Posted on 12 September 2012
Tags: Rwanda cleanness, Rwanda clothes, Rwanda home, Rwanda Rwanda
Nubwo abanyarwanda n’abarutuye bashishikarizwa kwita ku isuku y’imyambaro ndetse ubu bikaba bigaragara ko amasomo yafashe nkiyo urebye ahantu hateranira abantu benshi, usanga abantu bamabaye imyenda ikeye buri wese kurwego rwe cyangwa mukazi arimo gukora ako kanya ariko iyo ureba hirya no hino mungo uko imyenda isukurwa usanga bikiri hasi.

Mu karere ka Ngororero ni hamwe muhageze gahunda y’isuku n’isukura bikorwa n’inzego zinyuranye, ariko henshi mungo cyane cyane iziri mucyaro usanga bamesa imyenda hanyuma bakayanika ahantu byoroshye ko ihura n’undi mwanda cyangwa mikorobe zitandukanye bityo ukaba wakwibaza inyungu yo kumesa iyo ariyo.

Abazi iby’indwara zifata kuruhu rw’umuntu, bavuga ko mikorobe zinjira mumyenda igihe yanitse ahantu handuye cyane cyane imyenda itose zishobora gutera indwara zo kuruhu cyangwa bikaba indandaro y’indwara z’inzoka kubana batoya.
Ubusanzwe umwenda ugomba kwanikwa ahantu humutse kandi hatakeye ndetse kuburyo nta mikorobe ziva kubutaka ngo zigere kumwenda, ndetse ababishoboye bakagirwa inama yo gutera ipasi mbere yo kwambara imyenda cyane cyane kumyenda ikora kumubiri ndetse n’imyenda y’abana bato nkuko umukozi ushinzwe isuku n’isukura muri Caritas ya Diyosezi ya Nyundo yabidutangarije.

Si mukarere ka Ngororero gusa hagaragara iyo myitwarire kuko nahandi henshi bihagaragara, aho usanga imyenda yanitse hasi kubutaka, mubyatsi, kumabuye cyangwa amatafari yubatse urugo adatwikiriye ndetse n’ibindi birunze hasi maze umuntu akibwira ko yakoze isuku.
Nyamara hari uburyo bworoshye bwo kwanika imyenda ahantu heza hamanikwa imigozi ifashe ku biti cyangwa kubindi bintu kandi buri munyarwanda wese akaba ashobora kwikorera ibyo bintu nafaranga na rimwe asohoye mumufukawe, ariko ugasanga kutagira ubwanikiro bw’imyenda nabyo byitirirwa ubukene. Abantu bakwiye kumva ko isuku yabo aribo bambere ifitiye akamaro kuruta uko igafitiye abayobozi.
Posted on 29 August 2012
Tags: Rwanda, Rwanda children, Rwanda clothes, Rwanda kayonza, Rwanda price, Rwanda small

Ababyeyi bahahira mu isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza bafite abana bakiri batoya, bavuga ko bishimira ko hari imyenda y’abana ya caguwa ihendukira buri wese ku bushobozi ubwo ari bwo bwose yaba afite.
Ku giceri cy’amafaranga 50 y’u Rwanda gusa, uba ushobora kugura umwenda w’umwana wa caguwa muri iryo soko, yaba ikabutura, ipantaro, umupira, ijipo cyangwa ishati.
Ababyeyi bavuga ko babyishimira cyane kuko n’abana b’umubyeyi udafite ubushobozi badashobora kwambara ubusa ngo ni uko umubyeyi wabo ari umukene nk’uko Muhawenimana Liberata twasanze agura iyo myenda yabidutangarije.
Yagize ati “Umwenda umwe tuwugura 50, tuyibona bitworoheye tukabyishimira cyane, uba waje mu isoko [guhaha] wasagura nka 50 ugahita ugurira umwana akenda akajya kwiyambarira”
Kuba imyenda y’abana ihenduka muri iryo soko ngo biterwa n’uko hari imyenda iba yasagutse ku mabaro abacuruzi b’imyenda baba baranguye. Ubusanzwe ngo mu ibaro havamo imyenda ya mbere, iya kabiri, iyagatatu, n’iyanyuma.
Imyenda ya nyuma ngo ntabaguzi ikunze kubona bigatuma umucuruzi waranguye ibaro atoranyamo iyo myenda ya nyuma, kenshi iba ari iy’abantu bakuru, akayisubiza ku badozi bakayikoramo imyenda y’abana nk’uko Bamporineza Innocent ucuruza imyenda y’abana ya caguwa mu isoko rya Kabarondo yabidutangarije.
Bamporineza avuga ko amafaranga ava mu myenda ya nyuma aza ari nk’inyungu kuko umucuruzi atangira kuyicuruza yaragaruje ayo yashoye ndetse yaranungutse, iyo ngo ikaba ari yo mpamvu iyo myenda ya nyuma bayikoramo iy’abana igashyirwa ku giciro gitoya.
Ubusanzwe mu ibaro y’imyenda ngo haba harimo imyenda igera ku 1000 yose hamwe. Muri iyo myenda ngo hari igihe usanga nka 400 muri yo ari yo myenda ya nyuma, ku buryo umucuruzi agurisha iyo mu byiciro by’imbere ku mafaranga atubutse ku gira ngo agaruze ayo yaguze ibaro nta gihombo ahuye na cyo.
Posted on 25 June 2012
Tags: , Abakora, akazi, amaraso, impamvu, imyambaro, imyenda, kuri, mujyi, ndetse, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda clothes, Rwanda Market, Rwanda Ngororero, Rwanda Purity, uyu
Ahantu henshi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi y’uturere ndetse no mu masoko ahari n’amabagiro usanga abakora umurimo wo kubaga amatungo bambaye imyambaro yabugenewe (igisurubeti n’inkweto zo mu bwoko ba bote) byera kandi bikagaragaramo isuku ndetse abandujwe n’amaraso kubera akazi bagatandukana n’abashobora kwanduzwa nayo bitewe n’izindi mpamvu.
Abakora Akaka kazi bo mu mujyi wa Ngororero usanga biyambariye imyenda ndetse n’inkweto bisanzwe ndetse bamwe imyenda bakoranye ako kazi ugasanga baracyayambaye na nyuma yako nko mu bubari n’ahandi.
N’ubwo umuntu ahamya ko yabivuze yigiza nkana cyangwa abizi, kuri uyu wa gatatu umukecuru wari waje kurema isoko yabonye umusore wambaye imyenda iriho amaraso maze amubaza icyo yabaye undi amusubiza ko ari akazi.
Twegereye abakora uyu murimo maze nabo batubwira ko impamvu batagira imyambaro yabugenewe ari uko batagira akazi gahoraho kuko ngo hari igihe umukoresha (mu mvugo ya boss) ngo akoresha umuntu bwacya agakoresha undi bityo bagasanga baguze imyambaro yabahenda kandi badafite akazi gahoraho. Gusa nabo bavuga ko basanga bikwiye ko kuba bisize amaraso bakwiye gutandukanywa n’abanyarugomo.
Umwe mu bacuruza inyama z’amatungo mu mujyi wa Ngororero bwana Rukundo Oswald twabajije kuri iki kibazo yadutangarije ko hari amabwiriza bahawe yo kwambara iyo myambaro ariko bakaba bategereje kuzabikora batangiye gukorera mu ibagiro ritunganye ryubatswe muri uyu mujyi gusa naryo rikaba ryibazwaho impamvu ridatangira gukoreshwa.
Ubuyobozi bwo kuri iki kibazo buvuga ko rwiyemezamirimo witwa Nyirishema Felix wubatse iryo bagiro atararimurika, bigatuma gutangira kurikoreramo bidindira.
Mu gushaka kumenya impamvu uyu rwiyemezamirimo atamurika iri bagiro, twasanze amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Kigali atabasha kuboneka.
Mu gihe rero usanga ba nyir’amatungo (abacuruza inyama) ari bo gusa bambara iyo myambaro kandi ahanini bo batanegera inyama, abantu bibaza niba kuba nta bagiro rigezweho riraboneka bivuga kutubahiriza amategeko agenga umwuga.
Posted on 04 March 2012
Tags: Rwanda, Rwanda clothes, Rwanda development, Rwanda Kamonyi
Nyuma y’aho abagendanaga ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali baburijwe gukomeza gukorera mu kavuyo, bahisemo gucururiza mu tundi duce tw’imijyi duherereye ku nkengero zawo. N’ubwo bazi neza ko ubu bucuruzi bubangamiye leta, aba bacuruzi bavuga ko nta zindi nzira bafite zo gushaka imibereho .

Ubu bucuruzi ngo bubatungiye imiryango kandi babukundira ko bashyiramo igishoro kijyanye n’amikoro yabo. Uyu musore utuye ku giti cy’inyoni avuga ko aturakayo agendana amapantalo akagera ku Ruyenzi ndetse n’I Gihara. Ngo icyo akundira aka kazi ni uko umuntu ashora ayo afite yose. Ati”n’iyo ufite bitanu urakora. Bitandukanye no kujya kwiba”.
Akomeza avuga ko azi neza ko leta idashyigikiye ubucuruzi bw’abo ariko ngo nayo ibyo ishaka nta bushobozi babifitiye. “leta irashaka ko tujya mu masoko kandi arahenze. Ishaka ko dukora amakoperative kandi nta bumenyi tubifiteho” uko niko abivuga.
Uretse abagendana imyenda, aho ku Ruyenzi hagaragara n’abagendana ibikoresho byo mu rugo nk’amasafuriya, amasahani, terimos ndetse n’ubuconsho. Abo bose bagaruka ku kibazo cy’ubushobozi buke bwo kugura ikibanza mu masoko kandi ko amafaranga bakura muri ubwo bucuruzi abarinda kwanduranya cyangwa gusabiriza.
Barasaba leta ko yabashyiriraho isoko riciriritse buri wese yibonamo kandi rigerwaho n’abantu benshi aho kubahiga.