Bitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe
Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza icyumweru kimwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka, akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.
Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.











