Tag Archive | "Rwanda cleanness"

m_02

Gakenke: Utubari na resitora byari indiri z’indaya n’umutekano muke byafunzwe

Tags: , , , , , , , ,


Gakenke: Utubari  na resitora  byari indiri z’indaya  n’umutekano muke  byafunzwe

Utubari 4 twafunzwe kubera isuku nke n’umutekano muke duteza.

Utubari n’uburiro (restora)  bwo mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke  twafunzwe  n’ubuyobozi mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/03/2013 nyuma yo kugaragara ko nta suku dufite kandi tugateza umutekano muke mu Mujyi wa Gakenke.

Ku nzugi z’utwo tubari, ubuyobozi bwashyizeho impapuro zivuga ko ubwo bubari bufunzwe kubera impamvu ebyiri nyamukuru ari zo isuku nke n’umutekano muke uturangwamo.

Abana bato b’abakobwa bigize indaya ndetse n’inzererezi z’abasore  ni bo bagana utwo tubari ugasanga birakurura  umutekano muke; nk’uko Murekezi Patrick, ukuriye Local Defense mu Karere washyize mu bikorwa  ifungwa ry’utwo tubari yabitangaje, Mu magambo ye, Murekezi yagize ati: “Utu tubari dufunzwe kubera umutekano muke uterwa n’indaya na mayibobo ndetse n’isuku nke ihari cyane iyo ugenzuye ubwiherero usanga nta suku ihagije ku buryo abakiriya baba bafite umutekano.”

Utwo tubari dukomatanya imirimo yo gucuruza inzoga n’amafunguro, usanga aho bategurira amafunguro harahindutse umukara n’ibyo babiteguriramo na byo ari uko ku buryo bishobora gutera abaturage indwara ziterwa n’isuku nke.

Ahagaze imbere y’umuryango  akoreramo n’agahinda mu maso, Mukanyandwi Melanie, yavuze ko icyemezo bafatiwe cyabatunguye bityo kikaba kibateza igihombo kuko hari ibintu yari yateguye gucuruza bipfa. Ariko, yiyemerera  ko akabari akoreramo kazamo indaya ziteza umutekano muke.

Inama y’umutekano yaguye yateranye mu mpera za Gashyantare  yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke guhagurikira ikibazo cy’utubari twabaye indiri y’isuku nke n’indaya zihungabanya umutekano two mu Mujyi wa Gakenke.

Isuku Hakorwa iki ngo turinde

Rwanda | Isuku: Hakorwa iki ngo turinde abana kwirirwa bashaka udukoresho mu myanda

Tags: , , ,


Ingeso yo kwirirwa mu myanda bashakamo ibintu bitandukanye nk’amacupa ya parasitiki (plastic) ibikoresho by’ibyuma bizwi ku izina ry’ Injyamani ndetse n’utundi tuntu utaretse n’ibiribwa byajugunywe ikomeje kugenda ikura hirya no hino cyane cyane kubana bakiri bato.

Kuri ubu, iyo ngeso yo kwirirwa mumyanda ikaba isa n’iyabaye umuco kubana ndetse n’abanyeshuli ngo baba bashakisha aho bakura amafaranga nyamara bahakura ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye.

Isuku Hakorwa iki ngo turindeNyamara umuti wafasha guca iyo ngeso itajyanye n’igihe abana b’abanyarwanda bagezemo usanga waboneka mungo cyangwa mubigo bitandukanye harimo n’amasoko. Kuri ubu, hari ba rwiyemezamirimo batwara imyanda kuburyo bwizewe kandi bakayijyana ahantu hizewe yamaze no kuvangurwa kuburyo abatuye mumijyi bayobotse abo bantu byaba igisubizo.

Ikindi ni uko ibigo binini bikwiye kugira gahunda yo gufata imyanda yabyo no nkuko bikorwa mubitaro n’ibigonderabuzima, cyangwase bakubakira neza ahantu bayimena kuburyo umuntu adapfa kuhinjira, ariko ibi usanga byarananiranye cyane cyane mumasoko.

Ababyeyi n’abandi bantu bakuru batuye mumijyi aho iyi ngeso igaragara kurusha mucyaro, bagombye kujya babaza abana babo aho bakuye ibikoresho bazanye cyangwa amafaranga igihe babigurishije, kandi ingeso abantu bakuru bafite yo gutanga uducupa tw’amazi kubana bato batubasabye nayo igahagarara naho ubundi ingamba Leta yafashe yo kugabanya indwara ziterwa n’umwanda yakomeza kubangamirwa.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Rwanda | Ngororero: Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Tags: , , , , ,


Abantu kugiti cyabo, amashyirahamwe n’amakoperative bagera ku 127 bakorera mu mijyi wa Ngororero bongeye guhwiturwa no guhanirwa kuba batujuje ibisabwa mu kazi bakora kugira ngo batange serivisi zitunganye.

Muri icyo gikorwa cyakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 8/1/2013, amazu 38 akora ibintu bitandukanye yafunzwe, abatanga serivisi 64 bagirwa inama z’ibyo bagomba gutunganya kuburyo bwihuse naho 25 bacibwa ibihano kubera kudashyira mubikorwa ibyo basabwe.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Nkuko Habiyakare Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero ari nawo ubarizwamo umujyi wa Ngororero yabidutangarije, ibi byakozwe nyuma y’icyumweru abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi banyuze muri abo bantu babereka ibidatunganye babasaba kubyitaho.

Mubahanwe kubera kudakora ibyo basabwe, ahanini basanganywe umwanda ukabije kandi abenshi bacuruza ibiribwa, naho abandi bagacuruza ibiribwa bitujuje ubuziranenge nk’abagabura inyama zitapimwe, ndetse n’abacumbikira abagenzi ahantu hadakwiye.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu2

Abenshi bihutiye kuvugurura

Habiyakare avuga ko ari abafungiwe, abagiriwe inama n’abaciwe amande bahawe igihe kigera kubyumweru 3 maze bakaba batunganyije ibisabwa maze bagafungurirwa cyangwa bagafungirwa burundu. Icyakora, abazabasha gukemura ibitagenda neza mbere y’icyo gihe bazasaba ubuyobozi buze kureba hanyuma bakomeze imirimo yabo naho abazarenga kumabwiriza bazahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Esperanza, kamwe mutubari dukomeye mu mujyi wa Ngororero ni kamwe mutwafunzwe

Agashya kabaye muri icyo gikorwa ni uko hanafashwe n’abakora umwuga w’uburaya maze bakajyanwa kuri polisi bazira kuba bafashe mugenzi wabo bakamwambika ubusa bakamushyira kukarubanda, maze izo ndaya zikagaruka bazogoshe igice cy’umusatsi nkuko bikunda gukorwa mu mashuri mato iyo abarezi bashaka ko ababyeyi bogoshesha abana babo.


 

 

RUSIZI BARASABWA GUFATA

Rwanda | RUSIZI: BARASABWA GUFATA NEZA AMAZU Y’UBUCURUZI BAKODESHA

Tags: , , , , ,


 RUSIZI BARASABWA GUFATA2

Ikibazo cy’abakodesha amazu y’abandi bakayakoreramo ibijyanye n’amahoteri ariko bagasiganira na banyirayo kuyagirira isuku, ni kimwe mu bidindiza imitangire ya Services nziza. Ibi ni ibyagaragajwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abakora imirimo itandukanye muri aka karere, hagamijwe gusuzuma uko services batanga ku babagana zihagaze ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kuvugurura aho bitagenda neza.

RUSIZI BARASABWA GUFATA

Muri iyi nama , abatanga services zitandukanye basabwe kujya bagaragaza amafoto yabo ku miryango y’aho bakorera ndetse bigaherekezwa no kugaragaza services batanga izo arizo n’uburyo ubifuza yabageraho mu gihe atahabasanze, ngo ibi bizafasha abahabwa Services kumenya uwayimuhaye n’uburyo yayimuhayemo , bityo aho bitangenze neza bibashe guhita bikosorwa. Ikindi cyagaragaye muri iyi nama ni uko nyuma y’igenzura ryagiye rikorwa muri za Restaurent na Hotels ahagiye hanengwa imikorere byabaga bitewe n’isuku itanoze , abafite amahoteri na restaurant bagaragaje ikibazo cyo kuba hari bamwe bagiye bubaka amahoteri kera nyuma bamara kunanirwa bakayakodesha n’abandi, bikavamo ikibazo cyo gusiganira isuku kuwakodesheje na nyir’inzu, hatunzwe cyane agatoki Hotel du Lac ndetse na Hotel Ten to Ten.  Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar akaba yavuze ko ari ikibazo akarere kagiye kwinjiramo by’umwihariko.

Uwamuranga Leoncie ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama, avuga ko ngo hari byinshi bungutse bijyanye na Services nziza bagiye kujya bageza ku bakiriya babo cyane cyane ibijyanye no kugirira isuku ibikoresho byo mu gikoni bityo abakiriya bakarushaho kubizera.

Ntihanabuze gushimwa abakora imirimo yo gutwara abantu uburyo bivuguruye mu mitangire ya Services , ariko hongera no kwibutswa ikoreshwa ry’akanozasuku ku batwara za moto. Iyi nama ibaye nyuma y’uko Nyakubahwa Minisitiri w’intebe mu nama yayoboye ku ya 27.11.2012 ku mitangire ya Services yari yasabye ko habaho ubukangurambaga ku kunoza imitangire ya Services.

 

 

Rwanda : Huye Isuku

Huye: Isuku n’imico myiza byatumye abaturanyi bishimira ko yakuwe muri nyakatsi

Tags: , , , , ,


Rwanda : Huye IsukuUyu ugira imico myiza n’isuku ni umukecuru witwa Pasikaziya Mukankomeje wubakiwe inzu mu mudugudu wa Gashoka ho mu Kagari ka Shanga, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye. Ubundi ngo yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Shyinga na wo wo mu Kagari ka Shanga.

Ubundi, inzu uyu mukecuru atuyemo aha mu mudugudu wa Gashoka irakurungiye mu byumba bararamo, haba ku nkuta ndetse no hasi. Ahasigaye gukurungirwa ni hasi mu ruganiriro no mu kirongozi kigana hanze, kandi n’ubwo uyu mukecuru nta mbaraga agira, abantu bishimira kumufasha bamuha umuganda kubera ko ngo n’ubundi asanzwe agira isuku.

Icyakora, n’ubwo mu nzu hasa neza,  inzu ye yari ikiriho ibyondo inyuma, none umuganda wo kuwa 24 Ugushyingo wo mu Kagari atuyemo ka Shanga na wo wasize ubimukoreye. Abo bahoze baturanye agituye muri nyakatsi, mu mudugudu wa Shyinga, bari mu bihutiye gukurungira inzu ye ku nkuta zo hanze.

Maritini ni umwe mu bagabo bakurungiraga iyi nzu. Yagize ati “uyu mukecuru twari duturanye. Ni umukecuru ugira isuku cyane kandi akagira n’umutima mwiza. Yari asanzwe agira isuku cyane ku buryo na nyakatsi ye yasaga neza. Haje gahunda yo gukura abantu muri nyakatsi, twishimiye kuza kumuha umuganda kandi na n’ubu tukiwumuha”.

Umugore umwe mu bari barimo gukurungira inzu ya Pasikaziya na we yagize ati “umuhora tunyuramo tugiye kuvoma iwacu wanyuraga imbere yo kuri uyu mukecuru, kandi uteyeho ibitovu. Akihatuye ntabwo twikangaga amahwa kuko yawukuburaga wose uko wakabaye akageza ku muhanda. Tekereza umukecuru ungana atya wafataga imyeyo agakubura inzira yose.”

Uyu mugore yunzemo agira ati “aho uyu mukecuru agendeye wa muhora wahindutse amahwa, ku buryo dusigaye tujya kuvoma duhandwa. Ni uko nta wamwifuriza kugaruka muri nyakatsi, ariko tujya twifuza icyamugarura.”

Yishimira kuba yarakuwe muri nyakasi

Pasikaziya uyu n’ubwo ntamubajije imyaka afite, ariko urebye ashobora kuba afite muri za 60. Yishimira kuba yarakuwe muri nyakatsi none akaba asigaye atuye mu nzu nziza. Yagize ati “abangaragarije urukundo banyubakira Imana izabongerere. Mfite ibyishimo ko nzataha mvuye heza”.

Icyakora, n’ubwo ngo asigaye atuye heza, imirima ye nticyera kuko atakiyituriye ngo amenemo ibishingwe by’imyanda yo mu rugo, kuko ngo n’ubundi ari byo yafumbizaga.

Gahunda yo guca nyakatsi ku buriri yamugezeho. Ahari n’iyo koroza izamugeraho maze abashe kuzajya yegeranya ifumbire yo gufumbira imirima ye. N’ubwo Pasikaziya atakigira imbaraga zikorera ifumbire, Umuhungu we babana we yabishobora.

 

Biyemejekwitakumiduguduy’abapfuyenk’ukobitakuy’abazima

Rwanda | Muhanga: Biyemeje kwita ku midugudu y’abapfuye nk’uko bita ku y’abazima

Tags: , , , , ,


Biyemejekwitakumiduguduy’abapfuyenk’ukobitakuy’abazima

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwiyemeje gushaka no gutunganya imidugudu y’abapfuye nk’uko bita ku midugudu y’abazima mu rwego rwo kubaha agaciro no kujyana n’icyerekezo.

Umuyobozi w’aka karere wungirijwe ushinwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko buri kagari kagomba kuba gafite irimbi ryako ryo gushyinguramo kandi rikoreye neza.

buri rimbi rikaba rigomba kuba rifite koperative igomba kujya iryitaho kugirango rihorane isuku ndetse no kugirango abaharuhukiye bahabwe icyubahiro bakwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko kuba imidugudu y’abazima yitabwaho ngo byagakwiye ko n’imidugudu y’abapfuye nayo yitabwaho.

Mutakwasuku ati: “tugomba gutekereza ku isuku y’aho tugiye gushyingura kuko nubwo baba bavuye muri ubu buzima, twe tubaherekeza tugomba kuba turi bazima kandi burya tuba dukeneye no guha icyubahiro abacu barangije urugendo rwabo”

Aha uyu muyobozi avuga ko bagifite ikibazo cy’abafite imyumvire y’uko ahashyingurwa ari mu mashyamba cyangwa mu bibanza bya leta kandi ngo itegeko atari ko ribiteganya. Avuga ko uko imidugudu y’abapfuye ikwiye kujya itegurwa ahabugenewe kandi hakwiye, byana ngombwa abaturage bakimurwa ahatoranijwe.

  

 

 

Hari abantu bataramenya ibyiza byo kugira isuku aho banika imyenda2

Rwanda : Hari abantu bataramenya ibyiza byo kugira isuku aho banika imyenda

Tags: , , ,


Nubwo abanyarwanda n’abarutuye bashishikarizwa kwita ku isuku y’imyambaro ndetse ubu bikaba bigaragara ko amasomo yafashe nkiyo urebye ahantu hateranira abantu benshi, usanga abantu bamabaye imyenda ikeye buri wese kurwego rwe cyangwa mukazi arimo gukora ako kanya ariko iyo ureba hirya no hino mungo uko imyenda isukurwa usanga bikiri hasi.

Hari abantu bataramenya ibyiza byo kugira isuku aho banika imyenda

 

 

 

 

 

Mu karere ka Ngororero ni hamwe muhageze gahunda y’isuku n’isukura bikorwa n’inzego zinyuranye, ariko henshi mungo cyane cyane iziri mucyaro usanga bamesa imyenda hanyuma bakayanika ahantu byoroshye ko ihura n’undi mwanda cyangwa mikorobe zitandukanye bityo ukaba wakwibaza inyungu yo kumesa iyo ariyo.

Hari abantu bataramenya ibyiza byo kugira isuku aho banika imyenda1

 

 

 

 

 

Abazi iby’indwara zifata kuruhu rw’umuntu, bavuga ko mikorobe zinjira mumyenda igihe yanitse ahantu handuye cyane cyane imyenda itose zishobora gutera indwara zo kuruhu cyangwa bikaba indandaro y’indwara z’inzoka kubana batoya.

Ubusanzwe umwenda ugomba kwanikwa ahantu humutse kandi hatakeye ndetse kuburyo nta mikorobe ziva kubutaka ngo zigere kumwenda, ndetse ababishoboye bakagirwa inama yo gutera ipasi mbere yo kwambara imyenda cyane cyane kumyenda ikora kumubiri ndetse n’imyenda y’abana bato nkuko umukozi ushinzwe isuku n’isukura muri Caritas ya Diyosezi ya Nyundo yabidutangarije.

Hari abantu bataramenya ibyiza byo kugira isuku aho banika imyenda2

 

 

 

Si mukarere ka Ngororero gusa hagaragara iyo myitwarire kuko nahandi henshi bihagaragara, aho usanga imyenda yanitse hasi kubutaka, mubyatsi, kumabuye cyangwa amatafari yubatse urugo adatwikiriye ndetse n’ibindi birunze hasi maze umuntu akibwira ko yakoze isuku.

Nyamara hari uburyo bworoshye bwo kwanika imyenda ahantu heza hamanikwa imigozi ifashe ku biti cyangwa kubindi bintu kandi buri munyarwanda wese akaba ashobora kwikorera ibyo bintu nafaranga na rimwe asohoye mumufukawe, ariko ugasanga kutagira ubwanikiro bw’imyenda nabyo byitirirwa ubukene. Abantu bakwiye kumva ko isuku yabo aribo bambere ifitiye akamaro kuruta uko igafitiye abayobozi.

 

 

 

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Rwanda | GISAGARA: ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWA

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu gihe ibiribwa muri rusange bicuruzwa mu masoko hirya no hino bigomba kuba bifite isuku ihagije, abacuruza inyama mu ga santere ka Cyiri mu Murenge wa Gikonko , baratangaza ko isuku yaho ari nke kubera ko iryo soko ritubakiye, ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gikonko butangaza ko, ikibazo cy’ isuku nke gihari bikaba bizwi, ngo ariko bagiye kubihagurukira.

GISAGARA ISUKU Y’ INYAMA MU ISOKO RYA CYIRI IRACYEMANGWAMu metero nkeya uvuye ku mugezi wuhira igishanga cya Cyiri niho habagirwa inyama z’ingurube bakunze no kwita akabenzi, aho hantu bahabagira barambitse inyama ku mbaho bagaha umuguzi izo akeneye cyangwa se agasaba ko bahita bazimwokereza aho nyine. Abashaka ko bazibatunganyiriza, bazibatekera mu mavuta ku ikarayi bateganyije aho maze bakazimuhera mu gashitingi bahubatse. Mu gihe itegeko rivuga ko inyama zose zigomba gucuruzwa zapimwe na muganga w’amatungo cyane cyane iz’akabenzi kuko benshi bagacyekaho kuba isoko y’indwara zitandukanye, ushinzwe kuzibaga ntiyigeze yerekana icyemezo cy’uko izo nyama zapimwe na muganga wemewe w’amatungo.

Ku kibazo cy’ isuku yaba iy’ inyama, n’ahakorerewa muri rusange, MBONIMPAYE umwe mubahabagira ako kabenzi yadutangarije ko  ari ikibazo ariko ko biterwa n’ uko iryo soko ritubakiye kandi n’aho bacururiza ari mu gishanga, ngo ahagana haruguru ni mubwatsi bw’ Abadiventiste kandi ntibumvikana n’ akabenzi.

Ahabagirwa inyama z’inka naho ni munsi y’umuhanda, zimwe zicururizwa hasi ku ruhu izindi zikamanikwa mu biti, abacuruzi b’izi nyama z’inka nabo bemeza ko isuku ari nke kandi ko iterwa no kuba nta soko bafite bakoreramo. Aba bacuruza inka bo ariko bavuga ko igihe cyose abaganga bahanyura bakabapimira inka n’ubwo atari igihe cyose babasigira ibyangombwa bibyerekana.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Gikonko, NIYONGIRA Francois Xavier ashinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Gikonko atangaza ko aho hantu ubundi nta soko rihari kubera ko ari mu gishanga, ariko bateganya kuzubaka isoko rya kijyambere rya Gikonko ari nacyo gisubizo ku isuku nke irangwa mu bicuruzwa, iri soko rikaba riri mu ngengo y’imali y’akarere y’uyu mwaka.

NIYONGIRA Francois Xavier aragira ati “ aha hantu ubundi nta soko rihari kuko ni mugishanga ndetse n’isuku ntayo rwose ariko ntabwo ubuyobozi bwabyirengagije kuko twasabye ubufasha mu karere kandi riri muri gahunda igisigaye ni amikoro gusa”

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gikonko bwana Etienne MUGAMBIRA avuga ko igishushanyo mbonera cy’iri soko kiri gukorwa bityo hakaba hizewe ko mu minsi iri imbere hazashyirwaho gahunda yo kuryubaka.

RWANDA | GISAGARA ABATURAGE

RWANDA | GISAGARA: ABATURAGE BARASABWA KUNOZA ISUKU N’IMITURIRE

Tags: , , , ,


RWANDA | GISAGARA ABATURAGEUbuyobozi bw’Akarere ka gisagara burasaba abakozi bashinzwe iterambere ry’utugari gutunganya imiturire y’abaturage, no kumvisha abaturage imihigo bakayigira iyabo.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara bwana KAREKEZI Léandre mu nama yagiranye n’abakozi bashinzwe iterambere ry’utugari kuri uyu wa 23/06/2012 mu biro by’Akarere, yitabirwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere, Ingabo na Polisi.   Inama yari igamije kureba impinduka aba bakozi bazanye mu buzima bw’abaturage, kwiga ku kibazo cy’abatuye ahantu habi bashobora kuba bagerwaho n’ibiza ku buryo bwihuse bakimurwa bagatuzwa ahantu heza

Mu butumwa yatanze umuyobozi w‘Akarere ka Gisagara Bwana KAREKEZI Léandre yabasabye kubarura amazu yubatse ku manga z’imisozi bashobora gutwarwa n’isuri, n’ayubatse mu bishanga ahantu hadakwiye guturwa kugira ngo bazabimure batuzwe ahakaswe umudugudu.  Yabasabye gukangurira abaturage kugira isuku haba mu myambarire, aho batuye no ku ifunguro bategura.  Nk’uko yabisabye ngo bagomba kugera mu kwezi kwa Nyakanga buri muturage wo muri Gisagara afite ubwiherero, ikimoteri cyo  gushyiramo imyanda, agatanda ko  kwanikaho amasahani kugira ngo yumuke nyuma yo kozwa, kandi ntihagire umuturage usigara akibana n’amatungo mu nzu ahubwo bagashishikarizwa kubaka ibiraro.

Yagize ati “Twigishijwe uko isuku ikorwa, uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, none rero nidufatanye kubishyira mu bikorwa kuko ibi nabyo ari ikorwa bigomba kutugeza ku iterambere rirambye tunafite ubuzima bwiza”

Abaturage b’aka karere nabo bavuga ko isuku bamaze gusobanukirwa impamvu yayo kandi ko bagomba gukora uko bashoboye ngo bayigereho, gusa ngo kuba hari abatarabishobora byaba bituruka no kukibazi cy’amikoro make maze ntibabashe kubona ibyangombwa byose byabafasha kugera ku isuku.

Athanasie MUKAMURIGO utuye mu kagari ka Muyira umurenge wa Kibirizi we avuga ko Atari uko akunze kubana n’amatungo mu nzu ahubwo ko ubushobozi butaraboneka ngo ayashyire ukwayo.

Aragira ati “Erega nanjye nzi akamaro k’isuku, abajyanama b’ubuzima baratwigishije ni ukuri narasobanukiwe ariko ndacyari gushaka ubushobozi ngo mbone gutandukana n’amatungo mu nzu mbamo kuko sinazishyira hanze hatubakiye”

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko abaturage bakwiye kumva ko isuku ariyo iza mbere mu bintu byose bakayiha agaciro kanini maze bagakora ibishoboka bakanayigeraho.

Mu rwego rwo kunoza imiturire ngo nta muntu uzongera kubaka muri metero 12 uvuye ku muhada w’igitaka na 20 kuri kaburimbo, kuko hagenewe guterwa ibiti, hakaba hananyuzwa ibindi bikorwa by’iterambere. Ibi ngo ni uko iyo bahubatse usanga bibangamira ibikorwa  by’iterambere biba bigenewe abaturage birimo imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi.

 

Rwanda Imiryango igera ku

Rwanda : Ubwiherero bugera ku 1168 nibwo bumaze kubakirwa abaturage bimuwe muri Gishwati mu rwego rwo guteza imbere isuku

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Imiryango igera ku

Imiryango igera ku 1200 niyo irimo kubakirwa ubwiherere mu rwego rwo guteza imbere isuku

Mu rwego rwo guharanira isuku no gufasha imiryango yimuwe muri Gishwati kurushaho kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda,ubwiherero bugera ku 1168 nibwo bumaze kubakwa mu bwiherero 1200 bwari buteganijwe nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Iki gikorwa cyo kubakira imiryango yimuwe muri Gishwati ubwiherero,kikaba cyaratangiye mu kwezi kwa 07/2011 nyuma yo kubona ko abubakiwe amazu yo kubamo mu midugudu bakeneye n’ubwiherero.

Ibyo byatumye ubwiherero bugera kuri 427 bwubakirwa imiryango yimuriwe muri Bikingi mu murenge wa Bigogwe ,bwubakwa n’umushinga w’isuku n’amazi PNEAR, kugira ngo abaturage bari bimuriwe muri uwo mudugudu wa Bikingi babone ubwiherero bakoresha mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Ibi bikorwa byo gushakira ubwiherero imiryango yimuwe n’idafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero,bikaba biri gukorwa mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Nyabihu, bikaba biteganijwe ko bizarangira mu kwezi kwa 06/2012 nk’uko Dusenge Pierre yakomeje abidutangariza. Ibi bikorwa bikaba byari byiyemejwe mu mihigo ,bakaba bari barihaye igihe kingana n’amezi 12 kugira ngo ibi bikorwa bibe birangiye. Kugeza ubu hakaba habura igihe gito kugira ngo ubwiherero bugera kuri 32 busigaye nabwo bube bwuzuye. Gusa mu gihe butaruzura abatabufite biyambaza ubwa bagenzi babo.

Iki gikorwa cyo kubakira ubwiherero abimuwe muri Gishwati cyakozwe na PNEAR aho yubatse ubwiherero 427 ,ubundi bukaba bwubakwa mu miganda igenda ikorwa n’abaturage hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyabihu.

   

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia