gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge cyakomereje mu murenge wa Cyumba no kuri sitation ya Mulindi.

m_Abanyamadini barasabwa kuganiriza ababyeyi kuko benshi bataye inshingano za kibyeyi

Muhanga: Abanyamadini barasabwa kuganiriza ababyeyi kuko benshi bataye inshingano za kibyeyi

Tags: , , , , , , ,


m_Abanyamadini barasabwa kuganiriza ababyeyi kuko benshi bataye inshingano za kibyeyi

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arasaba abayobozi b’amadini kujya batinyuka bakaganiriza ababyeyi ku nshingano zabo nk’ababyeyi kuko biri kugaragara ko benshi bari kugenda bazihunza nk’ababyeyi.

Ibi uyu muyobozi abitangaje nyuma yo kubona ko ibyaha bitandukanye biri kugenda byiyongera kandi ahanini bikaba ngo biterwa n’abana babuze uburere bw’ababyeyi.

Bimwe mu byaha byagaragaye mu mezi atatu ashize bishingiye ahanini ku bifite inkomoko mu miryango. Icyaha cyo gukubita no gukomeretse kiza inshuro 10, icyaha cyo gusambanya abana cyagaragaye inshuro 6, abanywa ibiyobyabwenge baje ari 19, naho ubujura buciye icyuho bwagaragaye inshuro 20; aha umuyobozi w’akarere avuga ko abakora ubu bujura baturuka mu miryango itabanye neza.

Muri aya meza atatu ibyaha byagaragayemo ariko bikaba byarabashije kumenyekana ni 61, nyamara ibiba bitabashije kumenywa n’inzego zishinzwe kubirwanya ni byo bishobora kuba ari byinshi.

“Icyo mbisabira ni uko dutinyuka tukaganira kuri iki kintu kuko ababyeyi bataye inshungano zabo za kibyeyi kubera akazi bakibagirwa ko akazi ari ngombwa,” Mutakwasuku asaba abanyamadini.

Uyu muyobozi avuga ko bigoye ko bajya gucunga umutekano wo mu ngo z’abaturage ahubwo ngo byaba byiza bigishijwe amagambo abakora ku mitima abafite imico mibi bakayireka.

Ati: ntabwo polisi cyangwa abandi bashinzwe umutekano bazaza iwawe keretse mu gihe byacitse mwafatanye mu mashati”.

Muri aka karere hagiye hagaragara bimwe mu byaha bikomeye bikorerwa mu miryango nk’aho umukecuru w’imyaka 80 wo muri aka karere yivuganye musaza we wari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Mu rwego rwo kugerageza kugabanya ibi byaha hashyizweho ikigo ngororamuco gishyirwamo abantu b’inzererezi baba bafatiwe ahantu hatandukanye by’umwihariko mu mujyi.

Nyamara byagaragaye ko iki kigo nta kintu kidasanzwe bikemura kuko ababivamo nta mpinduka bagaragaza. Ku bw’ibyo ubuyobozi bwiyemeje gufatanya n’abanyamadini kugirango bajye bajya kwigisha ijambo ry’Imana muri icyo kigo.

m_Ngororero district celebrates World Food Day through nutrition classes

Ngororero district celebrates World Food Day through nutrition classes

Tags: , , , , , , , ,


istrict celebrates World Food Day through nutrition classes

Residents being taught how to prepare nutritious food

Residents of Ngororero district were taught how to prepare nutritious meals by officials from Rwandan Agricultural Board, Ministry of Health and Ministry of Agriculture.

The training coincided with the celebrations of the world Food Day which was marked on Friday the October 18, 2013.

World Food Day is celebrated every year around the world in October in honor of the date of the founding of the Food and Agriculture Organization of the United Nations in 1945.

The day is celebrated widely by many other organisations concerned with food security, including the World Food Programme. The World Food Day theme for 2013 was “Sustainable Food Systems for Food Security and Nutrition”

Ngororero district is among the most affected by malnutrition in the country so, the lessons were timely in order to raise awareness and teach the residents how to prepare a balanced diet.

The residents were taught how to prepare oil free vegetables, and were told of foods with more nutrients. The list includes cabbages, carrots, green beans and fruits among others.

“Teaching residents will help the efforts to fight malnutrition. It’s not that people can’t afford balanced meals, it’s the ignorance about what’s good for the body that results to malnutrition many times,” said Clotilde Nyiraneza, The Mayor of Ngororero District.

m_Ngororero district celebrates World Food D ay through nutrition classes

Children and other vulnerable group of people were fed with milk and food

Children, nurses, expectant mothers and the elderly were fed with milk and nutritious food at the function.

Rwandan districts are working on reducing malnutrition among children in a national campaign that will last 1000 days. The district has about 386 children mildly affected by malnutrition and 121 children gravely affected by malnutrition and kwashiorkor.

Abana bato baragaburiwe

Ngororero: Abaturage bigishijwe uko bategura amafunguro

Tags: , , , , , , , , ,


Abakozi batandukanye baturutse mukigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB hamwe n’abafatanyabikorwa ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’iy’Ubuzima bigishije abaturage bo mu karere ka Ngororero uburyo bukoreshwa mugutegura amafunguro afite intungamubiri.

Mu gihe bamwe mu baturage barwaza indwara ziterwa n’imirire mibi bavuga ko biterwa no kutagira ibiribwa bihagije, banagaragarijwe ko hari n’ababigira ariko ntibabashe kubitegura kuburyo bigirira akamaro ababirya.

Abana bato baragaburiwe

Abana bato baragaburiwe

Kimwe mubyagaragariye abaturage ni nko guteka imboga aho bamwe bigishijwe kuziteka hadakoreshejwe amavuta, mugihe bo bari bazi ko amavuta ari ngombwa burigihe muguteka. Banasobanuriwe ibiribwa bashobora kugabura ari bibisi cyangwa ibyo bateka bikaribwa bidahiye cyane kuko aribwo bigira akamaro nk’amashu, imiteja n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu karere ka Ngororero madamu Nyiraneza Clotilde nawe witabiriye icyo gikorwa akaba avuga ko amasomo babonye bazafasha ababyeyi kuyageza kuri bagenzi babo, bityo bagafatanya kurwanya imirire mibi.

Ababyeyi n’abasheshakanguhe nabo bahawe kumafunguro bateguye

Ababyeyi n’abasheshakanguhe nabo bahawe kumafunguro bateguye

Muri icyo gikorwa, hanagaburiwe abana bato, ababyeyi batwite kimwe n’abonsa ndetse n’abageze muzabukuru, bose basangiye amata hamwe n’amafunguro byateguriwe aho bose birebera.

Gahunda zo kurwanya imirire mibi zikomeje mu karere ka Ngororero, ubu kakigaragara mo abana bafite indwara ziterwa n’imirire mibi aho abagera kuri 386 bari mwibara ry’umuhondo naho 121bakaba babarirwa mwibara ry’umutu bivuga ko barembejwe n’izo ndwara.

 

Umwana w’inzererezi wasinsiriye yicaye mu muhanda, ubu ni saasita z’ijoro

KARONGI: Inzererezi zizajyanwa i Mwendo

Tags: , , , , , , , , ,


Umwana w’inzererezi wasinsiriye yicaye mu muhanda, ubu ni saasita z’ijoro

Umwana w’inzererezi wasinsiriye yicaye mu muhanda, ubu ni saasita z’ijoro

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe gucyura impunzi OIM, burateganya kubaka ikigo ngororamuco ahitwa i Mwendo, kizajya cyoherezwamo inzererezi.

Mu mihigo ya 2013-2014, akarere ka Karongi kari kahize kubaka ikigo ngororamuco cy’inzererezi mu murenge wa Rubengera, ariko nyuma ngo baje gusanga haba ari hafi cyane y’umujyi bikaba byatuma abakirimo batoroka bagasubira mu mujyi.

Mu bihe bishize inzererezi zajyanwaga mu kigo cy’agateganyo cya Bwakira, ariko nta munsi n’umwe washiraga hadatorotse byibuze nk’abana babili, ubuyobozi bugeza aho burahafunga.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard aganira n’itangazamakuru

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard aganira n’itangazamakuru

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard avuga ko bahisemo kuzacyubaka ahitwa i Mwendo, mu murenge wa Ruganda kuko ari ahantu kure cyane y’umujyi wa Karongi, bityo gutoroka ngo ntibizorohera abarimo kandi ngo hari n’ibikenewe byose kugira ngo habe ikigo cyujuje ibyangombwa.

Nubwo nta gihe runaka gitangwa, ubuyobozi buvuga ko icyo kigo kiri hafi kubakwa. Abana b’inzererezi mu mujyi wa Karongi, bo bavuga ko nta kibazo bafite cyo kujyanwa muri icyo kigo, ngo bapfa kutongera kubaha imvungure zitarimo umunyu nk’uko ngo byagendaga bakiri mu kigo cy’agateganyo cyari kiri Bwakira.

Kayumba avuga ko muri iyo santire ya Mwendo hari amazi n’amashanyarazi, ku buryo imirimo yo kubaka itazabagora kubera ko ibikorwaremezo by’ingenzi bihari. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe gucyura impunzi OIM, watanze inkunga ya miliyoni 12 yo kubaka icyo kigo, ariko imirimo nyir’izina (main d’œuvre) irareba akarere.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abazoherezwa muri icyo kigo bazigishwa ibintu bitandukanye birimo imyuga n’ubundi buryo bwo kwiteza imbere kugira ngo igihe nikigera bajye basubizwa mu buzima busanzwe nabo babashe kwiteza imbere.

 

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia